Rwanda | Nyamasheke: Urwibutso rwasenywe n’ibiza ruri gusanwa

Posted on 05 October 2012 by peter

Urwibutso rwasenyweNyuma y’uko urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ruherereye mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke rusenywe n’ibiza, ubu noneho imirimo yo kurusana yaratangiye.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe urubyiruko, umuco na siporo mu karere ka Nyamasheke, Nyirahabimana Marie Noella, ngo uru rwibutso ruri gusanwa n’akarere ka Nyamasheke binyuze mu murenge wa Kagano ruherereyemo, uyu murenge ukaba warahawe amafaranga n’akarere nyuma yo gukora inyigo y’amafaranga akenewe.

Gusana uru rwibutso bizatwara amafaranga asaga miliyoni imwe n’igice y’amafaranga y’u Rwanda.

Uru rwibutso rwasenyutse mu ijoro ryo ku itariki ya 18 rishyira kuya 19/09/2012, ubwo igiti cy’ingazi cyari kiri hafi yarwo cyaruguyeho maze rusenyuka ku gisenge igice kimwe, ibi bikaba byabaye mu mvura yaguye mu masaha y’ijoro.

 

 

 

 

 

Share

Leave a Reply

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment