
Iryo rimbi rigaragaramo imva y’umwami Kigeli IV Rwabugiri
Irimbi ryashyingurwagamo abami b’u Rwanda n’Abagabekazi babo riherereye mu Mudugudu wa Nyakavunga, Akagari ka Kigabiro, mu Murenge wa Rutare, mu Karere ka Gicumbi ho mu Ntara y’Amajyaruguru hagiye kugirwa ahantu nyaburanga nk’uko byashyizwe mu mihigo y’akarere ka Gicumbi ya 2012-2013.
Nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Gicumbi Nzabandora Musa kuri uyu wa 20/8/2012 yatangaje ko mu mihigo ya 2012- 2013, bahize ko ahari irimbi ry’abami n’abagabekazi hagiye kugirwa ahantu nyaburanga.
Avuga ko ayo mateka azakurura ba mukerarugendo bityo akarere ka Gicumbi kakabasha kwinjiza amafaranga avuye muri ubwo bukerarugendo, ndetse n’abahaturiye bazabasha kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi kuko abazajya bajya gusura iryo rimbi bazajya bakenera ibyo kurya ndetse na bimwe mubicuruzwa igihe bagiye kureba izo mva.
Avuga ko impamvu nanone bagiye kuhagira ubwiza nyaburanga ari uko usanga ayo mateka yazibagirana kandi ari ibintu by’ingirakamaro ndetse n’abana bato bakamenya ibyaranze u Rwanda rwo hambere.
Nzabandora asanga ari ingirakamaro kuko iyo ugeze aho hantu hari iryo rimbi usanga haragiye hasibangana uretse imva ya Kigeli IV Rwabugili gusa Ati: “Abami b’u Rwanda bagiraga irimbi ryihariye bashyingurwagamo umwami wese watangaga bamuzanaga muri iryo rimbi, ariko ntiryahawe agaciro cyane kuko ryamaze gusiba ukaba utamenya amateka yaho uretse iyo mva y’umwami Kigeli IV Rwabugili gusa ihagaragara”.
Avuga ko iyo haza gufatwa neza bari kuhagira ahantu nyaburanga, abantu bakajya bahasura na ba mukerarugendo bakahamenya, bitandukanye n’uko abantu b’iki gihe batemera ko uwo murenge ubitse ayo mateka.
Mu 1972, nibwo hatanzwe itegeko ry’uko imva z’abami zigomba kwitabwaho, icyo gihe nibwo bashakashatse aho Rwabugili wari umaze imyaka 77 atanze ari, imva ye barayubakira naho izindi harimo n’iya Kanjogera wari umugabekazi barazihorera.
Ubu hakaba hateganywa kubakira imva z’abami bose bashyinguwe muri iryo rimbi ndetse bakajyenda bibukiranya abandi bagiye bahashyingurwa batibuka.
Kugeza ubu abami bahashyinguwe ni aba bakurikira, hamwe n’abagabekazi babo :
*Ruganzu I Bwimba, wategetse ahasaga mu w’1312-1345
*Cyilima I Rugwe, wategetse ahasaga mu w’1345-1378
* Kigeli I Mukobanya, wategetse ahasaga mu w’1378-1411
* Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I, wategetse ahasaga mu w’1411-1444
* Yuhi II Gahima II, wategetse ahasaga mu w’1444-1477
*Ndahiro II Cyamatare, wategetse ahasaga mu w’1477-1510
*Ruganzu II Ndoli, wategetse ahasaga mu w’1510-1543
*Mutara I Nsoro II Semugeshi, wategetse ahasaga mu w’1543-1576
* Kigeli II Nyamuheshera,wategetse ahasaga mu w’1576-1609
*Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, wategetse ahasaga mu w’1609-1642
*Yuhi III Mazimpaka, wategetse ahasaga mu w’1642-1675
*Cyilima II Rujugira, wategetse ahasaga mu w’1675-1708
* Kigeli III Ndabarasa, wategetse ahasaga mu w’1708-1741
* Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, wategetse ahasaga mu w’1741-1746
* Yuhi IV Gahindiro, wategetse ahasaga mu w’1746-1830
* Mutara II Rwogera, wategetse ahasaga mu w’1830-1853
*Kigeli IV Rwabugili, wategetse ahasaga mu w’1853-1895
Abandi bami batahashyinguwe ni ababanziriza aba twavuze haruguru barimo :
*Gihanga I Ngomijana wategetse ahasaga mu w’1091-1124
* Kanyarwanda Gahima wategetse ahasaga mu w’1124-1157
*Yuhi I Musindi wategetse ahasaga mu w’1157-1180
*Ndahiro I Ruyange wategetse ahasaga mu w’1180-1213
*Ndoba wategetse ahasaga mu w’1213-1246
*Samembe wategetse ahasaga mu w’1246-1279
* Nsoro I Samukondo wategetse ahasaga mu w’1279-1312
Aba bose bakazagerageza kugaragaza imva zabo uko bagiye ku ngoma n’imyaka bamazeho ndetse n’igihe batangiye.
Follow Us!