Archive | March, 2012

Tags: , , , , ,

Rwanda | Pariki ya Nyungwe ibumbatiye ubukungu utasanga henshi ku isi

Posted on 30 March 2012 by peter

Nyungwe ni pariki iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda munsi y’ikiyaga cya Kivu, ku mupaka w’u Rwanda na Burundi.

Rwanda | Ishyamba rya nyungwe

Ishyamba rya nyungwe

Iyi pariki yashinzwe mu mwaka w’2004, ibarirwa ku buso bwa kilometerokare 970 zigizwe n’ ishyamba ry’ inzitane, urugano, ibyatsi, ishyamba risanzwe n’ uburabyo. Iyi pariki yegeranye n’ umujyi wa Kamembe uri ku birometero 54 uturutse ku mupaka w’ uburengerazuba bw’ u Rwanda. Umusozi wa Bigugu uri mu mbibi z’umupaka w’iyi pariki. Iyi pariki ibumbatiye isoko ya Nili, umugezi muremure ku isi.

Ubuzima bw’Inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe

Pariki ya Nyungwe ibumbatiye inyamaswa z’amoko atandukanye. Ibi bituma iyi pariki iba iya mbere ikwiye kurindwa muri Afurika. Iri shyamba riherereye mu karere gahuriramo biogeographical zones nini nyinshi, ndetse na terrestrial biomes z’amoko atari amwe, bikaba ari imbogamizi ku nyamaswa n’ibimera by’amoko anyuranye. Iyi pariki icumbikiye amoko 13 y’inguge atandukanye (25% by’izo Afurika ifite zose), amoko 275 y’inyoni, amoko 1068 y’ibimera, amoko 85 y’inyamaswa z’inyamabere, amoko 32 ya amphibian n’amoko 38 y’inyamaswa zikururuka. Inyamaswa nyinshi muri izi zivuzwe hejuru, ni izishobora kuba mu gace kamwe gusa zitimutse, ziboneka mu gice cya Rifuti y’ikiyaga cya Albert. Ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’inyamaswa endemic ziri muri aka gace ni munini kuruta uw’iziboneka ahandi muri Rifuti y’ikiyaga cya Albert.

Rwanda | zimwe mu nyamanswa ziboneka mu ishyamba rya nyungwe

zimwe mu nyamanswa ziboneka mu ishyamba rya nyungwe

Amoko Y’inguge Ziboneka muri Pariki ya Nyungwe

Inguge zisanzwe (Pan troglodytes) Colobus Angolensis Ruwenzori, Inguge zo mu bwoko bwa Hoest (Cercopithecus l’hoesti), Inguge zo mu bwoko bwa Silver (Cercopithecus doggetti), Inguge zo mu bwoko bwa Gold (Cercopithecus kandti)), Inguge zo mu bwoko bwa Hamlyn (Cercopithecus hamlyni), Inguge z’imirizo itukura (Cercopithecus ascanius), Inguge zo mu bwoko bwa Dent’s Mona (Cercopithecus denti), Inguge zifite umubiri woroshye (Chlorocebus pygerythrus), Olive Baboon (Papio anubis), Inguge zifite imisaya y’ikigina (Lophocebus albigena), Common Chimpanzee (Pan troglodytes), Adolf Friedrich’s Angola Colobus (Colobus angolensis Ruwenzori), L’Hoest’s Monkey (Cercopithecus l’hoesti), Silver Monkey (Cercopithecus doggetti), Golden Monkey (Cercopithecus kandti), Hamlyn’s Monkey (Cercopithecus hamlyni), Red-tailed Monkey (Cercopithecus ascanius), Dent’s Mona Monkey (Cercopithecus denti), Velvet Monkey (Chlorocebus pygerythrus), Olive Baboon (Papio anubis), Grey-cheeked Mangabey (Lophocebus albigena),

Ibiti birindwi bitangaje biboneka muri Pariki ya Nyungwe

-Ni ibiti byiza cyane utapfa gusanga ahandi, bimaze imyaka myinshi cyane muri Parike ya Nyungwe, bivura indwara nyinshi zirimo; Ubugumba bw’abagabo, Igifu, Kanseri ya Prostate, Amarozi, Diyabete, kunyara ku buriri n’izindi.

