Rwanda | Rwimbogo: abaturage bangirijwe n’inyamaswa batangiye kwishyurwa

Posted on 13 October 2012 by peter

Kuri uyu wa kane tariki ya 11 ukwakira,2012 mu murenge wa Rwimbogo akagari ka Munini, hatangijwe igikorwa cyo kwishyura abantu bangirijwe n’inyamaswa zo muri pariki y’akagera, ibi bikaba byarabaye ku matariki ya 27 mata 2011 na 18 kamena 2011.

Abaturage bahawe indishyi ni abonewe bo mu kagari ka Munini mu midugudu ya Nyamwiza na Gikobwa, nkuko byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa Ndashimye Bernardin,ngo  abagomba kwishyurwa ni abaturage 110 bakaba bishyuwe miliyoni zisaga 18.

Rwimbogo abaturage bangirijwe

Bamwe mu baturage bishyuwe

Umuyobozi mukuru w’ikigega gishinzwe kugoboka abangirijwe n’inyamaswa n’ibinyabiziga yatangaje ko hishyuwe amafaranga angana n’ibyangirijwe, yagize ati”twagiye tureba ibyononekaye cyane cyane bikaba byari imyaka, twagendeye rero ku giciro iyo myaka yagurwagaho icyo gihe maze tugateranya tukishyura nyirubwite.”

Umwe mubishyuwe ibyo yangirijwe nizo nyamaswa madame Mukantabana Venancie wo mu kagari ka Munini wishyuwe  miliyoni 2 n’ibihumbi 531, yavuze ko kuba yishyuwe bimutunguye cyane kuko ntabyo yari yiteze, aboneraho n’umwanya wo gushimira Leta y’u Rwanda kubw’iki gikorwa.

Ku ruhande rw’ikigo kigihugu gishinzwe iterambere RDB twavuganye n’uhagarariye ibikorwa muri icyo kigo Toni Sanganira adutangariza ko bafite ingamba zitandukanye mu rwego rwo kugirango izo nyamaswa zitazongera kumenera mu baturage zikabateza umutekano muke.

Yagize ati”hari ikibazo gikomeye cy’amazi make muri uyu murenge bigatuma abaturage bajya kuyashaka mu mbago za pariki tukaba rero turi kubaka uruzitiro rw’amashanyarazi kugirango dukumire iki kibazo kitazongera kubaho, inyamaswa ntizigaruke mu baturage n’abaturage ntibasubire mu mbago za pariki.”

Iki gikorwa kikaba kitarangiriye aha kuko ngo kizakomereza no mu tundi turere twose tw’igihugu tugaragaramo ibibazo by’inyamaswa zihohotera abaturage

 

 

Share

Leave a Reply

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment