Archive | Inzibutso

Tags: , , , , , , , ,

Urwibutso rwa Gisozi rwatangiye kumurikira abanyarwanda amateka ya Jenoside

Posted on 15 May 2013 by peter

Urwibutso rwa Gisozi rushyinguyemo abazize Jenoside mu mujyi wa Kigali kuva taliki ya 13 Gicurasi,2013 rwatangiye kumurikira abanyarwanda amateka yaranze u Rwanda mu gihe cya Jenoside.

Iki gikorwa cyiswe imurikabikorwa ry’inzira y’amahoro rizamara ibyumweru bitatu mu karere ka Rubavu urubyiruko ruganirizwa amateka yaranze u Rwanda runasura ibikorwa by’uru rwibutso.

Abakozi b’urwibutso rwa Gisozi bakaba batangaza ko bashaka kubaka amahoro bahereye kubibazo u Rwanda rwahuye nabyo, ubuyobozi bw’u rwibutso rwa Gisozi bukaba bwarazanye bimwe mu bikorwa busanzwe bwereka abasuye uru Rwibutso ruri kuGisozi, aho abatarabasha kuhagera bazashobora kwirebera aya amateka.

Mu kigo cya Jeunesse Nouvelle niho hashyizwe inyandiko n’amashusho manini agaragaza uburyo jenoside yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, uburyo yateguwe naho u Rwanda rugeze rwubaka icyizere mu banyarwanda nyuma y’imyaka 19 Jenoside ihagaritswe.

Gahongayire Appollon umuyobozi wa gahunda y’uburezi ku rwibutso rwa Gisozi agaragaza ko urubyiruko ruzashobora kuhigira amateka ndetse bikabafasha kugira imibanire myiza. “Amashuri azajya azana abanyeshuri kwigira kumateka yabaye mu Rwanda, bashobore kubyirebera, ndetse nyuma yo kugaragarizwa amateka babahe n’ibiganiro mu matsinda kugirango bumve uruhare rwabo mu kubaka amahoro”.

Naho umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe ubumwe n’ubwiyunge Dr Habyarimana agaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu mibanire y’abanyarwanda nyuma ya Jenoside. “ hari intambwe imaze guterwa n’abanyarwanda mu mahoro n’ubumwe n’ubwiyunge, kandi ibyo bigaragarira buri wese ushingiye ku mibanire, ubumwe bwabo mu gufashanya no komora ibikomere no kugaragarizanya urukundo.”

Akarere ka Rubavu niko gatangiriyemo ibi bikorwa abaturage bagahamagarirwa kubyitabira kugira ngo bishobore kubafasha kumenya amateka yaranze u Rwanda, bakagira n’imigambi bafata mu kwiyubakira ubumwe n’urukundo biyubakira igihugu.

 

 

Share

Comments (0)

Cleaning genocide memorials, a healing effect to survivors

Ruhango: Cleaning genocide memorials, a healing effect to survivors

Posted on 14 May 2013 by peter

 Cleaning genocide memorials, a healing effect to survivors

Genocide memorials’ cleaning towards commemoration has proved to be comforting especially to genocide survivors who take the activity as restoring value the killers denied the victims.

This is because some 1994 Tutsi genocide survivors take time to clean and plant more flowers around memorial sites as a way of honoring the dead.

Ibrahim Ndori, a genocide survivor in Ruhango district confirms that seeing different people giving a hand in tidying those places towards commemoration gives them hope and happiness.

Among the people that turn up to clean genocide memorial sites include Red Cross Rwanda, students, and local leaders among others.

The vice-mayor for social affairs in Ruhango district, Jolie Germaine Mugeni says the district administration has continuously rendered support to make genocide survivors feel cared for.

 

 

Share

Comments (0)

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Tags: , , , , , , ,

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamwe

Posted on 12 May 2013 by peter

Ruhango: Gusukura inzibutso biri mu bifasha imitima ya bamweBuri gihe iyo kwibuka abatutsi bazize jenoside mu Rwanda mu mwaka  w’ 1994 byegereje, usanga ahantu hari inzibutso zishyunguwemo imibiri y’abishwe muri jenoside zitabwaho zigasukurwa zikongera gushyirwaho indabo, n’ibindi.

Uku gusukurwa kw’izi nzibutso, abarakotse jenoside yakorewe abatutsi, ngo babifata nk’ibikorwa bikomeye byo gusubiza agaciro abishwe muri jenoside, ibi bigatuma imitima yabo idakomeza guheranwa n’agahinda.