1.Umuko :( Cyangwa Erthrina Abysssinica ) Iki giti ngo kimaze imyaka myinshi cyane muri Pariki ya Nyungwe, ndetse kandi gikungahaye ku buvuzi butangaje kuko kibasha kuvura indwara zitandukanye zirimo; Imitezi, Ubushye, Kuribwa mu ngingo, Ibikomere, Ibisebe, Mburugu n’Uburwayi bwo mu ngingo.

2. Umuturirwa : (Cyangwa zanthloxylum Gilletti) Iki giti mureba hano nacyo kiboneka muri iyi Pariki gikungahaye mu kuvura indwara zitandukanye zirimo; Ibicurane, Maraliya, Igituntu, Ibibyimba, n’Uburwayi bw’amenyo.

3.Isununu: (cyangwa Crassocephalum Vitellium) Nkurikije uko nabonye iki giti n’ukuntu nabonye gikungahaye ku buvuzi cyane cyane mu bibazo bikunze gusenya ingo, reka nsabe abagabo batandukanye bazanyarukire yo maze bihere ijisho wenda hari icyo byabamarira. Iki giti ngo kivura cyangwa kigabanya umuvuduko w’amaraso mu mubiri, ariko cyane cyane ngo mu kuvura ubugumba bw’abagabo kirebaho, mbese ngo iyo umugabo agikoresheje yari ingumba; Ikibazo cye gisigara ari amateka.

4.Umugote (cyangwa Syzygium Guineesse). Iki giti nacyo ngo ni ubukombe muri Parike itagira uko isa ya Nyungwe, kivura indwara ebyiri arizo Amibe ndetse n’amarozi.

5.Umusengesi (Cyangwa Myrica Salicifolia) Umusengesi nacyo ni ikindi giti gifite akamaro kigaragara muri Parike ya Nyungwe, iki giti kandi kivura amarozi yo mu bwoko butandukanye, kandi ngo kuri ba bandi igifu cyabujije amahwemo babonye umuti wacyo hehe no kongera ku kirwara.

6. Umwumba (cyangwa Prunus Africana) Iki giti ni umwe mu miti ikomeye cyane ihagaragara muri iyi Pariki kuko kivura indwara zitandukanye zirimo Umuriro, Igifu, Kanseri ya Prostate, Inkorora ndetse na Diyabete.

7.Imvuvumu: ( Cyangwa Ficuc Natalenis) Umuti ukomoka kuri iki giti ni ingenzi cyane kuko ngo uwawunyoye atandukana n’indwara zimwe na zimwe zigize akaraha kajyahe zirimo Ibicurane, Inkorora, Ibisebe ndetse kandi ngo kuri ba bantu banyara ku buriri kuva bafite ukwezi kumwe kugeza ku myaka isaga mirongo itatu, iyo banyweye ku muti ugikomokaho biba birangiye, hehe no kongera kunyara ku buriri.

Canopy Walk yo muri Parike ya Nyungwe, amahoteri, inyamaswa ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.

 

Comments (0)

Rwanda | Umutekano w ingagi zo

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Umutekano w’ingagi zo mu birunga uhangayikishije abashinzwe parike y’ibirunga

Posted on 30 March 2012 by peter

Rwanda | Umutekano w ingagi zo

Abashinzwe kurinda ingagi zo mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo batangiye gukora amarondo muri parike y’ibirunga mu rwego rwo guhashya abantu bakomeje gutega imitego ikunze guhitana ingagi. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho mu kwezi kwa kabiri hagaragariye umwana w’ingagi waguye mu mutego ukahasiga ubuzima.

Prosper Uwingeri, umwe mu bakurikiranira hafi ingagi zo mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda, avuga ko ayo marondo yemejwe nyuma y’ibiganiro hagati y’abashinzwe parike zombi [Parc de Virunga ku ruhande rwa Kongo Kinshasa na Parc de Volcans ku ruhande rw’u Rwanda]

Ati “Ayo marondo azakorwa n’impande zombi, yatekerejwe nyuma y’umwana w’ingagi wagaragaye yapfiriye mu mutego mu kwezi kwa kabiri. Abashinzwe parike ku mpande zombi barahuye kugira ngo barebere hamwe ingamba zafatwa, muri zo hakaba harimo no gukora ayo marondo mu rwego rwo guhashya abatega imitego ihitana ingagi”

Yavuze ko n’ubwo imitego yaba itagamije gutega abana b’ingagi, bashobora kuyigwamo kandi wenda yari itezwe izindi nyamaswa. Uwingeri akomeza avuga ko ayo marondo yatumye hategurwa imitego myinshi yari yatezwe inyamaswa zo muri parike z’ibirunga.

