Archive | April, 2014

Tags:

Nyanza gets new Genocide Memorial site

Posted on 30 April 2014 by peter

Nyanza gets new Genocide Memorial site

60 remains of the genocide victims from different parts of Nyanza district will be laid at rest in the new Genocide memorial site worth up to Rwf300 million

A new Genocide memorial site worth over Rwf300 million has been completed in Nyanza district and will be home to additional 60 Genocide remains which will be given a decent burial on May 3rd 2014,in the new site.

Residents in Busasamana sector in Nyanza district joined efforts in community work to clean the site on April 26th 2014.

“We built a modern memorial site to accord a decent burial to genocide victims. The remains of the victims have been lying temporarily in other mass graves in the district,” said Abdallah Murenzi, mayor of Nyanza district.

Nyanza gets new Genocide Memorial site1

Nyanza gets new Genocide Memorial site1  Residents participated in community work to clean and level the compound at the new memorial site in Busasamana sector of Nyanza district

The new Genocide memorial site is the biggest in the district. Rwanda for the 20th time is commemorating 1994 Tutsi genocide victims.

Comments (0)

Nyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Tags: , , , , , , , , , ,

Nyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Posted on 29 April 2014 by peter

Mu gikorwa cy’umuganda rusange wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki 26/04/2014 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ukaba wabereye mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana wibanze ku gikorwa cy’imyiteguro yo gukora isuku ku rwibutso rushya rw’akarere ruzimurirwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yari ishyinguye mu buryo butari ubw’icyubahiro.

Nyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Abaturage n’abayobozi mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 26/04/2014 mu karere ka Nyanza

Ibikorwa by’umuganda byakozwe kuri uru rwibutso byibanze ahanini kurusukura batunganya ubusitani bwarwo kugira ngo tariki 3/05/2014 imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi niyimurwa ruzabe rufite isuku mu bice bitandukanye byarwo birugize.

Nyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Uru rwibutso rushya rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza rwuzuye rutwaye hafi miliyoni 300 y’u RwandaNyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iyi mibiri yimurirwe muri uru rwibutso hari ibikorwa bigisigaye kurukorwaho nko gukoropa n’ibindi nk’uko abashinzwe imyubakire y’uru rwibutso rushya rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza babitangaje.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza nawe wabonetse muri iki gikorwa cy’umuganda yashimye uko iyi myiteguro y’isuku yakozwe kuri uru rwibutso yagenze.

Yamenyesheje abaturage ko imibiri izimurirwa muri uru rwibutso yagiye ivanwa hirya no hino mu karere ka Nyanza mu nzibutso yari ishyinguyemo mu buryo bw’agateganyo.

Iki gikorwa cy’uyu muganda wo gutunganya uru rwibutso rw’abazize jenoside rushya rwujujwe mu karere ka Nyanza cyashimwe n’abaturage bavuga ko cyari ngombwa mu gihe harimo kwitegurwa gushyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Abafite ababo bazimurirwa muri urwo rwibutso nabo bashimye ko akarere ka Nyanza kabonye urwibutso rwiza kandi runini ruzakusanyirizwamo imibiri igihe iri hirya no hino muri aka karere idashyinguwe mu buryo bw’icyubahiro.

Urwibutso rushya rw’akarere ka nyanza ruzashyingurwamo imibiri ibihumbi 60 yimuwe aho yari ishyinguye muburyo butari bwiza.

Comments (0)

Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Tags: , , , , , , , , ,

Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Posted on 29 April 2014 by peter

 Abarokotse Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 batuye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, barasaba ko urwibutso rwa Save rwakwagurwa kuko batakibona aho bashyingura kandi hakaba hakiri imibiri igishyinguye mu matongo, abandi bakaba bajya gushyingurwa mu yindi mirenge kubera ubuto bw’urwibutso.

Igitambo cya misa no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo inzirakarengane za Genocide zisaga 3000, niyo mihango yabanjirije kwibuka ku nshoro ya 20 abazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bo mu cyahoze ari komine shyanda ubu hakaba ari umurenge wa Save uherereye mu karere ka Gisagara.igikorwa cyabaye tariki 27/4/2014

Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Mu ijambo ry’uhagarariye IBUKA mu murenge wa Save, Daphrose Mukarutamu, yagarutse cyane ku rwibutso rwabaye ruto, ngo hakaba hari imibiri ya bamwe ikiri mu matongo itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse hakaba n’abajyanwa gushyingurwa mu yindi mirenge. Yasabye ko bafashwa urwibutso rwa Save rugatunganywa rukanagurwa kugirango babashe guha ababo icyubahiro bakwiye.

Ati «Twarashyinguye ariko hari n’abakiri mu matongo, hari n’abajyanwa ahandi, turacyafite imihana igera nko kuri 20 ikirimo abantu batarashyingurwa mu cyubahiro twifuza ko baza bakegera abandi tukajya tubibukira hamwe bose »

Senateur Mukakalisa Jeanne d’Arc wari witabiriye uyu muhango, yasabye abari aho ko bagomba kwirinda icyakongera kubagaruramo amacakubiri ndetse bakirinda n’abakomeje gupfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Ati « Hanze aha haracyari abantu bapfobya Genocide yabaye mu Rwanda, bakayihakana ndetse bakabyoshya n’abandi, none rero dufatanye kubarwanya, twubakiye ku bumwe tuzabatsinda nk’uko dusanzwe tubatsinda kandi ubumwe bukatubera nk’ingabo idukingira »

Senateur Mukakalisa Jeanne d’Arc, kandi nawe yongeye kugaruka kuri iki kibazo cy’urwibutso ruto, asaba akarere ka Gisagara gushaka uburyo rwavugururwa ndetse rukanongerwa.

Uretse ikibazo cy’urwibutso rudatunganyije, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Save yavuze, yagarutse no ku kibazo cy’abakecuru b’incike barokotse Genocide, avuga ko bakeneye kwitabwaho bakabona ababa hafi kuko imbaraga zabo ari nke kandi ko zirushaho kuba nke uko imyaka yiyongera kuko barushaho gusaza.

Comments (0)

Rukara Over 8000 genocide remains to get decent burial1

Rukara: Over 8000 genocide remains to get decent burial

Posted on 25 April 2014 by peter

Over 8000 Genocide remains will be laid to rest in Karubamba memorial site, Kayonza district on May 25th, 2014.

Karubamba construction works cost Rwf30 million. The funds were donated by four sectors of the former Rukara Commune, in today’s Kayonza district. The remains were exhumed from Rukara sector, Kayonza district.

Rukara Over 8000 genocide remains to get decent burial

The remains of the genocide victims will be transferred from here to a safer burial place

  “Their former place of burial is in bad shape, and its construction works are poor. That’s why we are transferring the remains to a more decent place of rest,” explains Reverend Pastor Antoine Ntagungira, a genocide survivor from Karubamba cell.

Rukara Over 8000 genocide remains to get decent burial1

The Karubamba Memorial site will be the final resting place of more than 8000 genocide victims

 About Rwf12 Million lacks to accomplish the construction works before the remains are laid to rest in Karubamba Memorial site.

The exhumed remains are of Tutsi from the former Rukara Commune, who sought shelter in Rukara Health Center and Rukara Catholic Parish only to end up murdered during the 1994 genocide against the Tusti.

Comments (0)

Residents give facelift to Mutendeli memorial site

Ngoma: Residents give facelift to Mutendeli memorial site

Posted on 24 April 2014 by peter

 Residents give facelift to Mutendeli memorial site

Residents of Mutendeli sector in Ngoma district injected over Rwf 3 million in Mutendeli genocide memorial site renovation.

“We have embraced activities concerning the genocide memorial sites. The construction fund came from residents alone,” says Eric Rudahunga in charge of Mutendeli memorial site activities.

Residents built the genocide memorial site following advice by Odette Uwamariya, Governor of Eastern province who called on residents to reconstruct sites as Rwanda commemorates the 1994 genocide against the Tutsi.

Mutendeli memorial site contains 4150 remains of the 1994 Tutsi genocide victims.

There are 49 genocide memorial sites in Eastern Province, residents are urged to contribute for their renovation.

Comments (0)

Barashimwa intambwe bamaze kugeraho mu kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside

Ngoma: Barashimwa intambwe bamaze kugeraho mu kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside

Posted on 23 April 2014 by peter

Barashimwa  intambwe bamaze kugeraho mu kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside

Abatuye umurenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma barashimwa n’ubuyobozi bw’akarere  ku bwitange bagaragaje mu gukusanya ubushobozi bwo kubaka urwibutso rwa jenoside muri uyu murenge none ubu rukaba rwuzuye. Nyuma yo guhuza ubushobozi abaturage bamaze gukusanya miliyoni zirenga eshatu maze bayakoresha mu gusakara uru rwibutso no kurwubakira.

 Nyuma yo kugera kuri iyo ntambwe biyemeje no gukomeza kwitanga kugirango babe bakubaka ibigega bifata amazi ava kuri uru rwibutso rwa jenoside rwa Mutendeli, ndetse n’imirimo yo kubakisha amakaro ku mva zihari mu rwego rwo kurushaho guha agaciro no kubungabunga uru rwibutso.

Rudahunga Eric umwe mu bashinzwe ibikorwa by’uru rwibutso avuga ko barwiyubakiye nta yindi nkunga ya leta babonye kandi ngo imirimo yo gutunganya uru rwibutso bamaze kuyigira iyabo ntagutegereza izindi nkunga.

Yagize ati ”Turashima cyane abatuye uyu murenge wa Mutendeli kubufatanye n’ubushake bafite mugutuma uru rwibutso rugeze kuri uru rwego. Twari twihaye intego ko igihe nk’iki tuzaba twamaze kurusakara none twarabikoze. Nibindi tuzabigeraho.”

 Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza ,Kirenga Providence,ubwo muri uyu murenge hasozwaga icyiriyo cyo kunamira abazize Jenoside yakorewe abatutsi tariki 16/04/2014 yavuze ko ashima abo baturage kandi ko bazanabashima kumugaragaro kuwundi munsi uzagenywa.

Yagize ati ”Ibikorwa nk’ibi mumaze kugeraho ni ibyo gushimirwa kandi bigaragaza ko abacu bahashyinguye tubaha agaciro bambuwe n’ababicaga. Uyu ni umwanya mbashimira kandi mbasaba gukomerezaho mu kugira intego mugera kucyo mwiyemeje cyiza.”

 Ubwo hasozwaga icyumweru cy’icyunamo tariki 13/04/2014 mu murenge wa Rukira, uhagarariye Ibuka mu karere ka Ngoma yagaragaje ko inzibutso muri aka karere zitameze neza zikenewe kubakwa, guverineri w’intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette , yavuze ko zizubakwa ariko anasaba ko abaturage bazabigiramo ururhare, aba mutendeli baka barabitangiye. urwibutso rwa jenoside rwa mutendeli rushyinguyemo imibiri  y’abatusti bagera kuri 4150.

Comments (0)

Karongi: Abayobora ba mukerarugendo biyemeje guteza imbere ubukerarugendo bwaho

Posted on 22 April 2014 by peter

 Kuri uyu wa 19 Mata 2014, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) abayobora ba mukerarugendo babakura ku kibuga cy’indege babatwara mu bikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo bibumbiye mu ishyirahamwe RWASAGA (Rwanda Safari Guides Association) basuye ahantu nyaburanga hatandukanye n’amahoteli mu Karere ka Karongi bavuga ko basanze hari byinshi batari bazi kandi bishobora gukurura ba mukerarugendo maze bagenda biyemeje gukorera ubuvugizi ubukerarugendo bwo muri ako karere.

 

imisozi y’icyayi ya Gisovu

imisozi y’icyayi ya Gisovu

Bimwe mu byo basanze byakurura ubukerarugendo muri Karongi harimo nk’imisozi y’icyayi ya Gisovu ndetse n’inguge ziri muri iyo misozi. Gakire Callixte, umukozi wa RDB mu ishami ryo guteza imbere ubukerarugendo no kubungabunga ibikorwa nyaburanga, avuga ko uru rugendoshuri rwari rugamije gufasha aba bayobozi ba bamukerarugendo kugira amakuru ahagije ku byiza nyaburanga by’u Rwanda bityo bakajya bamenya ibyo babwira abo baba bagiye kuyobora mu gihe bagiye kubwatara kugira ibyo basura. Yagize ati “Hari ubwo umuguide ajya kuyobora umuntu akamubwira amakuru yagera aho amutwaye agasanga bitandukanye n’ibyo yari yamubwiye mbere y’uko bahaguruka.”

