Archive | April, 2013

Tags: , , , , , , , , , ,

RUSIZI: abayobozi batandukanye basuye urwibutso rwa nyarushishi basanze hari ibikwiye guhinduka mu myubakire yarwo

Posted on 30 April 2013 by peter

Nyuma y’aho abayobozi batandukanye bakomeje gusura  urwibutso rwa Nyarushishi rwubatswe nk’icyitegererezo mu Karerere ka Rusizi, mu kugenzura aho imirimo yo kurwubaka igeze , Abakozi ba komisiyo yo kurwanya Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda bari kumwe  n’abayobozi batandukanye b’inzego zikorera mu karere ka Rusizi ubwo basuraga uru rwibutso basanze hakiriho imirimo myinshi igomba kubanza gutunganywa mbere yo kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni nyuma y’ aho akarere ko kari gafite gahunda yo kuzarushyinguramo mu kwezi kwa 5, 2013 .

Gusa nubwo gahunda yo gushyingura iyi mibiri y’ abazize jenoside yasubijwe inyuma ngo ntabwo inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, iza IBUKA na CNLG bari bigeze bashima uru rwibutso rwubatswe n’akarere ka Rusizi nk’urwibutso rwi’cyitegererezo kuko ngo imyubakire yarwo itari ihwitse

Ibi rero bikaba byashimishije Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ”IBUKA” muri aka Karere  , ubwo kuwa 26/04/2013, babuzwaga gushyingura muri uru rwibutso rutaratungana.

Uku gusura ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Nyarushishi ruri mu Karere ka Rusizi bibaye mu rwego rwo kurebera hamwe n’inzego zifite mu shingano imitunganyirize y’uru rwibutso niba koko ibisabwa ngo rube rwashyingurwamo byuzuye  dore ko byavungwaga ko abashyinguye hirya no hino mu karere ka Rusizi bagomba kwimuri rwa muri uru rwibutso.

Gusa nyuma yo kurusura no kungurana ibitekerezo iri tsinda ryasanze  hakiri imirimo igomba kubanza gukorwa kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo nkuko umukozi ushinzwe kubika no kubungabunga ibimenyetso bya jenoside muri CNLG, Muhoza Martin yabitangaje

Hari hamaze iminsi havugwa kutumvikana hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri aka Karere  ku bijyanye no gushyingura muri uru rwibutso hutihuti. Kuba rero habaye hahagaritswe uku  gushyingura muri uru rwibutso rwa Nyarushishi ngo byubatse abarokotse . uyu ni Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rusizi , Nkurunziza Chaste

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar asanga ngo bitazabuza gushyingura muri iki gihe cy’iminsi 100 hibukwa ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko ngo mu gihe cy’icyumweru kimwe hazaba habonetse abashobora gukora igishushanyo mbonera cy’uru rwibutso kugirango abe aricyo kigenderwaho mu kurwubaka  mu buryo bukwiye

Kugeza ubu imva rusange izashyingurwamo yamaze kuzura gusa inzu ndagamateka y’uru rwibutso niyo itarubatswe mu buryo bukwiye kuko igomba gukosorwa ndetse n’izindi nyubako biteganyijwe ko zizubakwa kuri uru rwibutso zirimo icyumba cy’inama ndetse n’isomero.

Urwibutso rwa Nyarushishi ruherereye mu Murenge wa Nkungu biteganijwe ko ari rumwe mu nzibutso zo ku rwego rw’Akarere ruzashyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 12 izaba ivuye hirya no hino mu zindi nzibutso. Nyarushishi ikaba yatoranijwe nka hamwe mu hari harokokeye abatutsi ariko na none hakicirwa abatari bake  no mugihe hari Ingabo z’abafaransa mucyiswe zone turquoise.

 

Comments (0)

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Tags: , , , , , ,

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Posted on 26 April 2013 by peter

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKAThis was said while in a ceremony to commemorate the genocide victims in Tumba sector, Huye district, on the 21/04/2013.

“These people suffered very bad deaths and therefore this is why they are supposed to be buried in memorial sites where they can be remembered very often”, said the vice president of IBUKA, Nkuranga.

He added on explaining why they are buried in memorial site saying that these are places with security which limits many people from going there.

He gave an example of people who bury them in their homes and later shift to other places leaving the deceased at any one’s mercy.

Again Nkuranga said that places like the cemeteries after 20yrs can be used for other purpose which is not like the memorial sites.

With this therefore he called on people to give information about such people who are not buried in memorial sites, so that they can receive descent burial, in a place where they will not face any such problems.

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

Ngoma: motorcyclists visit Kibungo memorial site

Posted on 25 April 2013 by peter

m_01

Motorcyclists in SYTRAMORWA, in the Eastern Province visited Kibungo memorial site and gave an aid of Rwf 90.000 to help in the maintenance of the site.

SYTRAMORWA leadership said that they had visited many memorial sites with the aim of learning more about the genocide history as youths who are the future leaders of the nation.

“We decided to go across the whole district to help the youths who were still very young during the 1994 genocide get to know more about it”, said Aloys  Rwabarinda from the group.

“We believe this will help the youths doing this job know the history that befall the country and therefore help never happen again”, added on Rwabalinda.

The IBUKA representative in Ngoma Samson Gihana said that this was very good for all the youths in motorcycling since the genocide took place when most of them were still young and other not yet born

“These youths should know more about the genocide, how it was started, stopped and how far the nation is in rebuilding itself”, said Rwabalinda.

These youths said that knowing such history will help them fight people who undermine the genocide, and those with any genocide ideologies.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

Posted on 25 April 2013 by peter

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

 

 

Avuga ko abazize jenoside batagomba gushyingurwa ahabonetse hose, Egide Nkuranga, Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yabwiraga abaturage bo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bari batuye muri uyu Murenge, kuwa 21/4/2013.

Uyu muyobozi yateruye agira ati “abazize jenoside bazize urupfu rudasanzwe. Si abo gushyingura ahabonetse hose.” Aha yasobanuraga impamvu hari imibiri y’abazize jenoside ikurwa aho yari ishyinguye, mu ngo, ikazanwa mu nzibutso.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu abazize jenoside bashyingurwa mu nzibutso ari uburyo bwo gushyira imibiri yabo ahantu harinzwe, hatapfa kuvogerwa n’ubonetse wese.

Aha yatanze urugero rw’abantu bagiye bashyingura abantu babo mu ngo zabo hanyuma bakajya kuba ahandi hantu nk’i Kigali, nuko hakagira abaza kuhamena imyanda, ba nyir’abantu badahari.

Ikindi, ni uko ngo ahantu hasanzwe hashyinguwe abantu, biba byemewe ko nyuma y’imyaka 20 hashobora kwifashishwa mu bundi buryo. Urugero nk’iyo ari mu irimbi, nyuma y’imyaka 20 bashobora kugaruka bakahashyingura abandi bantu.

Nkuranga rero ati “gushyingura abantu mu nzibutso bituma bajya aho batazapfa gukurwa.”

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Ngoma: Abamotari bagize SYTRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo

Posted on 24 April 2013 by peter

m_01

Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara abantu ku mamoto rwibumbiye muri sindika yitwa SYTRAMORWA  y’abamotari bakorera mu ntara y’ iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo banatanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 90.

Ubuyobozi bw’iyi sindika butangaza ko bumaze gusura inzibutso nyinshi mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n’amateka ya Jenocide  nk’urubyiruko zo mbaraga z’igihugu.

Uhagarariye iyi sindika mu ntara y’ iburasirazuba, Rwabarinda Aloys,yavuze ko impamvu bahisemo kuzengururka uturere twose basura inzibutso zaho ari uko benshi mu rubyiruko bahagarariye rw’abamotari Genocide yabaye bakiri bato cyane, bityo ngo  bakeneye gusobanukirwa neza n’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati” Icyatumye duhitamo gusura inzibutso nuko abenshi mubo duhagarariye Jenocide yabaye bataravuka, n’abari baravutse bari abana niyo mpamvu twavuze tuti dusure inzibutso  tumenye amateka turwanye abapfobya Jenocide kuko tuzaba tuzi ukuri.”

Mu ijambo rye uhagarariye “Ibuka”umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide mu Rwanda ku rwego rw’akarere ka Ngoma,Gihana Samson,yavuze ko abamotari ari urubyiruko rukeneye kumenya amateka y’ u Rwanda kuko bakiri bato na Jenocide yabaye bakiri bato abandi bataravuka.

Yagize ati ”Ni aba bana batoya baracyari hagati y’ imyaka 18 na 20,bakeneye kwigishwa bakeneye kumenya Jenocide uko yakozwe uko yahagaritswe ndetse naho tugeze ubungubu twiyubaka.”

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenocide uru rubyiruko rwavuze ko kumenya amateka nk’ayo bituma bahangana n’abashaka gupfobya Jenocide ndetse n’abigisha ingengabitekerezo yayo.

Comments (0)

Rwesero cell youth

Tags: , , , , ,

Nyamagabe: Rwesero cell youth visit Murambi Memorial Site

Posted on 21 April 2013 by peter

The youth accompanied by their parents from Rwesero cell in Busasamana sector in Nyanza district on Thursday the 18th.April.2013 visited Murambi memorial site in Nyamagabe district where most victims of the 1994 genocide against Tutsis are laid to rest.

Rwesero cell residents visit

Rwesero cell residents visit Murambi memorial site

 

This youth came to learn about the preparation and implementation of the 1994 genocide against the Tutsis in the 1994.

“Youth heard a lot of things during the commemoration period but they never exactly got to know all the answers to their questions about the 1994 genocide against Tutsis. The residents and leaders of Rwesero cell therefore decided that the youth can learn a lot from Murambi memorial site” explained Beatha Mukantaganira.

Mukantaganira also explained that the youth that visited Murambi Memorial Site is mainly composed of children who survived the 1994 atrocities, off springs of genocide survivors as well as children from families that perpetrated the 1994 genocide.

The youth learnt a lot from this memorial site as they saw bodies of genocide survivors, tools that killed them, learnt history and resolved to form a forum to ensure that genocide never happens ever again.

Rwesero cell youth

A girl writing in visitors’ book at Murambi memorial site

 

Jean de Dieu Murengezi a parent that had accompanied the youth between 15 and 20 years says “we thought it would be a good legacy to leave to our children for them to know about the 1994 genocide and for them to make sure it never happens ever again.”

Jean Pierre Ngirinshuti the president of IBUKA in Rwesero cell says the act of explaining the history thoroughly for the youth is a very good venture towards  securing an anti genocide future.

The people who prepared genocide were inhuman but now that Rwanda is ensuring a unified people who love their country and ready to protect it, there will never be genocide ever.

 

Comments (0)

Rubavu 10 by amafaranga

Tags: , , , , , ,

Rubavu: 10% by’amafaranga yatanzwe n’abaturage mu gaseke ko gutera inkunga abacitse ku icumu azakoreshwa mukubaka urwibutso rwa komini Rouge

Posted on 21 April 2013 by peter

Rubavu  10 by amafaranga

Urwibutso rwa Gisenyi rwiswe komini rouge rutarashobora kuzura kubera kubura ubushobozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hamwe n’abayobozi b’inzego za IBUKA na CNLG mu karere bemeranyije ko amafaranga agera 10% yatanzwe mu gaseke ko gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 azakoreshwa mu kubaka urwibutso rwa Komini rouge rutaruzura ngo abahajugunywe bashobore gushyingurwa mucyubahiro.

Mu cyumweru cyo gutangiza icyunamo cy’iminsi 100, abaturage bo mu karere ka Rubavu bashoboye gukusanya inkunga igera kuri miliyoni 39 548 425, ariko abaturage bavuga ko ayo mafaranga yagaruka mu mirenge agafasha abacitse ku icumu kuko bitabashimisha kubona abavandimwe babo hari abakinyagirwa ndetse abandi bakagira amazu adafite ubwiherero.

Ubuyobozi bw’akarere na IBUKA mu karere ka Rubavu bukavuga ko kuri iyi nkunga bwagira amafaranga bubonaho kugirango ashobore gufasha akarere kubaka urwibutso rugomba gushyingurwamo mucyubahiro abantu biciwe ahitwa komini rouge, cyane ko ibyobo bajugunywemo abantu nanubu batarakurwamo imyaka 19 ikaba ishize.

Umwaka wa 2012 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu na Ibuka bavugaga ko bazakora ibishoboka urwibutso rwa Komini rouge rugashobora kubakwa, nyamara nubwo amafaranga yakusanyijwe yakoreshejwe ururwibutso ruracyaneye byinshi, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere bugasaba abatanga inkunga kwibuka ko uru rwibutso rucyeneye kubakwa kandi abarujugunywemo bari batuye mucyahoze ari perefegitra ya Gisenyi.

