Rwanda | Nyabihu: Ikiyaga cya Karago cyasubiye ku murongo ariko hari ibindi bigomba gukorwa

Posted on 18 September 2012 by peter

Bamwe mu

Bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo na Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi bishimiye ko ikiyaga cya Karago cyasubiye ku murongo,kinasubirana amazi cyahoranye

Ikiyaga cya Karago,giherereye mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago. Mu myaka ishize iki kiyaga kikaba cyarangijwe cyane n’isuri yatewe ahanini n’iyangirika ry’imisozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati. Iyi misozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati yatemweho ibiti ku buryo bukabije,isigara isa n’iyambaye ubusa ku buryo bworoheye cyane isuri kujya imanura ubutaka kuri iyo misozi,igaca inkangu ,zigahitana abantu,amatungo n’ibintu.

Iyo suri yamanukaga kuri iyo misozi ,niyo yirohaga mu mugezi wa Nyamukongoro wisuka mu kiyaga cya Karago bityo iyo suri ikiroha no mu kiyaga inyuze muri Nyamukongoro,ibyo bikaba byaratumye cyangirika ku buryo igice kimwe kingana na ha 10 z’ubuso bwa Karago cyari cyarakamye nk’uko Karambizi Benjamin ushinzwe ibidukikije mu karere ka Nyabihu yabidutangarije.

Imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago,umugezi wa Nyamukongoro n’imisozi yamanukagaho isuri yacyangizaga

Inzego

Inzego zitandukanye zarahagurutse mu rwego rwo gukemura ikibazo cya Karago ndetse n’imisozi y’ahahoze ishyamba rya Gishwati n’umugezi wa Nyamukongoro byari nyirabayazana w’iyangirika ryacyo,aha bateraga ibiti ku misozi y’ahahoze Gishwati hirindwa isuri harengerwa n’ibidukikije

Nk’uko Karambizi Benjamin yabidutangarije,imirimo myinshi yarakozwe mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago nk’umutungo kamere, hanakemurwa ahanini nyirabayanaza y’iki kibazo.

Bimwe mu by’ibanze byakozwe n’inzego z’akarere ndetse n’iz’igihugu mu kubungabunga ikiyaga cya karago,hakaba harimo kurwanya isuri no gutera ibiti. Hakaba hararwanijwe isuri ku misozi ya Rubare na Cyamabuye yo mu murenge wa Karago iterwaho ibiti. Iyi misozi ikaba yarateweho ibiti kuri ha 55, hanacukurwa imiringoti kuri iyo misozi yavagaho isuri nyinshi. Ikindi kandi ngo hakaba hazabungabungwa zigera kuri 800 ku misozi ikunze kumanukaho isuri yangiza ikiyaga kugira ngo amazi yacyo azase neza.

Habungabunzwe kandi inkengero z’umugezi wa Nyamukongoro wiroha mu kiyaga cya Karago hakaba harasinzwe 10m ku nkengero zawo ku burebure bwa km 8, uhereye aho Nyamukongoro itandukanye ku isoko,ukageza ahagana aho yisukira mu kiyaga cya Karago . Iki gikorwa kikaba cyarakozwe ku nkunga y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku bidukikije REMA.

Ku nkunga

Ku nkunga ya Minisiteri y’umutungo kamere MINIRENA  hakaba harubatswe urugomero rutangira amazi ya Karago yavagamo akangiriza abaturage. Aha igikorwa cyari kigikorwa

Mu rwego rwo kubungabunga ikiyaga cya Karago ku buryo burambye,Minisiteri y’umutungo kamere yubatse urugomero “barrage” yo gutangira amazi yasohokaga mu kiyaga cya Karago akangiza. Ubusanzwe Karago ikaba yari ifite metero zigera kuri 2 z’ubujyakuzimu, MINIRENA ikaba yarubatse urugomero rugera kuri m 4 bikaba byarongereye karago uburebure aho yageze ku bujyakuzimu bugera  kuri m 6.

Kubera imirimo itandukanye yakozwe,ikiyaga cya Karago cyasubiranye amazi cyahoranye ariko hari ibindi bigomba gukorwa

Ikiyaga cya karago cyasubiranye amazi cyahoranye kubera byinshi byakozwe ariko hari n’ibindi bibazo bigihari

Kubera imirimo itandukanye yakozwe ku kiyaga cya Karago,ubu iki kiyaga cyasubiranye amazi cyahoranye ku buryo bushimishije. Ibi bikaba byarashimishije Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi ,ubwo yagisuraga kuri uyu wa 14/09/2012.  Yasabye ko cyarushaho kubungwabungwa no kwitabwaho, ubundi kikabyazwa umusaruro nko kugiteramo amafi n’ibindi.

Nyamara kandi kubera iki kiyaga cyuzuye kikibasira n’amazu y’ikigo cya Gisirikare cya Mukamira,Minisitiri w’intebe yasabye Minisiteri bireba kuzabiganiraho zigakemura iki kibazo ku buryo hazashakishwa uburyo bwo gukemura iki kibazo cy’amazu yangijwe n’iki kiyaga.

Iki kiyaga kandi kiracyarimo ibyatsi bitandukanye byacyangiza,bisabwa ko hazakorwa ibishoboka byose ngo bikumirwe ndetse kinagirirwe isuku. Ibyo bizatuma ubwo cyasubiranye amazi cyahoranye kitarakama kizanasubirana  isura nziza y’amazi meza cyahoranye.


 

 

Share

Leave a Reply

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment