Archive | September, 2013

Inkengero z’ikiyaga cya Kivu ntizirabyazwa umusaruro uko byifuzwa – Ministre Kanimba2

UBURENGERAZUBA: Inkengero z’ikiyaga cya Kivu ntizirabyazwa umusaruro uko byifuzwa – Ministre Kanimba

Posted on 20 September 2013 by peter

Inkengero z’ikiyaga cya Kivu ntizirabyazwa umusaruro uko byifuzwa – Ministre Kanimba

Ministre Kanimba n’abandi bayobozi basuye ahazubakwa ibikorwa by’ubukerarugendo
Ku nkengero z’I Kivu

Ministre w’Ubucuruzi Inganda n’Ubukerarugendo aratangaza ko kugeza ubu inkengero z’ikiyaga cya Kivu zitarabyazwa umusaruro uko byifuzwa mu rwego rw’ubukerarugendo. Ibi Ministre Kanimba Francois yabitangaje tariki 18/9/2013, mu gikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bw’umwaka umwe ku buryo bwo guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku Kivu nk’umutungo kamere ntagereranwa w’u Rwanda.

Inkengero z’ikiyaga cya Kivu ntizirabyazwa umusaruro uko byifuzwa – Ministre Kanimba2

Ministre Kanimba n’abandi bayobozi basuye ahazubakwa ibikorwa by’ubukerarugendo
Ku nkengero z’I Kivu

Ubwo bushakashatsi bwari bumaze umwaka bukorwa n’impugukuge z’abadage zo muri sosiyete yitwa HORWATH, Hotel Toursim and Leisure, yakoze igishushanyo mbonera kigaragaza uko inkengero z’i Kivu zishobora kubyazwa umusaruro utagira ingano mu rwego rw’ubukerarugendo.

Icyo gishushanyo bise (Kivu Belt Toursim Sub Master Plan) kigomba kwemezwa ku mugaragaro kuri uyu wa kane mu karere ka Rubavu.

Kuuri uwo munsi tariki (18-09-2013) mu karere ka Karongi ni ho hasobanuwe birambuye iby’uwo mushinga uteganya kubaka amahoteli yo mu rwego rwo hejuru mu turere dutatu (Rubavu, Karongi na Rusizi), hamwe ndetse bakaba baranatangiye.

Nyuma yo gusobanura igishushanyo mbonera cy’uwo mushinga, ministeri y’ubucuruzi, inganda n’ubukerarugendo, ubuyobozi bw’Intara y’i Burengerazuba, abayobozi mu turere dutanu dukora ku Kivu, urwego rushinzwe ubukerarugendo muri RDB, abikorera n’abashoramari badandukanye basuye bimwe mu bikorwa by’uwo mushinga byatangiye kubakwa mu karere ka Karongi.

Hasuwe ikibaya kizubakwamo ikibuga cya Golf kizaba gikikijwe n’amazu y’abaherwe (Villas), hasurwa n’aharimo kubakwa hoteli mu murenge wa Mubuga yitwa Karora Beach Resort. Ni holeli yo mu rwego rwo hejuru (inyenyeri enye), izaba ifite ibyumba 100.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Ministre Kanimba yavuze ko kugeza ubu ubwiza nyaburanga bw’i Kivu butarabyazwa umusaruro uko byifuzwa cyane cyane mu rwego rw’ubukerarugendo bukorewe ku nkengero zacyo. Ministre kanimba yanavuze ko

Buriya bushakashatsi rero ngo ni cyo bwakorewe, kugira ngo hagaragazwe ahantu shingiro hashobora gushyirwa ibikorwa by’ubukerarurgendo mu turere dutanu dukora ku Kivu (Rubavu, Karongi, Ruzizi, Nyamasheke na Rutsiro), ariko iby’ingenzi bikazibanda muri Rubavu, Karongi na Rusizi.

Comments (0)

Abatuye mu nkengero za Parike y’akagera barashima uruhare bagenerwa ku

Kayonza: Abatuye mu nkengero za Parike y’akagera barashima uruhare bagenerwa ku biva mu bukerarugendo buyikorerwamo

Posted on 20 September 2013 by peter

Abatuye mu nkengero za Parike y’akagera barashima uruhare bagenerwa

Abaturage b’akarere ka Kayonza batuye mu nkengero za Parike y’Akagera bavuga ko bashimira ubuyobozi bw’iyo Parike na leta muri rusange, ku bw’uruhare bagenerwa ku musaruro uva mu bukerarugendo bukorerwa muri iyo Parike.

Ibi bivugwa na bamwe mu batuye mu murenge wa Mwili, umwe mu mirenge y’akarere ka Kayonza uhana imbibe na Parike y’Akagera. Umwe muri abo baturage witwa Ndahimana Athanase, avuga ko byonyine kuba Parike y’Akagera yarazitiwe ari intambwe ikomeye izatuma abaturage batera imbere, kuko inyamaswa zayo zitazongera kubona uko zisohoka ngo zice abaturage cyangwa zibangirize imyaka.

