Archive | March, 2014

Umukandara wa pariki ya Nyungwe uratangira gutanga amapoto

Umukandara wa pariki ya Nyungwe uratangira gutanga amapoto y’umuriro w’amashanyarazi

Posted on 28 March 2014 by peter

Umukandara wa pariki ya Nyungwe uratangira gutanga amapoto

Nyuma y’igihe kirekire ishyamba ry’iriterano rikikije pariki y’igihugu ya Nyungwe ryamaze ritabyazwa umusaruro, isosiyete y’ishoramari New Forest Company, iratangaza ko muminsi mike itangira kurikuramo amapoto azakoreshwa mugukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuyobozi w’iyi Sosiyete, Julian Ozanne, kuri uyu wa Kane taliki 27/3/2014, ubwo yari amaze kubonana na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Aganira n’itangazamakuru, uyu muyobozi yatangaje ko bagiye gushyira ingufu nyinshi mukubyaza umusaruro iri shyamba, aho ngo bazatanga amapoto ahagije kandi agezweho mugukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu gihugu.

Yavuze kandi ko ngo ko bashimishijwe n’uburyo umukuru w’igihugu yabashigikiye mu ishoramari bagiye gukorera mu gihugu, bityo ngo nabo ubu bufatanye bakaba batazabupfusha ubusa.

Yagize ati: “Twagiranye ibiganiro by’ingirakamaro n’umukuru w’igihugu. Bityo ubufasha yatwemereye tukaba tugiye kububyaza umusaruro, dukoresha iri shyamba neza kandi k’uburyo bugezweho.”

Uyu muyobozi wa New Forest Company, yatangaje ko iyi sosiyete iri mubiganiro na leta, aho bazasinyana amasezerano y’ubufatanye muminsi mike bagatangira gukwira kwiza amapoto mu gihugu.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, Stanislas Kamanzi wari uherekeje itsinda rya NFC, yavuze ko aba bantu babitezeho byinshi mu gufasha mu itunganywa ry’umusaruro ukomoka ku mashyamba, kuko bafite ubushobozi buhagije, kandi bakaba bakoresha ikoranabuhanga rihambaye haba mu gusarura no gutunganya umusaruro.

Minisitiri Kamanzi yavuze ko ibi bizagira umumaro cyane mu buryo bwinshi burimo kuzamura ubukungu no guteza imbere abaturage baturiye ahari ibikorwa bya NFC, ndetse ngo bizanafasha igihugu cyane mu gutuma amashanyarazi agezwa henshi kandi igiciro kigabanutse, kuko ngo ku biti byajyaga bikoreshwa bivanywe mu mahanga za Afurika y’Epfo na Kenya, noneho bizajya bikoreshwa bivuye imbere mu gihugu.

Kugeza ubu NFC yahaye akazi abantu bageze ku 117, abenshi muri bo bakaba ari abaturage baturiye aho amashyamba asarurwa ari mu turere dukora ku ishyaba kimeza rya Nyungwe, aho kuva Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe, na Karongi hazasarurwa iri shyamba riteye.

Ishyamba rigize umukandara wa Nyungwe ryatewe mu myaka y’ 1970 ku buso burenga hegitari 11000, uruganda rwa sosiyete the New Forest Company rwatangiye gukora amapoto mu biti by’iri shyamba akaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda, rufite ubushobozi bwo gukora amapoto agera ku 1000 mu gihe cy’icyumweru.

Comments (0)

m_ABANGIRIJWE N’INYAMANSWA BARIZEZWA KWISHYURWA VUBA

ABANGIRIJWE N’INYAMANSWA BARIZEZWA KWISHYURWA VUBA

Posted on 28 March 2014 by peter

m_ABANGIRIJWE N’INYAMANSWA BARIZEZWA KWISHYURWA VUBA

Imbogo ni zimwe mu nyamanswa zangiza imyaka zikanica abaturage.

