Archive | May, 2013

Ngororero: Akarere gakomeje gahunda yo kwita kunzibutso

Tags: , , , , ,

Ngororero: Akarere gakomeje gahunda yo kwita kunzibutso

Posted on 28 May 2013 by peter

Mu rwego rwo guha agaciro no kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko buzakomeza kwita kuri gahunda yo kubaka neza inzibutso zikubatswe mo.
Bimwe mubizitabwaho ni ukuzisukura, kuzubaka kuburyo burambye kandi zikaba zubatse kuburyo buzirinda kuvogerwa. Rumwe mu nzibutso ubu rwamaze kwagurwa no kuzitirwa ni urwibutso ruri kumugezi wa Nyabarongo rwazitiwe ndetse rukavugururwa.
Mbere y’uko urwo rwibutso rutunganywa wasangaga abana barukinira iruhande dore ko ruri neza kumuhanda wa Kaburimbo ahitwa kucyome. Mumwaka ushize, urundi rwibutso rwegeranye nuru kumugezi wa Nyabarongo ariko rwo rwubatse mukarere ka Ngororero rukaba rwarangijwe n’abantu batamenyekanye banasiba amazina y’abazize jenoside yari arwanditswe ho.
Nubwo amikoro yo kubaka izo nzibutso atabonekera rimwe, akarere ka Ngororero gafite gahunda yo kubaka inzibutso za Nyanjye na Kavumu nazo zitaratunganywa kurwego zifuzwa ho nkuko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mukarere ka Ngororero Nyiraneza Clotilde abivuga.
Ngororero: Akarere gakomeje gahunda yo kwita kunzibutso
Urwubutso rwa Cyome mbere yo kuvugururwa
Niyonsenga Jean d’Amour uhagarariye abacitse kwicumu rya jenoside bo mu karere ka Ngororero nawe avuga ko kwita kunzibutso za jenoside bituma abayirokotse n’abafite ababo bazishyinguye mo baruhuka kumutima kandi bikaborohera gutegura ibikorwa byo kwibuka.
Mu karere ka Ngororero hari inzibutso 7, zishyinguwe mo imibiri y’abantu ibihumbi mirongo ine na kimwe n’ijana na cumi.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

kivu island

Posted on 24 May 2013 by peter

010203040506070809101112

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Karongi: Residents request for special Memorial Site

Posted on 24 May 2013 by peter

The 1994 genocide against Tutsis survivors in Mabuga sector in Karongi District need a genocide Memorial Site to be constructed at Mabuga Parish where most Tutsis in the area were massacred.

01

During a walk to remember victims of the 1994 genocide in Mabuga

This idea of constructing a strong and well maintained memorial site was brought out on Sunday the 19th.May.2013 in Mabuga sector during the special commemoration ceremony of Tutsis who were massacred at the Mabuga Parish.

The commemoration ceremony started with a night vigil on Saturday the 18th of May and on Sunday morning a walk to remember was made towards Murangara Memorial Site where wreaths of flowers were laid. Murangara Memorial Site holds most of the genocide victims. The commemoration ceremony coincided with Pentecostal day.

 Among the many Tutsis that were massacred in Mabuga now laid to rest in Murangara Memorial Site include the parents and relatives of Bernard Kayumba the mayor of Karongi district who was also in attendance of this memorial service.

 The guest of honour in this memorial service was Hon. Samuel Musabyimana who was accompanied by other Members of Parliament like Hon. Landrada Umuraza, Hon. Ezechias Rwabuhihi and Hon. Polisi Denis.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

KARONGI: Abacitse ku icumu rya Jenoside bo ku Mubuga bakeneye urwibutso kuri paruwasi ya Mubuga

Posted on 22 May 2013 by peter

KARONGI: Abacitse ku icumu rya Jenoside bo ku Mubuga bakeneye urwibutso kuri paruwasi ya Mubuga

Urugendo rwo kunamira abatutsi bishwe muri jenoside bo ku Mubuga
mu karere ka Karongi

Abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bo mu murenge wa Mubuga, akarere ka Karongi, barasaba ko kuri paruwasi ya Mubuga hakubakwa urwibutso rukomeye kandi rwujuje ibyangombwa, kuko kuri iyo paruwasi ari ho haguye abatutsi benshi.

Icyifuzo cyo kubakrwa urwibutso rukomeye kuri paruwasi ya Mubuga mu karere ka Karongi, cyatanzwe ku cyumweru tariki (19-05-2013) mu murenge wa Mubuga, mu muhango wo kunamira abatutsi bazize Jenoside yabakorewe muri Mata 1994.

 Umuhango wabanjirijwe n’ijoro ryo kwibuka kuwa gatandatu tariki 18-05-2013, bukeye ku cyumweru bakora urugendo bagana ku rwibutso rwa Murangara aho abashyitsi n’abaturage ba Mubuga bashyize indabyo ku mva zibitse imibiri y’abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Mubuga. Umuhango wahuriranye n’umunsi wa pentekote.

 Mu batutsi biciwe aho ku Mubuga banashyinguye ku rwibutso rwa Murangara, harimo ababyeyi n’abavandimwe b’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard nawe witabiriye umuhango.

 Umushyitsi mukuru yari Depite Samuel Musabyimana wari uherekejwe n’izindi ntumwa za rubanda mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda ari bo Umuraza Landrada, Rwabuhihi Ezechias, na Polisi Denis.

 

Comments (0)

Tags: , , , , ,

Residents neighboring Akagera Park urged to preserve it

Posted on 18 May 2013 by peter

Residents neighboring Akagera Park urged to preserve itAkagera Park nearby residents were advised to preserve this park which will improve on tourism hence contribute to their development.

This was said by Telesphore Ngoga from Rwanda Development Board [RDB] in charge of connecting such parks and their close residents in the country, who added on saying that as the parks are preserved this will bring in more tourist which will increase on tourism production hence increase on the contribution given to the close residents.

“As many people visit the park, then market for tourism is also increased which makes it possible for the residents to sell any products they have to the tourists especially people with art and crafts hence be able to develop”, added on Ngoga.

“However though there is a programme of sharing the productivity got from tourism with the park’s neighbors, it was noted that many of such people still go hunting for the animals in the park which is a very big hindrance to developed tourism”, explained Ngoga.

He called on any one who finds such people to always give such information out and on time so that they can be dealt with

Residents neighboring Akagera Park urged to preserve it1However, some of the residents said that they now know the benefits of preserving the parks.

Firipo Muhawenimana a resident of Mwili sector, Kayonza district said that with the help people are giving out to the different security organizations in getting park rangers this is a very every good sign that most of them know well the benefits of preserving the park.

“About 19 park rangers have so far been caught since January 2013 in Mwili sector”, explained on Muhawenimana.

 

Comments (0)

Abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kuko bazajya basaranganywa ku musaruro uyikomokaho

Tags: , , , ,

Abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kuko bazajya basaranganywa ku musaruro uyikomokaho

Posted on 16 May 2013 by peter

Abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kuko bazajya basaranganywa ku musaruro uyikomokaho

Abaturage batuye mu nkengero za Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabunga kugira ngo itange umusaruro ufatika, kuko hari gahunda yo gusaranganya n’abaturiye Parike umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo buyikorerwamo.

Ngoga Telesphore ushinzwe guhuza Parike z’igihugu n’abazituriye, akaba anashinzwe ishami ryo kubungabunga Parike z’igihugu mu kigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, avuga ko mu gihe umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo wiyongereye, n’uruhare ruhabwa abaturiye Parike ruzajya ruhita rwiyongera, ari na yo mpamvu basabwa kurushaho kuyibungabunga.

Ati “Muri gahunda dufite yo gusaranganya n’abaturiye Parike umusaruro ukomoka ku bukerarugendo, abasura Parike nibiyongera umusaruro wa parike uziyongera, rwa ruhare ruhabwa abaturage na rwo rwiyongere barusheho gutera imbere”

Yongeraho ko uko Parike isurwa n’abantu benshi bituma n’isoko ry’ubukerarugendo ryiyongera, n’abayituriye na bo bakaba bafite ibyo bashobora kugurisha ku nzira ya bamukerarugendo, cyane cyane abafite ibikorwa by’ubukorikori kuko baba bafite isoko ryoroheje.

N’ubwo ubuyobozi bwa Parike y’Akagera buvuga ko hari gahunda yo kujya busaranganya n’abaturage umusaruro w’ibikomoka ku bukerarugendo bukorerwa muri iyo Parike, haracyari n’imbogamizi y’abantu bahiga inyamaswa za Parike na barushimusi muri rusange nk’uko Ngoga akomeza abivuga.

Agira inama abaturage baturiye Parike yo kujya batungira agatoki ubuyobozi umuntu uwo ari we wese wangiza Parike kuko aba ahemukira abaturage benshi agamije inyungu ze bwite. Ibyo ngo byatuma Parike irushaho gutera imbere inyungu igirira igihugu muri rusange n’abayituriye ku buryo bw’umwihariko zikarushaho kwiyongera.

Abaturage batangiye gusobanukirwa n’akamaro ko kubungabunga Parike nk’uko bivugwa na Muhawenimana Firipo wo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza. Ibyo ngo abivuga ashingiye ku bufatanye bumaze iminsi bugaragara hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano mu gukumira ba rushimusi bajya guhiga muri Parike y’Akagera.

Kuva mu kwezi kwa 01/2013 kugeza ubu, mu murenge wa Mwili hamaze gufatirwa ba  rushimusi bagera kuri 19 bagiye guhiga muri Parike y’Akagera ku buryo bunyuranye n’amategeko.