Nkuko byemejwe mu nama igaragaza amafaranga yatanzwe nicyo azakoreshwa umuyobozi bw’akarere  ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan avuga ko amafaranga angana  na 10% ariyo azakoreshwa mukubaka urwibutso, asigaye agafasha abacitse ku icumu, cyakora avuga ko gufasha abacitse ku icumu Atari ukubashyira ibyo kurya, ahubwo ngo ni ukubafasha gusana inzu zatangiye kwangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ashimira abaturage bagize umutima wo gutanga kuko bigaragaza ubushake bafite bwo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, agahamagarira n’abandi gutera intambwe yo gufasha kugira ngo barusheho kwigira no kwiha agaciro bacyemura ibibazo bifitemo.

 

Comments (0)

Abajyanama b’ubuzima barahiye ko mu kwita ku buzima bazanarwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda

Tags: , , , , ,

Muyumbu: Abajyanama b’ubuzima barahiye ko mu kwita ku buzima bazanarwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda

Posted on 19 April 2013 by peter

Abajyanama b’ubuzima barahiye ko mu kwita ku buzima bazanarwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda

Abagabo n’abagore 105 basanzwe ari abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana baremeza ko mu rugamba basanganywe rwo kubungabunga ubuzima bagiye kongeraho kurwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bajyanama b’ubuzima bo ku Muyumbu wa Rwamagana batangiye uru rugamba rushya ubwo kuwa gatatu tariki ya 17/04/213 basuraga urwibutso rwo ku Muyumbu rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Benshi muri aba bajyanama b’ubuzima ngo bwari ubwa mbere basuye urwo rwibutso aho banasobanuriwe amateka y’uko Jenoside yakozwe aho ku Muyumbu, maze bamwe muri bo bafatwa n’ikiniga, baraturika bararira, abandi barimunyamunya ariko bose bagaragara ko bashegeshwe n’ibyo babonye n’ubuhamya bwatanzwe na Yves Karemera ukuriye abarokotse Jenoside muri Muyumbu.

Abajyanama b’ubuzima bakorera mu mbibi z’ikigo nderabuzima cya Muyumbu bamaze gusura urwibutso bahurira hamwe, maze bafata ingamba ngo zo kujya bigisha Abanyarwanda kwirinda indwara no kuzahura imibereho myiza, ariko ngo bakazajya bongeraho no kwamagana muri buri rugo ibitekerezo bibi byambuye imbaga y’Abanyarwanda ubuzima, bakanashishikariza buri wese kubyirinda no kubikumirira kure.

Ngirinshuti usanzwe ahagarariye abo bajyana ku Muyumbu ati “Ibyo tubonye hano ntabwo wabasha kubyirengagizza ngo ubirenze amaso. Ubu ni umuhamagaro wa buri Munyarwanda wese aho ava akagera gutanga umusanzu wo kwamagana no gukumira ko imyumvire n’ibitekerezo byahekuye abantu aka kageni bitazasubira ukundi.

“Uru rubaye urugamba rwacu rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibitekerezo bibi byose kuko uwakwirinda indwara akanarya neza bwacya andi mahano akamudutwara twaba twarataye igihe kandi twagayirwa ko ntacyo twamurinze n’ubundi.

Rukundo Lhin Pierre uyobora ikigo nderabuzima cya Muyumbu yavuze ko abo bafatanya mu kubungabunga ubuzima bw’abivuriza ku Muyumbu bahuriye hamwe bakifuza gusura urwibutso rwa Jenoside ruri hafi y’ikigo nderabuzima cyabo, ariko ngo ingamba bafashe bamaze gusura urwibutso ni ingirakamaro cyane kuko zirimo kubungabunga ubuzima no kubusagasira kurusha kurwanya indwara gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu yashimiye igikorwa cyiza abajyanama b’ubuzima bo ku Muyumbu bakoze, by’umwihariko ababwira ko bazafatanya mu gusohoza umugambi bihaye wo kwita ku buzima banarwanya ibitekerezo bibi byambuye benshi ubuzima muri Jenoside.

Aba bajyanama b’ubuzima bari hamwe n’abakozi 30 bakorera ikigo nderabuzima cya Muyumbu. Bashyikirije umuyobozi wa IBUKA (Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) mu murenge wa Muyumbu umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 yo gukoresha mu mirimo yo kwita no gusukura urwibutso rwa Muyumbu.

Aho ku Muyumbu hari urwibutso rwa mbere rwubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko rwashyinguwemo abazize Jenoside bwa mbere kuwa 13/11/1994. Rushyinguwemo imibiri y’abantu ibihumbi 14 na 76 (14,076).

