Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Posted on 29 April 2014 by peter

 Abarokotse Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 batuye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara, barasaba ko urwibutso rwa Save rwakwagurwa kuko batakibona aho bashyingura kandi hakaba hakiri imibiri igishyinguye mu matongo, abandi bakaba bajya gushyingurwa mu yindi mirenge kubera ubuto bw’urwibutso.

Igitambo cya misa no gushyira indabo ku rwibutso rushyinguyemo inzirakarengane za Genocide zisaga 3000, niyo mihango yabanjirije kwibuka ku nshoro ya 20 abazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bo mu cyahoze ari komine shyanda ubu hakaba ari umurenge wa Save uherereye mu karere ka Gisagara.igikorwa cyabaye tariki 27/4/2014

Gisagara: Save abarokotse barasaba ko urwibutso rwakongerwa

Mu ijambo ry’uhagarariye IBUKA mu murenge wa Save, Daphrose Mukarutamu, yagarutse cyane ku rwibutso rwabaye ruto, ngo hakaba hari imibiri ya bamwe ikiri mu matongo itarashyingurwa mu cyubahiro ndetse hakaba n’abajyanwa gushyingurwa mu yindi mirenge. Yasabye ko bafashwa urwibutso rwa Save rugatunganywa rukanagurwa kugirango babashe guha ababo icyubahiro bakwiye.

Ati «Twarashyinguye ariko hari n’abakiri mu matongo, hari n’abajyanwa ahandi, turacyafite imihana igera nko kuri 20 ikirimo abantu batarashyingurwa mu cyubahiro twifuza ko baza bakegera abandi tukajya tubibukira hamwe bose »

Senateur Mukakalisa Jeanne d’Arc wari witabiriye uyu muhango, yasabye abari aho ko bagomba kwirinda icyakongera kubagaruramo amacakubiri ndetse bakirinda n’abakomeje gupfobya Genocide yakorewe abatutsi.

Ati « Hanze aha haracyari abantu bapfobya Genocide yabaye mu Rwanda, bakayihakana ndetse bakabyoshya n’abandi, none rero dufatanye kubarwanya, twubakiye ku bumwe tuzabatsinda nk’uko dusanzwe tubatsinda kandi ubumwe bukatubera nk’ingabo idukingira »

Senateur Mukakalisa Jeanne d’Arc, kandi nawe yongeye kugaruka kuri iki kibazo cy’urwibutso ruto, asaba akarere ka Gisagara gushaka uburyo rwavugururwa ndetse rukanongerwa.

Uretse ikibazo cy’urwibutso rudatunganyije, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Save yavuze, yagarutse no ku kibazo cy’abakecuru b’incike barokotse Genocide, avuga ko bakeneye kwitabwaho bakabona ababa hafi kuko imbaraga zabo ari nke kandi ko zirushaho kuba nke uko imyaka yiyongera kuko barushaho gusaza.

Leave a Reply

Advertise Here