Categorized | Abanyapolitiki

Perezida Kagame ntiyemerana n’abavuga ko Afurika idateze gutera imbere

Posted on 07 December 2011 by peter

Perezida atangaza ko Afurika ari umugabane urimo gutera imbere kandi ko abantu badakwiye kuyibona nk’umugabane wo gufashwa ahubwo ko Afrika ikwiye gufatwa nk’ahantu habereye ishoramari kubera umutungo kamere wayo.

Ibi yativuze mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Andrew Marr, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Common Wealth yaberaga i Perth muri Australia.

Marr amubajije ku cyo yabwira abantu batekereza ko Afurika ari umugabane udateze gutera imbere, Perezida Kagame yasubije ko abo bantu bibeshya; ko Afurika iri ku murongo w’iterambere kandi rikomeye.

Yagize ati “Afurika ifite ubukungu kamere, abantu bakwiye kurekeraho gutekereza ko ari ahantu ho gukorera ibikorwa by’ubufasha no gutera inkunga. Ni ahantu ho gukorera ishoramari.”

Perezida Kagame kandi yanahakanye ibivugwa ko mu  Rwanda nta demokarasi ihari,  nyuma y’uko imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu imushinjirije kwiharira amatora ya 2010 aho yagize amajwi angana na 93%. Kagame yibaza impamvu abantu bavuga ko nta demokarasi ihari kandi abaturage bagira uruhare mu bikorwa byose; nk’uburezi, ishoramari, ibikorwaremezo, n’ibindi.

Ku bwe asanga byibura kuba harabaye amatora biruta kuba nta yari kuba. Yongeyeho ko n’ibihugu bishimwa ko byateye imbere muri demokarasi nabyo bigira amategeko umuntu adashobora kurengera.

U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Common Wealth mu 2009.

Leave a Reply

Advertise Here