Archive | Abanyapolitiki

Tags:

Rubavu:Abafatanyabikorwa bagaragarijwe imihigo itazagerwaho

Posted on 02 June 2016 by peter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagaragarije abafatanyabikorwa bako JADF-Icyerekezo aho imihigo igeze, bagaragaza n’imihigo yadindiye n’itazagerwaho.

Zimwe muri rondereza zigurishwa mu karere ka Rubavu

Zimwe muri rondereza zigurishwa mu karere ka Rubavu

Mu mihigo 53 igomba kweswa n’Akarere ka Rubavu, imihigo 33 yamaze kugerwaho, naho imihigo 11 iri hejuru ya 60%, imihigo irindwi ifite ibibazo naho ibiri yaheze kuri zeru.

Umukozi w’akarere ka Rubavu Habimana Martin agaragaza imihigo, yatangaje ko kubaka umuyoboro w’amazi Mavubiro- Nkomane utashoboye gukorwa kubera WASAC yagombaga kuwushyira mu bikorwa yawundindije.

Gushyira internet mu Mirenge ntibyakozwe kuko basanze bihenda bahindura isoko, bituma abaturage baturiye umupaka wa Congo badashobora kubona internet n’uburyo bwo guhamagara kubera kutagira iminara ifite ingufu.

Mu mihigo 11 yadindiye ariko ishobora gushyirwamo ingufu harimo kubaka Bio-Gas uri kuri 29% kuko muri bio gas 64 zari ziteganyijwe hubatswe 19, kubarura abaturage bakoresha gas mu ngo aho mu baturage 720 habaruwe 315.

Umuhigo wo gukusanya ubwisungane mu kwivuza uri kuri 69.5%, gutunganya icyayi 60%, kubaka rondereza biri kuri 61% hamwe no gutera intanga inka biri kuri 62%.

Umuhigo wo gukusanya imisoro y’akarere nawo ntiwashoboye kugerwaho, bikaba byaratewe n’uko byashinzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA)kimaze gukusanya miliyari imwe na miliyoni 200 mu gihe umuhigo wari ugukusanya miliyari ebyiri na na miliyoni 200 n’ibihumbi 589.

Ubuyobozi bwa RRA bukaba bugaragaz ako habaye imbogamizi mu gukusanya imisoro kuko hari ibibanza ibihumbi 57 bitishyuriwe ubukode bw’amazu mu mwaka wa 2015-2016.

Gahunda yo gutanga inka muri gahunda ya Girinka uri kuri 53.3% yadindijwe n’uko inka zemewe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amatungo RAB kitatanze inka, naho uwahawe isoko ryo kuzigura mu karere adindinza gahunda, ngo n’abafatanyabikorwa bari bemeye gutanga inka ntibabikoze.

Umuhigo wo kwigisha abantu bakuze gusoma, kubara no kwandika uri 45% bitewe n’uko byari biteganyijwe kwigisha abantu ibihumbi 12 na 878 none bamaze kwigisha 5 844.

Comments (0)

Tags:

Abayobozi b’Utugari barasabwa kwihutisha imihigo itareswa

Posted on 27 May 2016 by peter

Komite Nyobozi y’Akarere ka Gatsibo yasabye Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari tugize Akarere, kwihutira kwesa imihigo bahize ikaba itarashyirwa mu bikorwa.

Abayobozi b’utugari na Komite Nyobozi y’Akarere bareba aho imihigo igeze yeswa

Abayobozi b’utugari na Komite Nyobozi y’Akarere bareba aho imihigo igeze yeswa

Ni muri gahunda ubuyobozi bw’Akarere bwihaye yo kujya buhura n’Abanyamanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize aka karere rimwe mu gihembwe, hagamijwe kureba uko imihigo ku rwego rw’utugari ishyirwa mu bikorwa, bakaba bahuye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2016.

Nduwayezu Jean Baptiste ni Umuyobozi w’Akagari ka Ngarama akaba anahagararariye abandi banyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu karere ka Gatsibo, yavuze ko hakiri imihigo itareswa ku rwego rw’utugari ariko nayo ikaba ngo iri mu nzira zo kweswa.

Yagize ati:” Ni byo habayeho kurangara kwa bamwe muri twebwe no kutita ku bintu ntubigire ibyawe ukumva ko bitakureba, ntihabeho no gukurikirana uko gahunda zishyirwa mu bikorwa, ariko ubwo tubonye amakosa tugiye kuyakosora.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yibukije abayobozi b’Utugari ko bitakagombye kurenza mu kwezi kwa kamena nta muhigo utareswa mu yo bahize, aboneraho umwanya wo guhwitura ababishyizemo intege nkeya.

Ati:” Muri mwe haracyari ibibazo byinshi mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Girinka n’ubudehe hamwe na VUP, turabibutsa ko ari gahunda zagenewe abaturage ngo zibakure mu bucyene, mukwiye kurushaho kwimakaza umuco w’imikorere n’imikoranire ihwitse.”

Aba banyamabanga basoje bashima ibyagezweho birimo; kuba baroherejwe itumanaho aho bahawe telefone zigendanwa bemerewe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, hakiyongeraho n’amafanga yo guhamagaza ibumbi 6 ku kwezi.

Bashimye kandi ubuyobozi bukuru bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Paul Kagame n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo muri rusange, ariko banerekana n’ibitaragenda kugira ngo akazi bakora bakanoze uko bikwiye, bakaba bavuze ko inyoroshyo y’urugendo itarashyirwaho.

Akarere ka Gatsibo kagizwe n’Utugari 69, imihigo yari yahizwe n’utu tugari yari 19, raporo itangwa n’utugari ikaba igaragaza ko iyi mihigo imaze gushyirwa mu bikorwa ku kigereranyo cya 93%.

Comments (0)

Komite z'imidugudu mu mahugurwa

Tags: , , , , , , , ,

Inzego z’ibanze zibukijwe gushyira hamwe mu kubahiriza inshingano

Posted on 18 May 2016 by peter

Abagize Komite z’Imudugudu barasabwa gushyira hamwe mu kubahiriza inshingano kuko ari byo bizabarinda kugwa mu makosa.

Komite z'imidugudu mu mahugurwa

Komite z’imidugudu mu mahugurwa

Muri uku kwezi kwa Gicurasi, Komite zatowe n’abaturage mu kwezi kwa Gashyantare 2016, zirahugurwa ku nshingano abatowe bagomba kubahiriza kugira ngo bafashe abo bayobora kugira imibereho myiza n’iterambere.

Komite nyobozi y’umudugudu igizwe n’umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano, ushinzwe imibereho myiza, ushinzwe iterambere n’ushinzwe amakuru. Nk’uko umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thadee abitangaza, ngo byagaragaye ko hari abatubahiriza inshingano.

Yagize, ati “Nk’uko byakomeje kugaragara, abakuru b’Imidugudu basaga nk’abiharira inshingano ndetse bamwe bakagwa mu makosa. Ubwo rero gukorera hamwe twumva ari ikintu kizabarinda kugwa mu makosa, kandi aya mahugurwa arabafasha kumenya umurongo n’uburyo bw’imikorere.

Mu gihe gito bamaze bayobora, abagize Komite z’imidugudu batangaza ko imikorere bari bafite itanoze kuko hari ibyakorerwaga mu mudugudu batabyumvikanyeho.

Kalisa Evariste, ushinzwe amakuru mu mudugudu wa Kigwene, Akagari ka Kayonza mu murenge wa Kayenzi, umwe mu bari guhuguriwe kuri Site ya Kayenzi tariki 15/5/2016, ahamya ko amahugurwa atumye bamenya akamaro ko gufatanya mu gufata ibyemezo.

Mu byemezo byajyaga bifatwa n’umukuru w’umudugudu wenyine ngo harimo ibijyanye na Gahunda ya Girinka no gutanga ibyangombwa bituruka mu mudugudu. Kalisa, ati“Nyuma yo guhugurwa ntitwakwemera ko abikora wenyine ahubwo tuzajya twumvikana uko turi komite y’abantu batanu”.

Abagize Komite z’imidugudu bahawe amahugurwa y’ubutore abakangurira kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi k’ubukorerabushake bashinzwe, bakirinda ruswa, kurenganya cyangwa kugira ikimenyane mu guha serivisi abaturage.

Comments (0)

Abayobozi b'imidugudu barasabwa kudaharirana inshingano

Tags: ,

Abayobozi b’imidugudu barasabwa gukorera hamwe

Posted on 13 May 2016 by peter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru burasaba komite zatorewe kuyobora imidugudu gukorera hamwe ntihagire abaharira abandi inshingano,kugirango bateze imbere umuturage bayobora.