Mu gihe bamwe mu baturage b’imidugudu yo mu murenge wa Karangazi yegereye pariki y’akagera ibikorwa byabo byangijwe n’inyamanswa mbere y’ishyirwaho ry’uruzitiro rutandukanya pariki n’ubutaka bw’abaturage bavuga ko batinze kwishyurwa, ubuyobozi bw’ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamanswa bwizeza abaturage ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane bazaza gufatanya nabo gukemura iki kibazo.

Izi nyamanswa zangizaga imitungo y’abaturage mbere y’uko hashyirwaho uruzitiro rutandukanya pariki n’ubutaka bw’abaturage. Ndabarinze David atuye mu mudugudu w’akayange ka kabiri. Yangirijwe n’ingurube kimwe n’inzovu, umurima w’imyumbati wa metero 70 kuri 75 mu kwezi kwa 5 umwaka ushize abarirwa ibihumbi 47. Avuga ko ibyangombwa byose yabitanze ndetse akizezwa ko yishyurwa vuba. Nomero za telephone yahawe ngo iyo azihamagaye abwirwa ko babirimo.

Ibi kimwe na bagenzi be ngo byabateje ibihombo haba ku myenda bafashe ndetse n’amafaranga bakoresha bahamagara banohereza ubutumwa bugufi. Aba baturage basaba  ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamaswa kubahiriza amasezerano.

Uku gutinda kwishyurwa imitungo yabo yangijwe n’inyamanswa ariko ngo byatewe n’ibibazo byagiye bigaragara mu kuyasuzuma. Ndashimye Bernardin umuyobozi w’ikigega cy’ingoboka ku mpanuka ziterwa n’ibinyabiziga cyangwa inyamanswa avuga ko bamaze kubona ko hari amadosiye asaba indishyi atuzuye bumvikanye n’ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba ko ibibazo bijyanye no guhabwa indishyi bizajya bikemurirwa mu ruhame aho imitungo yangirijwe. Uyu muyobozi akaba asezeranya abaturage bangirijwe n’inyamanswa ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa kane bazaza gukemura ibibazo bihari.

Aba baturage kandi bavuga ko bagiye mu bihombo. Nyandwi Eliphase avuga ko yigurije amafaranga yo gufungura konti yafunguye muri Banki y’abaturage y’uRwanda ishami rya Nyagatare kuwa 23 Ukuboza umwaka ushize none ubu ngo akaba yarikubye incuro nyinshi. Uretse imyaka yangijwe, hari n’abantu bahitanywe n’izi nyamanswa ariko nabo ngo bakaba batarahabwa impozamarira. Rutayisire Fred avuga ko mukuru we Semakabanya Geoffrey yishwe n’imbogo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize. Ibyangombwa basabwe byose ngo barabitanze ariko kugeza uyu munsi ngo bategereje impozamarira barahebye. Inyamanswa zabangirije ahanini ngo n’imbogo, inzovu, impyisi zaryaga amwe mu matungo magufi n’ingurube zo mu gasozi.

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Nyamasheke- Gusana inzibutso bigeze ku kigero cya 95 %

Posted on 27 March 2014 by peter

sitemgr_photo_62079

Mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose byitegura kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20, imyiteguro irakomeje mu karere ka Nyamasheke bakaba bageze ku kigero cya 95 % mu gusana inzibutso zose ziri mu karere.

Nk’uko umuyobozi w’akerere, Habyarimana Jean Baptiste abitangaza  mu nama y’umutekano yabaye tariki 25/3/2014, avuga ko kwibuka ku nshuro ya 20 akarere ka Nyamasheke kabigeze kure bakaba bizera ko igihe nyirizina  cyo kwibuka kizagera ibikenewe byose byabonetse ku buryo bizera ko nta kibazo kizazamo.

Umuyobozi w’akarere avuga ko  ibijyanye n’umutekano w’inzibutso nawo wamaze kwizezwa n’inzego z’umutekano bakaba bizeye ko gahunda bateguye izagenda neza.

Agira ati “turizera neza ko igihe tuzaba dutangiye igihe cyo kwibuka abatutsi bazize jenoside, imyiteguro yose izaba yararangiye inzibutso zitarasanwa neza zikazaba zarangiye. Twamaze gushyiraho gahunda yose tuzagendera ho mu gihe cy’icyunamo , turizera ko bizagenda neza uko twabiteguye.”

Umuyobozi w’akarere kandi arahamagarira abaturage bose kuzagira iki gikorwa icyabo bakibuka abavandimwe, inshuti n’abaturanyi bazize uko bavutse muri jenoside yakorewe abatutsi.

Akarere ka Nyamasheke ni kamwe mu turere twazahajwe na jenoside kuko kari mu turere twahagaritswemo jenoside nyuma kubera icyo bise zone turquoise yahamaze iminsi mu gihe mu turere itagezemo yari yaramaze guhagarikwa.

Comments (0)

Rubavu: harashakishwa aho gushyirwa urwibutso rwa Nyundo nyuma yo kwanga ahatanzwe na Diyoseze

Posted on 18 March 2014 by peter

Icyizere cyo kwimura imibiri y’abasize Jenoside bashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Nyundo gikomeje kuba nk’inzozi nyuma y’uko Diyoseze ya Nyundo itanze ikibanza cyo kubakamo urwibutso akarere ka Rubavu kakavuga ko gihenze ahubwo hagomba gushakwa ahandi rwakubakwa.

Amakuru ducyesha bamwe mubacitse ku icumu bitabiriye inama zo gushaka ahandi hubakwa urwibutso, bavuga ko icyemezo cyo kwanga ahatanzwe na Diyoseze hagashakwa ahandi cyatewe nuko inyigo yakozwe itwaye miliyoni 10 yagaragaje ko ahatanzwe na Diyoseze urwibutso rwakubakwa na miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda kandi akarere kadafite ubushaobozi.

Imibiri yarimuwe kubera ubwinshi bw’amazi ya Sebeya

Imibiri yarimuwe kubera ubwinshi bw’amazi ya Sebeya

Mu ngengo y’imari 2013-2014 akarere ka Rubavu kavuga ko kateganyije miliyoni 48  zigomba gukoreshwa mu kubaka u rwibutso rwa nyundo, bityo ngo aho kubaka ikibanza cyatanzwe na Diyoseze ya Nyundo hazashakishwa ahandi hafi y’umuhanda hatibasirwa n’ibiza hubakwe urwibutso.

Hamwe muhashakishwa kuba hagurwa hakubakwa harimo hafi y’umuhanda mu murenge wa Nyundo na Rugerero ariko hatagerwa n’umugezi wa Sebeya, aho benshi bashima hakaba hitwa ku Gatebe kubera ko hegutse kandi ari hafi y’umuhanda.

Uku kurambagiza ahazubakwa no kujya kwimura abahatuye bizajyana no kubaka bikaba bigaragaza ko imibiri ishyinguwe mu rwibutso rwa Nyundo itazimurwa muri 2014 ahubwo bizafata mu kindi gihe kuko  akarere kari kateganyije amafaranga yo gukoresha ariko ubu bikaba bigaragara ko adahagije.

Umuhigo wo kubaka urwibutso rwa Nyundo uri mubyadindije imihigo y’akarere kuko utigeze ukorwa kandi wari warahizwe.

Comments (0)

Rukara Women volunteer to cover cost of water for New Memorial Site

Tags: , , , , ,

Rukara Women volunteer to cover cost of water for New Memorial Site

Posted on 13 March 2014 by peter

Women from Rukara sector Kayonza District have volunteered to cover water costs for New Memorial site gardens being constructed in Karubamba cell where remains of the 1994 genocide against Tutsis will be laid to rest.

 Rukara Women volunteer to cover cost of water for New Memorial Site

Kayonza Women like volunteering in public works like cleaning the memorial site  

The new memorial site will be the final resting place for the 8000 genocide remains that will be transferred from the old memorial site. These remains of the genocide victims will be transferred to the new memorial site by the time of the 20th commemoration period that will be in April 2014.

Women of Rukara sector debated on the role they can play in maintaining this memorial site and then decided to make flower gardens, according to Agnes Nyinawumuntu; coordinator of National Women’s Council in Rukara sector.

Every woman in Rukara Sector contributed Rwf100 and more for those who could and now they have contributed to about Rwf95000 to pay for the water. The plan made by the Energy and Water Sanitation to bring water to this Memorial Site will coast about Rwf100, 000 and Rwf12, 5000.

The women of Rukara sector have participated in many programs apart from the flower gardens at the memorial site like making flower gardens at the Rukara Teachers’ Quarters, they have a special community work session where they clean and work on the village roads and support the poor among other things.

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Rukara: Abagore biyemeje gutanga umusanzu wo kugeza amazi mu busitani bw’urwibutso rw’abazize Jenoside

Posted on 11 March 2014 by peter

m_mpuzamahanga w’umugore wizihijwe haremerwa bamwe mubategarugori batishoboye4

Ubusitani bwatunganijwe

Abagore bo mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bihaye umuhigo wo kugeza amazi mu busitani bw’urwibutso rushya rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri kubakwa i Karubamba muri uwo murenge.

Urwo rwibutso ruzimurirwamo imibiri y’abazize Jenoside basaga ibihumbi umunani bashyinguye mu mva zari zaratangiye kwangirika. Hari gahunda y’uko kwibuka ku nshuro ya 20 byazatangira iyo mibiri yarimuriwe mu mva nshya, ubu imirimo yo kubaka urwo rwibutso ikaba ikomeje gukorwa.

Abagore b’i Rukara ngo barebye basanga hari umusanzu bashobora gutanga kuri urwo rwibutso kugira ngo ruse neza, biyemeza kurukorera ubusitani nk’uko Nyinawumuntu Agnes, umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore muri uwo murenge abivuga.

Bari bamaze iminsi batera pasiparumu muri ubwo busitani, ariko baza kugira ikibazo cy’izuba ryatumye izo pasiparumu zidafata biyemeza kujya bazivomerera. Aho bavomaga amazi yo kuhira ubwo busitani ngo ni kure kuko ari mu ntera ingana n’ikirometero uvuye kuri urwo rwibutso, bikaba bibavuna igihe bari kuhira.

Ibyo ngo ni byo byatumye biyemeza gutanga umusanzu kugira ngo bazageze amazi kuri urwo rwibutso bityo kurukorera isuku bo kuhira ubusitani bwa rwo igihe bibaye ngombwa byorohe. Nyinawumuntu avuga ko abagore biyemeje ko buri mugore yatanga umusanzu w’amafaranga 100, kugeza ubu bakaba bamaze kubona amafaranga asaga gatoya ibihumbi 95.

Inyigo yari yakozwe n’ikigo cya EWSA y’uburyo amazi yagera kuri urwo rwibutso ngo iri hagati y’ibihumbi 100 b’ibihumbi 125 nk’uko umukozi ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Rukara Rugema Justin abivuga.

Nyinawumuntu avuga ko abagore bagikomeje gukusanya amafaranga kugira ngo intego ya bo bazayigereho, akavuga ko hari imidugudu yari itararangiza kuyatanga.

Abagore bo mu murenge wa Rukara bafite ibikorwa by’ubwitange bitandukanye bagenda biyemeza gukora, kuko uretse ubwo busitani bwo ku rwibutso banakoze ubusitani ku nzu ya mwarimu mu murenge wa Rukara no ku zindi nyubako za leta, ndetse bakaba bangira gahunda ya bo yihariye y’umuganda, aho bafasha abatishoboye bakanakora imihanda ihuza imidugudu.

Ibi byose ngo babikora nta gahato kuko babiganiraho mu mugoroba w’ababyeyi, ubundi bakumvikana ku gikorwa bakora ntawe baniganye ijambo kuko buri wese atanga igitekerezo nk’uko abagore batandukanye twaganiriye babivuga.

Comments (0)

Advertise Here