Categorized | Inzibutso

Miliyoni 65 nizo Minisiteri y’umuco na Sport yemeye gutanga mu iyubakwa ry’urwibutso rw’akarere ka Nyabihu

Posted on 13 January 2012 by peter

Minisiteri y’umuco na Sport yemereye Akarere ka Nyabihu ko izatanga amafaranga 65.000.000 abura ngo urwibutso rurangire rwubatse nk’uko igishushanyo mbonera cyarwo cyakozwe n’impuguke kimeze.

Miliyoni 65 nizo Minisiteri  1    

Nk’uko Murwanashyaka Bosco ufiye umuco na Sport mu karere ka Nyabihu abivuga ngo Minisiteri y’umuco na Sport ikaba yaremereye aya mafaranga akarere ka Nyabihu mu mwaka wa 2010. Ikaba yarayemereye aka karere mu rwego rwo kugira ngo urwibutso rushyinguwemo abazize Jenoside mu mwaka w’1994 rube rwakubakwa uko bigenwe n’igishushanyo mbonera cyarwo.

Miliyoni 65 nizo Minisiteri  2

Murwanashyaka Jean Bosco ariko avuga ko kuva bemererwa aya mafaranga mu mwaka wa 2010 na Minisiteri y’umuco na Sport batari bayahabwa ku buryo n’ubu bagitegereje ko hari icyo iyi Minisiteri yabakorera kugira ngo rube rwarangira.

Akarere ubwako kakaba kamaze gutanga amafaranga agera kuri 40.000.000 mu gutunganya uru rwibutso. Rukaba kugeza ubu rwubakiye, rukoteye neza imbere n’inyuma, rufite ubusitani  bukoze mu nyuguti zigaragaza ko ari urwibutso  hakaba hari n’umukozi uhoraho ukurikirana imirimo yo gukora isuku yarwo uko bwije n’uko bukeye .

Kugeza ubu hateganijwe amafaranga agera kuri 105.000.000 ngo rube rurangiye kubakwa ariko kugeza ubu akarere kakaba kamaze gutanga 40.000.000 mu iyubakwa ryarwo.

Asigaye agera kuri 65.000.000 akaba ari yo Minisiteri y’umuco na Sport yiyemeje gutanga nyamara ngo nyuma y’imyaka ibiri yose aracyategerejwe nk’uko Murwnashyaka Bosco yabitangaje.


Leave a Reply

Advertise Here