Ba mukerarugendo babiri n’umusirikare umwe bitabye Imana baguye mu gitero bagabweho n’abarwanyi ba Mai-Mai muri Pariki ya Virunga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umuyobozi wa Pariki ya Virunga, Emmanuel de Merode yavuze ko abo bamukerarugendo bari baherekejwe n’abasirikare baguye mu gico cy’abarwanyi ba Mai-Mai babasukaho urufaya rw’amasasu babiri bahita bahagwa ndetse n’umusirikare umwe.
Yagize ati: “Batewe n’abarwanyi ba Mai-Mai bafite intwaro zikomeye babamishaho urufaya rw’amasasu.”
Mu icyo gitero, havuguyemo inyeshyamba za Mai-Mai zigera kuri eshanu; nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bibitangaza.
Kuva mu mwaka w’i 1996, ba mukerarugendo 130 bamaze kwicwa muri Pariki ya Virunga ibamo imitwe inyuranye yitwara gisirikare irwana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Ngo iyo mitwe itunzwe ahanini no gushimuta inyamaswa zitandukanye ziba muri iyo pariki.
Pariki ya Virunga ni imwe muri pariki igikungahaye ku ngagi ziba mu misozi aho habarurwa izigera kuri 790.




Follow Us!