 

Uyu mukozi wa RDB akaba avuga ko iyo hatanzwe amakuru atari yo bitewe n’uko uyobora umushyitsi aba yatanze amakuru  y’ahantu adaheruka bituma ba mukerarugendo bumva bahawe serivisi mbi. Akomeza avuga ko kandi ibikorwa nyaburanga bihora byiyongera bityo uyobora umushyitsi akaba yamabwira amakuru y’igice cyangwa akamutwara hamwe ahandi akahasiga bitewe n’uko haba ari hashya. Aha Gakire Callixte akaba yahereyeho atanga urugero nko ku misozi ya Gisovu mu Karere ka Karongi. Avuga ko ubwiza bw’imisozi y’icyayi ya Gisovu n’inguge zihaba biri mu bintu ba mukerarugendo bakunda cyane. Agira ati “Gisovu ntiyari yatangira gusurwa neza kandi ni heza cyane! Hari byinshi byashimisha ba mukerarugendo.”

mukerarugendo

Mu bindi yibanzeho cyane bishobora gutuma abasura Akarere ka Karongi bagatindamo harimo ikiyaga cya Kivu. Iki kiyaga kirimo uturwa twinshi kandi twiza nka akarwa k’amahoro, akarwa ka Napoleon n’utundi adashidikanyaho ko ba mukerarugendo badukunda cyane, hakaba n’amahoteli ashobora kubafasha mu byo bakenera byose kugira ngo babe bahatinda. Kugeza ubu mu Mujyi wa Kibuye mu Karere ka Karongi, umujyi usa n’ukikijwe n’ikiyaga cya Kivu, hari amahoteli arindwi. Niyonsaba Cyriaque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, uyu mujyi wubatsemo, avuga ko bateganya kuhubaka andi mahoteli abiri harimo n’iy’inyenyeri eshanu izubakwa n’abanya Lybia.

Niyonsaba akomeza avuga cyakora ko ayo mahoteli akiri make ukurikije n’imiterere y’Akarere ka Karongi n’abakerarugendo bahaza. N’ubwo ariko avuga ko ibikorwaremezo bikiri bike na we yemeza ko hatari hagera ku rwego rushmishije rw’ubukerarugendo kuko ngo ugereranyije umubare wa bamukerarugendo bahaza n’ibikorwa bashobora gusura bihari ngo usanga uwo mubare ukiri hasi. Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura akavuga ko bagiye gufatanya n’aba bayobozi ba bamukerarugendo ndetse na RDB ku buryo ubukerarugendo bwiyongera mu Karere ka Karongi.

Mu kiganiro na bamwe mu bayobora bamukerarugendo bakaba bemeza ko uburanga bwa Karongi burenze uko babutekerezaga. Kwizera Patrick, Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe riyobora ba mukerarugendo, RWASAGA, yagize ati “ RDB yadufashishe kugira ngo kubona amakuru ku hantu nyaburanga hatari hazwi kugira ngo bishobore guteza imbere abaturage bahatuye.” Kwizera akavuga ko bagiye gutanga amakuru kuri ba mukerarugendo bayobora kugira ngo bashobore kuhasura kuko na we ngo yahabonye ubwiza buhebuje.

Kwizera akomeza avuga ko ubundi mu bukerarugendo habamo igihe ba mukerarugendo Babura (raw season), ngo bikaba byatuma bagabanuka cyane iyo ibyo basura ari bike. Kuba bungutse byinshi bashobora gusura ngo akaba asanga biri mu bizakemura iki kibazo. Yagize ati “ Iyo habayeho ibikorwa nyaburanga byinshi bigaragara bituma ba mukerarugendo biyongera kubera ko hirya y’ingagi hari ibindi byinshi bashobora kubona.”

Aba bayobozi ba bamukerarugendo bakaba kuva ku wa mbere tariki 14 Mata 2014 kugeza ku wa 19 Mata 2014 bari bari mu rugendoshuri bateguriwe na RDB ifatanyije n’ishyirahamwe ryabo RWASAGA, rugamije gutuma babona amakuru afatika ku bikorwa by’ubukerarugendo mu Ntara y’Uburengerazuba n’iy’Amajyepfo. Ibi ngo bikaba bizajya bibafasha kubona uko baha amakuru ba mukerarugendo mbere y’uko bahaguruka bagiye gusura ahantu nyaburanga hatandukanye.