Ibrahim Ndori n’umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu karere ka Ruhango, avuga ko buri gihe iyo kwibuka bigeze bakabona abantu batandukanye bashishikajwe no guha agaciro ababo batunganya ahashyinguye imibiri yabo, bumva bagaruye icyizere ndetse guheranwa n’agahinda bigahagarara.

Bamwe mu bakunze kugaragara mu bikorwa byo gusukuru inzibutso, ubonamo umuryango mpuzamahanga utabara imbabare croix rouge, abanyeshuri, abayobozi, n’abandi.

Umyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mugeni Jolie Germaine, avuga ko nk’ubuyobozi nabwo buba bushishikajwe no guharanira icyatuma ababuze ababo badakomeza guheranwa n’agahinda, bakagerageza kubaba hafi bishoboka.

 

 

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , ,

RUSIZI: abayobozi batandukanye basuye urwibutso rwa nyarushishi basanze hari ibikwiye guhinduka mu myubakire yarwo

Posted on 30 April 2013 by peter

Nyuma y’aho abayobozi batandukanye bakomeje gusura  urwibutso rwa Nyarushishi rwubatswe nk’icyitegererezo mu Karerere ka Rusizi, mu kugenzura aho imirimo yo kurwubaka igeze , Abakozi ba komisiyo yo kurwanya Jenoside ya korewe abatutsi mu Rwanda bari kumwe  n’abayobozi batandukanye b’inzego zikorera mu karere ka Rusizi ubwo basuraga uru rwibutso basanze hakiriho imirimo myinshi igomba kubanza gutunganywa mbere yo kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ni nyuma y’ aho akarere ko kari gafite gahunda yo kuzarushyinguramo mu kwezi kwa 5, 2013 .

Gusa nubwo gahunda yo gushyingura iyi mibiri y’ abazize jenoside yasubijwe inyuma ngo ntabwo inzego zitandukanye zaba iz’umutekano, iza IBUKA na CNLG bari bigeze bashima uru rwibutso rwubatswe n’akarere ka Rusizi nk’urwibutso rwi’cyitegererezo kuko ngo imyubakire yarwo itari ihwitse

Ibi rero bikaba byashimishije Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ”IBUKA” muri aka Karere  , ubwo kuwa 26/04/2013, babuzwaga gushyingura muri uru rwibutso rutaratungana.

Uku gusura ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Nyarushishi ruri mu Karere ka Rusizi bibaye mu rwego rwo kurebera hamwe n’inzego zifite mu shingano imitunganyirize y’uru rwibutso niba koko ibisabwa ngo rube rwashyingurwamo byuzuye  dore ko byavungwaga ko abashyinguye hirya no hino mu karere ka Rusizi bagomba kwimuri rwa muri uru rwibutso.

Gusa nyuma yo kurusura no kungurana ibitekerezo iri tsinda ryasanze  hakiri imirimo igomba kubanza gukorwa kugira ngo uru rwibutso rube rwashyingurwamo nkuko umukozi ushinzwe kubika no kubungabunga ibimenyetso bya jenoside muri CNLG, Muhoza Martin yabitangaje

Hari hamaze iminsi havugwa kutumvikana hagati y’Akarere ka Rusizi n’Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi muri aka Karere  ku bijyanye no gushyingura muri uru rwibutso hutihuti. Kuba rero habaye hahagaritswe uku  gushyingura muri uru rwibutso rwa Nyarushishi ngo byubatse abarokotse . uyu ni Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Rusizi , Nkurunziza Chaste

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Nzeyimana Oscar asanga ngo bitazabuza gushyingura muri iki gihe cy’iminsi 100 hibukwa ku nshuro ya 19 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko ngo mu gihe cy’icyumweru kimwe hazaba habonetse abashobora gukora igishushanyo mbonera cy’uru rwibutso kugirango abe aricyo kigenderwaho mu kurwubaka  mu buryo bukwiye

Kugeza ubu imva rusange izashyingurwamo yamaze kuzura gusa inzu ndagamateka y’uru rwibutso niyo itarubatswe mu buryo bukwiye kuko igomba gukosorwa ndetse n’izindi nyubako biteganyijwe ko zizubakwa kuri uru rwibutso zirimo icyumba cy’inama ndetse n’isomero.

Urwibutso rwa Nyarushishi ruherereye mu Murenge wa Nkungu biteganijwe ko ari rumwe mu nzibutso zo ku rwego rw’Akarere ruzashyingurwamo imibiri isaga ibihumbi 12 izaba ivuye hirya no hino mu zindi nzibutso. Nyarushishi ikaba yatoranijwe nka hamwe mu hari harokokeye abatutsi ariko na none hakicirwa abatari bake  no mugihe hari Ingabo z’abafaransa mucyiswe zone turquoise.

