Rwamagana: IBUKA irasaba ko inzibutso za jenoside zidasakaye zasakarwa

Posted on 03 May 2014 by peter

 Rwamagana: IBUKA irasaba ko inzibutso za jenoside zidasakaye zasakarwa

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, mu karere ka Rwamagana burasaba ko inzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi zitarasakarwa muri aka karere, zasakarwa hakiri kare kugira ngo zitazajyamo amazi maze imibiri izishyinguyemo ikangirika.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rwamagana, Bwana Munyaneza Jean Baptiste, ashimira ibikomeje gukorwa n’akarere ka Rwamagana kugira ngo inzibutso za jenoside zitabweho ariko agasaba ko hashyirwa ingufu zihagije mu gusakara inzibutso kugeza ubu zitarasakarwa.

Mu nzibutso 12 za jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu karere ka Rwamagana, izisakaye ni 5 ndetse n’urundi rwa gatandatu rurimo gusakarwa, bityo hagasigara 6 zidasakaye.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Uwimana Nehemie, yemera koko ko hari inzibutso zidasakaye kandi akavuga ko harimo gushakishwa uburyo bwo kuzisakara, cyakora ngo iyo habonetse ubushobozi, bahera ku zihutirwa kurusha izindi.

Uyu muyobozi yemeza ko nubwo inzibutso za jenoside zose zo muri aka karere zitarasakarwa, ngo bagerageza kuzifata neza ku buryo nta mazi yinjiramo.

Bwana Uwimana Nehemie avuga ko nubwo gusakara inzibutso za jenoside bitwara ingengo y’imari itari ntoya, ngo bateganya ko mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere, zose zizaba zisakaye.

Mu nzibutso za jenoside yakorewe Abatutsi zisakaye zo mu karere ka Rwamagana harimo urwa Kigabiro, urwa Rutonde, urwa Mwurire, urwa Musha, urwa Muyumbu n’urwa Sovu. Naho izidasakaye ni urwa Kabare (Muhazi), 3 zo mu murenge wa Gishari ndetse n’ebyiri zo mu murenge wa Munyaga (Nkungu na Kaduha).

Leave a Reply

Advertise Here