Archive | December, 2013

Imitungo yishyuwe abangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera ni mike ku yo bari batanze muri raporo

Tags: , , , , , , , , ,

Kayonza: Imitungo yishyuwe abangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera ni mike ku yo bari batanze muri raporo

Posted on 07 December 2013 by peter

Imitungo yishyuwe abangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera ni mike ku yo bari batanze muri raporo

Abaturage batuye mu mirenge ihana imbibe na Parike y’Akagera mu karere ka Kayonza bafite imitungo yangijwe n’inyamaswa z’iyo Parike ngo ntibishyuwe imitungo yose bagombaga kwishyurwa yangijwe n’inyamaswa. Abo baturage babivuze nyuma y’aho ishami rishinzwe indishyi mu kigega cyihariye cy’ingoboka ku binyabiziga ritangiriye kwishyura abaturage bafite imitungo yagiye yangizwa n’inyamaswa za Parike y’Akagera.

Ikibazo cyo kudahura kw’imibare y’imitungo yishyuwe n’iyangijwe bigaragara cyane ku baturage bafite amatungo yishwe n’inyamaswa. Imitungo yishyuwe abo baturage ngo ni mike ugereranyije n’iyo bagiye bagaragaza mu maraporo yashyikirijwe ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, nk’uko bamwe mu bo twaganiriye babivuga.

Rutembesa Moses wo mu kagari ka Kahi mu murenge wa Gahini ngo yiciwe inka eshanu n’inyamaswa anatanga dosiye ibigaragaza hamwe n’ibimenyetso, ariko mu kumwishyura ngo yasanze kuri dosiye ye agomba kwishyurwa inka imwe yonyine.

Ikibazo nk’iki kandi cyanabaye kuri Ruhatangabo Jean de Dieu na we uvuga ko yiciwe inka eshashatu n’ihene 12, ariko ubwo bamwishyuraga yasanze kuri dosiye ye agomba kwishyurwa inka zonyine.

Mu madosiye yasabaga inyushyu z’ibyo bangirijwe harimo n’aya kera kuva mu mwaka wa 2004 no gusubiza hasi. Izo dosiye ngo zagiye zihererekwanwa hagati y’icyahoze ari ORTPN n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, ku buryo abaturage bibaza niba imwe mu mibare yaba yaraburiwe irengero mu guhererekanya dosiye hagati y’ibyo bigo byombi.

Nibagwire Florence uyobora ishami rishinzwe indishyi mu kigega cyihariye cy’ingoboka ku binyabiziga avuga ko imibare icyo kigega gifite cyayihawe n’ikigo cya RDB, ku buryo ngo batagira icyo bayihinduraho, kereka nyir’ubwite abikurikiranye kandi agatanga ibi9menyetso bigaragaza koko ko afite indi mitungo yangirijwe kandi itarashyizwe muri dosiye.

Abaturage bashimira leta kuba yaratekereje kubishyura iyo mitungo yangijwe n’ubwo batayishyuwe yose. Cyakora banasaba icyo kigega cyihariye cy’ingoboka ku binyabiziga gukorana n’ikigo cya RDB hakarebwa niba hataba harabayeho kwibeshya mu mibare RDB yashyikirije ikigega gitanga indishyi kuri abo baturage.

Icyo kigega kimaze kwishyura bamwe mu baturage bafite ibyo bononewe n’inyamaswa mu mirenge ya Ndego, Mwiri na Gahini yo mu karere ka Kayonza. Gusa Nibagwire avuga ko igikorwa cyo kwishyura kitarangiye kuko hari na bamwe mu baturage batibonye ku malisiti y’abagombaga kwishyurwa kandi babikwiye.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Rwanda: Hari kwigwa uko ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwatezwa imbere

Posted on 03 December 2013 by peter

m_Hari kwigwa uko ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwatezwa imbere

Nubwo u Rwanda rutaratera imbere cyane mu buvuzi, hari abantu bava mu bihugu duturanye bakaza kuhivuriza, bakurikiye abaganga b’inzobere bataboneka iwabo, ndetse n’imitangire ya serivisi igenda iba myiza kurushaho. RDB rero yatangiye gutekereza uko ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwatezwa imbere.

Christine Akuzwe, umukozi ukora mu ishami rishinzwe  guteza imbere abantu bakora ibijyanye no gutanga serivisi muri RDB, avuga ko hatangiye gukorwa inyigo izagaragaza igikwiye gukorwa mu Rwanda kugira ngo abaza kuhivuza biyongere, mbese nk’uko byifashe mu bihugu nk’Ubuhinde, Afurika y’epfo, …

Imvano y’iki gitekerezo ni ukuba RDB yarabonaga guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buganga byakwinjiza amadevise, dore ko ngo mu mwaka wa 2010, ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi bwinjije amadorari miliyari 100 ku isi hose. Igihugu cy’Ubuhinde cyonyine ngo cyinjije miriyari 2,4 by’amadorari, aya akaba ari 7% by’amafaranga yinjijwe muri iki gihugu.

Indi mpamvu yo gutekereza guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi mu Rwanda, ni ugutuma urwego rw’ubuzima rutera imbere, bityo abaturage bakabasha kubona abaganga babasha kubungabunga ubuzima bwabo hafi yabo.

U Rwanda rero na rwo rwatangiye kwiga uko rwaba igihugu kiganwa n’abaza kuhivuriza benshi, bityo ku bukerarugendo bushingiye ku mapariki, ku muco no ku bucuruzi biri kwitabwaho kuri ubu, hakiyongeraho n’ubushingiye ku buvuzi.

Iki gitekerezo cyavutse mu gihe u Rwanda rutaratera imbere cyane mu bijyanye n’ubuvuzi. Igiteganyijwe ni ugukora ku buryo haboneka amashuri yigisha iby’ubuganga atanga abaganga benshi kandi bashoboye, hakanongerwa abaganga b’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye ndetse n’ibikoresho byo kwifashisha mu kuvura.

Ikindi giuteganyijwe, ni ugukora ku buryo imitangire ya serivisi irushaho kunoga, bityo abaza mu Rwanda bakishimira uburyo bakiriwe, bityo bakaba batuma n’abandi bahaza.

N’ubwo ibi byose bitaboneka vuba na vuba kubera ko bisaba ubushobozi bwinshi ndetse n’igihe kugira ngo bigerweho, hatekerejwe indi nzira y’ubusamo yo kwifashisha: kuzana amavuriro azwi ku rwego mpuzamahanga agashinga amashami yayo mu Rwanda. Ibi byo ngo byaranatangiye.

Christine Akuzwe ati “Hari ivuriro ry’amaso Agarwal Eye Hospital rizwi cyane mu Buhinde no hirya no hino ku isi ryatangiye gukorera i Kigali. Ubungubu bavura abantu 200 ku kwezi, ariko bateganya kuzajya bavura abagera kuri 500 baturutse hirya no hino mu bihugu bya Afurika.”

N’andi mavuriro azwi rero ngo azasabwa kuza mu Rwanda, bityo Abanyarwanda bazajye bivuriza hafi batarinze gutanga amafaranga menshi bajya kwivuriza mu mahanga.

Undi mumaro w’amavuriro nk’aya, ni ukuzana inzobere Abanyarwanda bazigiraho, bityo babashe kwigira hafi kandi ari benshi.

Comments (0)

Advertise Here