Archive | February, 2014

Tags: , , , , , ,

Burera: “Urumuri Rutazima” rurakirirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

Posted on 28 February 2014 by peter

m_rurakirirwa ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

uRwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama

Ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, ruri mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, niho hakirirwa “Urumuri Rutazima” rw’icyizere kuri uyu wa kane tariki ya 27/02/2014.

Uru “Rumuri Rutazima” rw’icyizere rurakirirwa mu karere ka Burera ruturutse mu karere ka Musanze.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ruzakirirwaho “Urumuri Rutazima” rushyinguwemo imbiri 13 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Niyonsenga Fabien, uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu karere ka Burera, avuga ko abo bose bashyinguye muri urwo Rwubitso bakomoka mu hahoze hitwa Bukamba. Bakuwe hirya no hino muri ako gace.

Niyonsenga kandi avuga ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama rwerekana ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994, yateguwe ugendeye ku mateka y’agace ruherereyemo.

Yongeraho ko mu mwaka wa 1994 nta mirwano yaranzwe mu karere ka Burera kubera ko ako gace kari gaherereye mu gice kitagombaga kurangwa mo ingabo z’impande zombi (Zone Tempo) nk’uko byari byaremejwe mu masezerano ya Arusha muri Tanzaniya.

Agira ati “Jenoside itangira, ingabo zari iza FPR zije kuyihagarika, zahise zigafata (agace gaherereye mo akarere ka Burera) bituma mu mwakwa 1994 Jenoside nyir’izina itaba muri aka karere (Burera) kuko kari gahise kigarurirwa n’ingabo zari iza FPR”.

Niyonsenga akomeza avuga ko mu karere ka Burera Jenoside yakorewe abatutsi yatangiye mu mwaka wa 1991 itangijwe n’umusirikare wari ufite ipeta rya Major witwa Muvunyi Tarcisse wayoboraga ingabo z’icyo gihe zakoreraga muri ako gace.

Ngo abaturage bo mu karere ka Burera bazi uwo musirikare ku izina rya “Gafuni”. Agira ati “ Abatutsi benshi bishwe we yabasabaga ko bicukurira, nyuma barangiza kwicukurira akabica akoresheje ifuni”.

Uwo musilikare ubwo yatangizaga Jenoside, n’abandi baturage batandukanye batangiye kwica abatutsi bari baturanye nabo.

Kuri ubu Muvunyi Tarcisse ufite ipeta rya “Colonel” afungiye Arusha muri Tanzaniya; nk’uko Niyonsenga abihamya.

Akarere ka Burera kabaye aka 17 kagiye kwakira “Urumuri Rutazima”. Ruzava mu karere ka Burera rujyanwa mu karere ka Gakenke.

Comments (0)

Advertise Here