Archive | November, 2013

Tags: , , , , , ,

Abanyanigeriya basanga igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda mu gusigasira amateka ashingiye ku muco

Posted on 08 November 2013 by peter

Abanyanigeriya 66 bakora mu rwego rw’ubutabera bari mu Rwanda kuva mu cyumweru gishize tariki 6/11/2013,basuye Ingoro y’Umwami Mutara wa III Rudahigwa iri ahitwa mu Rukali mu karere ka Nyanza nyuma batangaza ko  basanga igihugu cyabo cyafatira isomo ryiza ku Rwanda mu birebana no gusigasira amateka ashingiye ku muco.

Ibi byatangajwe na Hon. Ayotunde Phillips wari ubayoboye muri urwo ruzinduko ariko ubusanzwe akaba ari perezida w’Urukiko Rukuru i Lagos mu murwa mukuru w’igihugu cya Nigeriya.

Nyuma y’uko itsinda ryabo banyanigeriya ryari rimaze gusura ibice bitandukanye by’ingoro yo mu Rukari kandi ari nako banasobanurirwa amateka y’abami bategetsi u Rwanda rwo hambere batangajwe no kubona buri kimwe cyose kijyanye n’amateka ashingiye ku muco w’abanyarwanda bihaboneka ngo bitandukanye n’uko iwabo muri Nigeriya bimeze.

Mu bice byose bigize iyi ngoro yo mu Rukali babitambagijwemo berekwa aho inzoga n’amata byaterekwaga kimwe naho Umwami n’umugabekazi we babaga bishimira uburyo ayo mateka yose asigasiwemo. Perezida w’urukiko Rukuru rwa Nigeriya Hon. Ayotunde Phillips ubwo yagiraga icyo avuga kuri urwo rugendo bakoze bagasura ingoro yo mu Rukali.

Yabivuze muri ubu buryo agira ati: “ Nyuma yo gusura iyi Ngoro ndangamateka njye n’abagenzi banjye biradushimishije cyane ku buryo twasanze mu gihugu cyacu byanatubera isomo rishingiye ku byo twabonye n’ibyo twiyumviye”.

m_Abanyanigeriya basanga igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda mu gusigasira amateka ashingiye ku muco

Bamwe mu banyanigeriya basuye Ingoro yo mu Rukali

Agereranya inzu ndangamateka zo muri Nigeriya ndetse n’iyo Ngoro yo mu Rukali basuye yavuze ko zitari ku rwego rwumwe. Ati: “Mu ngoro Ndangamateka z’iwacu usanga zivuga amateka mu buryo butuzuye ariko hano haragaragazwa ishusho y’amateka y’abami bo hambere, hakerekanwa ahari uburiri bwabo aho banyweraga ndetse n’ibindi byagiye bibaranga mu bihe bitandukanye”

Nk’uko yakomeje abisobanura ngo u Rwanda rwabera umwarimu mwiza igihugu cya Nigeriya mu birebana n’uburyo bwo kwita ku ngoro ndangamurage ndetse no gusigasira muri rusange ibimenyetso biziranga.

m_Abanyanigeriya basanga igihugu cyabo cyakwigira ku Rwanda mu gusigasira amateka ashingiye ku muco1

Abanyanigeriya hamwe n’umukozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda wambaye ibishura bitukura

Umuliisa Alphonse umuyobozi mukuru w’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda yishimiye ko abanyamahanga bazisura bishimira cyane amateka ashingiye ku muco w’abanyarwanda babwirwa ndetse n’ibimenyetso byawo by’umwimerere bashobora kwibonera n’amaso yabo.

Ngo kuba abaza bose gusura bagenda bashimagiza ibyo babonye n’ubusobanuro bahawe ni ikimenyesto cy’uko baba banyuzwe kandi bagize isomo bakura ku Rwanda mu birebana n’umuco ubaranga urimo kugira isuku, ikinyabufura n’izindi ngandagaciro nziza batozwa kugira.

Ingoro yo mu Rukali yaherukaga gusurwa n’abantu benshi b’abanyamahanga tariki 23/10/2013 ubwo  abagize umuryango w’ibihugu bya Commonwealth bikoresha ururimi rw’icyongereza nabo bayigendereraga bashaka kumenya amwe mu mateka y’ingenzi ashingiye ku muco w’abanyarwanda.

Comments (0)

Advertise Here