Archive | June, 2012

Muhanga Abatuye umusozi wari uzwiho gutwikira Abatutsi kuva 1959 bawubatesho urwibutso

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Muhanga: Abatuye umusozi wari uzwiho gutwikira Abatutsi kuva 1959 bawubatesho urwibutso

Posted on 27 June 2012 by peter

Muhanga  Abatuye umusozi wari uzwiho gutwikira Abatutsi kuva 1959 bawubatesho urwibutso

Abaturage bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo bamaze kwiyuzuriza urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu mwaka 1994.

Abasaza n’abacekuru batuye ku musozi witwa Mwotsi bavuga ko wahawe iri zina kubera amateka uzwiho mu Rwanda yo gutwikira, kumenesha ndetse no kwica abatutsi bari bawutuyeho kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu mwaka w’1994. Mbere y’uko urangwa n’aya mateka witwaga Mwaka.

Abazi amateka y’uyu musozi ndetse bavuga ko bayahagazeho bemeza ko uyu musozi wanakoreweho ibikorwa by’iyica rubozo abatutsi kuko abari bawutuyeho batangiye kujugunywa mu mugezi wa Nyabarongo kuva kera.

Salongo Kabayiza umusaza watuye kuri uyu musozi kuva mbere y’umwaka w’1959 avuga ko byari bibabaje ko nta rwibutso rwabaga aha kuko ari ahantu haranze amateka mabi cyane.

Salongo ati: “ibyabereye kuri uyu musozi; byaba ari ukudutwikira cyangwa kutwuhira nyabarongo si amateka numvise njye nabihagazeho kuko byambayeho mu myaka ya kera ndetse no mu 1994, byari bibabaje rero kubona tutagira urwibutso ngo twibuke abacu ndetse n’ibyo twabayemo”.

Mu gihe ahandi hatari hake mu Rwanda, usanga leta ariyo yubaka inzibutso za jenoside, muri uyu murenge wa Byarusange siko biri kuko abaturage ubwabo aribo bagize uruhare runini mu kurwubaka.

Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange Uwamariya Beatrice avuga ko miliyoni zigera kuri 14 z’amafaranga y’u Rwanda zaturutse mu mikoro y’abaturage kuko buri wese mu murenge yigomwe amafaranga 1000 kugirango agere kuri izi miliyoni.

Nyuma yabwo nabwo bakaba barakomeje n’ibikorwa by’umuganda mu rwego rwo kurwiyubakira badategereje inkunga izava hanze. Ibi bikorwa by’amaboko y’abaturage nabyo bikaba byarabariwe miliyoni 12 mu gihe inkunga babonye ingana na miliyoni umunani bahawe n’akarere ka Muhanga.

Nyamara n’ubwo uru rwibutso bigaragara ko rwuzuye, abaturage bo cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuyobozi bwa Nyarusange basanga bidahagije kuko hagikenewe kubaka ahazajya hamurikirwa amateka cyane ko uyu musozi ufite amateka mabi kuva ku gihe cy’abakoloni.

Depite Rwigema Gonzague nawe uvuka muri uyu murenge avuga ko bikwiye ko hajyaho uburyo bwo gushakisha ahantu hose haba harajugumywe imibiri y’abatutsi bishwe kuva mu mwa w’1959, mu myaka yakurikiye uyu ndetse no mu mwaka w’1994. Ibi akaba abivugira ko ngo kuva muri iyo myaka yose aba batutsi bajugunywaga mu byobo.

Imirimo yo kubaka uru rwibutso yatangiye ku ya 13 Mata 2011. Uru rwibutso rushinguyemo imibiri 825 yavuye mu mirenge ya Nyarusange ari naho rwubatse, Mushishiro, Muhanga, Nyamabuye na Mwendo wo mu karere ka Ruhango. Rufite ubushobozi bwo kwakira   imibiri 1200.

   

 

 

Comments (0)

Mpanga prison Workers visits Murambi genocide memorial site

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda : Mpanga prison Workers visits Murambi genocide memorial site

Posted on 27 June 2012 by peter

Workers of Mpanga prison said, Murambi genocide memorial site  visit will give them an insight in their work after seeing the evidence of genocide and getting explanations about the history of how genocide was planned, perpetrated and its effects.

