Amashyuza ni amazi aherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kabuye. Amashyuza akaba ari amazi ashyushye ava mu butaka, akaba ari ahantu abantu bakunze gusura cyane kubera imiterere y’ayo mazi.

Ikidendezi cy’amazi y’amasyuza
Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye hafi y’ayo mazi bita Amashyuza bavuga ko aya mazi uko yashyuhaga kera ubu atari ko ameze.
Abageze mu zabukuru bahaturiye bavuga ko kera yavuraga indwara y’ibinyoro ku bayogaga bayirwaye. Ubu hakaba hari gahunda yo kubyaza aya mazi umusaruro nka hamwe mu hantu nyaburanga hakunze gusurwa.
Aya mazi agizwe n’ibidendezi bigeze kuri bitatu, kimwe kinini cyane gifite ibice bibiri ndetse gifite n’aho ashokera agakomeza ariyo afite impande ngufi ariko hagati naho nta we uzi uko hareshya, ibindi bibiri byo bimeze nk’ibyobo binini cyane, ngo bakaba babyita udukono.
Ibi bifite amazi asa n’icyatsi nabyo ngo nta we uziko bireshya, Ibyo byobo by’amazi bita udukono dukikijwe n’ibiti binini cyane bimeze nk’ibivumu, ngo bikaba byitwa “ibitobyi”. Amazi yo muri utu dukono afite aho atembera atoboye ubutaka, ariko kandi n’ubwo atemba ntabwo akama cyangwa ngo agabanuke.
Umukecuru Mukaruziga Athanasie mu kiganiro kirambuye cye kuri uyu wa 11/7/2012 yatangaje ko kimwe ko aya mazi ahindura ibara uko ashatse, kuko nko mu minsi iri imbere muri nzeri ngo ahinduka umutuku.
Mu gihe cy’imvura bwo ngo ni bwo ashyuha cyane. Gusa aho aya mazi ari ubu ni aha gatatu kuko yagiye yimuka.
Avuga ko mbere yabanje inyuma y’umusozi bwa kabiri yimukiye ku musozi hejuru, ubu aho ari akaba ari aha gatatu.
Yavuze ko nyirakuru yamubwiye ko kera ariya mazi yavuraga ibinyoro ku bantu babaga babirwaye iyo bajyaga kuyogamo.
Umukecuru Mukaruziga Athanasie avuga ko na nyirakuru yababwiraga ko yavutse agasanga ayo mazi ashyushye. Gusa ngo ikigaragara ni uko aya mazi agenda agabanuka ariko ntakame burundu, ikindi kandi ngo ni uko ubushyuhe bwayo bugenda bugabanuka.
Uyu mukecuru avuga ko nko mu myaka ya 1970 umuntu yashyiragamo iseri ry’ibitoki (inyamunyo) rigashya, cyangwa se bagashyiramo ibijumba bigashya.
Ikindi ngo ni uko n’umuntu uyozemo, iyo yishinze ubushyuhe bwayo ahasiga ubuzima cyane cyane iyo ananiwe kuko ngo aca abantu intege, hakaba ngo haraguye abantu benshi mu gihe cyo ha mbere.
Aya mazi y’amashyuza ngo nta kinyabuzima na kimwe mu byo mu mazi kibamo. Gusa kera ngo hajyaga habonekamo inzoka, ariko ubu nta zikibonekamo.
Ikindi ngo ni uko hari inuma zigurukira ku biti bikikije aya mazi, uko ikigurukiyeho hashira akanya ikaba irapfuye, ikagwa muri aya mazi.
Ibi ngo bikunze kubaho mu gihe cy’imvura. Gusa n’ubwo aya mazi nta we uzi aho aturuka, nta n’uzi uko areshya, ngo hasi muri nyina ni kure cyane.
Aya mazi y’amashyuza ngo inka zarayakundaga cyane kuko ngo araryohera, ameze nk’arimo umunyu.
Aya mazi y’amashyuza ubu aho ari harubakiwe, hakoze neza kuko harimo ubusitani n’utuzu abantu bashobora kwiyakiriramo (bingalo), abantu bakaba bahifotoreza ku bakoze ubukwe muri kariya gace, dore ko ari ahantu haringaniye nk’ikibuga cy’umupira ariko hanini.
Ikigamijwe nk’uko umwe mu bashinzwe kuharinda yabitangaje ni ukugira ngo barebe uko hasurwa, ubwitabire bw’abahasura, maze hazakurikireho kugena amafaranga abahasura bajya batanga nk’uko bigenda ku handi hantu hose hafite amateka nyaburanga mu Rwanda.
Follow Us!