Archive | February, 2012

Rwanda Genocide

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda: Genocide victims deserve respect

Posted on 24 February 2012 by peter

There have been more efforts invested in order to remember and respect the Tutsi genocide victims in Gisagara district, whereas new memorial sites have been built so that the victims’ bodies are buried in honour.

Rwanda Genocide

Memorial site for genocide victims in Kansi sector

Gisagara district leadership promises to continue paying tribute to the 1994 Tutsi genocide victims that were killed in this district. After Kabuye and Kibirizi memorial sites, Kansi memorial site have been built and was opened on July 09 2011.

Kansi sector residents express their gratitude for having given a place to remember their loved ones who passed away during the genocide unlike before when they could feel their departed relatives were not honoured.

Gisagara district leadership says it’s doing what it can in building memorial sites so that genocide victims that were not buried respectfully are done so.

The newly built memorial site at Kansi contains 1015 bodies of 1994 Tutsi genocide victims.

 

Comments (0)

Gisagara Inzirakarengane za jenoside

Tags: , , ,

Rwanda | Gisagara: Inzirakarengane za jenoside zikwiye icyubahiro

Posted on 20 February 2012 by peter



Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buratangaza ko buzakomeza kuzirikana no guha icyubahiro gikwiye inzirakarengane za Jenoside zaguye muri aka karere.

 

Gisagara Inzirakarengane za jenoside

Urwibutso rw’inzirakarengane za Jenoside mu murenge wa Kansi

Mu rwego rwo kwibuka neza no guha agaciro aba bazize akarengane bo muri aka karere, hakomeje kubakwa inzibutso kugira ngo babashe kubashyingura mu cyubahiro.

Nyuma y’urwibutso rwa Kabuye na Kibirizi hubatswe n’urwibutso rwa kansi rukaba rwaratashywe ku itariki ya 9 ukwezi kwa 7 umwaka wa 2011.

Abaturage b’uyu murenge baratangaza ko bishimiye iki gikorwa cyane kuko ubu nabo bafite aho bateranira bibuka ababo bazize Jenoside. Bavuga ko mbere byabavunaga ndetse bikabatera no kutishima kuko byatumaga bumva ababo batarubashywe ariko uyu munsi bumva batekanye.

Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bugenda bukora ibiri mu bushobozi bwako ariko ko butirengagije ibi bikorwa na gato ari nayo mpamvu bazakomeza kureba aho inzibutso zigomba hose zikahajya kandi n’abantu basigaye badashyinguye mu cyubahiro mu nzibutso bakazazijyanwamo.

Urwibutso rwa Kansi ubu rushyinguwemo abantu bagera ku 1015.

 


Comments (0)

Rwanda : Tour guiding services to be revised

Posted on 20 February 2012 by peter



The ministry of trade and industry (MINICOM) in a move to develop tourism in Rwanda is encouraging hotel owners, tours and travel companies to hire graduates with enough knowledge in tourism and related fields.  

The director of splendid hotel in Muhanga town Jacqueline Mukagatare said it is easy to get graduates in tourism but at times non graduates do the work much better than graduates whereby she would prefer to train non graduates.

She requests for more training in every district because the previous training was held in Butare yet they work in Muhanga district.

On the other hand, the owner of Hotel Dayenu in Nyanza said graduates in tourism whom they employ do not outweigh any better those who are not graduates apart from knowing international languages.

The head of developing tourism in Rwanda development board Faustin Karasira did not agree with the arguments as he said it all depend with hotel management, experience and location of the hotel which might lead to offering good or bad service.   He gave an example of where the hotel owner controls all sections of the hotel.

He continued to say that low salaries and not training workers is among the things which cause poor service delivery and that the reason why hotel owners, tour and travel companies do not appreciate the work done by graduates in tourism is because the graduates are tasked with roles outside their field of study and are not cheap compared to un professional ones.

Comments (0)

Bwishyura Haracyari inkovu1

Tags: , ,

Rwanda : Bwishyura: Haracyari inkovu za Jenoside

Posted on 20 February 2012 by peter


Nyuma y’imyaka 18 Jenoside ibaye, abarikotse bo mu murenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi baratangaza ko inkovu zitarakira kubera kwibuka ibyahabereye ndetse n’abandi bagenda bamebnya uko ababo bapfuye n’aho bajugunwe.

Bwishyura Haracyari inkovu
Photos: (1) Ahahoze icyobo mu gacentre ka Gitarama, (2) abazize jenoside

Ubwo mu kagari ka Gitama hataburwaga imibiri yari yarajugunwe mu cyobo, hari umubyeyi wabashije kumenya umuntu we kubera ko yibukaga neza ko yicishijwe icumu, maze abatabururaga bagera ku icumu rishinze, bataragera ku mibiri y’abantu uwo mu byeyi ahita agwa hasi, ariko babashije kumwitaho none ubu arimo kugenda agarura agatege.

Hari ababonaga imibiri y’ababo bakabibukira ku myenda, abandi bakibuka uko ababo bishwe bitewe n’intwaro bicishijwe, zari zibageretse hejuru.

Ibyo byose byatumye hari abamererwa nabi ariko babashije kwitabwaho kuko ubuyobozi bw’umurenge wa Bwishyura bwari bwiteguye bihagije kugira ngo bubafate mu mugongo nk’uko bisobanurwa na Niyonsaba Syriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Bwishyura.

Abacitse ku icumu ntibifuzaga ko iyo mibiri itabururwa ariko  ubuyobozi bwasanze ari ngombwa ko batabururwa ngo bakazashyingurwe hamwe n’abandi mu cyubahiro.

Abacitse ku icumu bo mu kagari ka Gitarama bavuga ko iyo interahamwe zamaraga kwica abatutsi zabajugunyaga mu cyobo cyari kiri hafi aho, gikikijwe n’utubari kugeza ubwo cyuzuye.

 

Biteganyijwe ko imibiri yose uko ari 41 yataburuwe mu tugari twa Kivomo (23) aka Gitarama (12) no mu mudugudu wa Karambo (4) izashyingurwa mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, mbere y’uko hatangira ibikorwa byo kwibuka no gufata mu mugongo abacitse ku icumu.

Bwishyura Haracyari inkovu1
Photo: Imwe mu ntwaro zakoreshejwe basanze mu cyobo        


Comments (0)

So how do you organize a gorilla trek

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda : So how do you organize a gorilla trek in Rwanda?

Posted on 18 February 2012 by peter


So how do you organize a gorilla trek

A Gorilla enjoying tree stems

Gorillas are the biggest attraction for tourist travelling to Rwanda. It is a big experience watching the mountain gorillas in their natural habitats.

In the dense jungles covering the volcanoes in this landlocked country, located in central and East Africa, you we find the critically endangered mountain gorilla.

The exhilarating trek, in which you follow in the footsteps of the gorilla, the largest living primate on earth, starts in the foothills of the Virungas with stunning views in all directions

Upon entering the national park, the paths are littered with fresh spoor of the elusive buffalo and elephant, and trekkers will be immersed in the mysterious intimacy of the rainforest, alive with colorful birds and butterflies. Through gaps in the canopy, the magnificent Virunga peaks, among the highest in Africa yet easily accessible, are glimpsed in the distance.

Weaving through the forest the experienced trackers will soon bring you up close with a family of gorillas.

Once you have found them, you will stay observing them for one magical hour as they go about their daily life, feeding, playing, resting and raising their young. Coming face to face with a giant silverback must truly be one of the greatest wildlife experiences on earth!

From Rwanda’s capital city Kigali you would need to travel by bus to Ruhengeri, North of Rwanda, for about two hours. From there, gorilla permits can be arranged or alternatively acquire one from the conservation office at Rwanda Development Board (RDB).

