Archive | October, 2013

m_Abatuye ahantu nyaburanga barasaba ko hagezwa ibikorwa remezo

Tags: , , , ,

Ruhango: Abatuye ahantu nyaburanga barasaba ko hagezwa ibikorwa remezo

Posted on 31 October 2013 by peter

m_Abatuye ahantu nyaburanga barasaba ko hagezwa ibikorwa remezo

Aha hantu haratangira gutungankwa guhera uyu mwaka wa 2013

Akarere ka Ruhango kari mu turere dufite ahantu hazwi mu mateka, ariko kubera ibikorwa remezo bitahagera usanga ngo ntacyo bimarira abahatuye.

Niringiyimana Jamvier utuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, atuye hafi y’ahantu hazwi ku izina ry’Amasenga y’impyisi mu kagari ka Gitinda, avuga ko aha hantu hazwi cyane, ariko ngo kuba nta bikorwa remezo bihaba, bituma abahatuye ntacyo habamarira.

Niringiyimana avuga ko, aha hantu hakundwa cyane n’abaturage, kuko ngo umuntu hari igihe afata umuryango we akawujyana kuhatemberera, akavuga ko haramutse hashyizwe ibikorwa remezo hagera bamukerarugendo benshi bityo bigatuma abahatuye bahabyaza umusaruro.

Habyarimana Joseph, we avuga ko mu tundi duce tuzwimo amateka akomeye hatejwe imbere kuburyo abahutuye usanga bibafasha mu iterambere, agasaba ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango kugira icyo bwakora kugirango ahantu nyaburanga hagezwe ibikorwa remezo, bityo bishobore guafsha abatuye aha hantu.

Umyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imari n’iterambere Twagirimana Epimaque, avuga ko akarere gafite gahunda yo guteza imbere ahantu nyaburango hose, ndetse ngo bihaye intego y’uko buri ngengo y’imari ya buri mwaka bazajya batunganya ahantu hamwe mu gihe akarere katari kabona amikoro ahagije.

Avuga ko mu ngengo y’uyu mwaka wa 2013-2014, bazatangirana n’ahantu hazwi cyane mu mateke ariho ku Rutare rwa Kamegeri, bityo n’ahandi bakazakomeza kuhakora buhoro buhoro, kuko ngo nabo nk’ubuyobozi basanga aha hantu hakwiye kubyazwa umusaruro wafasha abahaturiye.

Kugeza ubu mu karere ka Ruhango uhasanga ahantu hazwi mu mateka hashobora gukurura ba mukerarugendo hagera ku munani, aha ni nko ku  Urutare rwa Kamegeli, Umugina w’ Imvuzo, Intango ya Rwabugili, Amasenga y’ Impyisi, Umwari wa Musamo, Igisoro cya Ruganzu, Iriba rya Mashira no  kwa Mwungeri wa Nyankaka.

Comments (0)

m_Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi 2

Tags: , , , , , ,

Burera: Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi

Posted on 31 October 2013 by peter

m_Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi

m_Hagiye kubakwa “Camp Site” y’abakerarugendo ku gishanga cya Rugezi 2

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko bugiye kubaka “Camp Site” ku gishanga cya Rugezi, abakerarugendo bazajya baruhukiramo, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo muri ako karere.

Ubwo buyobozi buvuga ko iyo “Camp Site” izubakwa ku nkengero z’igishanga cya Rugezi, mu murenge wa Gatebe, muri ako karere. Umwaka w’imihigo 2013-2014 ngo uzarangira n’iyo “Camp Site” yaruzuye; nk’uko babitangaza.

Iyi “Camp Site” niyuzura izaba ifite akamaro gakomeye kuko abakerarugendo bajyaga gusura igishanga cya Rugezi baburaga aho baruhukira bikaba ngombwa ko bongera bagakora urundi rugendo basubira mu mujyi wa Musanze.

Igishanga cya Rugezi gikurura ba mukerarugendo kuko ari umutungo kamere w’isi bitewe n’imiterere yacyo ndetse n’ibimera n’ibindi binyabuzima bikiri mo. Ibyo byatumye icyo gishanga gikomwa kuburyo kuburyo nta baturage bemerewe kugihingamo.

Icyo gishanga kiri hagati y’imirenge ya Butaro, Kivuye, Gatebe, Ruhunde, Rwerere na Rusarabuye, mu karere ka Burera. Icyo gishanga ni kinini kuburyo kigera no mu karere ka Gicumbi.

Mu gishanga cya Rugezi hororerwa mo inyoni z’ubwoko bwinshi. Harimo inyoni zitwa “Incencebere” zitaboneka ahandi ku isi uretse muri icyo gishanga. Ibyo bituma ba mukerarugendo batandukanye baza kugisura.

Munsi y’icyo gishanga kandi habamo amazi menshi. Ayo mazi niyo abyara urusumo (Chute) ruri mu murenge wa Butaro, rubyara amashanyarazi acanira ibice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda.

Iyo umuntu arebera kure icyo gishanga abona nta mazi arangwamo kubera ko haba hagaragara ibyatsi gusa. Ariko hari igice cy’icyo gishanga kigaragaramo amazi hejuru kuburyo hanyura mo ubwato.

