Rwanda | Rubavu: abikorera bibutse abazize jenoside yakorewe abatutsi

Posted on 01 September 2012 by peter

abikorera bibutse abazize jenoside

abikorera bo mu karere ka Rubavu taliki ya 29 Kanama,2012 bateguye igikorwa cyo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, aho bashoboye no gutanga inkunga igera kuri Miliyoni bateye igikorwa cyo kubuka urwibutso rwiswe Komini Rouge.

Nkuko byasobanuwe na Hitayezu Dirgea ngo kuba barateguye ibikorwa byo kwibuka nyuma y’iminsi 100 nuburyo bwo kugaragariza ko abantu badakwiye kwibuka iriya minsi 100 gusa ahubwo igihe cyose umunyarwanda afite inshingano yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi aharanira ko ibyabaye bitasubira.

Hitayezu avuga ko uretse no gushishikariza buri munyarwanda guhora yibuka ibyabaye byanajyanye no gushaka n’uburyo bwo gushyigikira igikorwa cyo kubaka urwibutso rwiswe Komini Rouge kubera ubwicanyi bwahakorewe burimo n’igerageza rya Jenoside mbere 1994.

Kabanda Innocent perezida wa Ibuka mu karere ka Rubavu akaba atangaza ko u rwibutso rwiswe Komini rouge ruzuzura rutwaye akayabo ka miliyoni zirenga 170 ubu amaze gutangwa akaba agera kuri miliyoni 50 kandi bizera ko n’andi azaboneka kuko uru rwibutso rufite amateka menshi.

U rwibutso rwa Komini Rouge ruherereye mu mujyi wa Gisenyi, rukaba rushyinguyemo abantu bataramenyekana umubare kuko mbere ya jenoside hari irimbi kandi igerageza rya jenoside ryakorewe abatutsi mu Bigogwe, Kibirira na Nkuri mbere ya Jenoside abishwe bose bajugunywe muri iri rimbi.

Hakaba hacyekwa ko haba harajugunywe imibiri igera kuri 3000 batarashyingurwa mucybahiro, ngo nubwo uyu mubare ushobora no kurenga bitewe n’uko abantu bavuye Kigali no muzindi Ntara biciwe Gisenyi ariho bajugunywe kandi batari bazwi.

Mucyifuzo cy’akarere ka Rubavu ni uko uru rwibutso mu cyunamo cya 2013 rwaba rwuzuye kandi imirimo yo kubaka ikaba yaratangiye bityo abafite ababo bahajugunywe bakaba bashyingurwa mucyubahiro.

 

 

 

 

 

Share

Leave a Reply

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment