Rwanda : Ikibazo cy’urwibutso rwa Mukamira rurimo kwangirika kirahangayikishije: Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu

Posted on 16 December 2012 by peter

Ikibazo cy’urwibutso rwa Mukamira rurimo kwangirika kirahangayikishije  Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu

Juru avuga ko bitewe n’ubukonje,urwibutso rushinguwemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mukamira rurimo kwangirika

Urwibutso rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 rwa Mukamira, rufite ikibazo cy’ubukonje burwangiza nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu abivuga.

Ikibazo cy’urwibutso rwa Mukamira rurimo kwangirika kirahangayikishije  Juru Anastase uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyabihu2

Hamwe na hamwe mu bice bw’imbere mu rwibutso,amarangi yagiye yomoka anafata irindi bara bitewe n’ubukonje

Gusa ngo mu mpamvu zitera ubu bukonje, harimo ko uru rwibutso rutubastwe ngo rurangire nk’uko byagombaga  kugenda nk’uko Juru abigarukaho. Igice cya mbere cya kave cyasabaga miliyoni 60 kikaba cyarubastwe, igice cya kabiri kikaba kitarubakwa. Uru rwibutso rukaba rwaragombaga kuzura rutwaye miliyoni 120.

Ikibazo cyabayeho ngo ni uko bari baremerewe amafaranga miliyoni 60 zisigaye na Minisiteri y’umuco ariko kugeza ubu akaba ataratanzwe ngo rwuzuzwe. Avuga ko bandikiye Minisiteri y’umuco,nayo ikabasubiza ibabwira ko dosiye yagiye muri Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG,aho n’iyi komisiyo yabasubije ko nta mafaranga ahari.

Nubwo amafaranga bari biteze ataraboneka,Juru avuga ko bitewe n’uko uru rwibutso rurimo kwangirika hari icyakorwa ku bufatanye bw’akarere n’abaturage. Avuga ko muri kongere ya IBUKA bakoze I Kigali, hari uturere twamurikaga ko twiyujurije inzibutso zigera kuri 3.

Kubera izo mpamvu,Juru akaba asanga hakozwe ubufatanye bw’akarere n’abaturage ndetse n’akarere kagashyira inzibutso muri budget yako,hari ibyo babasha kwikemurira bijyanye n’ ikibazo nk’iki.

Nyuma y’aho uru rwibutso rwa Mukamira rushinguriwemo mu cyubahiro indi  mibiri 39 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, kuwa 09 Werurwe 2012,kugeza ubu  hashyinguwemo imibiri ibihumbi bibiri na makumyabiri. Ushinzwe IBUKA mu karere ka Nyabihu Juru Anastase ,akaba asaba ko hakorwa ibishoboka byose ngo urwibutso rwa Mukamira rwe kwangirika bityo n’imibiri irushinguwemo ntizangirike.


 

 

Leave a Reply

Advertise Here