Archive | January, 2014

Urwibutso rw’akarere rurimo kuvugururwa ku buryo igihe cyo kwibuka kizagera rwararangiye3

Tags: , , , , , ,

Nyabihu: Urwibutso rw’akarere rurimo kuvugururwa ku buryo igihe cyo kwibuka kizagera rwararangiye

Posted on 22 January 2014 by peter

Urwibutso rw’akarere rurimo kuvugururwa ku buryo igihe cyo kwibuka kizagera rwararangiye

Ibice bimwe na bimwe by’urwibutso rwa Mukamira birimo gusanwa

Urwibutso rwa Mukamira ari narwo rw’akarere ka Nyabihu, rwubatse mu murenge wa Mukamira, akagari ka Jaba. Uru rwibutso rukaba rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 3 nk’uko Sahunkuye Alexandre, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage abivuga.

Kuri ubu, uru rwibutso rukaba rwarakunze kugaragaza ibibazo, birimo ubukonje bwagaragaragamo imbere, ubutote bwaterwaga n’uko hejuru hadatwikiriye,bigatuma amarangi asizemo yomoka bitewe n’ubukonje ndetse n’uko ruri hasi muri kave. Ikindi n’uburyo igice cyarwo cyo hejuru cyari kugerekwaho indi nzu kidatwikiriwe bityo amazi nayo iy’imvura iguye,akaba atera ikibazo kuri uru rwibutso.

Urwibutso rw’akarere rurimo kuvugururwa ku buryo igihe cyo kwibuka kizagera rwararangiye2

Inkuta z’imbere z’uru rwibutso zakuweho amarangi yomokaga zikaba zigiye kuzashyirwaho amarangi meza ku buryo rutazongera kugira ikibazo

Gusa kuba igice cyo hejuru cy’uru rwibutso kitarangiye nk’uko byari biteganijwe ko hazongerwaho indi nzu yari gutuma urwibutso ruba rutwikiriye neza,ngo biterwa n’uko inkunga bari baremerewe cyera na Minisiteri y’umuco na siporo itatanzwe hakaba hashize igihe kinini nk’uko Juru Anastase uhagarariye IBUKA muri aka karere yabidutangarije. Kuri ubu,akaba anavuga ko bongeye kwandika bibutsa iyi minisiteri.

Kugeza ubu, nk’uko Sahunkuye Alexandre abivuga,harimo gukorwa ibikorwa byo gusana uru rwibutso. Amarange y’imbere yomokaga akaba yarakuweho,ku buryo ubwo twasuraga uru rwibutso kuri uyu wa 20 Mutarama 2014, bigaragara ko imirimo yo kurusana yari yaratangiye.

Hasi muri rwo hakaba hari amakaro,hejuru ku nkuta ari naho hari ikibazo cy’amarange yomokaga  hakazaterwaho igipande gikomeye,hakazashyirwaho n’amarange mu buryo bwiza ku buryo atazongera kugira ikibazo.

Urwibutso rw’akarere rurimo kuvugururwa ku buryo igihe cyo kwibuka kizagera rwararangiye3

Igice cyo hejuru cy’uru rwibutso cyari kongerwaho indi nzu iyo haboneka inkunga bari baremerewe, kizasakarwa kugira ngo amazi yarekagaho agatera ibibazo by’ubukonje imbere kizakemuke

Ikindi kizakorwa,akaba ari ugusakara igice  cyo hejuru cya beto cyanyagirwaga n’imvura ku buryo amazi atazajya akigeraho. Ikindi kizakorwa akaba ari ukuzitira neza uru rwibutso ku buryo ruzaba rumeze neza.

Iki gikorwa cyo kuruzitira na senyenge kikazakorwa ku bufatanye n’akarere,mu gihe ibindi biri gukorwa ku nkunga yatanzwe mu cyunamo cy’umwaka ushize,aho 40% y’inkunga yavuyemo ariyo iri gukoreshwa. Kuruzitira bikazatuma ugira umutekano usesuye nk’uko Sahunkuye abigarukaho.

Ibi bikaba bikorwa kugira urwibutso rurusheho gutungana neza kandi igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 20 kizagere rutunganye neza. Kugeza ubu,imibiri irushinguwemo ikaba ibungabunzwe neza mu gihe ibice bimwe byarwo biri kuvugururwa.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , ,

Ngoma: Imigano iri kwifashishwa mu gukurura ba mukerarugendo

Posted on 18 January 2014 by peter

m_NgomaDist

Ibiti by’imigano byatewe ku  nkengero z’ikiyaga cya Sake  kuri hegitari 45  ngo bihagire ahantu nyaburanga kandi binabungabunge iki kiyaga ndetse bizifashishwe mu kuboha imitako izajya ituma ba mukerarugendo babasigira amadorali bayiguze.

