Archive | October, 2012

Tags: , , , , ,

Rwanda | DRC: Ba mukerarugendo babiri bitabye Imana barasiwe muri Pariki ya Virunga

Posted on 31 October 2012 by peter

Ba mukerarugendo babiri n’umusirikare umwe bitabye Imana  baguye mu gitero bagabweho n’abarwanyi ba Mai-Mai muri Pariki ya Virunga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Umuyobozi wa Pariki ya Virunga, Emmanuel de Merode  yavuze ko abo bamukerarugendo  bari baherekejwe n’abasirikare baguye mu gico cy’abarwanyi ba Mai-Mai babasukaho urufaya rw’amasasu babiri bahita bahagwa ndetse n’umusirikare umwe.

Yagize ati: “Batewe n’abarwanyi ba Mai-Mai bafite intwaro zikomeye babamishaho urufaya rw’amasasu.”

Mu icyo gitero, havuguyemo inyeshyamba za Mai-Mai zigera kuri eshanu; nk’uko ibiro  ntaramakuru by’Abongereza  Reuters bibitangaza.

Kuva  mu mwaka w’i 1996, ba mukerarugendo 130 bamaze kwicwa muri Pariki ya Virunga ibamo imitwe inyuranye  yitwara gisirikare irwana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.  Ngo iyo mitwe itunzwe ahanini no gushimuta inyamaswa zitandukanye ziba muri iyo pariki.

Pariki ya Virunga ni imwe muri pariki igikungahaye ku ngagi ziba mu misozi aho habarurwa izigera kuri 790.

   

 

 

Comments (0)

Gazella Safaris in the move to emphasize tourism

Rwanda : Gazella Safaris in the move to emphasize tourism

Posted on 26 October 2012 by peter

A tourism company, ‘Gazella Safaris’ has embarked on emphasizing tourism in Rwandan society especially youth starting in Bugesera district and proceeding to other parts of Rwanda.

Marie Claire Ingabire, Director of Gazella Safaris asserts that tourism is all about relaxation and pleasure but many Rwandans never spare time to eye their country’s treasures.

“It’s not having money that makes whites tour our land, but because they understand the importance of travelling and touring. Even those without a lot of money spend time saving to visit countries tourist attractions,” she narrates.

Ingabire reveals that they have introduced the program to the four schools in Bugesera district that is Nyamata High school, ETO Nyamata, GS Catholique and GS EPR.

“We formed “tumenye ubukerarugendo” clubs, which are responsible for sensitizing other students on the importance of tourism,” she adds.

Gazella Safaris in the move to emphasize tourism

Augustin Mudahunga, Assistant Director of Gazella Safaris

Assistant Director of Gazella Safaris, Augustin Mudahunga says that Rwandans are not much into tourism just because they do not understand how and what to tour.

“We have different bird species and a lot of lakes in Bugesera district, why is it that Rwandans do not appreciate nature when it’s not expensive?” he wonders

It’s for this matter that Gazella Safaris has embarked on sensitizing all people the advantages of tourism and to start from the attractions available in their areas of residence, Mudahunga points out.

He adds that ever since sensitization began in four schools, students have toured Kigali city before the end of the term.

Gazella Safaris is supported by Rwanda Development Board (RDB) in “Domestic Campaign” program, which aims at promoting tourism among Rwandese starting from Rwanda.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Rwanda | KARONGI: Best Western Eco Hotel, mu mujyi wa Karongi rwagati

Posted on 24 October 2012 by peter

Rwanda | KARONGI Best Western Eco HotelBest Western Eco Hote, ni hotel imaze amezi abili ifunguye imiryango rwagati mu mugi wa Karongi. Ubusanzwe bimenyerewe ko abashoramari bubaka ama hotel ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ariko nyiri Best Western Eco Hotel we ngo yasanze no mu mugi hakenewe hotel cyane cyane ko ari nayo ya mbere yafunguye imiryango mu mugi rwagati.

Umushoramari wagize icyo gitekerezo ni uwitwa Nahayo Vincent, usanzwe afite kampani itwara ba mukerarugendo yitwa Nyungwe Chimps Travel Agency (NCTA), akaba ari nawe uhagarariye Rwanda Environmental Awareness Project (REAP) umushinga ukangurira abantu kurengera ibidukikije.

Nahayo Vincent yaganiriye na www.sightsofrwanda.com ayitangariza impamvu yahisemo gushyira hotek ye mu mugi rwagati mu gihe usanga abandi bazishyira ku nkengero z’ikiyaga:

“Mu Kinyarwanda bavuga ko ntabareshya, ni byiza kuba waryama hafi y’amazi; ariko sinibaza ko abantu bose babikeneye! Ubukeneye zirahari ariko jye nahisemo kwegereza abantu serivisi. Iyo ugiye gukora business urabanza ukareba aho ugiye kuyikorera n’abo ugiye kuyikorera. Reka nguhe nk’urugero. Ushobora kuza uvuye i Kigali unaniwe ushaka guhita ubona aho kuryama utabanje kongera gutega. Urabizi amahoteli yose yibereye ku kivu, hari igihe rero ushobora kugera mu mugi wa Kibuye bwije, wenda utanateganyije amafaranga yo gutega indi modoka cyangwa moto, kandi abantu bose ntago bafite imodoka. N’izo moto ni nkeya ugereranyije n’abatazifite, ese umunsi moto yabuze ntuzaryama? Ni byiza rero ni byo nakunze, nahisemo nishimiye gushyira hotel yanjye Best Western Eco Hotel mu mugi wa Kibuye”

Ku birebana n’izina rya Hotel Best Western Eco Hotel Nahayo Vincent asobanura ko yayise agendeye ku bintu bibili by’ingenzi. icyambere ni ijambo West, kubera ko hotel yubatse muri Karongi iri mu Ntara y’iBurengerazuba kandi ikaba ari kimwe mu mishinga myinshi afite muri iyi Ntara harimo ibyo bita camp sites azashyira ahantu bita ‘Ku Hepfo’ mu karere ka Rusizi. Ni agasozi kinjira mu kiyaga cya Kivu aho abantu bazajya baruhukira bari mu mahema, bahumeka umwuka wo hanze. Muri Rusizi kandi arimo kuhubaka indi hotel nayo iri hafi kuzura.

 

Nahayo Vincent arakomeza asobanura iby’uwo mushinga wa camp sites, cyangwa kurara mu ihema riri hanze:

“Abanyarwanda, benshi muri twe baraye mu mahema aruko bahunze. Bafite amateka atari meza ku ihema, ariko reka turebe umunyarwanda utarigeze arara mu ihema aruko yahunze. Mu by’ukuri uzabigerageze urebe. Imyaka uraye mu nzu ni myinshi. Kandi nubwo byitwa ihema, ntago ari ihema ribonetse ryose. Ni ihema ryabigenewe rifite ibyo bita sleeping bag, ntago ugombera ikiringiti, ntago ukenera kwiyorosa. Uryama mu ihema, ugafata akayaga gaturutse hanze mu biti, kandi abize iby’imihumekere y’umuntu bavuga ko urushaho guhumeka neza iyo uri ahantu hari ibiti, ugasohora umwuka mubi kuri 85% winjiza umwiza”

 

Rwanda | Best Western Eco Hotel

Best Western Eco Hotel

 

Umushinga wa camp sites anawufite mu karere ka Karongi ahitwa impembe, aho yamaze kwishyura umuryango ugomba kwimuka agatangira kuhatunganya iyo camp site.

