Nyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Posted on 29 April 2014 by peter

Mu gikorwa cy’umuganda rusange wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki 26/04/2014 ku rwego rw’akarere ka Nyanza ukaba wabereye mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana wibanze ku gikorwa cy’imyiteguro yo gukora isuku ku rwibutso rushya rw’akarere ruzimurirwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yari ishyinguye mu buryo butari ubw’icyubahiro.

Nyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Abaturage n’abayobozi mu gikorwa cy’umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 26/04/2014 mu karere ka Nyanza

Ibikorwa by’umuganda byakozwe kuri uru rwibutso byibanze ahanini kurusukura batunganya ubusitani bwarwo kugira ngo tariki 3/05/2014 imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi niyimurwa ruzabe rufite isuku mu bice bitandukanye byarwo birugize.

Nyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Uru rwibutso rushya rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza rwuzuye rutwaye hafi miliyoni 300 y’u RwandaNyanza: Mu muganda hakozwe imyiteguro yo kwimura imibiri y’abazize Jenoside

Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo iyi mibiri yimurirwe muri uru rwibutso hari ibikorwa bigisigaye kurukorwaho nko gukoropa n’ibindi nk’uko abashinzwe imyubakire y’uru rwibutso rushya rw’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza babitangaje.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza nawe wabonetse muri iki gikorwa cy’umuganda yashimye uko iyi myiteguro y’isuku yakozwe kuri uru rwibutso yagenze.

Yamenyesheje abaturage ko imibiri izimurirwa muri uru rwibutso yagiye ivanwa hirya no hino mu karere ka Nyanza mu nzibutso yari ishyinguyemo mu buryo bw’agateganyo.

Iki gikorwa cy’uyu muganda wo gutunganya uru rwibutso rw’abazize jenoside rushya rwujujwe mu karere ka Nyanza cyashimwe n’abaturage bavuga ko cyari ngombwa mu gihe harimo kwitegurwa gushyingurwa mu cyubahiro imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Abafite ababo bazimurirwa muri urwo rwibutso nabo bashimye ko akarere ka Nyanza kabonye urwibutso rwiza kandi runini ruzakusanyirizwamo imibiri igihe iri hirya no hino muri aka karere idashyinguwe mu buryo bw’icyubahiro.

Urwibutso rushya rw’akarere ka nyanza ruzashyingurwamo imibiri ibihumbi 60 yimuwe aho yari ishyinguye muburyo butari bwiza.

Leave a Reply

Advertise Here