Ingagi zo mu birunga ni zimwe mu bintu bikurura cyane ba mukerarugendo mu Rwanda. Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kongera amafaranga yishyuzwa ba mukerarugendo basura ingagi ku gipimo cya 50%, iki giciro kikazatangira kubahirizwa kuva tariki ya mbere Kamena uyu mwaka.

Igiciro kizava ku madorari 500 ya Amerika kigere ku madorari 750 ku banyamahanga badatuye mu Rwanda, mu gihe abanyamahanga batuye mu Rwanda bo bazajya bishyura amadorari 375 aho kuba 250 nk’uko byari bisanzwe, naho abanyarwanda bishyure amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30 aho kuba 20 nk’uko byari bisanzwe.

U Rwanda ruvuga ko kuzamura ibyo biciro byatewe nuko ingagi zo mu birunga zikomeza kororoka zikaba nyinshi kandi zikeneye kwitabwaho, ndetse naba mukerarugendo bakenera kuzisura bakaba bakomeza kwiyongera.

Ingagi zo mu birunga ku ruhande rw’u Rwanda na Kongo Kinshasa kugeza ubu zigize kimwe cya kabiri cy’ingagi 700 z’ibirunga zikiriho ku isi yose.


 

Comments (0)

RDB na Google bageze 2

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB na Google bageze Rubavu bakora ishusho y ubukerarugendo

Posted on 27 March 2012 by peter


Itsinda ry’abantu 50 ryageze mu karere ka Rubavu rikora ishusho y’ubukerarugendo izagaragara ku rubuga rya internet rwa google (google map) kuva tariki 23 kugera 24 Werurwe 2012.

RDB na Google bageze 1

Iyi shusho izashyirwamo amahoteli (hotels), amabanki (banques), amabutiki (boutiques), amaresitora (restaurants), inzu zikorerwamo ubukorikori (maisons d’arts), aho kubariza amakuru y’ubukerarugendo (tourism information centres) n’ibindi.

Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’icy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na google nk’uko Téléphore Ngoga ushinzwe kubungabunga pariki z’igihugu muri RDB yabisobanuye.

Ngoga akomeza avuga ko iyi shusho izafasha ba mukerarugendo, abacuruzi n’abandi bantu batandukanye kumenya aho babariza ikintu icyo aricyo cyose babirebeye kuri google map.Yongeraho kandi ko iyi shusho izateza imbere abacuruzi n’ubukerarugendo.

RDB na Google bageze 2

By’umwihariko ngo iyi shusho izajya yerekana izina ry’ahantu, aho haherereye, ibihakorerwa, hamwe na hamwe bakerekana ko hashobora gukoreshwa ikarita mpuzamahanga ya Visa n’ibindi nk’uko Ngoga yabishimangiye.

Richard Rusa, uhagarariye google mu banyeshuri (google student ambassador), akaba aniga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba yishimiye ko RDB yabagize abafatanyabikorwa kuko itsinda ryabo rikunda kumenyekanisha igihugu cyabo.

Rusa yongeraho ko gahunda yo gukora ishusho y’u Rwanda ku ikarita izahoraho. Yagize ati « Tugomba gusimbuza bimwe mu byashyizweho bitakiriho, kongeraho, guhindura kugirango tuyobore abantu. »

Mu bari gukora iyi shusho y’ubukerarugendo harimo abanyeshuri bo muri NUR, Umutara Polytechnique n’Ishuri ry’Uburezi (KIE). Bamwe bakaba batangaza ko ingorane bari guhura nazo ari ibura rya connexion ya internet bigatuma igikorwa kitihuta, abandi bakavuga ko ikarita y’umujyi wa Gisenyi yakozwe na RDB bari kugenderaho ishobora kuba yarakozwe kera kuko hari ibitariho.

Iri tsinda rikaba rimaze kugera mu turere twa Kirehe, Ngoma, Karongi, Musanze na Rubavu kandi ngo bazakomeza mu Rwanda hose.


Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : More than 500 trees planted at Kigali memorial.

Posted on 27 March 2012 by peter

 

While Rwanda and friends of Rwanda await the 18 commemoration of the 1994 genocide against the Tutsi, members of the rotary club international this weekend planted more than 500 trees at the Kigali memorial site, located at Gisozi.

The president of Rotary International Mount Jari Julien Kavaruganda said the tree planting is to conserve environment and ensure a friendly place and home for the thousands of bodies of Tutsis, massacred during the genocide.

“It is our commitment as members of the rotary international to plant trees , protect environment, help the vulnerable with intentions to develop the nation,” said kavaruganda.

Patricia Murekatete the executive secretary of Gisozi sector expressed gratitude to the rotary international Rwanda for their continued support to the country’s development saying that planting trees is an important aspect to Rwanda’s development.

Murekatete assured continued cooperation between gisozi sector and rotary international.

Rotary international mount Jali that operates in Rwanda among its contributions to the Rwandan society is also set to distribute free English- French dictionaries and school desks to different schools country wide according to the rotary vice president Albert Mugunga.


Comments (0)

Rwanda Ahantu hakurura ba mukerarugendo

Tags: , , , ,

Rwanda : Ahantu hakurura ba mukerarugendo hagiye kubakwa amasoko akomeye

Posted on 24 March 2012 by peter

Rwanda Ahantu hakurura ba mukerarugendo

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) MUSONI James aratangaza ko ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo hagiye gushyirwa amasoko akomeye aho bamukerarugendo bazajya bagura ibintu bazajya bibukiraho u Rwanda.

Musoni James ubwo yagiranaga inama na komite mpuzabikorwa y’intara y’amajyarugu yabaye tariki ya 22/03/2012, yatangaje ko ba mukeraragendo iyo baje gusura ibintu bitandukanye nk’ingagi zo mu birunga, bavuga ko babura ikintu bagura hafi aho cyizabibutsa u Rwanda.

MINALOC igiye gufatanya n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) kuburyo bareba ukuntu bubaka amasoko akomeye ahantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo nk’uko Minisitiri Musoni James yabisobanuye.

Yakomeje avuga ko uturere two mu majyaruguru, Burera na Musanze, turangwa mo ibintu bikurura ba mukerarugendo bakwiye kujya bita kuri ibyo bikorwa ku buryo bikomeza kubaha amafaranga menshi.

Burera na Musanze ni uturere two mu ntara y’amajyaruguru turangwa mo ibintu bitandukanye bikurura ba mukerarugendo. Muri ibyo bintu harimo ibirunga, parike yo mu birunga, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ubuvumo, igishanga cy’Urugezi Kiri mu karere ka Burera nibindi.

  

Comments (0)

Rwanda Gahunda ya Google map izafasha

Tags: , , ,

Rwanda : Gahunda ya Google map izafasha mu guteza imbere ubukerarugendo

Posted on 24 March 2012 by peter

Rwanda Gahunda ya Google map izafasha

Mu rwego rwo kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda ku buryo uwashaka kuhamenya yakoresha ikoranabuhanga rya Interineti,gahunda ya google map event ubu yatangiye gukorwa mu mugi wa Kigali,ikazakorwa no muri Rubavu ndetse na Musanze mu kinigi ,akaba ari naho muri rusange ibikorwa byayo bikorwa kuri uyu wa 23/03/2012 ndetse no kuwa 24/03/2012.

Iyi gahunda izafasha abazajya bashaka kureba ahantu nyaburanga ho mu Rwanda, aho baba bari hose kuhamenya bakoresheje  google nk’uko Germain Tuyishime Gatabazi,umukozi wa RDB, akaba n’umwarimu muri ICT Bus mu Karere ka Nyabihu yabidutangarije ku murongo wa Telefone.

Iyi gahunda ya google map yateguwe n’abakora mu bukerarugendo mu Rwanda nk’uko Germain yakomeje abidutangariza. Iyi gahunda ikaba ari imwe mu zizatuma ubukerarugendo butera imbere hamenyekanishwa ahantu nyaburanga mu Rwanda ku buryo uwashaka kuhasura byamworohera.


Comments (0)

Rwanda Ikirunga cya Muhabura and Ikiyaga cya Burera

Tags: , , ,

Rwanda : Ahantu hakurura ba mukerarugendo hagiye kubakwa amasoko akomeye

Posted on 24 March 2012 by peter


Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) aratangaza ko ahantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo hagiye gushyirwa amasoko akomeye aho bamukerarugendo bazajya bagura ibintu bazajya bibukira ho u Rwanda.

Rwanda Ikirunga cya Muhabura and Ikiyaga cya Burera

Ikirunga cya Muhabura      Ikiyaga cya Burera

Musoni James ubwo yagiranaga inama na komite mpuzabikorwa y’intara y’amajyarugu yabaye ku itariki ya 22/03/2012, yatangaje ko ba mukeraragendo iyo baje gusura ibintu bitandukanye nk’ingagi zo mu birunga, bavuga ko babura ikintu bagura hafi aho cyizabibutsa u Rwanda.

MINALOC igiye gufatanya n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere(RDB) kuburyo bareba ukuntu bubaka amasoko akomeye ahantu hasurwa cyane na ba mukerarugendo nk’uko Minisitiri Musoni James yabisobanuye.

Yakomeje avuga ko uturere two mu majyaruguru, Burera na Musanze, turangwa mo ibintu bikurura ba mukerarugendo bakwiye kujya bita kuri ibyo bikorwa ku buryo bikomeza kubaha amafaranga menshi.

Burera na Musanze ni uturere two mu ntara y’amajyaruguru turangwa mo ibintu bitandukanye bikurura ba mukerarugendo. Muri ibyo bintu harimo ibirunga, parike yo mu birunga, ibiyaga bya Burera na Ruhondo, ubuvumo, igishanga cy’Urugezi cyiri mu karere ka Burera n’ibindi.

 

Comments (0)

Mu myaka isaga

Tags: , , , ,

Rwanda | Musanze: Mu myaka isaga 40 akora muri pariki Y’ibirunga, Gasigwa Francois yageze kuri byinshi.

Posted on 23 March 2012 by peter

 

Mu myaka isaga

“Uuumva, ntacyo mfite kidakomoka ku kazi nkorera hano muri pariki y’Ibirunga: ari umugore namukoye inkwano nakuye mu mafaranaga nakoreye hano, ari inzu nziza niyubakiye ndetse n’ibitunga abana banjye byose nabikuye aha”

Gasigwa Francois, amaze imyaka hafi mirongo ine akora muri pariki y’Ibirunga. Ngo nubwo yari yaratangiye, akazi ko gucunga inyamaswa( animal tracking) yagatangiye ku mugaragaro tariki ya 1 Mutarama 1972. Umusaza Gasigwa afite imyaka 59, arubatse afite abagore babiri n’abana 15. Mu kiganiro twagiranye n’uyu  mukambwe ubona ugifite imbaraga n’ibigango yatubwiye ko ibyo yashoboye kugeraho byose bikomoka kuri aka kazi wumva akunze cyane.

Ati “Aka kazi kampaye umugore, mfite umurima ufite agaciro nka aka miliyoni imwe, nashoboye kwigurira inka ndi umworozi, niyubakiye inzu nubwo yasenyutse muri 94 ariko nza gushobora kubaka indi kubera aka kazi”. Bwana Francois yongeraho ko kuba ashobora kubona ubwishingizi bw’ubuzima bw’uwo muryango we utari muto, kubasha kuwugurira iby’ingenzi ukeneye no kurihira urubyaro rwe amafaranga y’ishuri ari ukubera aka kazi.

Gasigwa kandi yavuze ko atari we gusa ahubwo abaturiye pariki bose babigiriyemo umugisha ku buryo ubu bose bitabiriye kuyibungabunga, kuko ngo ibibazo bagira ari ku ruhande  rureba muri Kongo. Ubu abayituriye bose bishimira ibikorwa by’amajyambere nk’amashuri, umuhanda wa kaburimbo, amashanyarazi, amavuriro byabagezeho. Uyu usaza kandi yemeza ko hari benshi mu baturanyi na bagenzi be babonye akazi karuta guhinga kubera iyi pariki.

Mu birebana n’ubumenyi bifashisha mu gushaka inyamaswa(animal tracking), Gasigwa yadutangarije ko yigishijwe na Diane Fossey wamneyekanye cyane ku izina rya Nyiramacibiri mbere  y’uko yitaba Imana.

Umusaza Gasigwa kandi yanadutangarije impinduka zagiye ziba kuri pariki y’ibirunga ariko akaba yemeza ko ubu aribwo imeze neza kurushaho kuko ubuyobozi bwabihangurikye n’abaturage bakaba babihugukiwe. Ngo kera hari ba rushimusi benshi ndetse abantu bajyaga kuragiramo inka igihe cy’izuba ngo bikaba byaratumaga urugano rucika, ariko ngo ubu rwariyongereye kandi ni narwo rutunga inyamaswa. Ikindi ngo ni urukuta rwubatswe rutuma inyamaswa zitakiza konera abaturage ndetse ngo rukaba rurinda amazi yajyaga atembana imirima.