Imirimo yo gukora iki gikorwa imaze amezi agera kuri atatu ikaba iteganijwe gutwara amafaranga agera kuri miliyoni 90 y’u Rwanda  yatanzwe n’ikigo  cy’umutungo kamere hamwe n’ikigo cy’igihugu cyo kurengera ibidukikije REMA mu mushingwa wayo witwa DEMP.

Uretse kuba iyi migano biteganijwe ko izatuma abaturage biteza imbere binyuze mu bukerarugendo,ngo hari na gahunda yo guhugura aba baturage mu kubyaza umusaruro iyi migano bigishwa kuyikoramo ibikoresho byo mu rugo nk’imeza intebe n’ibindi.

Umukozi w’ikigo cy’umutungo kamere akaba n’impuguke kugihingwa cy’imigano,Munyensanga Frederic,yavuze ko iyi migno atari ukubungabunga ikiyaga gusa ahubwo ko izanabazanira amafaranga menshi binyuze mu makoperative bakazaba bazafashwa mu guhugurwa uburyo bayibyaza umusaruro.

Yagize ati” Abo twatangiriyeho iyi gahunda imigano yabagiriye akamaro kanini ubu  mu makoperative yabo baracuruza imitako  ikozwe mu migano mu kinigi muri Musanze bayigurisha ba mukerarugendo,ahantu nkaha rero twiteze ko  abaturage bahaturiye bizabagirira akamaro kanini.”

Uyu mukozi akomeza avuga ko imigano ari ingirakamaro bityo ko bakangurira n’abaturage kuyihinga kugirango bazayibyazemo umusaruro kuko irinda isuri kandi ikanakorwamo ibikoresho byinshi.

Umukozi w’akarere ka Ngoma ushinzwe amashyamba,Uwiragiye Venant,nubwo iki gihingwa cy’umugano gisa naho ari gishya muri aka karere,abona nawe kizanye ubukungu mugihe cyakiriwe neza n’abaturage bakakibyaza umusaruro.

Yagize ati” Ubundi uretse no kuba bayibyaza umusaruro urabona ko ubwayo kuyibona izengurutse iki kiyaga ari ikintu nyaburanga kizakurura ba mukerarugendo ndetse n’bi biyaga byacu bikarekwa kwangirika. Abaturage rero ni babe maso aya mahirwe ntazabapfire ubusa.”

Kugera ubu igice cyambere cyo gutera iyi migano cyararangiye ikaba yaranafashe nkuko byagaragaye ubwo abakozi b’ikigo cy’umutungo kamere babisanze kuri uyu wa 14/01/2014.

Aya mafaranga agera kuri miliyoni ijana akaba ariyo azakoreshwa muri iki kigokorwa cyo gutera imigano kuri hegitari 45 z’inkengero z’ikiyaga cya Sake. Kugera ubu koperative y’inkeragutabara akaba ariyo yafashe isoko ryo gubikurikirana no gubitera iyi migano.

Comments (0)

Kirehe- Abadepite basuye inzibutyo mu rwego rwo kureba uko zitabwaho

Tags: , , , , , , ,

Kirehe- Abadepite basuye inzibutyo mu rwego rwo kureba uko zitabwaho

Posted on 16 January 2014 by peter

Kirehe- Abadepite basuye inzibutyo mu rwego rwo kureba uko zitabwaho

Kuri uyu wa 13/01/2014, abagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda ,uburenganzira bwa muntu no kurwanya Genoside mu nteko ishinga amategeko,   basuye inzibutso za Genoside zigize Akarere ka Kirehe mu rwego rwo kureba uko zarushaho kwitabwaho no gutunganywa.

Abadepite bagize iyi komisiyo bakaba basuye urwibutyo rwa Nyakarambi ruherereye mu murenge wa Kirehe, basura urwibutso rwa Nyarubuye  hamwe n’urwibutyo rwa Nyabitare, gahunda yabo ngo yari ukureba uko izi nzibutso zatunganywa kugira ngo zibe zarushaho gusa neza kuko hamwe na hamwe usanga hari aho zitameze neza bitewe no kutazitaho.

Depite Byabarumwanzi Francois wari uhagarariye iyi komisiyo yavuze ko bari gusura inzibutso mu rwego rwo kugirango barebe uko zimeze bityo babe bakora ubuvugizi mu gukomeza kuzitunganya mu buryo nyabwo.

Urwibutso rwa Nyarubuye rumwe muzasuwe kugeza ubu rwamaze gushyirwa ku rwego rw’igihugu,rukaba rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 51 rukaba ruri mu nzibutso eshanu zashyizwe ku rwego rw’igihugu.

Abadepite basuye izi nzibutyo ni Byabarumwanzi Francois, Kabasinga Chantal na Mukandera Ephigenie bose bakaba bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Genoside mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Comments (0)

Ibibazo biri mu madosiye y’abasaba indishyi z’ibyo bangirijwe n’inyamaswa za Parike y’Akagera ngo ni byo byadindije igikorwa cyo kubishyura

Posted on 07 January 2014 by peter

Ibibazo biri mu madosiye

Umuyobozi w’ikigega cyihariye cy’ingoboka (Special Guarantee Fund), Ndashimye Bernardin avuga ko kuba hari bamwe mu baturage bonewe n’inyamaswa za parike y’Akagera batarishyurwa kandi barasinyiye amafaranga ya bo, byatewe n’ibibazo byagiye bigaragara mu madosiye asaba indishyi z’ibyo bangirijwe n’inyamaswa z’iyo Parike.

