Categorized | Featured, Inzibutso

Nyamagabe: Abize kuri College Ingenzi basuye urwibutso rwa Murambi banafasha uwarokotse jenoside utishoboye

Posted on 06 May 2014 by peter

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 03/05/2014, itsinda ry’abantu bize muri koreji (college) Ingenzi I Rutongo basuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Murambi ruri mu karere ka Nyamagabe hagamijwe kwiga amateka yayo, kunamira abayizize barushyinguyemo ndetse banafasha umwe mu barokotse jenoside utishoboye.

Nyamagabe Abize kuri College Ingenzi basuye urwibutso rwa Murambi banafasha uwarokotse jenoside utishoboye

Kamizikunze Anastase umwe mu bize muri koreji Ingenzi avuga ko bahisemo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi kuko rufite amateka yihariye rwigisha, bikajyana n’uko aho basuye urwibutso banasura umwe mu barokotse jenoside bakamugenera inkunga baba bakusanyije.

Abize kuri College Ingenzi basuye urwibutso rwa Murambi banafasha uwarokotse jenoside utishoboye

Ati “guhitamo urwibutso rwa Murambi ni uko rufite amateka yihariye cyane cyane agaragaza politique mpuzamahanga, uruhare rw’abafaransa muri jenoside, byongeye kandi rugaragaza amateka ataboneka ku zindi nzibutso nk’imibiri igaragaza uko yari imeze, noneho aho tugiye gusura urwibutso duhitamo umuntu uri hafi aho ngo tumufashe igihe tubona atishoboye”.

Mukarurangwa Espérence, umukecuru utuye mu kagari ka Nzega wasuwe n’iri tsinda, yatangaje ko inkunga yahawe igiye gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umukobwa we wiga mu ishuri rikuru ariko abayeho nabi mu mugi wa Kigali kuko nta bufasha ahabwa, yewe n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside batishoboye ntacyo kimumarira kuko atabashije kugira amanota gisaba.

“Kubera umunyeshuri mfite utarabonye amanota yo kwiga niwe ubayeho nabi niko gahinda mfite. Umugiraneza yaramufashije ati ‘ujye uza unkorere nimugoroba, noneho nzajye nguhemba urihe inzu’. Yari amaze imyaka irindwi hano mu rugo ubuzima bumunaniye ati ‘ngiye kwirebera aho naba,’” Mukarurangwa.

Nyuma yo gushyikirizwa inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 n’iri tsinda ryamusuye, Mukarurangwa yavuze ko agiye kurara ayoherereje umwana we kugira ngo nawe arebe akabazo yakemura iminsi yicume.

Aba bize muri Koreji Ingenzi I Rutongo bavuga ko uko basura inzibutso n’abarokotse jenoside ariko bagenda babona abakecuru bakeneye gufashwa, bakaba bagenda bakora ubuvugizi hirya no hino ngo babashe gufashwa dore ko ubu batuye bakanakorera ahantu hanyuranye.

Leave a Reply

Advertise Here