Nyuma y’urugendo ruva ku musigiti wa Kamonyi rwerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri mu Kibuza, umurenge wa Gacurabwenge, kuri uyu wa 27/4/2012 Abayisilamu bo mu Karere ka Kamonyi bibutse abatutsi bazize jenoside, basabwa no gufasha imiryango yasizwe iheruheru n’ayo mahano.
Sheikh Nzanahayo Kassim, uhagarariye Mufuti mukuru w’abayisilamu yatangarije abari aho ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwe mu mihigo y’umuryango wa bo (AMUR); kuko uko abanyarwanda uko bakomeza kwibuka ibyabaye ari byo bituma abantu basubiza amaso inyuma bakigaya, bityo ibyabaye ntibizongere kuba.
Yakomeje asaba abayisilamu gufasha imfubyi n’abapfakazi basizwe iheruheru na jenoside kugira ngo nabo bagire icyizere cy’ubuzima. Ati “nitugaragara neza bizatuma na bariya birirwa basebya u Rwanda bagira ipfunwe maze bagaruke mu Rwanda”.
Ubuhamya bw’umwe mu barokotse jenoside Mukanyonga Tawusi yagarutse ku rupfu rw’ababyeyi be n’abavandimwe be, avuga inzira zitoroshye yanyuzemo kugeza arokotse . Akibaza aho urwango rwaturutse kuko se Nkumbuye Yunusu wari ukuriye Abayisilamu ku musigiti wa Gacurabwenge yari yarafashije kandi abana neza n’abantu benshi.
Mu muvugo w’uwitwa Shyaka Hassan, usengera ku musigiti wa Kivumu, arasaba abacitse ku icumu gukomera, kuko iyo umuntu akwiciye ukamwereka ko uhorana agahinda, biramushimisha.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza , Uwera Marie Alice, yashimiye Islam kuko ariryo dini rya mbere rikoze umuhango wo kwibuka mu Karere ka Kamonyi. Avuga ko mu gihe jenoside yabaga abanyarwanda bose bari bafite ukwemera. Hari abayisilamu, hari n’abakirisitu ariko ntibabuze kwijandika mu bwicanyi. Abasaba kugira ukwemera gushingiye ku bikorwa.



























Follow Us!