Abivuze mu gihe hari abaturage bagera ku 100 bo mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bavuga ko bamaze igihe kirenga amezi abiri barasinyiye amafaranga y’indishyi bagombaga guhabwa ariko bakaba batarayabona, kandi barabwirwaga ko bitarenze icyumweru kimwe nyuma yo kuyasinyira yagombaga kuba yamaze kugera kuri konti za bo nk’uko babidutangarije.

Mu baturage barenga 120 bari basinyiye amafaranga i Kageyo, abatarenga 20 ngo ni bo bayabonye abandi bakaba bibaza uko byagenze kugira ngo ntibayabone kandi barayasinyiye, nk’uko Karekezi Laurent uhagarariye amakoperative mu mudugudu wa Rugeyo wo mu kagari ka Kageyo abivuga.

Ati “Hashize hafi amezi abiri dusinyiye amafaranga ariko twarayabuze. Dufite agahinda ko twaba twarayasinyiye bamwe bakayabona abandi ntibayabone. [Dusinya] batubwiraga ko nyuma y’icyumweru kimwe bagombaga kuba batwishyuye, ariko ubu aho bigeze turabahamagara tubasobanuza bakanga kutwitaba”

Karege Theogene na we wo mu kagari ka Kageyo kimwe na bagenzi be bagera kuri 12 twaganiriye kuri iki kibazo bavuga ko baheze mu gihirahiro, bakanavuga ko babuze uwabaha amakuru y’impamvu batishyurwa kimwe n’abandi kuko ngo iyo bagerageje guhamagara nimero za telefoni z’abantu bakora mu kigega cyihariye cy’ingoboka nta muntu ubitaba.

Bagize bati “Urahamagara upfa kuvuga ko uri uw’i Kageyo gusa bagahita bagukupa. Buri gihe turahamagara ariko twabuze umuntu waduha amakuru”

Umuyobozi w’ikigega cyihariye cy’ingoboka Bernardin Ndashimye, yadutangarije ko mu madosiye y’abo baturage asaba indishyi hagiye hagaragaramo ibibabazo ku buryo bahisemo kubanza kubikurikirana.

Ati “Abaturage bamwe wabonaga ibyo bavuga mu mabarwa ya bo asaba indishyi bitandukanye n’amakuru yavuye ku murenge cyangwa bitandukanye n’ibyo umugenzuzi w’impanuka wacu yabaga yabonye bituma rero duhagarika ngo tubanze turebe uburyo ibyo bibazo byakemuka”

Nta gihe ntarengwa ibi bibazo byaba byakemutse uyu muyobozi yifuje kuvuga, ariko yavuze ko bifuza ko bitarenze iki cyumweru ibyo bibazo byose byaba byakemutse. Gusa ngo hari aho bishobora kuzaba ngombwa ko basubira kubarura aho ubwone bwagiye bubera.

“Ubusumbane mu kwishyura indishyi”

N’ubwo abo baturage batarabona amafaranga basinyiye, ngo banafite ikibazo cy’uko mu kubaha indishyi hari igihe hazamo ubusumbane budafite icyo bushingiyeho, nk’uko Karege Theogene abivuga. Ati “Abantu banganya hegitari imwe y’ibigori, usanga umwe bamuha ibihumbi 14, undi bakamuha 140, undi bakamuha 250, ukibaza ukuntu ibigori byarutanye muri hegitari bikatuyobera. Twababaza nta gisubizo baduha bakavuga ngo ubwo ni uko byakozwe”

Karege avuga ko azi ingero z’abantu batatu bahawe amafaranga asumbana kandi bose baronewe hegitari y’ibigori.

Kuri iki kibazo Ndashimye avuga ko ubusumbane nk’ubwo budashobora kubaho kuko ari yo mpamvu ikigega cyihariye cy’ingoboka cyohereza abatekinisiye aho ubwone bwabereye kugira ngo bafate amakuru y’ibyo umuturage yonewe. Ati “Ubuso bungana ntibishobora kubaho. Ahubwo igishoboka ni uko umuntu ashobora kuba afite ibigori n’ibijumba bivanze, undi afite ibigori gusa. Icyo gihe agaciro ntikaba kangana kuko imyaka ivanze n’imyaka itavanze agaciro ntabwo kangana”

Cyakora Ndashimye anavuga ko atahakana ko hataba harabayeho ukwibeshya cyangwa kurenganya bamwe mu baturage, kuko amadosiye y’abasaba indishyi ari menshi ugereranyije n’abakozi baba bayakurikirana.

Comments (0)

Advertise Here