Archive | Amakarita

RDB na Google bageze 2

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : RDB na Google bageze Rubavu bakora ishusho y ubukerarugendo

Posted on 27 March 2012 by peter


Itsinda ry’abantu 50 ryageze mu karere ka Rubavu rikora ishusho y’ubukerarugendo izagaragara ku rubuga rya internet rwa google (google map) kuva tariki 23 kugera 24 Werurwe 2012.

RDB na Google bageze 1

Iyi shusho izashyirwamo amahoteli (hotels), amabanki (banques), amabutiki (boutiques), amaresitora (restaurants), inzu zikorerwamo ubukorikori (maisons d’arts), aho kubariza amakuru y’ubukerarugendo (tourism information centres) n’ibindi.

Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’icy’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gifatanyije na google nk’uko Téléphore Ngoga ushinzwe kubungabunga pariki z’igihugu muri RDB yabisobanuye.

Ngoga akomeza avuga ko iyi shusho izafasha ba mukerarugendo, abacuruzi n’abandi bantu batandukanye kumenya aho babariza ikintu icyo aricyo cyose babirebeye kuri google map.Yongeraho kandi ko iyi shusho izateza imbere abacuruzi n’ubukerarugendo.

RDB na Google bageze 2

By’umwihariko ngo iyi shusho izajya yerekana izina ry’ahantu, aho haherereye, ibihakorerwa, hamwe na hamwe bakerekana ko hashobora gukoreshwa ikarita mpuzamahanga ya Visa n’ibindi nk’uko Ngoga yabishimangiye.

Richard Rusa, uhagarariye google mu banyeshuri (google student ambassador), akaba aniga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba yishimiye ko RDB yabagize abafatanyabikorwa kuko itsinda ryabo rikunda kumenyekanisha igihugu cyabo.

Rusa yongeraho ko gahunda yo gukora ishusho y’u Rwanda ku ikarita izahoraho. Yagize ati « Tugomba gusimbuza bimwe mu byashyizweho bitakiriho, kongeraho, guhindura kugirango tuyobore abantu. »

Mu bari gukora iyi shusho y’ubukerarugendo harimo abanyeshuri bo muri NUR, Umutara Polytechnique n’Ishuri ry’Uburezi (KIE). Bamwe bakaba batangaza ko ingorane bari guhura nazo ari ibura rya connexion ya internet bigatuma igikorwa kitihuta, abandi bakavuga ko ikarita y’umujyi wa Gisenyi yakozwe na RDB bari kugenderaho ishobora kuba yarakozwe kera kuko hari ibitariho.

Iri tsinda rikaba rimaze kugera mu turere twa Kirehe, Ngoma, Karongi, Musanze na Rubavu kandi ngo bazakomeza mu Rwanda hose.


Comments (0)

Advertise Here