Ahantu nyaburanga hitwa mu miko y’abakobwa haherereye mukagali ka Mukore mu mudugudu wa Gaseke mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Ngororero, hagiye gutunganywa n’akarere maze hashyirwe muduce tuzajya dusurwa n’aba mukerarugendo muri ako karere.
Ibikorwa byo guteza imbere ubukerarugendo mu karere ka Ngororero bikaba byitaweho muri iki gihe, ahanini hibandwa ku guteganya ahazatunganyirizwa ubukerarugendo, kuhageza imihanda no kubaka amahoteri.
Umukozi w’akarere ushinzwe ibidukikije Bwana Bustan Sebitereko akaba yaradutangarije ko mumiko y’abakobwa ari hamwe muhazatunganyirizwa ubukerarugendo, dore ko hegeranye n’ahandi hazwi cyane hitwa kumukore wa Rwabugiri, naho mu kagali ka Mukore.
Icyakora abaturiye mumiko y’abakobwa ntibahuza kumateka yahoo hantu. Bamwe barimo umusaza wo muri ako kagali witwa Nsengiyumva Faustin avuga ko iyo nyito ngo yaturutse ku bakobwa bane b’umwami bari bavuye ahitwa i Muramba, bageze munzira ahitwa mu nyamata bagira inyota bashaka amazi yo kunywa, umusore barikumwe afora umuheto ararasa, Aho umwambi uguye havuka iriba abakobwa baranywa bashira inyota.
Bakomeje urugendo baza bagera ku giti cy’umuko batutubikanye, baca amababi yacyo bihanagura ibyuya, muri ako kanya ngo baba bararigise, barigitana na cyagiti cy’umuko, nuko hitwa mumiko y’abakobwa gutyo.
Hari n’abandi ariko bavuga ko iyo nyito yaturutse kubakobwa b’umwami bavuga ko ari Ndahiro II Cyamatare, ngo bahungiye aho hantu ubwo ibwami hari hatewe maze ababisha baza kuhabafatira barahabatsinda, maze babajugunya mu iriba ryari aho hantu, niko kuhita gutyo.
Ikigaragara iyo ugeze mumiko y’abakobwa ni uko kugeza magingo aya hari icyobo cyamezeho igihuru, ndetse hakaba hari n’ibishibu (ibiti byashibutse) kugiti kinini cy’umuko cyahoze. Aho hantu hahora hatoshye, ndetse abahatuye bavuga ko niyo bahatwitse hanga gushya kandi iryo riba ngo ntiryasibanganye burundu nubwo ibihuru bihari bitemerera umuntu kurigeraho.





























Follow Us!