Abayobozi b'imidugudu barasabwa kudaharirana inshingano

Abayobozi b’imidugudu barasabwa kudaharirana inshingano

Ibi biratangazwa mu gihe abagize komite nyobozi z’imidugudu bari guhabwa amahugurwa yabo ya mbere kuva batorwa muri Gashyantare 2016.

Augustin Ndabasanze,umutahira w’intore z’Akarere ka Nyaruguru avuga ko mu bihe byashize byagiye bigaragara ko hari abatorerwa inshingano z’ubuyobozi mu midugudu, ariko ugasanga ntibazishyize mu bikorwa.

Aha ngo wasangaga inshingano ziharirwa bamwe abandi bakigira ba ntibindeba, ibintu avuga ko bikwiye guhinduka kuri aba bayobozi baheruka gutorwa.

Ati” Turashaka ko komite nyobozi ndetse na njyanama z’imidugudu zikora uko bikwiriye,kuko byagaragaye ko mu bihe bishize hari abo wasangaga baribagiwe inshingano, ugasanga nk’Umudugudu urabazwa umukuru w’umudugudu gusa,cyangwa ushinzwe umutekano”.

Abayobozi baheruka gutorerwa kuyobora imidugudu nabo bavuga ko ibi byakunze kugaragara,icyakora bakemera ko nyuma y’aya mahugurwa bose bagiye guharanira kuzuza inshingano zabo.

Birindabagabo Theogene uyobora umudugudu wa Bihembe, mu kagari ka Nkakwa,Umurenge wa Nyagisozi yabwiye Ki ati:”Nkimara kwibutswa inshingano zanjye,nsanze hari aho ntazuzuzaga, ariko nkaba niyemeje kuzuzuza neza uko bikwiye kugirango umuturage wantoye azamuke”.

Aba bayobozi ariko basaba ubuyobozi bubakuriye kujya babegera kenshi bakabagira inama,kuko ngo hari aho bamwe abaturage batarabumva nk’abayobozi.

Uwamurera Verediane ushinzwe iterambere mu Mudugudu wa Ryabidandi, mu Murenge wa Nyagisozi agira ati:”Hari ibyo abaturage tubabwira bakabipinga,ni yo mpamvu dusaba ko ubuyobozi budukuriye bwajya buduhora hafi bugakomeza kutugira inama no kudufasha kuyobora neza abaturage”.

Aya mahugurwa arahabwa abagize komite nyobozi z’imidugudu uko ari batanu muri buri mudugudu,abagize inama Njyanama y’umudugudu ndetse n’abakozi bo ku tugari.

Uretse amasomo bahabwa agamije kubibutsa inshingano zabo nk’abayobozi kandi, banahabwa imikoro ngiro mike ibafasha kumenya uko bakwikemurira ibibazo,indi mikoro ngiro bakazayiherwa mu itorero ryabo riteganyijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Comments (0)

Ingengabitekerezo ya Jenoside ni imungu– Guverineri Bosenibamwe

Posted on 12 April 2016 by peter

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru barasabwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ari imungu ishobora gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda.

m_5

Aha ni mu karere ka Rulindo bacana urumuri rw’icyizere

Babisabwe tariki ya 07 Mata 2016 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku ncuro ya 22 abazizize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bisenibamwe Aimé, wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera, kuri uwo munsi, yavuze ko nyuma y’imyaka 22 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yavuze ko mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaraza ko Abanyarwanda babarirwa muri 20% bakirangwa na yo. Aha ni ho yahereye asaba abaturage kuyirwanya kugira ngo icike burundu, n’abayisigaranye bagaruke ku murongo.

Agira ati “Abakuru n’abato, abana batoya nimureke twamagane ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ni imungu ishobora kudusenyera ubumwe, tugasubira inyuma, tukongera tugasuzugurika nk’igihugu. Nta n’umwe wabyungukiramo!”

Muri uko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abaturage bo Ntara y’Amajyaruguru basabwa kandi kutibagirwa amateka kuko kwibuka ari ngombwa. Bibutswa kandi ko umuryango utibutse uzima; nkuko Hon Murekatete Marie Therese yabibwiye abaturage bo mu Karere ka Musanze.

Uyu muyobozi yabwiye abo baturage, cyane urubyiruko, ko bagomba gushyira hamwe kugira ngo bakomeze gusigasira ibimaze kugerwaho, bizira ingengabitekerezo ya Jenoside.

Abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kandi basabwa kuba hafi abacitse ku icuru rya Jenocide yakorewe Abatutsi, bakabafasha.