Mpanga prison Workers visits Murambi genocide memorial site

 

 

 

 

Then were explained all about the history before and after the 1994 genocide Against Tutsi in general and specifically the history of former Gikongoro prefecture during the Workers of Mpanga prison visit to Murambi genocide memorial site that is located in Nyamagabe district.

They also got to see the evidence of the genocide that was done to Tutsis specifically those who had sought refuge in the building of the school that was still under construction at Murambi hill at the same place this memorial site was built.

Eugene Bisengimana the acting director of Mpanga prison said that the fact that their workers managed to visit this memorial site has left them more understanding to some things some of them took for granted as some of these workers were still young during the 1994 genocide.

“those young men and women you see there were children during the 1994 genocide, visiting this memorial site was like them knowing the real truth of what happened due to the evidence of which was kept well that provided them with an insight in genocide more than they knew.” Eugene Bisengimana clarified.

According to the number provided by workers of this memorial site states that about 50.000 Tutsis lost their lives at Murambi hill and most of them are laid to rest in Murambi memorial site.

Comments (0)

Tags: , , , , , , ,

RWANDA | KARONGI: Kwirwanaho kw’Abanyabisesero ni ibya kera

Posted on 26 June 2012 by peter

Rwanda | Mu marembo y’Urwibutso rwa Bisesero harimo amacumu 9 n’ibuye, nk’ikimenyetso cy’intwaro n’Ubutwari  by’Abanyabisesero.

Mu marembo y’Urwibutso rwa Bisesero harimo amacumu 9 n’ibuye, nk’ikimenyetso cy’intwaro n’Ubutwari by’Abanyabisesero.

Kuva mu 1959 kugeza mu 1994, abatutsi bo mu Bisesero bakunze kurangwa n’ubutwari ntagereranywa mu bihe bitandukanye. Mu gihe mu bindi bice abatutsi batwikirwaga, bakameneshwa abandi bakicwa, abagize amahirwe bagahunga, abo mu Bisesero bo ngo bagerageje kwirwanaho bahangana n’abicanyi bakoresheje amabuye n’amacumu.

No muri Mata 1994, ubwo jenoside yayogozaga igihugu nabwo borongeye bagerageza kwirwanaho, ariko umwanzi yaranze abarusha imbaraga hagwa abarenga ibihumbi 50 mu mezi 2 gusa kubera ko hakoreshejwe imbunda za rutura kandi abicanyi bari baturutse impande zose z’igihugu.

Ibi ni ibyemejwe n’umukozi wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), Mugabarigira Stanley ushinzwe urwibutso rwa Bisesero. Yasobanuriraga abakozi bo mu buyobozi bukuru bushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu bari basuye urwibutso rwa Bisesero kuwa gatandatu (23/06/2012), ababwira muri make amateka y’ubutwari bwaranze Abanyabisesero.

Nk’uko Stanley abisobanura, jenoside itangira Abanyabisesero bagerageje gukomeza ubutwari bwaribusanzwe bubaranga bishyira hamwe bahangana n’interahamwe zakoreshaga imihoro n’amahiri, bo barwanisha amacumu n’amabuye kuva kuya 7 Mata kugeza kuya 30 Kamena 1994, kuburyo babashije nabo kugira abo bisasira.

 

Umusaza witwaga Birara ni we wari uyoboye Abanyabisesero abatinyura kwihagararaho, akabasaba kudasubira inyuma kugira ngo batangire interahamwe zitabasha kugera aho bari bahishe abagore, abana, ndetse n’inkomere. Rimwe na rimwe baranatinyukaga bakamanuka bakivanga n’interagamwe ntizirabukwe bamara kwicamo bake bagasubira ku musozi kurinda ababo.

Ntibyatinze ariko uwari Ministre w’itangazamakuru icyo gihe, Niyitegeka Eliezer yakoranyije inkoramaraso zo hirya no hino mu gihugu afatanyije n’uwari prefet wa Kibuye Kayishema Clement bazana interahamwe n’abasirikare baturutse imihanda yose (Gisenyi, Ruhengeri, Gikongoro, Cyangugu n’ahandi) maze ku batutsi basaga ibihumbi 50 bari bahungiye ku musozi wa Bisesero harokokamo abatagera ku bihumbi 3.

Nyuma ni bwo abafaransa baje (Mission Turquoise) bashuka abo ibihumbi 3 ngo ni bave mu bwihisho babarinde, ariko bashaka ko bajya ahagaragara interahamwe zikabatsemba. Ni ko byaje kugenda hanyuma ku bihumbi 3 bari barokotse hasigara abatarenga igihumbi gusa.