 

Share

Comments (0)

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Tags: , , , , , ,

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKA

Posted on 26 April 2013 by peter

Genocide victims should not be buried anywhere-IBUKAThis was said while in a ceremony to commemorate the genocide victims in Tumba sector, Huye district, on the 21/04/2013.

“These people suffered very bad deaths and therefore this is why they are supposed to be buried in memorial sites where they can be remembered very often”, said the vice president of IBUKA, Nkuranga.

He added on explaining why they are buried in memorial site saying that these are places with security which limits many people from going there.

He gave an example of people who bury them in their homes and later shift to other places leaving the deceased at any one’s mercy.

Again Nkuranga said that places like the cemeteries after 20yrs can be used for other purpose which is not like the memorial sites.

With this therefore he called on people to give information about such people who are not buried in memorial sites, so that they can receive descent burial, in a place where they will not face any such problems.

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , ,

Ngoma: motorcyclists visit Kibungo memorial site

Posted on 25 April 2013 by peter

m_01

Motorcyclists in SYTRAMORWA, in the Eastern Province visited Kibungo memorial site and gave an aid of Rwf 90.000 to help in the maintenance of the site.

SYTRAMORWA leadership said that they had visited many memorial sites with the aim of learning more about the genocide history as youths who are the future leaders of the nation.

“We decided to go across the whole district to help the youths who were still very young during the 1994 genocide get to know more about it”, said Aloys  Rwabarinda from the group.

“We believe this will help the youths doing this job know the history that befall the country and therefore help never happen again”, added on Rwabalinda.

The IBUKA representative in Ngoma Samson Gihana said that this was very good for all the youths in motorcycling since the genocide took place when most of them were still young and other not yet born

“These youths should know more about the genocide, how it was started, stopped and how far the nation is in rebuilding itself”, said Rwabalinda.

These youths said that knowing such history will help them fight people who undermine the genocide, and those with any genocide ideologies.

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , ,

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

Posted on 25 April 2013 by peter

Abazize jenoside ntibagomba gushyingurwa ahabonetse hose- Nkuranga Egide

 

 

Avuga ko abazize jenoside batagomba gushyingurwa ahabonetse hose, Egide Nkuranga, Visi Perezida wa Ibuka ku rwego rw’igihugu, yabwiraga abaturage bo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye, bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi bari batuye muri uyu Murenge, kuwa 21/4/2013.

Uyu muyobozi yateruye agira ati “abazize jenoside bazize urupfu rudasanzwe. Si abo gushyingura ahabonetse hose.” Aha yasobanuraga impamvu hari imibiri y’abazize jenoside ikurwa aho yari ishyinguye, mu ngo, ikazanwa mu nzibutso.

Yakomeje avuga ko indi mpamvu abazize jenoside bashyingurwa mu nzibutso ari uburyo bwo gushyira imibiri yabo ahantu harinzwe, hatapfa kuvogerwa n’ubonetse wese.

Aha yatanze urugero rw’abantu bagiye bashyingura abantu babo mu ngo zabo hanyuma bakajya kuba ahandi hantu nk’i Kigali, nuko hakagira abaza kuhamena imyanda, ba nyir’abantu badahari.

Ikindi, ni uko ngo ahantu hasanzwe hashyinguwe abantu, biba byemewe ko nyuma y’imyaka 20 hashobora kwifashishwa mu bundi buryo. Urugero nk’iyo ari mu irimbi, nyuma y’imyaka 20 bashobora kugaruka bakahashyingura abandi bantu.

Nkuranga rero ati “gushyingura abantu mu nzibutso bituma bajya aho batazapfa gukurwa.”

 

 

Share

Comments (0)

Tags: , , , , , , , ,

Ngoma: Abamotari bagize SYTRAMORWA mu ntara y’iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo

Posted on 24 April 2013 by peter

m_01

Urubyiruko rukora umwuga wo gutwara abantu ku mamoto rwibumbiye muri sindika yitwa SYTRAMORWA  y’abamotari bakorera mu ntara y’ iburasirazuba basuye urwibutso rwa Jenocide rwa Kibungo banatanga inkunga y’amafaranga ibihumbi 90.

Ubuyobozi bw’iyi sindika butangaza ko bumaze gusura inzibutso nyinshi mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa n’amateka ya Jenocide  nk’urubyiruko zo mbaraga z’igihugu.