Karake Ferdinand, umujyanama w’Intara y’Amajyaruguru, wifatanyije n’abo mu karere ka Rulindo kwibuka, yabasabye kandi gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ibyo byasabwe kandi abaturage bo mu murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Kabagambe Deo, yasabye abo baturage guha agaciro imibiri y’abazize Jenoside.

Abasaba gukomeza gutanga amakuru ku buryo kwibuka ku ncuro ya 23 bizagera imibiri yose yarashyinguwe mu cyubahiro.

Yagize ati “Banyamutete koko mwakwihanganye mugatanga amakuru abacu bazize Jenoside batarashyingurwa mukatubwira aho mwabashyize tukabashyingura mu cyubahiro”.

Comments (0)

Kigali Serena Hotel gagne le prix mondial du tourisme par « World Travel Awards

Posted on 26 June 2015 by peter

Mahmud Janmohamed, PDG de Serena Hotel en Afrique lors de la réception de ce prix

Mahmud Janmohamed, PDG de Serena Hotel en Afrique lors de la réception de ce prix

L’Hôtel Serena de Kigali (5 étoiles) qui dispose d’une 2e branche dans la ville de Rubavu (Kivu Serena Hotel), a reçu le premier Prix mondial en Tourisme «The World Travel Awards ». Il dépasse ainsi les autres hôtels de tous les pays dans les services de qualité.

Le « World Travel Awards » récompense tous les ans depuis 1993 les  professionnels de l’industrie du tourisme pour le travail  effectué. Cette année la cérémonie de remise des récompenses pour l’Afrique est l’Océan Indien a eu lieu aux Iles Seychelles.

« Ce prix attribué aux Seychelles est le fruit de l’effort de chaque membre du personnel de l’Hôtel Serena. Raison pour laquelle nous allons renforcer les capacités de l’Hôtel et de son personnel  afin que l’Hôtel lauréat maintienne sa performance», a promis Mahmud Janmohamed, PDG de Serena Hôtel en Afrique.

De son côté Charles Muia, représentant de la branche de Kigali Serena Hotel, estime que ce prix symbolise une haute valeur au niveau mondial grâce à la performance quotidienne de leur travail visible à la face du monde. « Maintenant, nous allons renforcer les capacités au niveau des bâtiments et des équipements  de l’Hôtel afin de fournir de meilleurs services à plus de bénéficiaires », a-t-il souligné.

Comments (0)

Tags: ,

Rwanda leads in world peacekeeping

Posted on 28 October 2014 by peter

Rwanda leads in world peacekeeping

Amb. Yamina Karitanyi

Amb. Yamina Karitanyi, Head of Tourism and Conservation at RDB will represent Rwanda as speaker at this year’s International Institute for Peace Through Tourism (IIPT) World Travel Market event ‘Cultivating Sustainable and Peaceful Communities and Nations through Tourism, Culture and Sports.’

Ambassador Karitanyi will share the lessons learned following years of conflict in Rwanda and the role of tourism, culture and sport in post-conflict reconciliation and socio-economic -development.

This will be an interactive session with questions, comments and insights welcome from the floor.

This session, organized by the International Institute for Peace through Tourism (IIPT) features leaders of the industry who will share their perspectives on the role of tourism in healing wounds conflict, contributing to post-conflict socio-economic re-development and to a “Culture of Peace” at both the community and national levels and across regions of the world.

The session will be a preview of the IIPT World Symposium on Sustainable and Peaceful Communities and Nations being held in South Africa, Februrary16-19, 2015. The Symposium will honor the legacies of three great Champions of Peace and Non-Violence:

Nelson Mandela, Mahatma Gandhi and Martin Luther King, Jr. and will commemorate the 50th anniversary of the African Union, 20 years of South African Democracy, and the 50th anniversary of Civil Rights Legislation in the United States.

Action oriented ideas for the Symposium will be welcome at the WTM session as well as your nominations of “real life” case studies of Success Stories for presentation a the Symposium.

IIPT Founder and President Louis D’Amore said, “Our intent will be to harness the Symposium and legacies of Nelson Mandela, Mahatma Gandhi, and Martin Luther King, Jr. to build bridges of tourism, friendship and peace in regions throughout the world.”

IIPT is dedicated to fostering and facilitating tourism initiatives that contribute to international understanding and cooperation, an improved quality of environment, the preservation of heritage, poverty reduction, and the resolution of conflict – and through these initiatives, help bring about a more peaceful and sustainable world.

IIPT is dedicated to mobilizing travel and tourism, the world’s largest industry, as the world’s first “Global Peace Industry,” an industry that promotes and supports the belief that “Every traveler is potentially an Ambassador for Peace.”

Other panelists in the event being organized by the International Institute for Peace through Tourism (IIPT) include: Dr. TalebRifai, Secretary General, U.N. World Tourism Organization (UNWTO); Martin Craigs, CEO Pacific Asia Travel Association (PATA); HiranCooray, Director, Sri Lanka Tourism Development Authority and Chairman, Jetwing Hotels Ltd and Mrs. WahidaJaiet, Managing Director of the Tunisian National Tourist Office (TNTO). Professor Geoffrey Lipman, President, International Coalition of Tourism Partners (ICTP) will be the Moderator.

 

 

Comments (0)

Rwanda, Uganda partner in tourism development

Posted on 16 October 2014 by peter

In its commitment to promote East Africa as a single Tourism destination, Uganda has partnered with Rwanda to jointly promote two -way tourism traffic; between the two sister-countries.

Speaking during the a tourism training conference at Serena Hotel-Kigali, Louise Mushikiwabo, Rwanadan Minister for Foreign Affairs said the move which was championed by the Uganda.

Tourism Board in partnership with the Rwandan Development Board is purposed to defend both the security and business developments of the two countries.

“People to people relations between Uganda and Rwanda is a very important step to strengthening the tourism sectors of the two economies-both of which come as their country’s biggest revenue earners, contributing over $1b to either country.”

Mushikiwabo said while addressing over 5,000 celebrants including Ugandan fraternity in Rwanda, High Commissioners and friends of Uganda in Rwanda.

According to Stephen Asiimwe, UTB Chief Executive Officer, under the merger, the two countries will have healthy tourism exchanges whenever marketing opportunities such as tourism marts and expos arise in the two countries and the Great Lakes Region in general.

As a result, social-economic problems such unemployment will be effectively addressed because Tourism is the world’s biggest employer, employing at least one of every ten people in its various sub-sectors such as Roads and Transport, Hotel and accommodation among others.

To aid in this realization, Uganda’s High Commissioner to Rwanda, Richard Kabonero said Rwanda will with immediate effect start by stamping out hindrances that have over the years suffocated a healthy business exchange between the two countries such as the border to border bureaucracies.

According to Edwin Muzahura, Head of Marketing UTB, the board’s choice for Rwanda was highly influenced by the fact that no other country in the region feeds Uganda with as much tourists as Rwanda.
 

 

Comments (0)

Perezida Kagame ntiyemerana n’abavuga ko Afurika idateze gutera imbere

Posted on 07 December 2011 by peter

Perezida atangaza ko Afurika ari umugabane urimo gutera imbere kandi ko abantu badakwiye kuyibona nk’umugabane wo gufashwa ahubwo ko Afrika ikwiye gufatwa nk’ahantu habereye ishoramari kubera umutungo kamere wayo.

Ibi yativuze mu kiganiro kihariye yagiranye n’umunyamakuru wa BBC, Andrew Marr, ubwo yari yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Common Wealth yaberaga i Perth muri Australia.

Marr amubajije ku cyo yabwira abantu batekereza ko Afurika ari umugabane udateze gutera imbere, Perezida Kagame yasubije ko abo bantu bibeshya; ko Afurika iri ku murongo w’iterambere kandi rikomeye.

Yagize ati “Afurika ifite ubukungu kamere, abantu bakwiye kurekeraho gutekereza ko ari ahantu ho gukorera ibikorwa by’ubufasha no gutera inkunga. Ni ahantu ho gukorera ishoramari.”

Perezida Kagame kandi yanahakanye ibivugwa ko mu  Rwanda nta demokarasi ihari,  nyuma y’uko imwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu imushinjirije kwiharira amatora ya 2010 aho yagize amajwi angana na 93%. Kagame yibaza impamvu abantu bavuga ko nta demokarasi ihari kandi abaturage bagira uruhare mu bikorwa byose; nk’uburezi, ishoramari, ibikorwaremezo, n’ibindi.

Ku bwe asanga byibura kuba harabaye amatora biruta kuba nta yari kuba. Yongeyeho ko n’ibihugu bishimwa ko byateye imbere muri demokarasi nabyo bigira amategeko umuntu adashobora kurengera.

U Rwanda rwinjiye mu muryango wa Common Wealth mu 2009.

Comments (0)

Advertise Here