 

Comments (0)

Tags: , , ,

Nyamagabe: Urubyiruko rw’akagari ka Rwesero rwasuye urwibutso rwa Murambi rugamije kumenya byinshi kuri jenoside yakorewe abatutsi

Posted on 19 April 2013 by peter

Urubyiruko rw’akagari ka Rwesero rwasuye urwibutso rwa Murambi rugamije kumenya byinshi kuri jenoside yakorewe abatutsiUrubyiruko ruherekejwe n’ababyeyi barwo baturutse mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, kuri uyu wa kane tariki ya 18/04/2013 rwasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kurwereka uburyo umugambi wo gutsemba abatutsi wari warateguwe ukanashyirwa mu bikorwa.

Mukantaganira Beatha, umwe mu bari baherekeje uru rubyiruko yatangaje ko mu biganiro byatangwaga mu gihe cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 19, urubyiruko rwibazaga ibibazo byinshi birebana na jenoside ariko ntirubashe kubona ibisubizo birunyuze. Nibwo ngo barebeye hamwe basanga abana basuye uru rwibutso rwa Murambi babasha kugira ubundi bumenyi bunguka kuri jenoside.

Ati: “Iki gitekerezo cyaturutse mu biganiro muri iki cyunamo aho urubyiruko rwibazaga ibibazo byinshi ku birebana na jenoside ariko ntirushobore kubona ibisubizo birunyuze. Nibwo ubuyobozi bw’akagari ka Rwesero n’abaturage barwo batekereje icyo gukora baza gutoranyamo urwibutso rwa Murambi kuko arirwo rufite amateka ku buryo bugaragara”.

Urubyiruko rw’akagari ka Rwesero rwasuye urwibutso rwa Murambi rugamije kumenya byinshi kuri jenoside yakorewe abatutsi1Mukantaganira akomeza atangaza ko urubyiruko rwasuye urwibutso rwa Murambi rugizwe n’abana barokotse jenoside ari bato, abavutse ku bacitse ku icumu ndetse n’abana bavuka mu miryango yagize uruhare muri jenoside bahakuye isomo rinini kuko biboneye imibiri y’abazize jenoside bakanigishwa amateka, bakaba bagiye gukora ihuriro riharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi.

Murengezi Jean de Dieu, umubyeyi wari waherekeje uru rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20 yatangaje ko basanze ari umusanzu bakwiye guha aba abana kugira ngo bamenye jenoside neza, bityo nibavuga ngo jenoside ntizongere kubaho ukundi urubyiruko rujye rwumva ibyo ari byo.

Ngirinshuti Jean Pierre, perezida wa Ibuka mu kagari ka Rwesero atangaza ko iki gikorwa cyo gusobanurira amateka urubyiruko bagiha agaciro kanini.

Akomeza atangaza ko abateguye jenoside bari bafite umutima wa kinyamaswa, ariko hakaba hari ikizere ko itazongera kubaho kuko ubu leta y’u Rwanda iharanira ubumwe bw’abanyarwanda, igashaka ko umunyarwanda wese yiyumvamo ubunyarwanda maze agaharanira kubaka igihugu cye.

Comments (0)

Tags: , ,

Ruhango: Survivors happy for respect accorded to genocide victims

Posted on 19 April 2013 by peter

m_Survivors happy for respect accorded to genocide victims

Byimana genocide memorial centre that has been permanently rebuilt

Survivors of 1994 Tutsi genocide in Byimana sector in Ruhango district have revealed that they are happy because the bodies of their genocide victims are lying in a descent grave.  

This comes after genocide survivors used to complain about Byimana memorial center that was not renovated to the standards.

However, despite of the complaints, the memorial site was rebuilt during the 19th genocide commemoration week costing Rwf2.4 million, one million contributed by Byimana sector residents that reside outside the place and another million from Ruhango district administration.

Barishimira ko imibiri y’ababo idagishyinguye ahantu habi

Rebuilding Byimana genocide memorial site was decided on during the meeting

The decision to renovate the memorial site was agreed on during the meeting of Byimana sector authorities and Kigali town residents born from Byimana sector on February 24th 2013.

The executive secretary of Byimana sector, Byimana Jean Marie Nahayo explains that renovation activities were done quickly so that survivors do not continue to be affected by the fact that their deceased are not properly protected.

Though renovated, the remaining work such as putting tiles on the inside grave walls is expected to cost Rwf400000, Rwf450000 for pavement, construction of the grave covering Rwf8 million and Rwf3 million for the construction of the second grave.

Comments (0)

Advertise Here