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Urwibutso rwa Gisozi rwatangiye kumurikira abanyarwanda amateka ya Jenoside

Posted on 15 May 2013 by peter

Urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo abazize Jenoside mu mujyi wa Kigali kuva taliki ya 13 Gicurasi,2013 rwatangiye kumurikira abanyarwanda amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Iki gikorwa cyiswe imurikabikorwa ry’inzira y’amahoro rizamara ibyumweru bitatu mu karere ka Rubavu urubyiruko ruganirizwa amateka yaranze u Rwanda runasura ibikorwa by’uru rwibutso.

Abakozi b’urwibutso rwa Gisozi bakaba batangaza ko bashaka kubaka amahoro bahereye kubibazo u Rwanda rwahuye nabyo, ubuyobozi bw’u rwibutso rwa Gisozi bukaba bwarazanye bimwe mu bikorwa busanzwe bwereka abasuye uru Rwibutso ruri kuGisozi, aho abatarabasha kuhagera bazashobora kwirebera aya amateka.

Mu kigo cya Jeunesse Nouvelle niho hashyizwe inyandiko n’amashusho manini agaragaza uburyo jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, uburyo yateguwe naho u Rwanda rugeze rwubaka icyizere mu banyarwanda nyuma y’imyaka 19 Jenoside ihagaritswe.

Gahongayire Appollon umuyobozi wa gahunda y’uburezi ku rwibutso rwa Gisozi agaragaza ko urubyiruko ruzashobora kuhigira amateka ndetse bikabafasha kugira imibanire myiza. “Amashuri azajya azana abanyeshuri kwigira kumateka yabaye mu Rwanda, bashobore kubyirebera, ndetse nyuma yo kugaragarizwa amateka babahe n’ibiganiro mu matsinda kugirango bumve uruhare rwabo mu kubaka amahoro”.

Naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge Dr Habyarimana agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu mibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside. “ hari intambwe imaze guterwa n’abanyarwanda mu mahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ibyo bigaragarira buri wese ushingiye ku mibanire, ubumwe bwabo mu gufashanya no komora ibikomere no kugaragarizanya urukundo.”

Akarere ka Rubavu niko gatangiriyemo ibi bikorwa abaturage bagahamagarirwa kubyitabira kugira ngo bishobore kubafasha kumenya amateka yaranze u Rwanda, bakagira n’imigambi bafata mu kwiyubakira ubumwe n’urukundo biyubakira igihugu.

 

 

Comments (0)

Cleaning genocide memorials, a healing effect to survivors

Ruhango: Cleaning genocide memorials, a healing effect to survivors

Posted on 14 May 2013 by peter

 Cleaning genocide memorials, a healing effect to survivors

Genocide memorials’ cleaning towards commemoration has proved to be comforting especially to genocide survivors who take the activity as restoring value the killers denied the victims.

This is because some 1994 Tutsi genocide survivors take time to clean and plant more flowers around memorial sites as a way of honoring the dead.

Ibrahim Ndori, a genocide survivor in Ruhango district confirms that seeing different people giving a hand in tidying those places towards commemoration gives them hope and happiness.

Among the people that turn up to clean genocide memorial sites include Red Cross Rwanda, students, and local leaders among others.

The vice-mayor for social affairs in Ruhango district, Jolie Germaine Mugeni says the district administration has continuously rendered support to make genocide survivors feel cared for.

 

 

Comments (0)

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Tags: , , , , , , ,

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Posted on 12 May 2013 by peter

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamweBuri gihe iyo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu Rwanda mu mwaka  w’ 1994 byegereje, usanga ahantu hari inzibutso zishyunguwemo imibiri y’abishwe muri jenoside zitabwaho zigasukurwa zikongera gushyirwaho indabo, n’ibindi.

Uku gusukurwa kw’izi nzibutso, abarakotse jenoside yakorewe abatutsi, ngo babifata nk’ibikorwa bikomeye byo gusubiza agaciro abishwe muri jenoside, ibi bigatuma imitima yabo idakomeza guheranwa n’agahinda.

Ibrahim Ndori n’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu karere ka Ruhango, avuga ko buri gihe iyo kwibuka bigeze bakabona abantu batandukanye bashishikajwe no guha agaciro ababo batunganya ahashyinguye imibiri yabo, bumva bagaruye icyizere ndetse guheranwa n’agahinda bigahagarara.

Bamwe mu bakunze kugaragara mu bikorwa byo gusukuru inzibutso, ubonamo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare croix rouge, abanyeshuri, abayobozi, n’abandi.

Umyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, avuga ko nk’ubuyobozi nabwo buba bushishikajwe no guharanira icyatuma ababuze ababo badakomeza guheranwa n’agahinda, bakagerageza kubaba hafi bishoboka.

 

 

 

 

Comments (0)

Advertise Here