Rwanda | Nyabihu: abashinzwe urwibutso Barasaba ko inkunga bari baremerewe na Minisiteri y’umuco na Sport yabageraho vuba

Posted on 08 September 2012 by peter

abashinzwe urwibutso Barasaba ko

Haracyabura inkunga bemerewe na Minisiteri y’umuco na Sport kugira ngo urwibutso rube rwubatse neza,rurwanije ubukonje bityo ntirwangirike;kuko bitewe n’ubukonje amarangi agenda yomoka ,akangirika akanasa nabi

Nk’uko twabitangarijwe n’uwunganira ushinzwe inzibutso mu karere ka Nyabihu Murwanashyaka Bosco,urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi  rw’akarere ka Nyabihu rufite ikibazo cya “Humidité” cyangwa se ubukonje burimo imbere,ku buryo hari impungenge ko ubu bukonje bushobora kuba bwarwangiza.

Kubera ubu bukonje,amarangi bashyizemo agenda yangirika ku buryo bagerageje no gushyiraho irindi nabyo ngo biba iby’ubusa. Igitera ibi byose ariko ngo kikaba ari uko ubusanzwe uru rwibutso rwari rwaragenwe kubakwa mu buryo bwa “etage”,bufite “cave” cyangwa se bufite igice cyo munsi hari n’ikindi gice kiri hejuru.

Kugeza ubu kuri uru rwibutso hubatse igice cyo hasi gusa nyamara haragombaga kongerwaho igice cyo hejuru,kiriho andi mazu hanasakaye ku buryo urwibutso ruba rusakaye neza nta kibazo cy’amazi nk’uko Murwanashyaka Bosco yabidutangarije. Kuba haragombaga kubakwa igice cyo hasi no hejuru,hakaba harubatswe igice cyo hasi gusa ngo nibyo bikurura ikibazo, kuko urwibutso rudasakaye bityo iyo imvura iguye amazi agwa hejuru kuri beto,bikaba byakurura ubukonje imbere.

Ku birebana n’imyubakire y’uru rwibutso, mu mwaka wa 2010, Minisiteri y’umuco na Sport yari yarabemereye inkunga ingana na miliyoni 65 zo gukomeza kubaka urwo rwibutso,nyamara kugeza ubu ntayo barabona ngo babe bakomeza iyi mirimo yo kurwubaka. Bosco avuga ko bagerageje kwandikira iyi Minisiteri,nayo ikandikira CNL J ariko kugeza ubu bakaba nta gisubizo bari babona. Hakaba hategerejwe ko izo nzego zagira icyo zikora kuko akarere ngo kagerageje uko gashoboye kose kuri iki kibazo.

Akarere ubwako kakaba kamaze gutanga amafaranga asaga miliyoni 40 mu ku nyubako y’uru rwibutso. Rukaba kugeza ubu rwubakiye, rukoteye,rufite ubusitani  bukoze mu nyuguti zigaragaza ko ari urwibutso  hakaba hari n’umukozi uhoraho ukurikirana imirimo yo gukora isuku yarwo uko bwije n’uko bukeye .  Gusa ikibazo gihari ngo kikaba ari igice cyo hejuru kitarongerwaho ngo rube rusakaye neza kandi rwubatse ku buryo bwateganijwe.Mu myubakire yarwo hakaba hari hateganijwe amafaranga agera kuri miliyoni 105 ngo rube rurangiye neza nk’uko byagenwe. Asigaye akaba agera kuri miliyoni 65, ari nayo Minisiteri yari yarabemereye kugeza ubu bakaba bakiyategereje.

 

 

 

 

 

 

Share

Leave a Reply

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment