
Mu nama ihuje Abayobozi ba za parike zihana imbibi mu gice cy’ibirunga gihuriweho n’u Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Uganda, barasaba ko ibi bihugu byavugurura amategeko ahana ba rushimusi.
Izi ntumwa ziri mu nama iri kubera Kasese mu gihugu cya Uganda zirahuriza ku kintu kimwe cy’uko u Rwanda na Uganda bifite amategeko atakijyanye n’igihe ku buryo usanga agenera ibihano bidakwiye ba rushimusi. Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo cyo kikavuga ko amategeko yabo ahana ba rushimusi yihanukiriye ku buryo basanga aricyo kigenda gica intege abakora bene ibi bikorwa.
Iki kibazo nicyo gihangayikishije cyane abayobozi n’abandi bafite mu nshingano zabo kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa. Ikibazo cya ba rushimusi bica cyangwa bajya guhiga muri za parike zihuriye ku mipaka mu birunga zirimo parike ya Virunga ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, parike y’Igihugu y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda, parike ya Bwindi na Parike yitiriwe umwamikazi Elisabeth n’izindi parike, iki kibazo cyagaragajweho nk’ikidahabwa imbaraga mu kukirwanya na leta zimwe z’ibi bihugu bitatu.
Ishingiro ry’iki kibazo rikaba amategeko adahana yihanukiriye ba rushimusi ndetse no kudaha uburemere icyaha cyo kwica no gushimuta inyamaswa cyane cyane nk’abacamanza n’abashinjacyaha.
Nka Echoeu Edyayu ni umwe mu bayobozi ba Parike yitiriwe umwamikazi Elisabeth yo muri Uganda avuga ko amategeko akurikizwa mu kurengera inyamaswa no guhana ba rushimusi ari aya kera kandi ubu harahindutse byinshi kuko abica inyamaswa batakizicira kuzirya ahubwo byabaye uburyo bwo kubona amafaranga menshi.
Edyayu agira ati : « Reba nk’ubu iyo rushimusi afashwe, ashobora gufungwa amezi atatu niba aribwo bwa mbere. Cyangwa se akishyura amande ahwanye n’ibihumbi ijana cyangwa magana abiri by’amashiringi ya Uganda. Iyo ufashe abantu ukabajyana mu rukiko, umuntu azahita akora mu mufuka atange ibihumbi magana abiri by’amashiringi ya Uganda ubundi yigendere ndetse ahubwo azanaguseka wowe wamufashe. Ariko twebwe nk’abashinzwe kurinda turagerageza kuvugana n’abanyapolitiki kugira ngo amategeko avugururwe! »
Si intumwa za Uganda zivuga ko amategeko ahana ba rushimusi adakarishye gusa kuko n’intumwa z’u Rwanda nazo zivuga ko itegeko rirengera inyamaswa mu rwanda ari irya kera kuko rimaze hafi mirongo ine.
Bizimungu Francois ukora mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere RDB mu ishami rishinzwe ubukerarugendo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima we avuga ko abacamanza n’abashinjacyaha batarumva neza uburemere bw’icyaha cyo kwica no gushimuta inyamaswa.
Uyu mugabo kimwe na mugenzi we wa Uganda akavuga ko amategeko ahana ugize ingorane zo kwica ba rushimusi akarishye cyane kandi baba bamwiciye mu kazi ari nk’impanuka. Bizimungu Francois nawe agasaba ko amategeko yasubirwamo akajyana n’igihe kuko asanzweho yagiyeho mu gihe abantu bicaga inyamaswa bagamije kubona ibyo kurya none ubu bikaba byarahindutsemo ubucuruzi buhenze.
Bizimungu ati : « cyera wicaga inyamanswa ya parike bakaguca amafaranga ibihumbi bitanu none kugeza magingo aya wambwira ko dukomeje guca abantu nk’abo ayo mafaranga barakomeza ubwo bushimusi bagize ubucuruzi bukomeye !? »
Ibyifuzo byo gukaza amategeko ahana abashimuta n’abica inyamaswa biriho mu gihe ikibazo cya ba rushimusi kigaragara n’ubwo ingamba zo kubarwanya ziyongereye.
Umuryango GVTC w’ubufatanye mu karere k’Ibirunga gahuriweho n’ibihugu bitatu uravuga ko ibihugu byose bikwiye kugira amategeko akarishye kuri ba rushimusi.
Umunyamanga nshingwabikorwa wungirije w’ubunyamabanga bwa GVTC Thérèse Musabe avuga ko igihe cyose igihugu kimwe gifite amategeko akarishye ikindi ntikiyagire, bizabangamira ingamba zo kurinda inyamaswa kuko ba rushimusi batarobanura igihugu kandi n’inyamaswa ziri muri izi parike zihuriye ku birunga zikaba zambukiranya imipaka uko zishatse.
Follow Us!