Ikindi Nahayo yagendeyeho yita hotel ye Best Western Eco Hotel ni ijambo Eco, kubera nyine ibyo yiyemeje byo guteza imbere no gufata neza ibidukikije. Nahayo avuga ko hotel yubatse ku buryo itangiza amazi y’imvura, yatangiye no gutera ibiti mu busitani bizajya bifasha kuzana umwuka mwiza muri hotel kubera ko yubatse mu mugi ahakunze guca imodoka nyinshi nk’uko abisobanura:

“Urabona nk’ahangaha turi hafi ya gare hari ibinyabiziga bihagenda, birekura imyotsi. Ni yo mpamvu rero dufite gahunda yo gutera ibiti byinshi bizajya bifasha kurwanya iyo myuka mibi. Ikindi kandi mu byumba twahasize amarangi atangiza imyanya y’ubuhumekero.”

Mu rwego rwo kongerera agaciro hotel ye, ibice biyigize yabihaye amazina ya parike z’u Rwanda uko ari eshatu akurikije n’imiterere y’inzu hotel irimo nk’uko abisobanura:

“Izi nzu uko ari eshatu iyo urebye usanga imwe iri  mu majyepfo indi iri mu majyaruguru indi iri mu burasirazuba. Iri mu majyepfo yitiriwe parike ya Nyungwe, iri mu majyarugru yitirirwa parike y’ibirunga, iri mu burasirazuba yitirirwa parike y’akagera. Nyuma y’ibyo ntago byarangiriye aho. Igice twitiriye Nyungwe kirimo ibyumba 10 twagiye tubiha amazina y’ubwoko 10 bw’inguge ziboneka muri parike ya Nyungwe.”

Usibye business ya hotel na camp site, Nahayo afite na gahunda yo gutangiza ibyo bita package. Ese ni business iteye ite? Nahayo arabisobanura:

“Package ni ibintu bikunze gukenerwa n’abanyamahanga, ariko n’abanyarwanda babikora batabizi. Ni kwakundi umuntu agusaba ku mutwara ukamujyana ahantu runaka, tuvuge nka hano ku Kibuye, ariko atazi neza aho agomba kurara, wowe wamutwaye umufasha gushaka aho kurara akishyura, bwacya ukamugarura. Burya rero ni package uba umukoreye ya Kigali-Kibuye-Kigali, si ngombwa ngo umuzengurutse u Rwanda rwose, ariko nabyo abishatse wabikora. Wowe icyo gihe uba ufite hotel runaka ku Kibuye cyangwa i Gisenyi, izo hotel iyo uzizaniye umukiriya zifite amafaranga runaka zikugenera nk’uko biba biri mu masezerano.”

Business ya Nahayo, si we wenyine iteza imbere. Yashyizeho n’uburyo bwo gukorana n’abamotari, aho umumotari uzanye umukiliya umwe kuri hotel agenerwa frw 500 yo gushyira muri telefone, yageza kubantu 10 bakamuha 5000frw.

Ubu buryo bukoreshwa n’abamotari baturuka mu murenge wa Rubengera baza mu mugi wa Karongi kandi usanga baramaze no kumenya kureshya abakiliya, bagenda babasobanurira ibyiza bitatse umugi wa Karongi, babageza mu mugi bagahita babajyana kuri Best Western Eco Hotel, cyane cyane nk’abakiliya bananiwe, baba bifuza guhita baruhuka batagombye kujya kuri hotel ziri kure y’umugi.

Ibiciro bya Hotel usanga bidakanganye ukurikije na serivisi itanga zirimo aho kuryama, television na internet ya wireless ikoreshwa ku buntu n’abakiriya ba hotel.

 

 

Comments (0)

Nyungwe National Park up for major global award

Rwanda : Nyungwe National Park up for major global award

Posted on 22 October 2012 by peter

Nyungwe National Park up for major global award

Nyungwe’s canopy walk is one of the premier adventures on offer when you visit the park (Photo by RDB)

 

 

Rwanda’s Nyungwe National Park has been nominated by the British Guild of Travel Writers (BGTW) to receive an award for “Best Overseas Project/Attraction”, it was announced Monday, October 22, in London.

 

The BGTW is one of Britain’s leading professional organizations for those in the fields of travel writing, photography, editing, and broadcasting. Each year, the guild hosts an awards gala dinner on the eve of the World Travel Market to recognize outstanding global tourism products and journalists’ coverage of them.

 

The award for Nyungwe’s development agenda is being supported by a USAID-funded, DAI-led project called “Strengthening Sustainable Ecotourism in and around Nyungwe National Park (SSENNP)”. DIA (or Development Alternatives, Inc.) is a private global development agency operating in more than 160 countries.

 

The goal of the Nyungwe project is to foster inclusive ecotourism development for the benefit of the surrounding communities and to leverage private sector investment in management, construction, and maintenance of new and existing park infrastructure.

 

The project hosted a group of travel writers back in May and as a result of that trip, in September, the guild voted for the annual tourism awards and the park was voted as one of the top three destinations.

 

The winner will be selected and announced November 4 at a dinner at the Savoy Hotel in London, the night before the start of the 2012 World Travel Market. This is an excellent opportunity for additional international media exposure for the park.

 

One of the major developments in Nyungwe is the 5-star Nyungwe foreign, the canopy walk and exclusive birding adventures.

 

 

Comments (0)

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Tags: , , ,

Rwanda | Rwimbogo: abaturage bangirijwe n’inyamaswa batangiye kwishyurwa

Posted on 13 October 2012 by peter

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 ukwakira,2012 mu murenge wa Rwimbogo akagari ka Munini, hatangijwe igikorwa cyo kwishyura abantu bangirijwe n’inyamaswa zo muri pariki y’akagera, ibi bikaba byarabaye ku matariki ya 27 mata 2011 na 18 kamena 2011.

Abaturage bahawe indishyi ni abonewe bo mu kagari ka Munini mu midugudu ya Nyamwiza na Gikobwa, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa Ndashimye Bernardin,ngo  abagomba kwishyurwa ni abaturage 110 bakaba bishyuwe miliyoni zisaga 18.

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Bamwe mu baturage bishyuwe

Umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa n’ibinyabiziga yatangaje ko hishyuwe amafaranga angana n’ibyangirijwe, yagize ati”twagiye tureba ibyononekaye cyane cyane bikaba byari imyaka, twagendeye rero ku giciro iyo myaka yagurwagaho icyo gihe maze tugateranya tukishyura nyirubwite.”

Umwe mubishyuwe ibyo yangirijwe nizo nyamaswa madame Mukantabana Venancie wo mu kagari ka Munini wishyuwe  miliyoni 2 n’ibihumbi 531, yavuze ko kuba yishyuwe bimutunguye cyane kuko ntabyo yari yiteze, aboneraho n’umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda kubw’iki gikorwa.

Ku ruhande rw’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere RDB twavuganye n’uhagarariye ibikorwa muri icyo kigo Toni Sanganira adutangariza ko bafite ingamba zitandukanye mu rwego rwo kugirango izo nyamaswa zitazongera kumenera mu baturage zikabateza umutekano muke.

Yagize ati”hari ikibazo gikomeye cy’amazi make muri uyu murenge bigatuma abaturage bajya kuyashaka mu mbago za pariki tukaba rero turi kubaka uruzitiro rw’amashanyarazi kugirango dukumire iki kibazo kitazongera kubaho, inyamaswa ntizigaruke mu baturage n’abaturage ntibasubire mu mbago za pariki.”

Iki gikorwa kikaba kitarangiriye aha kuko ngo kizakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu tugaragaramo ibibazo by’inyamaswa zihohotera abaturage

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , ,

Rwanda | Nyanza: Intumwa z’abayobozi baturutse mu Ntara ya Rhenanie Palatinat zasuye ingoro yo mu Rukali

Posted on 10 October 2012 by peter

Intumwa z’abayobozi baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat ziri mu ruzinduko mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, ibikorwa remezo na sport Roger LEWENTZ zasuye ingoro yo mu rukari iri mu karere ka Nyanza tariki 9/10/2012.

Rwanda | Ibyishimo byari byose muri urwo ruzinduko bagiriye mu Ngoro yo mu Rukali

Ibyishimo byari byose muri urwo ruzinduko bagiriye mu Ngoro yo mu Rukali

Muri uru ruzinduko izo ntumwa ziturutse mu gihugu cy’ubudage zasuye ibice bitandukanye by’ingoro yo mu Rukali zisobanurirwa amateka y’u Rwanda rwo hambere n’uko babagaho muri icyo gihe bitandukanye n’uko abanyarwanda bo muri iki gihe babayeho.

Impamvu y’urwo rugendo ni ukwitegura umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize hari umubano wihariye witwa jumeraje hagati y’intara ya Rhenanie Palatinat n’u Rwanda uzizihizwa tariki 12/10/2012 mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Urwo rugendo rwamaze umwanya muto Roger LEWENTZ, Minisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, ibikorwa remezo na sport wari uyoboye izo ntumwa bari kumwe bose uko bavanye mu gihugu cy’ubudage yishimiye  ibice bitandukanye yasuye byo mu Ngoro yo mu Rukali.

Mu magambo yanditse mu gitabo cy’abashyitsi akoresheje ururimi rw’ikidage ariko akaza gusobanurwa mu rurimi rw’icyongereza n’umwe mubo bari kumwe agira: “ Here, i have received a wonderful insight into the history of the partnership between Rwanda and Germany. Thank you very much indeed”

Nyanza Intumwa

Roger LEWENTZ yandika mu gitabo cy’abashyitsi basura ingoro yo mu Rukali

Nk’uko byanditse muri icyo gitabo  ayo magambo uyagenekereje mu Kinyarwanda agira ati: “ Hano, Nakiriye amakuru yimbitse ashimangira amateka y’ umubano w’u Rwanda n’Ubudage.  Murakoze cyane cyane! ”

Umubano hagati y’u Rwanda n’intara ya Rhenanie Palaratit yo mu Budage ni umubano uba hagati y’abaturage b’impande zombi ushingiye ku bikorwa bitandukanye by’iterambere n’umuco.

 

 

Comments (0)

Nyamasheke memorial site under reconstruction after recent ruins

Rwanda : Nyamasheke memorial site under reconstruction after recent ruins

Posted on 06 October 2012 by peter

Nyamasheke memorial site under reconstruction after recent ruins

After heavy rains that contained storms destroyed the memorial site for 1994 genocide against Tutsi in Gikuyu village, Ninzi cell in Kagano sector in Nyamasheke district, reconstruction process is under way.

Supervisors of the reconstructions are Nyamasheke district authorities according to Marie Noella Nyirahabimana the officer in charge of culture, youth and sports in the district.

 

Reconstrrenovatingucting this genocide memorial site will be worth Rwf1.5 million which was agreed upon by the district and Kagano sector after conducting a study on this memorial site.

This memorial site was destroyed during the night of the 18th.Sept.2012 after being hit by a nearby tree with one part of the roof being completely destroyed.

 

 

Comments (0)

Urwibutso rwasenywe

Tags: , , , , ,

Rwanda | Nyamasheke: Urwibutso rwasenywe n’ibiza ruri gusanwa

Posted on 05 October 2012 by peter

Urwibutso rwasenyweNyuma y’uko urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ruherereye mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke rusenywe n’ibiza, ubu noneho imirimo yo kurusana yaratangiye.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Nyamasheke, Nyirahabimana Marie Noella, ngo uru rwibutso ruri gusanwa n’akarere ka Nyamasheke binyuze mu murenge wa Kagano ruherereyemo, uyu murenge ukaba warahawe amafaranga n’akarere nyuma yo gukora inyigo y’amafaranga akenewe.

Gusana uru rwibutso bizatwara amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rwibutso rwasenyutse mu ijoro ryo ku itariki ya 18 rishyira kuya 19/09/2012, ubwo igiti cy’ingazi cyari kiri hafi yarwo cyaruguyeho maze rusenyuka ku gisenge igice kimwe, ibi bikaba byabaye mu mvura yaguye mu masaha y’ijoro.

 

 

 

 

 

Comments (0)

Advertise Here