Rwanda | Mugabarigira Stanley, umukozi wa CNLG asobanura amateka ya Bisesero

Mugabarigira Stanley, umukozi wa CNLG asobanura amateka ya Bisesero

Nk’uko Stanley akomeza abisobanura, urwibutso rwa Bisesero rwubatse rukurikije amateka yaranze izo ntwari zirwanyeho zikoresha amacumu n’amabuye.

Mu marembo hari amacumu 9 n’ibuye rimwe rinini nk’ikimenyetso cy’ubutwari n’intwaro by’Abanyabisesero, n’amakomine 9 yari agize Kibuye, hakaba n’ibyumba 9 biri ku musozi, na byo biranga ayo makomine uko ari 9. Hariho n’ingazi (stairs/escaliers) zizamuka ku musozi wa Bisesero nk’ikimenyetso cy’inzira y’umusaraba bagendaga banyura benshi bakomerekejwe n’ibisasu, abandi bagenda batemwa n’interahamwe zari zimaze kubona ubufasha bw’abasirikare zikabafasha kubigaranzura.

Kugeza ubu urwibutso rwa Bisesero ruracyatunganywa. Biteganyijwe ibyo byumba 9 biri ku musozi, bizahabwa amazina ya komine zari zigize Kibuye mu Rwanda rwa mbere no mu gihe cya jenocide. Ibyo byumba bizanashyirwamo inyandiko zisobanura amateka ya jenocide muri ayo makomine n’uko abatutsi bahakomokaga bagiye bicwa.


Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Gusura urwibutso rwa Murambi ngo bizatuma barushaho kugira ubushishozi mu kazi kabo.

Posted on 26 June 2012 by peter

Rwanda |  Urwibutso rwa Murambi.

Urwibutso rwa Murambi.

Abakozi ba gereza ya Mpanga batangaje ko kuba basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, bizatuma barushaho gukorana ubushishozi mu kazi nyuma yo kwibonera ibimenyetso bya Jenoside no gusobanurirwa amateka yayo.

Ubwo basuraga uru rwibutso ruherereye mu karere ka Nyamagabe, abakozi ba gereza ya Mpanga basobanuriwe  amateka ya mbere na nyuma Jenoside muri rusange ndetse n’amateka yaranze agace kahoze ari Perefegitura ya Gikongoro by’umwihariko.

Aba bakozi babashije kandi no kwibonera ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari bahungiye mu mazu y’ikigo cy’ishuri cyari kikiri kubakwa ku musozi wa Murambi ari nawo wubatseho uru rwibutso.

Bisengimana Eugene,umuyobozi w’agateganyo  wa gereza ya Mpanga yatangaje ko kuba aba bakozi ba gereza basuye uru rwibutso bifite icyo bibasigiye kuko harimo n’abari bakiri bato igihe Jenoside yakorwaga.

Yagize ati “ aba basore n’inkumi wabonye bose muri icyo gihe cya Jenoside bari abana batoya,ugasanga rero basa nk’aho bigereye ku muzi w’inkuru kubera ko ibimenyetso byasigasiwe n’ubuyobozi bigaragaza ukuri aba bana batari bafite aho bari bari ku magereza.”

Imibare itangwa n’abakozi b’uru rwibutso igaragaza ko kuri uyu musozi wa Murambi hiciwe inzirakarengane z’Abatutsi zigera ku bihumbi 50 zimwe muri zo zikaba zishyinguye muri uru rwibutso.


 

Comments (0)

Rwanda | Urwibutso rwa Bisesero

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Urwibutso rwa Bisesero rushyinguweho intwari itazwi

Posted on 25 June 2012 by peter

Rwanda | Urwibutso rwa BiseseroNyuma y’irimbi ry’intwari riri kuri stade Amahoro I Remera rishyunguyeho intwari itazwi, ubu ku rwibutso rwa Bisesero naho hamaze gushyinguwe intwari itazwi.

Uru rwibutso rwa Bisesero kurushyingura ho intwari itazwi, byatewe n’amateka y’Abasesero bagaragaje guhera mu mwaka 1959-1994 ubwo birwanagaho bishoboka bahangana n’ interahamwe zashakaga kubatsemba ariko bakazinaniza; nk’uko bitangazwa na Mugaborigira Stanley umukozi w’urwibutso rwa Bisesero.

Iyo ugeze kuri uru rwibutso rwa Bisesesero, uhasanga imva 4 zishyinguyemo imibiri y’abatutsi bazize jenoside yo  muri mata 1994, bwa mbere ubanza kubona imva imwe nini ikikije izindi 3, muri izi ishatu harimo iy’umusaza Birara Abinadabu wagize uruhare rukomeye cyane mu guhangana n’interahamwe zashakaga gutsemba Abasesero.

Aya mabuye afite ubusobanuro bukomeye ku Basesero; nk’uko bitangazwa na Mugabarigita Stanley

Iyi mva ya Birara ikikijwe n’izindi mva 2, imwe ikaba ari iy’umuhungu wa Birara nawe Abasesero bafata nk’intwari ikomeye cyane indi mva ikaba ishyinguyemo intwari itazwi, bishatse kuvuga ko ihagarariye abandi basesero bashobora kuba baraguye mu rugamba rwo kurwanaho igihe bari bahanganye n’interahamwe.

Naho ya mva nini ikikije izi zindi 3, yo ngo ihagarariye abandi Basesero bafatanyaga n’umusaza Birara guhangana n’interahamwe; nk’uko bisobanurwa na Mugabarigira.

Kugeza ubu bigaragara ko nta rundi rwibutso rushyinguye intwari itazwi mu Rwanda; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside Mucyo Jean de Dieu.

Urwibutso rwa Bisesero iyo urugezeho, ushobora kwibonera amateka y’Abasesero agaragaza ukuntu birwanyeho bishoboka bakorehsa amabuye n’amacumu gusa, ariko bagahangana n’abantu babaga bafite imbunda za rutura, kugeza n’ubwo bashoboye kwica abasirikare bo kwa Habyarimana bakanabaka imbunda.

Abasesero birwanyeho bishoboka kugeza mu mpera z’ukwezi kwa Mata 1994 mu gihe ahandi abatutsi bari babamaze. Iby’Abasesero byaje kuba bibi ubwo umusaza Birara yicwaga maze interahamwe zikabahukamo zikica Abasesero basaga ibihumbi 5.

 

 

Comments (0)

Rwanda | Gisagara kibirizi bibutse

Tags: , , , , , ,

Rwanda | Gisagara: kibirizi bibutse abarezi n’abanyeshuri bahaguye muri jenoside

Posted on 23 June 2012 by peter

Rwanda | Gisagara kibirizi bibutseKu nshuro ya 18 umurenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara bibutse abarezi b’abanyeshuri bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Hatangiwe ubutumwa bwinshi bureba urubyiruko n’abanyarwanda muri rusange bugamije kubatoza umuco w’urukundo n’ubwumvikane bikwiye kuranga abanyarwanda.

Muri uwo muhango, ibigo by’amashuri bigera kuri 4 bikorera mu murenge wa Kibirizi byibutse abarezi babyigishijemo ndetse n’abanyeshuri babyigagaho bose bazize Jenoside yo muri mata 1994.

Uyu muhango wari witabiriwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Kibirizi, barezi n’abanyeshuri bahiga ndetse n’abarokotse bahaburiye ababo baherekejwe n’inshuti n’abavandimwe, watangijwe n’igitambo cya misa cyaturiwe kuri paruwasi ya Kibirizi hanyuma bateranira ku rwibutso rwa Kibirizi ahatangiye ubutumwa butandukanye bunyuze mu buhamya, inyigisho, imivugo n’indirimbo.

Umwe mu barimu b’uyu murenge, ubwo yafataga ijambo yabanje gushimira Leta yashyizeho iyi gahunda yo kwibuka abantu hakurikijwe inzego zitandukanye bakoragamo kuko ngo bituma n’ababo bibona cyane mu gihe cyo kwibuka nk’iki, bakabona ko ababo koko bahawe icyubahiro.

Abarimu kandi basabye ababyeyi muri rusange barerera mu bigo by’uyu murenge ko imihango nk’iyi bajya bayigiramo uruhare rugaragara kuko ngo bituma abana nabo babona agaciro kabyo. Ababyeyi rero ngo bakunze cyane guharira abarezi ibikorwa bitandukanye nk’ibi byagakwiye kubahuza n’abarezi b’abana ndetse n’abana ubwabo bagasangira ibikorwa hamwe.

Nk’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bwatangaje muri iki gihe cyo kwibuka ko urwibutso rw’uyu murenge rugomba kuvugururwa ndetse rukanagurwa, dore ko ubu rwamaze no kuzura nta yindi mibiri ishobora kongerwamo, amashuri y’uyu murenge wa Kibirizi nayo yegeranyije amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000F) azafasha muri ubwo bwubatsi.

Mu buhamya bwatanzwe n’umwarimukazi Brigitte UMUTESI warokokeye muri uyu murenge, yagaragaje uburyo abari abarimu ndetse n’abanyeshuri b’abatutsi bagiye bicwa nabi bashinyagurirwa kandi bakicwa n’abo bareraga cyangwa barereraga, abanyeshuri nabo bakicwa na bagenzi babo cyane ab’abakobwa bagashinyagurirwa n’abasore bigaga hamwe cyangwa na bamwe mu barezi babo.

Madamu Brigitte yaboneyeho gusaba abanyeshuri biga mu bigo by’uyu murenge kuba intumwa z’amahoro aho bagiye hose kandi abafite ababyeyi bagifite imyumvire itari myiza bakabagarura mu nzira nzima ndetse bakanabibutsa ko niba hari aho bazi imibiri itarashyinguwe mu cyubahiro bakwiye kuyigaragaza. Yasabye kandi abarimu bagenzi be ko babera urugero rwiza abana barera.

“Abarezi ni nk’abaremyi kuko umwana icyo umugize cyo ni cyo nyine aba, none rero nimuharanire guha aba bana turera urugero rwiza kugirango batazavaho baba nka bariya bakoze amahano kandi bari bafite abakwiye kubaha uburere bwiza. Turarerera igihugu none ni mucyo turere abazacyubaka bakaziba icyuho cy’abayobozi bigishije abanyarwanda gucanamo” Brigitte UMUTESI

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibirizi  bwana Innocent KIMONYO ari nawe wabaye intumwa y’akarere kuko katari kabashije kugira uwo kohereza bitewe na gahunda y’imihigo iriho, mu ijambo rye nawe yashimye iyi gahunda yo kwibuka mu nzego z’imirimo abazize Jenoside barimo. Yasabye kandi ko abaturage bakwitabira kwerekana aho imibiri y’abantu yajugunywe kugirango bashyingurwe mu cyubahiro kandi asabako abayobozi b’inzego z’ibanze babiganiraho n’abaturage mu midugudu.

Bwana Innocent yashimye abari bitabiriye uyu muhango kandi yongera kwihanganisha imiryango yari iri aho yabuze abayo muri Jenoside yo muri mata 1994 ku bw’umwihariko abari bafite ababyeyi, abana, abarezi, abanyeshuri, inshuti n’abavandimwe ho aba barezi n’abanyeshuri baguye muri uyu murenge wa Kibirizi.


Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Ubukerarugendo buri mu byatumye intara y’amajyaruguru igabanya ubukene

Posted on 21 June 2012 by peter

Guverineri w’intara y’amajyaruguru atangaza ko kuba iyo ntara yaraje imbere mu kugabanya ubukene mu Rwanda ari ukubera ibintu bitandukanye birimo n’ubukerarugendo bukorerwa muri parike y’ibirunga.

Mu muhango wo “Kwita Izina” abana b’ingagi wabereye mu karere ka Musanze tariki ya 16/06/2012, Guverineri Bosenibamwe Aimé yavuze ko Intara y’amajyaruguru iri ku isonga mu kurwanya ubukene naho akarere ka Musanze karimo parike y’ibirunga kakaza ku mwanya wa gatatu mu Rwanda mu kurwanya ubukene.

Kuba ibyo byaragezweho ni uko abaturage baturiye iyo parike bajyaga bajya kuyonona bahigamo Ingagi n’ibindi binyabuzima biyirimo, bishyize hamwe muri Koperative SACOLA (Sabyinyo Community Livelihoods Association) mu rwego rwo kubungabunga iyo parike nk’uko Guverineri Bosenibamwe abitangaza.

Akomeza avuga ko kuri ubu abibumbiye muri Koperative SACOLA bamaze kubona agaciro k’iyo parike kuko ibaha amafaranga menshi bakaba bamaze kwiteza imbere. Abo baturage bamaze kwiyubakira inzu y’ubucuruzi. Iyo kopertive kandi inafasha n’abandi baturage batayirimo mu buryo butandukanye nk’uko abisobanura.

Guverineri Bosenibamwe yakomeje asaba abaturage baturiye parike y’ibirunga gukomeza kuyifata neza kuko ibafitiye akamaro gakomeye. Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye nk’uko yakomeje abibasaba.

John Gara umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) atangaza ko kuri ubu ubukerarugendo bwateye imbere muri rusange mu Rwanda kubera uburyo abaturiye parike cyane cyane iy’ibirunga bayifashe neza.

Mu mwaka wa 2011 abakerarugendo baje mu Rwanda barenga ibihumbi 900. Bakaba barinjije mu Rwanda amadorari y’amanyamerika agera kuri miliyoni 252 (agera kuri 151.200.000.000 mu mafaranga yo mu Rwanda).

Abaturiye parike bagenerwa 5% by’amadovize yose aba yinjiye mu Rwanda nk’uko umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) abitangaza.


 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda : Tourism promotes Northern Province of Rwanda

Posted on 21 June 2012 by peter

The governor of the Northern Province of Rwanda Aime Bosenibamwe said that for this province to have come the first in reducing the poverty level of its residents in Rwanda is because of many actions that include tourism that is done in volcanic park.

This he said in the “Kwita Izina” (gorilla naming) ceremony that was held in Musanze district on the 16th.June.2012 where he announced that the Northern Province is the first in provinces in Rwanda and Musanze district where this park is located was the 3rd in all district in the fight against poverty.

This is due to the fact that people who used to go poaching in this game park are now in SACOLA cooperative (Sabyinyo Community Livelihoods Association) and they take care and protect this park as Bosenibamwe said.

He went on to say that SACOLA cooperative members now know the importance of this park as it now earns them the money that they use to promote themselves. They have already built a trading house and this cooperative aids other people who are not its members.

He asked people who live nearby this park to keep protecting it because it is of much importance. This was also said by John Gara the director of Rwanda Development Board (RDB) where he said that tourism has developed in Rwanda and depending on how people are taking care of their ne4ighbouring parks.

In 2011, more than 900 tourists came to Rwanda and tourism brought about $252Millions. People living near the park are given 5percentof the money the government receives from that park as John Gara explained.

Comments (0)

Rwanda | Rwanda names 19 new baby

Tags: , , , , , ,

Rwanda : Rwanda names 19 new baby gorillas

Posted on 20 June 2012 by peter

Rwanda | Rwanda names 19 new babyThe Rwandan community was joined by the international community to mark the traditional annual ceremony of naming new baby gorillas commonly known as “Kwita Izina” which saw the entrance of 19 new baby gorillas in the gorilla family of Rwanda.

In his message on the event, President Paul Kagame was quoted saying that Kwita Izina has gone beyond a focus on gorillas and become a potent symbol of Rwanda’s efforts to conserve the country’s biodiversity.

“Our tourism industry is strongly anchored on natural assets such as landscapes, parks, forests and rare animal and bird species We must therefore continue to protect and sustain this valuable resource base” Kagame said.

The Prime Minister of Rwanda, Dr. Pierre Damien Habumuremyi took the first shot at naming the premier gorilla- ‘Gikundiro’ (Loved one), and was followed by other delegates, especially The Chairman of East Africa Tourism Platform, Richard Rugimbana, who named another one “Akarabo” (flower).

Other names given to other baby gorillas included: Kungahara (live on) ,itabaza (resuce) , umutungo(resource), ndizeye (I trust), ihoho (Beauty), ishimwe (thanksgiving), icyeza (of goodness) ,itorero (,impamo (Reality),amatwara (colony),Kataza (grow on) ,Turimbere (develop) ,  Iwacu (our home), Ruhuka (Rest) ,Turere (educate), Ijabo(Sovereign)  and twin gorillas- Umudende (free)and Impeta (ring) .

The Premier said that Rwandans need to contribute to the tourism industry by taking good care of the environmental aspects and take care of the tourists who frequent the national parks each year.

Habumuremyi reminded the surrounding communities of the Volcano National Park the importance of the gorillas and the huge sums of money generated from them annually and partly used to improve the livelihood of the surrounding communities.

He said that anyone who tries to damage the gorilla habitat and the park environment should be arrested and brought to book by the local leaders.

John Gara, the CEO of Rwanda Development Board (RDB), hailed the current government for its emphasis on tourism promotion, an aspect which was not considered by the previous leaders. He asked Rwandans to continue working with the government to conserve the mountain gorillas.

“This year’s celebrations comes at a critical time when the degradation of the ecosystems has reached alarming proportions in many parts of the world,” he said

Rica Rwigamba, the Head of Tourism and Conservation at RDB said that the tourism industry continues to be the country’s top foreign exchange earner and the board is very committed to conserve the mountain gorillas as way of increasing more visitors and income from the activities.

The Rwanda development Board also run various campaigns to promote awareness on the importance of the gorilla naming ceremony and the need to pursue eco-tourism as source of income in a much greener and environmental friendly.

Residents living at foots of Virunga Mountains in Kinigi-Musanze District, Northern Province of Rwanda were part of the celebrations.  They said that the tourism activities in the area have benefited the community in various ways.

“We have shared the benefits in many ways. Now we have schools, hospital and roads and even jobs because of tourism. This means that tourism is a source of livelihood for us and we are going to work hard to conserve nature” one residents” Jean Claude Mahoro said.

On this aspect, Rwigamba stated that the revenues collected from the gorillas activities accounts for the largest amount of money collected in tourism and these funds have been put together to contribute to community development for the communities around the volcanoes.

Over Rwf1.4 billion was spent during the past 8 years in support of community based projects like the provision of clean water, sanitation, schools and other social amenities and over 220 projects financed.

The annual disbursement grew from an initial Rwf41 million in 2005 to Rwf252 million in 2011, with tourist arrivals to Rwanda growing to 908,000 visitors in 2011.  The gorilla tourism sector generated $9.6 million out of the $252 million revenues collected from the whole tourism industry last year.

Tourism receipts are expected to grow at a compound annual growth rate of 9% until 2012. The average spend by a visitor is $200 a day and average length of stay is one week.

 

This year’s annual ceremony was under the theme “Sustainable tourism for a green economy” and About 141 gorilla babies have been named since 2005.

 

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Nyamagabe: Pariki ya Nyungwe yasabye abayituriye kuyirinda inkongi z’umuriro.

Posted on 11 June 2012 by peter

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwasabye abayituriye kwirinda inkongi z’umuriro cyane cyane  muri iki gihe cy’impeshyi kuko zishobora kwangiza iyi pariki.

Mu nama yabaye kuri uyu wa 7/6/2012 ku Cyitabi ahari icyicaro cy’iyi pariki,  abayobozi b’iyi pariki basabye abayobozi b’inzego z’ibanze mu turere dukikije iyi pariki gukora ibishoboka byose bakarinda iyi pariki y’igihugu.

Abayobozi ba pariki ya Nyungwe batangaje kandi ko inkongi z’umuriro zari zisanzwe zibasira iyi pariki zagabanutse muri rusange ariko abayobozi batagomba kwirara cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi kuko ari igihe kibi ku bijyanye n’umuriro aho usanga ibyatsi byumye bigatuma umuriro ukwirakwira vuba ukangiza ahantu hanini.

Rwanda :  Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Abitabiriye inama biyemeje kurwanya inkongi.

Imibare yakozwe ku nkongi zibasira iyi pariki igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2011 hahiye hegitari  imwe  mu gihe nyamara mu mwaka wa 2010 hari hahiye hegitari zisaga 653.

Rugerinyange Louis,umuyobozi wa Pariki y’igihugu ya Nyungwe yagize ati “Igihe cy’impeshyi ni igihe kibi aho usanga abantu bahangayitse kubera inkongi z’umuriro zishobora kwibasira Pariki ari nayo mpamvu twahuriye aha kugira ngo dufate ingamba.”

Uretse kurinda iyi pariki inkongi y’umuriro kandi, abari bitabiriye iyi nama bafashe ingamba zo kurinda iyi pariki ibikorwa byose byayangiza harimo gutemamo ibiti,gucukuramo amabuye y’agaciro…

Ishyamba rya Pariki ya Nyungwe ni rimwe mu mashyamba ya kimeza amaze imyaka myinshi muri Afurika rikaba rizwiho kubamo amoko menshi y’inyoni. Iyi pariki  ifite ubuso bungana na km2 1019.


 

Comments (0)

Advertise Here