Rwanda : Ikigo cy’igihugu cy’Ingoro z’umurage w’u Rwanda na RAB basinyanye amasezerano y’ubufatanye

Posted on 17 May 2012 by peter


tariki 16/05/2012, Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi ( RAB) basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu muhango wabereye mu Ngoro y’umwami Mutara wa III Rudahugwa iri mu Rukali mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Ammajyepfo.

 

Rwanda Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwanda na Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB

( Ibumoso) Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwanda na Dr Jean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB

 

Ayo masezerano impande zombi zashyizeho umukono ashingiye ku gufata neza inka z’inyambo 30 zororewe mu Ngoro yo mu Rukali zikaba zaratanzwe n’ikigo cya RAB kugira ngo zifashe ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’URwandagukurura Bamukerarugendo.

 

Nk’uko bikubiye muri ayo masezerano mu gihe izo nka zafashwe n’indwara runaka ikigo cya RAB nicyo kizajya kizivuza kuko aricyo kimenyereye ubuvuzi bw’amatungo n’ibindi byangombwa birimo nko kuzishakira ibizitunga byujuje intungamubiri.

 

Ayo masezerano kandi avuga ko ikigo cya RAB kizajya gitanga inama ku bwoko bw’ibyatsi byagaburirwa izo nka kugira ngo ubuzima bwazo burusheho kuba bwiza.

 

Inyandiko ikubiyemo ayo masezerano yasinwe hagati ya Alphonse Umuliisa, umuyobozi w’Ingoro Ndangamurage zo mu Rwandana DrJean Jacques Mbonigaba Muhinda, umuyobozi mukuru wa RAB nibo bashyize umukono kuri ayo masezerano azamara imyaka 3 ishobora kongerwa.

 

Umuyobozi w’ikigo cy’ingoro z’umurage w’uRwandaavuga ko inka z’inyambo zongereye amafanga ingoro yo mu Rukali yinjizaga mu gihe cy’ukwezi.

 

Ayo mafaranga asobanura ko yavuye ku bihumbi 500 by’amafaranga byinjiraga buri kwezi akagera kuri miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

 

Binyuze muri ubwo bufatanye ikigo cya RAB kizanafasha ingoro z’umurage w’uRwandagutera ibiti bya Gakondo mu karere ka Karongi mu rwego rwo gufata neza ibidukikije.

 

 

 

 


Leave a Reply

Advertise Here