Nyuma y’umwaka wose itegerejwe, plage mpimbano ya Nyakariba ngo ishobora gutangira kwakira abantu mu mpera za 2012.
Hashize umwaka ahitwa Nyakariba mu mujyi wa Kibuye batangiye kuhubaka aho abantu bazajya baruhukira bumva amahumbezi aturuka mu Kivu, bari no ku musenyi muhimbano (plage artificielle / artificial beach). Ariko hashize igihe kirenga umwaka imirimo yo kubaka yarahagaze.
Nk’uko byemezwa na NGARAMBE Vedaste, Rwiyemezamirimo urimo kubaka iyo plage, ngo yagiye ahura n’inzitizi nyinshi mu mirimo ye. Avuga ko usibye akazi ka mbere kari kagoranye cyane ko gukuraho urufunzo no kuhumisha mbere yo kuhamena amabuye n’umusenyi, ngo yanagize ikibazo cyo gutinda guhabwa ibyangombwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA).
Mu kiganiro twagiranye kuri Telefone, Mutabazi Vedaste yavuze ko aho hantu hasuwe na REMA na RDB bakamwemerera ibyangombwa, nawe akaba arimo kwisuganya mu rwego rw’imari, ku buryo mu mpera z’uyu mwaka plage ya Nyakariba izatangira kwakira abantu. Ni byo asobanura agira ati: Ndabizeza ko ku bunani rwose muzatangira kuhafatira akantu.
Iyo ugeze ahubakwa plage ya Nyakariba mu murenge wa Bwishyura, koko usanga imirimo y’ibanze yararangiye. Inzu igenewe kwakira abaje kwica akanyota n’isari yamaze gusakarwa, umusenyi muhimbano nawo wamaze kumenyera, usibye ko ibyiyoni ari byo bihibera kubera ko hataratangira gukoreshwa.
Ni umushinga Rwiyemeza mirimo yumvikanyeho n’akarere ka Karongi we akahashora imari, akarere nako kakazumvikana nawe ku micungire yaho amaze kuharangiza, nk’uko byemejwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard agira ati: Akarere nta mafaranga gaha abikorera, twe tuzumvikana nawe kuri gestion yaho aharangije.






Follow Us!