Abatuye mu nkengero za Parike y’akagera barashima uruhare bagenerwa ku

Benshi mu bo twavuganye bemeza ko bagiye kujya beza nk’abandi baturage bo mu bindi bice by’igihugu, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere Parike itarazitirwa.

Abaturage baturiye Parike y’Akagera bagenerwa 5% by’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo buyikorerwamo, ayo mafaranga agakoreshwa mu bikorwa bigamije iterambere ry’abo baturage. Muri ibyo bikorwa harimo imishinga yo kububakira amashuri, kubegereza amazi meza, n’imishinga yo korora amafi.

Ndahimana avuga ko abaturage bo mu murenge wa Mwili bameze neza kuko abana babonye aho bigira kandi heza, ndetse n’impungenge z’amazi bamwe mu baturage bari bafite z’uko bashoraga amatungo ya bo mu biyaga biri muri Parike zikaba zaravuyeho kuko ubuyobozi bwa Parike bwabegereje amazi hanze ya Parike.

Kugira ngo uruhare abaturage bagenerwa ku musaruro uva mu bukerarugendo rukomeze kuboneka ndetse ruzaniyongere, abaturiye Parike y’Akagera barasabwa kurushaho kuyibungabungana n’inyamaswa za yo, ndetse bakanamaganira kure uwo ari we wese washaka kuyangiza, nk’uko baherutse kubisabwa n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, ubwo uruzitiro rw’iyo Parike rwatahwaga ku mugaragaro mu ntangiriro z’ukwezi kwa cyenda.

Imirenge ya Ndego, Mwili n’igice cy’umurenge wa Murundi ni yo ikora kuri Parike y’Akagera ku ruhande rw’akarere ka Kayonza.

Uretse uruhare abaturiye Parike bagenerwa ku musaruro uva mu bukerarugendo, banavuga ko bahawe akazi ubwo iyo Parike yazitirwaga kuva mu mwaka wa 2010.

Ibyo byose ngo ni byo bituma bashima ubuyobozi bwa Parike y’Akagera na leta muri rusange, kuko mbere y’uko Parike izitirwa nta muturage wari ufite umutekano. Benshi ngo bararaga mu mirima barinze inyamaswa zabaga zagiye kubonera, abandi bakarara bavuza amadebe bigatuma babura umutekano.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Nyabihu: Bitewe n’ubwiza bwaho, biteganijwe ko imirimo yo gusubiranya ahahoze ishyamba rya Gishwati nirangira hakorwa ibikorwa by’ubukerarugendo

Posted on 10 September 2013 by peter

Ahahoze-ishyamba-rya-Gishwati-hagenewe-ubuhinziharahingwanta-suri-ikunze-kuhibasira-kandi-hatanga-umusaruro-mwiza-ugereranyije-n’uwo-hatangaga-kera

Gishwati ni agace keza, kabereye ijisho bitewe n’imiterere yako ndetse n’ibihakorerwa,iki ni kimwe mu bice by’inzuri bibereye amaso kubireba

Ku bufatanye n’umushinga Water Land Management, ibikorwa byo gusubiranya ahahoze ishyamba kimeza rya Gishwati  byagiye bikorwa. Bimwe mu byakozwe ku gice cy’akarere ka Nyabihu harimo gutunganya inzuri ku gice cyororerwamo,gutunganya amaterasi ku gice kigenewe ubuhinzi,kongera ibiti mu gice cyagenewe ishyamba n’ibindi nk’uko Mukaminani Angele,ufite iteramvere ry’ubukungu n’imari mu nshingano ze muri aka karere yabidutangarije.

Nyabihu1

Nubwo ibikorwa byo gusana ahahoze ishyamba rya Gishwati  bigikomeje ,bigeze ku rwego rwiza cyane mu kuyisubiranya. Bitewe n’ubwiza Nyaburanga aha hantu hafite, ubu haratekerezwa uburyo igihe bizaba birangiye neza hazakorwa igikorwa cy’ubukerarugendo mu rwego rwo kubyaza umusaruro ubwiza bwaho hashyingiwe ku miterere yaho n’ibihakorerwa.

Muri iki gice hakaba hari inzuri nziza zikorerwamo ubworozi ku buryo zibereye amaso cyane kuzireba,hari imisozi n’udusozi twiza turimo ibere rya Bigogwe n’iyindi,hari ibice byagenewe ubuhinzi birimo amaterasi ndinganire yakozwe mu buryo bwiza kandi bwa gihanga ku buryo uhanyuze yishimira kumara agahe ayareba.

