Intumwa z’abayobozi baturutse mu ntara ya Rhenanie Palatinat ziri mu ruzinduko mu Rwanda ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, ibikorwa remezo na sport Roger LEWENTZ zasuye ingoro yo mu rukari iri mu karere ka Nyanza tariki 9/10/2012.
Muri uru ruzinduko izo ntumwa ziturutse mu gihugu cy’ubudage zasuye ibice bitandukanye by’ingoro yo mu Rukali zisobanurirwa amateka y’u Rwanda rwo hambere n’uko babagaho muri icyo gihe bitandukanye n’uko abanyarwanda bo muri iki gihe babayeho.
Impamvu y’urwo rugendo ni ukwitegura umunsi mukuru wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize hari umubano wihariye witwa jumeraje hagati y’intara ya Rhenanie Palatinat n’u Rwanda uzizihizwa tariki 12/10/2012 mu murwa mukuru w’u Rwanda.
Urwo rugendo rwamaze umwanya muto Roger LEWENTZ, Minisitiri ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu, ibikorwa remezo na sport wari uyoboye izo ntumwa bari kumwe bose uko bavanye mu gihugu cy’ubudage yishimiye ibice bitandukanye yasuye byo mu Ngoro yo mu Rukali.
Mu magambo yanditse mu gitabo cy’abashyitsi akoresheje ururimi rw’ikidage ariko akaza gusobanurwa mu rurimi rw’icyongereza n’umwe mubo bari kumwe agira: “ Here, i have received a wonderful insight into the history of the partnership between Rwanda and Germany. Thank you very much indeed”
Nk’uko byanditse muri icyo gitabo ayo magambo uyagenekereje mu Kinyarwanda agira ati: “ Hano, Nakiriye amakuru yimbitse ashimangira amateka y’ umubano w’u Rwanda n’Ubudage. Murakoze cyane cyane! ”
Umubano hagati y’u Rwanda n’intara ya Rhenanie Palaratit yo mu Budage ni umubano uba hagati y’abaturage b’impande zombi ushingiye ku bikorwa bitandukanye by’iterambere n’umuco.






Follow Us!