Categorized | Ahantu nyaburanga

Karongi: Abana bakorera amafaranga bavuga amateka y’urutare rwa Ndaba

Posted on 09 February 2012 by peter


Karongi Abana bakorera

Bamwe mu bana bavuga amateka y’urutare rwa Ndaba

Iyo ugeze mu mu Karere ka Karongi mu Ntara y’iburengerazuba hafi y’Urutare rwa Ndaba ku muhanda uva i Muhanga werekeza mu Mujyi wa Kibuye, usanganirwa n’abana bakiri bato bavuga amateka y’urutare rwa Ndaba, kugira ngo babone  amafaranga.

Abo bana bafite hagati y’imyaka 10 na 15 bavuga amateka y’umugabo witwaga Ndaba w’igisambo, wavumbuye ubuki muri urwo rutare, agatumira inshuti ze ngo zimufashe kubuhakura.

Izo nshuti zamufashaga kubugeraho zimufatiye umugozi yamanukiyeho, yagerayo akirira bwa buki wenyine ntabahe, Zamaze kubona ubusambo bwe zihita zirekura umugozi umugabo agwa aho. Abana bagasoza bavuga ngo ‘‘Ndaba yari igisambo mujye mwirinda gukora nka we.’’

Abo bana bakunze kuba ari benshi mu minsi y’ikiruhuko (week-ends) kuko ari bwo kuri urwo rutare haza ba mukerarugendo barimo n’ abanyamahanga, bamwe baba berekeza ku Kibuye ku Kiyaga cya Kivu.

Bamwe muri abo bana badutangarije ko uwo babwiye amateka y’Urutare rwa Ndaba abahereza amafaranga uko yifite n’uko abishaka, kuko nta biciro bashyizeho.

Umwana w’imyaka 10 yavuze ko hari ubahereza amafaranga y’u Rwanda 100 cyangwa 500.Muri abo bana harimo n’abiga baza nyuma y’amasomo, bavuga kandi ko muri uwo murimo bakora, bakuramo amafaranga bagura ibikoresho by’ishuri. Uretse kuvuga amateka ya Ndaba, harimo ababa bafite inanga bagacurangira ba mukerarugendo.

Bitewe n’uko kuri urwo rutare hanyura abantu batandukanye bavuga n’ indimi zitandukanye, usanga harimo abana bamaze kumenya indimi z’amahanga, n’ubwo bazivangavanga ntibibuza abo banyamahanga kugira icyo batoramo kandi bakagenda bishimye.

Bamwe mu babyeyi batuye hafi y’urwo rutare ntibishimira ko abana babo bajya kuvuga amateka, kuko nta karimo bakora mu rugo. Turikunkiko Anatole umwe muri bo yagize ati ‘‘Abana ntitukibaca iryera, bazinduka bajya aho ba mukerarugendo banyura bakahirirwa, bagataha ijoro riguye. Nta karimo bagikora mu rugo iyo dushaka amazi turayivomera, twakenera inkwi nazo tukazitahiriza, byaratuyobeye’’!

Kimwe mu bituma abagenzi bava cyangwa berekeza ku Kibuye bagera aho kuri urwo rutare bagahagarara, bityo n’abo bana bakaboneraho kuvuga amateka y’urwo rutare, ni amazi afite umuvumba mwinshi y’umugezi wa Kadasomwa amanukira kuri urwo Rutare rwa Ndaba ruhanamye ku musozi. Aho hantu nyaburanga, harangwa n’akapa gato kanditseho ‘‘Urutare rwa Ndaba’’.

Abatemberera ku Rutare rwa Ndaba n’abaruturiye bifuza ko hatunganywa neza, uhasuye akabasha kwitegereza neza ubwiza bwaho, ndetse hakaba n’umuntu usobanukiwe neza amateka yaho akajya asobanurira abahagana.

 

 

Leave a Reply

Advertise Here