Comments (0)

Nyamagabe: U Burundi bwigiye ku Rwanda uburyo bwo kunoza ubukerarugendo.

Posted on 19 April 2014 by peter

 

Kuri uyu wa kane tariki ya 17/04/2014, u Burundi n’u Rwanda byahuriye mu nama hagamijwe kwiga ku buryo byarushaho gufatanya mu gucunga no kubyaza umusaruro pariki y’igihugu ya Nyungwe, ku ruhande rw’u Rwanda, na pariki y’igihugu ya Kibira ku ruhande rw’u Burundi dore ko zifatanye.

Karasira Faustin

Karasira Faustin ushinzwe ishami rikurikirana gutubura ibisurwa na ba mukerarugendo n’iteganyamigambi mu bukerarugendo mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) avuga ko uku guhurira hamwe bifite akamaro kanini mu kubungabunga izi pariki zombi kuko usanga icyangije igice kimwe cyakwangiza n’ikindi.

Nyamagabe

Ati “icya mbere ba rushimusi ntabwo bagira aho baturuka. Yaturuka i Burundi agateza ibibazo kandi bikagira ingaruka mbi ku nyamaswa n’ibindi binyabuzima biri muri pariki. Icya kabiri, umutungo munini ni igihe abantu bafatanyije. Gukorana nabo birushaho guha uburemere ibikorwa byo kubungabunga ririya shyamba (pariki y’igihugu ya Nyungwe)”.

binyabuzima

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu kubungabunga pariki y’igihugu ya Nyungwe na pariki y’igihugu ya Kibira yashyizweho umukono mu mwaka wa 2008, iyi nama ikaba yari  n’umwanya wo kureba aho ageze ashyirwa mu bikorwa ndetse no kwemeza ingamba zihamye zizagenderwaho mu gihe kiri imbere.

Abaturiye pariki y’igihugu ya Kibira ni abakene bigatuma bashakira amaramuko muri pariki.

Itsinda ryaturutse mu gihugu cy’u Burundi rivuga ko abaturage batuye mu nkengero za pariki ya Kibira bakennye bityo bakajya gushakira imibereho muri pariki bakora ibikorwa bitemewe, bikaba intandaro yo kwangirika.

Mohamed Feruzi, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije no kurinda amashyamba kimeza mu Burundi (INECN) avuga ko basanze  u Rwanda ruteye imbere mu bukerarugendo ndetse mu byo bwinjije hakabamo amafaranga agaruka guteza imbere abaturage baturiye za pariki, nabo bakaba bagiye kureba uburyo bateza imbere ubukerarugendo bakabona ubushobozi bwo guteza imbere abaturage baturiye Kibira.

“Nabamenyesha ko gushika uno munsi turabye ibijyanye na ba mukerarugendo si benshi cyane turacyafise uburyo buke, ariko turiko turaraba ukuntu dukorana n’abantu basanzwe badufasha kugira ngo dushobore guteza imbere ibya ba mukerarugendo, hanyuma turonke uburyo tuzofashe abantu bo mu nkengero za Kibira kugira ngo bashobore kwiteza imbere,” Feruzi.

U Burundi ngo busanzwe bufite gahunda zo guteza imbere ibinyabuzima byo mu Kibira harimo no guteza imbere abarundi batuye mu nkengero zayo kandi bikaba byaratangiye, nyuma yo kurwanya ubukene muri aba baturage ngo hakaba hari icyizere ko bazabafasha kuyibungabunga.

Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, ngo pariki zombi zifite ibizangiza bimwe harimo nk’ubuhigi, inkongi y’umuriro, gucukuramo amabuye y’agaciro no kwangiza ibiti binyuranye, impande zombi zikaba zisabwa kugira uruhare mu gukumira kuko hari ababaye ntibindeba bateza abandi ibibazo.

 

Comments (0)

Ngoma: Residents to reconstruct 40 genocide memorial sites

Posted on 19 April 2014 by peter

Residents gathered to honor 2462 victims who were slaughtered in 1994 Tutsi genocide in Rukira sector

Residents gathered to honor 2462 victims who were slaughtered in 1994 Tutsi genocide in Rukira sector

 

Ngoma residents were urged to contribute for the renovation of genocide memorial sites.

49 genocide memorial sites in Eastern Province are not properly built yet the government fund is sufficient to cater for the reconstruction of 4 genocide memorial sites.

“It’s a responsibility of districts and residents to renovate 40 genocide memorial sites. Residents should strive to play their part,” said Odette Uwamariya; governor of Eastern province.

“Genocide memorial sites in Eastern province do not befit the victims buried in them. We have to join efforts and rebuild the memorial sites,” said Gihana Samson, IBUKA representative in Ngoma district.

The call was made to the residents while closing the genocide commemoration week in Rukira sector of Ngoma district.

Rukira memorial site contains 2462 remains of 1994 Tutsi genocide victims.

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , ,

Ngoma: Barasabwa guhuza ubushobozi biyubakira inzibutso za Jenoside ziri kurwego bifuza

Posted on 17 April 2014 by peter

m_Barasabwa guhuza ubushobozi biyubakira inzibutso za Jenoside  ziri kurwego bifuza

Nyuma y’uko bigaragaye ko zimwe mu nzibutso ziri mu karere ka Ngoma  zikeneye kubakwa kuburyo bwiza kandi hakaba hataboneka inkunga ihagije mu kuyubaka ivuye muri leta, abatuye Ngoma basabwe guhuza ubushobozi ngo izi nzibutso zubakwe neza.

Ibi bisabwe nyuma y’aho abahagarariye ibuka n’abandi batuye Ngoma bakoreye urugendo shuri mu ntara y’amajyepfo kureba uburyo inzibutso zaho za Jenoside zubatse ngo babigireho.

Nyuma yo gukora urugendo shuri, mu ijambo rye uhagarariye “Ibuka”umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside, Gihana Samson, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo cya Jenoside  mu murenge wa Rukira kuri uyu wa 13/04/2014 yatangaje ko akarere ka Ngoma kakiri hasi mu kugira inzibutso zikwiriye.

Yagize ati ” Mu ntara yacu y’uburasirazuba ubona ko tukiri inyuma icyo kintu buri gihe ndakivuga ,ntabwo inzibutso zacu zibereye abantu bacu baryamye hariya. Niba intara y’amajyepfo yarubatse inzibutso nziza twebwe turabura iki? Ntakibura rero tugomba gufatanya twese.”

Akomeza avuga ko kugirango bigerweho hagomba kutabiharira leta ahubwo buri wese akabigiramo uruhare atanga umusanzu nkuko aho basuye mu karere ka Huye ariko babigenje ngo batunganye inzibutso zabo

Mu ijambo rye Governor w’intara y’Iburasirazuba,Uwamariya Odette, nawe wari witabiriye umuhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, avuga kuri iki kibazo cy’inzibutso za Jenoside zitubatse neza yavuze ko mu nzibutso 49 ziri mu ntara yose, inzibutso 4 muri zo zikaba ari izo ku rwego rw’igihugu zifashwa mu gusanwa bityo ngo izindi zigomba kuvugururwa n’abaturage.

Yagize ati ”icyo twasaba ni uko abantu bakwishyira hamwe muri  rwa rwego rwo kwigira, bagatanga inkunga inzibutso zikubakwa  kuburyo mwifuza, nkuko byavuzwe ibyiza ni uko iki kintu kitakorwa gusa n’ingengo y’imari  y’akarere leta ishyiramo.”

Nkuko byagarutsweho n’umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, ngo mu ntara yose hari inzibutso 49, harimo enye zifashwa ku rwego rw’igihugu mu kuzivugurura izindi zikaba zivugururwa n’uturere ndetse n’abaturage. uyu muhango wari witabiriwe n’abadepite mu nteko  ishinga amategeko, abayobozi batandukanye ndetse n’abatuye Murama na Rukira.

Mu gitambo cya Misa  cyo gusabira abazize Jenoside bahashyinguwe cyabimburiye uyu muhango hatuwemo amafaranga agera kubihumbi 90, nayo yatanzwe ngo azafashe ibikorwa byo kuvugurura urwibutso rwa Rukira rushyinguwemo abagera kuri 2462.

Comments (0)

Advertise Here