Muri iki gice kandi,hari ishyamba ryiza ubu hamwe na hamwe hakaba haranongewemo ibiti kugira ngo rirusheho gusubirana. Iyo umuntu ari mu bushorishori bwa Arusha ya Bigogwe,akaba yitegereza bimwe mu bice bya Gishwati,ku buryo usanga ari ahantu hashimishije.

Ni muri urwo rwego, hatekerejwe ko ubwiza bwa Gishwati bukwiriye kubyazwa umusaruro nyuma y’aho ibikorwa byo kuyisubiranya byaba birangiriye,kuko habereye ubukerarugendo bitewe n’imiterere yahoo n’ibihakorerwa nk’uko Mukaminani Angele yabidutangarije.

Ni muri urwo rwego Angele  akangurira abashoramari gutekereza kuzashora imari muri iki gikorwa,kuko asnaga ari ingirakamaro.

Tubibutse ko mbere ya Jenoside, Gishwati yari ishyamba rinini kimeza  rya km2280 ,Gishwati hakaba hari hamwe mu hantu Nyaburanga mu Rwanda bitewe n’ibyiza byahabonekaga ndetse n’imiterere yaho. Gusa iri shyamba ryagiye ryangizwa ku buryo igice kinini cyaryo cyatemwe.

Mu bihe bishize kugeza ubu,ibikorwa byo gusubiranya ahahoze iri shyamba hongerwamo ibindi biti ngo risubirane,ahakwiriye guhingwa hakorwa amaterasi ndetse n’ahororerwa hakatwa inzuri bikaba byaragiye bikorwa.

Kugeza ubu,isura Gishwati yahoranye ikaba igenda igaruka ndetse hanafatwa ingamba zikomeye mu kuyibungabunga ngo itazongera kwangizwa.

Comments (0)

Tags:

Rwanda parks increase on tourism revenue

Posted on 07 September 2013 by peter

Rwanda parks  increase on tourism revenue

Volcanoes National Park

The Rwanda Development Board (RDB) announced that Rwanda collected $142.5 million in tourism revenues and registered 664,729 visitors in the first semester of 2013.

This signified an increase of 11percent and 14 percent respectively compared to the same period last year.

According to RDB, travel to the Volcanoes National Park in Northern Rwanda and gorilla tracking continues to be safe despite incidents further in Rubavu area related to the on-going conflict in the neighbouring Democratic Republic of Congo, which have been contained.

Rica Rwigamba, Head of Tourism and Conservation at RDB said:

“The increase in tourism revenues and visitor numbers are important in driving economic growth and generating prosperity for all Rwandans. We are working to ensure visitors to Rwanda get value for money and unparalleled tourism experiences,” she said.

“In addition, visitor safety and security in Rwanda’s parks and other tourist destinations continue to be a priority.”

Rwigamba also pointed out that investments in the sector have been boosted by the entry of Park Inn by Radisson and Protea Hotels, who have both signed agreements with developers to run their establishments and are set to be operational by early 2014.

Tourism is Rwanda’s largest foreign exchange earner with $282 million earned in 2012.

Comments (0)

Tags: ,

Akagera National Park fenced for animal, neighborhood safety

Posted on 07 September 2013 by peter

Constructing the fence around Akagera National Park is a sign of the existence of good governance in Rwanda says the Minister for National Security Hon. Sheikh Mussa Fazil Harerimana.

This fence will work as the solution to the escape of the animals in the park that would destroy the farms and even take lives of local people neighbouring this park.  The minister said this during the official handover of the fence by TNH-EME project that built it to the government of Rwanda on Thursday the 5yth Sept 2013 in Kayonza district.

 Akagera National Park fenced for animal, neighborhood safety

The fence that was constructed

Minister Harerimana says this park has been in existence for a long time but the ancient governments never did a thing to protect the people living near the park leave alone protect the animals in the park.

The Minister said; “This Park is more than 200 years old but one can ask why are we having the fence that protects animals and the neighbouring people today? Why were people not protected all along? Why is this government doing all these? The answer is simple; it is the only government that has brought good governance in Rwanda.”

The director of Rwanda Development Board says all people and their local leaders have the responsibility to protect this fence. This is because Rwanda’s economy is largely based on tourism as it receives about Rwf180 billion annually from tourism.

Ms. Rica Rwigamba the director of tourism in RDB says this fence was constructed to stop the problems animals cause to people neighboring the park. The fence will also put an end to poachers in the park.

People living near the park say this park is an answer to their problems. They will not live in fear of these animals that threatened their loaves’ and even destroyed their farms.

The fence around Akagera National Park is built on 110 kilometers in height and passes through 3 districts of Kayonza, Gatsibo and Nyagatare that surround the park. The fence started to be built in 2011 and it was completed worth Rwf2 billion as Clare Akamanzi explained.

Comments (0)

Advertise Here