Guteza imbere ahantu nyaburanga bifasha mu iterambere (Foto/Interineti)
Mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerarugendo, ahantu nyaburanga hitwa ku Mukore wa Rwabugiri mu Karere ka Ngororero, kuri ubu hatangiye gutunganywa mu rwego rwo gufasha ba mukerarugendo, abashakashatsi bifuza gusura aho umuzungu Von gotzen yahuriye bwa mbere n’umwami mu Rwanda, ibyo kandi bikaba binakorwa mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ubukerargendo.
Nk’uko bitangazwa n’abaturage ndetse n’abayobozi b’ako Karere, aho hantu nyaburanga hazafasha cyane abaturage mu kubika amateka no kuyageza ku bandi ndetse ngo hanategerejweho umusaruro dore ko ba mukerarugendo bazahasura bazajya basiga amadovize.
Ruboneza Gedeon, Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero yadutangarije ko gukangurira abantu kuhasura byatangiye, ibyo ngo bigakorwa binyuze mu Kinyamakuru cy’Akarere ka Ngororero “Magirirane Magazine” no mu zindi nzira zirimo amanama n’ibindi.
Ruboneza yagize ati “Ku Mukore wa Rwabugiri ni ahantu heza kandi nyaburanga, hazadufasha kurushaho guteza imbere ubukerarugendo mu gihugu cyacu by’umwihariko mu Karere ka Ngororero gasa nakasigaye inyuma ku bukerarugendo.”
Bamwe mu bahazi nka Muzehe Edouard na Gatabazi Antoine, bavuze ko aha hantu habereye amateka menshi cyane cyane ayaranze ukuza kw’abazungu mu Rwanda n’imibanire yabo n’abami kuko ariho umwami Kigeli IV Rwabugiri yakiriye umuzungu wakandagiye mu Rwanda bwa mbere, ariko uyu von Gotsen akaba yari yarakiriwe I rwamagana na Shirangabo akaba umuhungu wa rwabugiri.
Abo baturage bakaba barashishikarije bagenzi babo kuzabyaza umusaruro aho hantu no kuzajya bakira neza ba mukerarugendo n’abashakashatsi banyuranye bazajya bahasura.


















Follow Us!