Kamonyi: Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka

Posted on 28 May 2014 by peter

m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka

Imibiri y’abazize jenoside yari ishyinguye mu mva zo mu mirenge ya Nyarubaka na Musambira, yakuwe muri izo mva kugira ngo izashyingurwe mu cyubahiro mu Rwibutso rw’akarere. Imiryango yabuze ababo yishimiye iki kigorwa kuko ari ho amateka azakomeza kubungwabungwa.

 m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka1

Gasengayire Alivera, utuye mu mudugudu wa Gatagara, akagari ka Kigusa, mu murenge wa Nyarubaka, twamusanze ku mva yataburuwemo imibiri isaga 30  igomba gushyingurwa mu Rwibutso  rw’akarere . Aratangaza ko imibiri yari ishyinguye muri iyo mva yashyizwemo nyuma ya jenoside ikuwe aho abo bantu bari biciwe; igashyingurwa mu buryo butari bwiza.

 m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka2

Ngo kuba igiye kwimurirwa mu rwibutso rusange, Gasengayire avuga nk’uwacitse ku icumu asanga bishimishije kuko ari ngombwa ko abantu bapfuye bazize akarengane kamwe,  bashyingurwa kimwe; bityo n’igikorwa cyo kwibuka kigakorerwa hamwe.

 m_Kwimurira imibiri y’abazize jenoside mu Rwibutso ngo bizafasha kubungabunga amateka3

Abacitse ku icumu bo mu murenge wa Musambira ahimuwe imibiri yari ishyinguye mu mva enye, na bo bakiriye neza igikorwa cyo kongera kwimura iyi mibiri ikajyanwa mu Kibuza kugira ngo bibafashe kujya bibukirwa hamwe.

Muri iyi mirenge ya Nyarubaka na Musambira, harateganywa kwimurwa imibiri isaga ibihumbi 12, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi, Murenzi Pacifique akaba avuga ko abacitse ku icumu babanje gutegurwa kuri iki gikorwa, ku buryo bose bumvise neza inyungu yo gushyingurira hamwe abazize jenoside.

Avuga ko iterambere rizana impinduka zitandukanye, bityo hakaba hari abagurisha amasambu ya bo uyaguze ntiyubahirize imibiri ishyinguwemo. Atanga urugero rw’umuhanda uva I kigali werekeza mu majyepfo ugiye kwagurwa, imbago za wo zikaba zambukiranya imva yari ku kiraro cya Kayumbu.

Imibiri iri kwimurwa izashyingurwa mu cyubahiro tariki 8/6/2014. Haratunganywa n’imyambaro abazize jenoside bari bambaye ngo na yo izashyirwe mu rwibutso, ariko abacitse ku icumu basaba ko ahagiye hicirwa abantu hajya hashyirwa ikimenyetso kugira ngo amateka akomeze abungabungwe.

Leave a Reply

Advertise Here