Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buratangaza ko ubwiza nyaburanga bugaragara muri ako karere bugiye kubyazwa umusaruro kurusha ho kugira ngo ba mukerarugendo baza kuhasura bahasige amadovize bityo abanyaburera basezere ku bukene.
Mu karere ka Burera hari ibintu bitandukanye bikurura ba mukerarugendo: birimo ibiyaga bya Burera na Ruhondo n’imisozi ibikije, igishanga cy’Urugezi kibyara amazi y’ibyo biyaga ndetse n’ikirunga cya Muhabura kirimo ingagi zo mu birunga.
N’ubwo ariko hagaragara ibyo byiza nyaburanga, akarere ka Burera nta buryo kari karashyize ho kuburyo abakerarugendo bahasura bashobora kuhasiga amafaranga. N’ubwo bahasuraga nta naho babonaga barara kuko nta mahoteli ahari.
Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko abakerarugendo baza gusura ako karere bakabura aho barara, bakajya kurara mu mahoteli yo mu karere ka Musanze, bakaba ariho basiga amafaranga. Ngo mu gihe kiri imbere ariko amafaranga yose azajya noneho asigara muri Burera.
Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 akarere ka Burera kahize Hoteli izubakwa muri santere ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika. Ni iya Musenyeri Dr.Mbanda Laurent wa diyosezi ya Shyira. Izaba yubatse muri kilometero eshatu uvuye ku kiyaga cya Burera nk’uko abisobanura.
Agira ati “twahize hoteli, baduhaye amashyi menshi cyane…ni inzu nini uko banyeretse igishushanyo mbonera cyayo, ni nziza…iyo ni imwe ariko abakuru barashimye bati “nibura akarere nyaburanga ntigakwiriye kubaho nta hoteli kagira…”
Akomeza avuga ko hari n’indi hoteli igiye kubakwa mu murenge wa Kagogo, nayo ikazaba iri hafi y’ikiyaga cya Burera. Izo hoteli zombie nizimara kuzura abakerarugendo bazajya baziruhukira mo basige amadovize kandi nozo zinatange akazi ku bantu benshi nk’uko Sembagare abivuga.
Amato agezwe ho mu biyaga
Umuyobozi w’akarere ka Burera avuga ko mu rwego rwo gukomeza gukurura ba mukerarugendo bagiye gushyira amato mato yihuta mu kiyaga cya Burera kugira ngo abo bamukerarugendo bajye bakorera mo siporo.
Akomeza avuga ko kandi udusozi dukikije ibiyaga bya Burera na Ruhondo bazadukora kuburyo dukurura ba mukerarugendo kurusha ho. Ibyo bizatuma nibazajya bava kureba ingagi bazajya bahita baruhukira ku biyaga.
Agira ati “…barebe ingagi aho gusubira Musanze baze ku mazi. Turagura amato matoya. Dufite abafatanyabikorwa twaraganiriye, bagiye kuzana amato matoya bakore siporo yo mu mazi matange amafaranga”.
Akomeza avuga ko ibiyaga biri muri Burera biboneka hake mu Rwanda. Niyo mpamvu bigomba kubyazwa umusaruro atari uw’amafi gusa nk’uko abisobanura.
Umuyobozi w’akarere ka Burera yongera ho ko ibyo byose ari ibyo bahize mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 kugira ngo urwego rw’ishoramari rutezwe imbere muri ako karere.
Mu mihigo y’umwaka wa 2011-2012 akarere ka Burera kabaye aka gatandatu mu turere 30 tugize u Rwanda. Uwo mwanya bawubonye kubera ko batateje imbere ishoramari. Iyo baba barariteje imbere bari kuza mu myanya y’imbere kurusha ho nk’uko Sembagare abisobanura.
Akomeza kandi ashishikariaza n’abandi bashoramari, gushora imari mu karere ka Burera bahubaka amacumbi, bahubaka inganda zitunganya ibihingwa bihera n’ibindi bityo abanyaburera batere imbere bakora imirimo idashingiye ku buhinzi gusa.






Follow Us!