Ayo mazi ava mu Rugezi, akanyura ku rusumo, niyo ajya mu kiyaga cya Burera, akava mu kiyaga cya Burera ajya mu kiyaga cya Ruhondo anyuze kuri Ntaruka ahari urugomero rw’amashanyarazi acanira igice kinini cy’u Rwanda ndetse n’igihugu cya Uganda.

Ayo mazi yo mu kiyaga cya Ruhondo, asohokera mu mugezi wa Mukungwa, ukomeza mu mugezi wa Nyabarongo.

Comments (0)

Gisagara District: Residents want Makwaza hill turned into tourism site

Posted on 24 October 2013 by peter

Residents want Makwaza hill turned into tourism site

This dilapidated hut stretches back to Rwanda’s ancient Kingdom rule

Residents living near Makwaza hill located in Mukindo sector of Gisagara district in the South of Rwanda, suggest that the mountain be reinstated as a historic touristic site, like it was in the past.

During the reign of King Ndahiro II Cyamatare (1576 – 1600), many cultural events were held at this hill.

Events hosted on Makwaza hill aimed at putting the king to sleep and awakening him as well. These events were held even when the king was absent, selected beautiful girls sang in traditional concerts for the King, as they cleaned and purified milk, in wooden containers.

These practices didn’t die out as soon as Rwanda’s Monarchy ceased, but grew even stronger during the years that followed.

The place used to be decorated during the swearing in of the presidents of Rwanda including Junela Habyarimana and Gregoire Kayibanda which constantly attracted tourists to Makwanza hill.

“There was a pub for tourists here. There were many traditional art pieces about the ancient times like the bed of the king, traditional milk containers, baskets”, narrates Charles Yambabariye, an 83 year-old resident.

The old man’s wish is the same as that of other residents. They want the old glory of the Mountain to be restored with its once held historic value.

“Youth should get the opportunity to know about Makwaza’s great history,” says Yambabariye.

Like many men his age, Yambabariye, worked at Makwaza hill-based palace, formerly for the traditional chiefs.

Speaking at a press conference in late 2012, François Ndikumana, an official in Rwanda’s Ministry of Sports and Culture, said the significance and history of Makwaza hill was important and that the place would be added to the list of historic tourism sites to be renovated.

Meanwhile, authorities in Gisagara district say there’s been no decision so far about Makwaza hill.

“Makwaza hill needs to get infrastructure first, then we can think of making it a history touristic site,” said Léandre Karekezi, Mayor of Gisagara district.

Today, save for the dilapidated traditional hut that is thought to have been the king’s palace, all that remains of the history of Makwaza hill are in ruins.

 

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Kamonyi: Bafite ahantu nyaburanga ariko nta bukerarugendo buhakorerwa

Posted on 09 October 2013 by peter

Bafite ahantu nyaburanga ariko nta bukerarugendo buhakorerwa

Nubwo akarere ka Kamonyi gafite ahantu nyaburanga ndangamateka, hashobora kuba hakorerwa ubukerarugendo, ubuyobozi buvuga ko hadatunganyijwe neza ngo habe babyazwa umusaruro. Ariko ngo bari kubitegura ku buryo mu myaka itanu iri imbere aho hantu hazaba hagendererwa.

Hamwe mu hantu nyaburanga hazwi  mu karere ka Kamonyi, ni Ijuru rya Kamonyi ahari hatuye umwami Yuhi Mazimpaka hakaba n’ingo z’imitsindo z’abandi bami, mu murenge wa Gacurabwenge. Hari kandi Ibitare bya Mashyiga, Ishyamba ry’Urukaragata, Inama y’uruganda (aho umwami yacuriraga)biri mu murenge wa Karama.

Hari Igisoro cya Ruganzu mu murenge wa Runda; mu Kona ka Mashyuza aho boheraga abakobwa batwaye inda z’indaro ku Mugina, ku biti bitanu mu murenge wa Rukoma bivugwa ko ari muri santeri y’igihugu, no ku bitare bya Mpushi ho mu murenge wa Musambira.

Mu murenge wa Musambira kandi hari Ibigabiro by’umwami biri mu kagari ka Buhoro, naho mu murenge wa Kayumbu hari imva y’umwami iri mu kagari mu kagari ka Gaseke.

Mu kiganiro n’umukozi ushinzwe Urubyiruko, Siporo n’Umuco mu karere ka Kamonyi akaba ari nawe ushinzwe ubukerarugendo, Kayiganwa Albert, atangaza ko ubukerarugendo  mu karere butaratera imbere. Icyakoze ngo hagaragajwe imbibe z’ahantu nyaburanga hazatunganywa hakabyazwa umusaruro.

Ku ikubitiro, uyu mukozi avuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari 2013-2014, akarere gateganya kubaka Hoteli ijyanye n’umuco ku Ijuru rya Kamonyi, ndetse bagakora na Filimi igaragaza ahantu nyaburanga hose hari mu karere mu rwego rwo kuhamenyakanisha no gukurura abashoramari.

Uyu mukozi arizeza ko mu myaka itanu, aha hantu nyaburanga hazaba haratunganyijwe ku buryo hamwe muri ho hazaba hakorerwa ubukerarugendo mpuzamahanga, hakaba hakongera ubukungu bw’akarere ndetse n’ubw’abahaturiye.

Comments (0)

Advertise Here