Nubwo uyu musaza avuga ko nta ngorane nyinshi abona muri aka kazi mu gihe cyose amaze agakora, ngo yararusimbutse ubwo rimwe imbogo yamukubitaga hasi ariko akaza kurokoka.

Comments (0)

Rwanda Swimming side at Golf Hotel

Rwanda | KARONGI: Kivu, beautiful but dangerous for beginner swimmers

Posted on 20 March 2012 by peter

 Rwanda Kivu view from Golf Hotel

 

 

 

 

 

 

Photo: Kivu view from Golf Hotel

Kivu is a lake with crystal clean water that reflects the color of a cloudless blue sky especially in the sunny season, (best for swimmers); that you will with no doubt acknowledge its welcoming and natural beauty.

The lake is known to have abundant natural methane gas and that’s not all: Kivu is home to millions of Limnothrissa miodon fish locally known as Isambaza which are liked by locals and non-locals. Kivu waters are also good for swimmers.

Rwanda Swimming side at Golf Hotel

 

 

 

 

 

 

 

Photo: Swimming side at Golf Hotel

Although many people like to swim in Kivu especially Kigali escapers, the lake does have some places where it’s not safe to swim. It has few sandy beaches and most of its shores are rocky and slippery. It’s highly recommended to swim on a sandy beach especially for beginners. Rocky beaches are dangerous if you enter Kivu for the first time. It’s also not advisable to dive close to the shores as you may hit the rocks and injure your head or arms.

According to local swimmers, most fatal accidents in Kivu are said to have been caused by careless dives on rocky shores. Abundant methane gas in Lake Kivu may also cause fatal accidents. So you’d better follow instructions not to swim in prohibited areas.

Karongi is one of the districts making up the Western Province. It is located on the shores of Lake Kivu; but safe swimming sides are not that many. One of the best swimming places was at former Guest House Hotel (closed down in 2006). The hotel had a beautiful beach for both swimming and water skiing (surfing).

At present, the best swimming side is found at Eden Rock Golf Hotel (a 5 minute ride on motorbike from Kibuye town). Beginners find it easy for a safe swim but professional ones can swim from one shore to another (700 meters) between Gold Hotel and Bethany Guesthouse.

With an increasing number of tourists and township escapers heading down to Kivu side, local authorities in Karongi have begun to create artificial sand beaches-where applicable- to make the district the most attractive place. You can also find life jackets sold in the central town at Peace House hotel (with Fina Bank and MTN on your left, and Bank of Kigali on your right as you enter the town.)

 

Comments (0)

Rwanda A front corridor of the room by the lakeside

Tags:

Rwanda | Karongi: Bethany Guesthouse, a place to discover the beauty of Lake Kivu

Posted on 20 March 2012 by peter

Rwanda A front corridor of the room by the lakeside

 

 

 

 

 

 

 

Photo: A front corridor of the room by the lakeside

Bethany Guesthouse sits on a hill that beautifully stretches down to the lake. The guesthouse is located 3.3 km. As you won’t easily find a cab in the Town of Kibuye, you’ll definitely need to take a motorbike that will charge you Rwf 500 (less than US$ 1) from where the bus will drop you off. The road is actually a loop and makes a nice, long walk if you want to go exploring.

It’s a good idea to take your motor driver’s phone number so you can come and go as you please. The road to guesthouse is a one-way street from the town and you won’t find a motor just by heading out to the street.

What really make this place special are the rooms right down by the lake. You’ll have a porch area with a couple of chairs that looks right out onto the lake where you’ll enjoy fresh air from the lake and listen to beautiful sounds made by gentle waves against the rocks on the shores. It’s actually a gorgeous spot to relax. The rooms by the lake cost Rwf 35,000 for a double (the prices are per room, not per person), doubles without the lake view cost Rwf 25,000 and twins are Rwf 15,000.

The rooms at Bethany Guesthouse are pretty simple but comfortable enough to make you enjoy your stay. They have mosquito nets and some have TVs. The restaurant is right down on the water and makes a nice place to enjoy a meal.

You can take a canoe from the guesthouse out to some of the islands all around. A round trip will cost you between 8,000 to 10,000 (US$ 16) but prices are negotiable and are for the whole boat, so cram as many people on it as you can if you want to share the costs. It’s common just to ask other guests at the hotel to see if they’re interested in a boat rental.

Their number is 0252 568 235 and bookings would be recommended if you want a good room, especially on weekends as this place is a popular Kigali escape.

 

Comments (0)

Advertise Here