Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Posted on 10 May 2014 by peter

Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Hari hamwe byakozwe, n’aho bitarakorwa bfiza ko byakorwa

Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) isanga inzibutso za jenoside zikwiriye gutunganywa ku buryo byorohera abantu bafite ubumuga bunyuranye kuhagenda, kugira ngo nabo babashe kuzisura kuko ari inshingano zabo nk’abanyarwanda.

 Inzibutso za Jenoside zikwiye gutunganywa ku buryo bworohereza abafite ubumuga-NCPD.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2014 ubwo abagize inama y’igihugu y’abafite ubumuga basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi, hagamijwe kunamira abazize jenoside barushyinguyemo no kwigira ku mateka yarwo ngo bafate ingamba zo guharanira ko itazongera kuba.

Tuyizere Oswald, umuyobozi ushinzwe kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga muri NCDP akaba anafite ubumuga bw’amaguru kuko yifashisha imbago ebyiri ngo abashe kugenda, avuga ko ubwo basuraga urwibutso rwa Murambi abafite ubumuga bahuye n’inzitizi z’ingazi nyinshi (escaliers), ku buryo nk’abantu bafite ubumuga bagendera mu magare batabasha kugera mu bice byinshi byarwo, iki kibazo urwibutso rwa Murambi ngo rukaba rugisangiye n’izindi hirya no hino mu gihugu.

Ati “Twavunitse cyane kuko hari escaliers (ingazi) nyinshi. Ni inshingano z’umunyarwanda wese kwibuka ariko hari inzitizi z’uko ahashyinguye imibiri y’abacu ntabwo hateye ku buryo umuntu wese ahagera. Nk’uko mubona izi escaliers, hari abantu batabasha kuhagera bitewe n’ubumuga bwabo. Nk’umuntu ugendera mu kagare ntabwo yabasha kuhagera”.

Tuyizere akomeza avuga ko inzibutso zikwiye gutunganywa ku buryo ababana n’ubumuga bunyuranye badahura n’imbogamizi mu gihe bahasura, dore ko biri no mu mabwiriza agenga inyubako rusange ko hagomba gushyirwaho inzira zagenewe ababana n’ubumuga.

Gatabazi Eric, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya jenoside (CNLG) ukorera ku rwibutso rwa Murambi avuga ko bigaragara ko abamugaye babangamirwa iyo basuye uru rwibutso, ngo bikaba biterwa no kuba inyubako rukoreramo zarubatswe kera hatarashyirwa ingufu muri gahunda zo korohereza abafite ubumuga ariko hamwe na hamwe bikaba byarakosowe, bakaba bagiye kubimenyesha ubuyobozi bwabo ngo harebwe icyakorwa babashe korohereza abafite ubumuga barusura.

NCPD yemereye akarere ka Nyamagabe amagare 20 y’abafite ubumuga baba barasigiwe na jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ndetse n’abandi baba bakeneye insimburangingo cyangwa inyunganirangingo bakaba bahabwa ubufasha.

Leave a Reply

Advertise Here