Rwanda : Kaminuza y Umutara Polytechnic yateye inkunga y 150.000Frw urwibutso rwa jenoside rwa Bisesero.

Posted on 28 April 2012 by peter

Kaminuza y’Umutara Polytechnic  1

Mu cyumweru gishize, tariki (21/04/2012), Ubuyobozi bw’Umutara Polytechnic, abarimu ndetse n’Abanyeshuli barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bibumbiye muri AERG bagera kuri 65 basuye Urwibutso rwa jenoside rwa Bisesero mu karere ka Karongi banarutera inkunga y’150.000 FRW.

Uruzinduko rwari rugamije no kujya kunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 barenga ibihumbi 40 bahaguye.

Bakigera aho mu Bisesero, barangajwe imbere n’Umuyobozi wa kaminuza wungirije ushinzwe imali n’ubutegetsi ndetse n’ushinzwe amasomo, basobanuriwe amateka y’aho mu Bisesero batambagizwa ibice bigize urwibutso, banashyira indabo ku mva z’Abatutsi basaga ibihumbi 45 ku bihumbi 50 bari bahahungiye.

Nyuma yaho, Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo Dr Ndabaga Eugene yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ndetse anashyikiriza inkunga urwo rwibutso ingana n’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150000frw).

Kaminuza y’Umutara Polytechnic  2

Dr Ndabaga Eugene, yandika mu gitabo cy’abashyitsi

 

Tuyiringire Ntwali Justin umuhuzabikorwa wa AERG Umutara Polytechnic/Nursing, yatangaje ko iki gikorwa bagiteguye muri gahunda yo “kwigira ku mateka no kubaka ejo hazaza” nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka 2012 ibisaba ndetse no kwereka abanyamahanga bakora banigisha muri Kaminuza ya UP ukuri kw’ibyabereye mu Bisesero, binashushanya ibyagiye bibera ahandi mu gihugu mu gihe cya jenoside.

Abanyeshuli ba Kaminuza y’Umutara Polytechnic bacitse ku icumu rya jenoside bo mu ishami rya NURSING banateguye umugoroba wo kwibuka uzabera ku kicaro cya Kaminuza, mu Karere ka Nyagatare, Intara y’Uburasirazuba kuwa gatandatu 28/04/2012.

Ni inkuru dukeshya KABAGEMA Jean Pierre, umunyeshuli wa kaminuza y’ Umutara Polytechnic, ushizwe itangazamakuru mu muryango w’abanyeshuli bacitse ku icumu (AERG-UP)

 

 

 

Leave a Reply

Advertise Here