Urwibutso rwa Buranga rushyinguwemo imibiri 989 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ruri mu Murenge wa Kivuruga, Akarere ka Gakenke rugiye gusanwa kugira ngo rube ari urwibutso rwujuje ibisabwa.
Iki gikorwa giteganyijwe mu minsi mike iri imbere kuko guhera kuwa kabiri tariki 22/01/2013 hazakurwamo imibiri ishyinguwemo kugira ngo ibikorwa by’ubwubatsi bitangire.
Icyiciro cya mbere, hazatunganwa ahazashyingurwa imibiri hanyuma hanazamurwe n’inzu izashyirwamo ibikoresho byahoreshejwe bicwa ndetse n’amafoto yabo; nk’uko Mukamukesha Julienne, umukozi wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) abisobanura.
Akomeza avuga ko icyo gikorwa kigamije gutunganya urwo rwibutso rukaba urwibutso rwujuje ibyangombwa, umuntu wese uruganye agasobanukirwa neza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Yanashimangiye ko nta ho bihuriye no gushinyagurira abacitse ku icumu ubwo bazakura iyo mibiri mu mva ishyinguwemo igashyirwa ahandi mu gihe gito cy’iyo mirimo y’isanwa ry’urwibutso.
Abafashe ijambo bose mu nama yabaye tariki 17/01/2012, bahamagariye abacitse ku icumu kugira icyo gikorwa icyabo no kuba hafi abashobora kuzahura n’ihungabane.
Iyi nama yateguwe n’akarere n’abandi bafatanyabikorwa harimo CNLG na AVEGA mu rwego rwo gusobanurira abacitse ku icumu impamvu z’icyo gikorwa.





Follow Us!