However, only approximately 56 gorilla permits are released per day, so you would be better booking in advance.

Charges for foreign non residents have increased to US$ 750 from US$500, whereas foreigners residing in Rwanda will be charged US$ 375 instead of US$250 to trek the gorillas. Rwandan nationals will be charged US$ 50 up from US $33.

Most of the funds collected go towards the conservation of the gorillas and the preservation of their environment. You also need to pay a driver which is approximately $100 per day.

With the help of guides, this trek will allow you to get up close to these fascinating shy creatures and experience the magic of an encounter with one of our closest relatives.

Depending on your arrangements with the tour companies, you’ll be staying in comfortable accommodation on this three day tour and will also experience the life in rural areas of Rwanda, and highlights on Rwanda’s conservation policies among others.

To protect the gorillas from excessive disturbance the number of permits granted to see them is strictly limited, so if you would like to go on this tour please enquire sooner rather than later.

Rwanda’s gorilla conservation efforts have realized significant achievements. Currently, there are ten gorilla- groups which accommodate up to eight tourists each per day, a number that has almost doubled over the last five years.

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda | Kigali Crafts to organize Gorilla Trekking from mid 2012

Posted on 16 February 2012 by peter

In a bid to promote eco-tourism and new ways to support Rwanda, Kigali Crafts is organizing a Rwanda gorilla trekking trip this summer and bookings are open to all well wish of the organization, says Amy Trumpeter, the founder and CEO of Kigali Crafts.  

Trumpeter found the organization after having a volunteer’s experience in Rwanda. The organization was set up as way of helping poor Rwandan women to earn a living out of their crafts- which the organization solicits markets for in the UK.

“Since I travel to Rwanda on an annual basis, so many people have asked me to take them to this amazing country. Organizing travel to Rwanda and expanding into eco-tourism and backpacking seemed like the next logical step for Kigali Crafts,” Trumpeter said.

She added that encouraging tourism to Rwanda is important for the economy, but also important in transforming the perceptions of Rwanda as a whole. Many people find it difficult to separate the past event of genocide from the beauty that exists in Rwanda today.

“I would like to encourage people to move away from the violent image of the country and towards an understanding of the friendliness and safety of modern day Rwanda,” she added.

Rwanda is known as ‘the land of a thousand hills’, and when you see the beautiful scenery, you will soon see why. Rwanda is most famous for its gorilla trekking. It was the location chosen by Diane Fossey (Gorillas in the Mist), to study the gorillas in their natural habitat. Rwanda offers the amazing opportunity to see the gorillas up close!

In terms of preparation Kigali Crafts will use its contacts in Rwanda who will arrange the gorilla permits and drivers for Volcanoes National Park.

However there will be need for a test which will be organized by York based Marc Williams-Windsor and Dave Collins- who will fly out to Rwanda at the end of this month to do that.

 

Comments (0)

Tags: , , ,

Rwanda | Intara y amajyepfo: ubukerarugendo bugiye kwinjizwa mu mihigo y uturere

Posted on 16 February 2012 by peter

Abayobozi b’Uturere two mu Ntara y’amajyepfo bafite ubushake bwo guteza imbere Uturere bayobora. N’ibikorwa by’ubukerarugendo, nk’inkingi ikomeye y’u bukungu bw’igihugu, na byo barashaka kubyitabira. Babigaragaje mu nama bagiranye n’abakozi bo muri Minisiteri  y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) ndetse n’abo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB), kuri uyu wa 13 Gashyantare, ubwo bari baje kubaganiriza kuri politiki y’igihugu n’igenamigambi mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Nyuma yo gutangarizwa ibijyanye na politiki n’igenamigambi by’u Rwanda mu bukerarugendo, aba bayobozi bagaragaje ko batishimiye kuba abakoze iri genamigambi batarababajije ibijyanye n’uturere twabo kandi ari bo batuzi kubarusha. Byatumye rero bagaragaza ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri genamigambi na bo ribareba.

Bavuze rero hamwe mu hantu nyaburanga hari mu turere bayobora hagira akamaro mu iterambere ry’ubukerarugendo mu Rwanda haramutse hongerewe agaciro hakanamenyekanishwa.

Uwo mu Karere ka Kamonyi yibukije ko umusozi wa Kamonyi, uretse kuba uhatse amateka, uri rwagati mu gihugu ukaba na muremure cyane ku buryo ubashije kugera ku gasongero kawo abasha kubona igihugu cyose.

Mu bisi bya Huye, abenshi bakunda kwita kwa Nyagakecuru ku bw’amateka hahatse, na ho ngo uhahagaze abasha kureba uduce twinshi two mu Rwanda ndetse akanarenza amaso u Rwanda akayageza i Burundi.

Uretse imisozi, hari na Kibeho ndetse na Ruhango hagendwa n’abakirisitu benshi baba abo mu Rwanda n’abo mu bihugu birukikije.

Ku bw’ibyo rero, bemeranyijwe na Karasira Faustin ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri RDB ko bagiye gukorana maze bagateza imbere ubukerarugendo mu turere twabo.

Kubera ko ibikurura ba mukerarugendo ari byinshi mu Ntara y’amajyepfo, bazagenda bareba ibyo baheraho muri buri karere.

Kubera kandi ko inzego z’ubuyobozi ubwazo zitihagije mu guteza imbere ubukerarugendo, cyane ko n’ubundi ibikorwa byinshi bijyanye na bwo bikorwa n’abikorera, Guverineri w’intara y’amajyepfo na we wari muri iyi nama yavuze ko bazorohereza abikorera mu kongerera agaciro ahantu nyaburanga ku buryo hazinjira mu mubare w’ahasurwa mu Rwanda.

Ikindi bagarutseho ni uko kuba serivisi nziza iri mu bikurura ba mukerarugendo, ubuyobozi bw’intara buzakora ku buryo serivisi zisanzwe na zo ubwazo zitangwa neza.


Comments (0)

Tags: , , ,

Rwanda | Ubukerarugendo mu Rwanda bwarahagurukiwe

Posted on 16 February 2012 by peter

Bimaze kugaragara ko ubukerarugendo ari bwo bwinjiza amafaranga menshi mu gihugu, hatekerejwe uburyo bwatezwa imbere kurushaho. Ibi byatumye Minisiteri ifite ubukerarugendo mu nshingano zayo (MINICOM) itekereza gushyiraho politiki y’ubukerarugendo. Ibikubiye muri iyi politiki turabigezwaho na Christine Nyiranshimiyimana, ushinzwe amategeko muri iyi Minisiteri.

Nyiranshimiyimana avuga ko kuba u Rwanda rufite ingagi na za parike ndetse n’ingoro z’umurage bidahagije mu gukurura abakerarugendo mu Rwanda.

Kugira ngo abanyamahanga bagane u Rwanda kurushaho, ni uko hongerwa ibibakurura. Yagize ati « Mu gihugu cy’Ubushinwa, abantu bahasibanira bajya kureba urukuta rwubatswe n’abantu.

Twe dufite ahantu ndangamateka na nyaburanga hahatse amateka menshi. Kuki twe tutakora ku buryo hamenyekana maze abantu bakaza kuhareba ari benshi ?»

Uretse n’ahantu ndangamateka, hari hakwiye gutekerezwa no ku myidagaduro ndetse n’imikino y’amahirwe kuko na byo biri mu bikurura abanyamahanga bikanatuma basiga amafaranga menshi mu Rwanda.

Serivisi nziza na yo iri mu bituma abantu bishimira kujya gusura ahantu. Yagize ati « ibihugu duturanye bigenda bidusiga mu gukurura ba mukerarugendo. Icyo baturusha ni ukwita ku bakiriya ».

Aha yatanze urugero rwa Kenya na Afurika y’epfo aho umuntu yinjira muri banki nyuma y’iminota itatu yonyine akaba arasohotse, amaze gukemurirwa ibibazo byamugenzaga.

Muri ibi bihugu kandi, nta wujyanwa muri banki no kubikuza amafaranga, ahubwo akenshi baba bajyanywe no kwaka inguzanyo.

Ibi rero ngo byatumye politiki y’ubukerarugendo yari yashyizweho mu w’2006 yari igamije gushishikariza ba mukerarugendo gusura za parike zo mu Rwanda isimbuzwa iyo mu w’2009 ari na yo iri kugenderwaho ubungubu, ivuga ko mu Rwanda hakwiye gushyirwaho ubukerarugendo burambye budashingiye ku byo dusanganywe gusa, ahubwo ko hagomba gushakwa ibindi bikurura ba mukerarugendo, byaba ibifatika n’ibidafatika.

Kugira ngo ibyo bigerweho rero, kugira Minisiteri ishinzwe ubukerarugendo ntibihagije. Ahubwo abo bireba bose, baba abikorera n’inzego z’ubuyobozi, bagomba gufatanya. Bityo haba hari uwifuza gushyira hoteli ahantu bitewe n’ubwiza bwaho, ubuyobozi bukabimufashamo.

Nyiranshimiyimana Christine kandi akomeza avuga ko kubera ko itegeko rigenga ubukerarugendo rigenderwaho uyu munsi ari iryashyizweho mu 1959, hari gutegurwa iridi rijyanye n’ibihe tugezemo rizaba rikubiyemo uburyo bwo korohereza abantu kwinjira no gusohoka mu gihugu.


Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Abakira n’abatembereza ba mukerarugendo bagombye kuba ababyize

Posted on 16 February 2012 by peter

Bamwe mu bita kuri ba mukerarugendo ku buryo bw’umwihariko ni abafite amamodoka atwara abantu n’abafite amahoteri n’andi mazu acumbikira akanagaburira abagenzi. Hari ubwo usanga abita ku bakiriya batazi uko bagomba kubyitwaramo, akaba ari na yo mpamvu Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) isaba ko abize ibijyanye n’uyu murimo ari bo bagomba kuwukora, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo. Ibyo ariko si ko ba nyir’amahoteri babibona.

Twifuje kumenya niba abize ibijyanye no kwakira ndetse no kuyobora ba mukerarugendo baboneka ku buryo bworoshye, maze Madame Mukagatare Jacqueline uyobora Splendid Hotel y’i Muhanga asubiza gira ati  « biroroshye kubona abize iby’amahoteri. Barahari. Gusa hari igihe usanga abatarabyigiye babikunda barusha ababyigiye gukora neza ».

Mukagatare rero asanga guhugura abasanzwe muri uyu murimo ari byo byiza kurushaho, kuko abahuguwe mu minsi yashize na WDA byabagiriye akamaro cyane.

Gusa, kuba amahugurwa yarakorewe mu mugi wa Butare kandi bo bakorera i Muhanga byatumye batohereza benshi. Madame Mukagatare rero yifuza ko ubutaha amahugurwa nk’ayo yajya akorerwa muri buri mugi, byaba ngombwa bakaba basabwa kugira amafaranga batanga ariko bakabasha kuba bahugura abakozi babo benshi.

Kuba abize ibyo kwakira no gutembereza ba mukerarugendo badatanga umusaruro bifuzwaho, Mukagatare abihuriyeho na nyiri Hotel Dayenu y’i Nyanza. Yagize ati « abantu barangije mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteri (RTUC) tubaha akazi ariko ugasanga ibyo bakora hari igihe birutwa n’ibyacu twarangije amashuri yisumbuye gusa. Abarangije amashuri yisumbuye mu by’ubukerarugendo n’amahoteri bo, ntacyo umuntu yakwirirwa avuga kuko bo usanga hari n’igihe badashoboye kuvugana n’abashyitsi batavuga ikinyarwanda ».

Ibi ariko, Mukagatare na nyiri hoteli Dayenu ntibabivugaho rumwe na Karasira Faustin, ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

We avuga ko imicungire y’abakozi, ubumenyi n’aho abantu bakorera bishobora gutuma hoteli itanga serivisi mbi cyangwa nziza. Aha yatanze urugero rw’uko ushobora gusanga nyiri hoteli ari we ucunga imikorere y’abakozi akaba ari na we ubika imfunguzo z’ahabikwa ibintu ku buryo abura gato ugasanga akazi kose kahagaze.

Karasira anavuga ko guhemba amafaranga make no kudahugura abakozi biri mu bituma abakozi batanga serivisi mbi. Na none kandi, ngo imikorere bagaya y’abarangije amasomo muri kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo (RTUC) ahanini iterwa n’uko ahanini babasaba gukora imirimo itajyanye n’ibyo bize.


Comments (0)

Rutsiro Inyubako y

Tags: , ,

Rwanda | Rutsiro: Inyubako y’ urwibutso rwa Jenoside rwa Congo Nil, izaba ifite umwihariko

Posted on 14 February 2012 by peter

Rutsiro Inyubako y

Hashize hafi amezi agera kuri abiri, ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro hatangiye imirimo yo kubaka urwibutso rwa Jenoside rwitiriwe Congo Nil, kubera ko ruzashyingurwamo imibiri y’abantu bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi barimo nabahoze ari abakozi ba komini Rutsiro.

Uru rwibutso ruri kubakwa mu kibanza cy’inzu yahoze ari iy’ubukorikori, ari nayo yiciwemo aba bantu.Gusa ariko iyo witegereje uru rwibutso uburyo rugenda rwubakwa, hari inkuta zimwe na zimwe z’inzu abatutsi bari bihishemo, zitigeze zikorwaho ngo bazisenye, ahubwo zasigayemo hagati.

Kuruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro buvugako, kuba hari inkuta zimwe z’icyahoze ari inzu y’ubukorikori ari nayo yiciwemo abantu, usanga zitarigeze zikorwaho, ngo izi nkuta ni ikimenyetso cy’umwihariko w’uru rwibutso, kuko izi nkuta zigaragaza uburyo Abagogwe n’abandi batutsi bari bahungiyemo, bagiye bicwa. abagogwe bari bahungiye kuri komini Rutsiro mu 1992 baturutse mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi.

Nkuko bitangazwa na Byukusenge Gaspard umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, ngo izi nkuta zizasigara bazubakireho kuko zigaragaza uburyo abantu bishwe nabi, doreko izi nkuta iyo uzegereye, ubonako zakozweho n’umuriro.uwo  muriro ukaba waraturutse ku itwikwa ry’abantu bari bahungiyemo, kuko batwitswe abandi bagatemwa ikaba ariyo mpamvu izi nkuta zizasigaramo hagati zikubakirwaho.

Biteganyijwe ko uru rwibutso ruzatwara amafaranga miliyoni ziri hagati ya 90 na 100 ndetse hakazifashishwa n’abakora imirimo nsimbura gifungo.Uru rwibutso ruzitirirwa Congo Nil ruzashyingurwamo imibiri 1375 mu cyunamo cy’uyu mwaka wa 2012.

Hari urundi rwibutso rw’akarere ka Rutsiro ruteganyijwe kubakwa ahitwa i Nyamagumba mu murenge wa Gihango ariko imirimo yo kurwubaka ntiratangira kubera ko ubushobozi butaraboneka.

Byukusenge avuga ko urwibutso rw’akarere ruzubakwa nyuma yo kuzuza urwa Congo Nil kandi ko baziyambaza komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) muri ibi bikorwa.


 

Comments (0)

Advertise Here