Uhagarariye iyi sindika mu ntara y’ iburasirazuba, Rwabarinda Aloys,yavuze ko impamvu bahisemo kuzengururka uturere twose basura inzibutso zaho ari uko benshi mu rubyiruko bahagarariye rw’abamotari Genocide yabaye bakiri bato cyane, bityo ngo  bakeneye gusobanukirwa neza n’ibyabaye mu Rwanda.

Yagize ati” Icyatumye duhitamo gusura inzibutso nuko abenshi mubo duhagarariye Jenocide yabaye bataravuka, n’abari baravutse bari abana niyo mpamvu twavuze tuti dusure inzibutso  tumenye amateka turwanye abapfobya Jenocide kuko tuzaba tuzi ukuri.”

Mu ijambo rye uhagarariye “Ibuka”umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenocide mu Rwanda ku rwego rw’akarere ka Ngoma,Gihana Samson,yavuze ko abamotari ari urubyiruko rukeneye kumenya amateka y’ u Rwanda kuko bakiri bato na Jenocide yabaye bakiri bato abandi bataravuka.

Yagize ati ”Ni aba bana batoya baracyari hagati y’ imyaka 18 na 20,bakeneye kwigishwa bakeneye kumenya Jenocide uko yakozwe uko yahagaritswe ndetse naho tugeze ubungubu twiyubaka.”

Nyuma yo gusobanurirwa amateka ya Jenocide uru rubyiruko rwavuze ko kumenya amateka nk’ayo bituma bahangana n’abashaka gupfobya Jenocide ndetse n’abigisha ingengabitekerezo yayo.

Share

Comments (0)

Rwesero cell youth

Tags: , , , , ,

Nyamagabe: Rwesero cell youth visit Murambi Memorial Site

Posted on 21 April 2013 by peter

The youth accompanied by their parents from Rwesero cell in Busasamana sector in Nyanza district on Thursday the 18th.April.2013 visited Murambi memorial site in Nyamagabe district where most victims of the 1994 genocide against Tutsis are laid to rest.

Rwesero cell residents visit

Rwesero cell residents visit Murambi memorial site

 

This youth came to learn about the preparation and implementation of the 1994 genocide against the Tutsis in the 1994.

“Youth heard a lot of things during the commemoration period but they never exactly got to know all the answers to their questions about the 1994 genocide against Tutsis. The residents and leaders of Rwesero cell therefore decided that the youth can learn a lot from Murambi memorial site” explained Beatha Mukantaganira.

Mukantaganira also explained that the youth that visited Murambi Memorial Site is mainly composed of children who survived the 1994 atrocities, off springs of genocide survivors as well as children from families that perpetrated the 1994 genocide.

The youth learnt a lot from this memorial site as they saw bodies of genocide survivors, tools that killed them, learnt history and resolved to form a forum to ensure that genocide never happens ever again.

Rwesero cell youth

A girl writing in visitors’ book at Murambi memorial site

 

Jean de Dieu Murengezi a parent that had accompanied the youth between 15 and 20 years says “we thought it would be a good legacy to leave to our children for them to know about the 1994 genocide and for them to make sure it never happens ever again.”

Jean Pierre Ngirinshuti the president of IBUKA in Rwesero cell says the act of explaining the history thoroughly for the youth is a very good venture towards  securing an anti genocide future.

The people who prepared genocide were inhuman but now that Rwanda is ensuring a unified people who love their country and ready to protect it, there will never be genocide ever.

 

Share

Comments (0)

Rubavu 10 by amafaranga

Tags: , , , , , ,

Rubavu: 10% by’amafaranga yatanzwe n’abaturage mu gaseke ko gutera inkunga abacitse ku icumu azakoreshwa mukubaka urwibutso rwa komini Rouge

Posted on 21 April 2013 by peter

Rubavu  10 by amafaranga

Urwibutso rwa Gisenyi rwiswe komini rouge rutarashobora kuzura kubera kubura ubushobozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hamwe n’abayobozi b’inzego za IBUKA na CNLG mu karere bemeranyije ko amafaranga agera 10% yatanzwe mu gaseke ko gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 azakoreshwa mu kubaka urwibutso rwa Komini rouge rutaruzura ngo abahajugunywe bashobore gushyingurwa mucyubahiro.

Mu cyumweru cyo gutangiza icyunamo cy’iminsi 100, abaturage bo mu karere ka Rubavu bashoboye gukusanya inkunga igera kuri miliyoni 39 548 425, ariko abaturage bavuga ko ayo mafaranga yagaruka mu mirenge agafasha abacitse ku icumu kuko bitabashimisha kubona abavandimwe babo hari abakinyagirwa ndetse abandi bakagira amazu adafite ubwiherero.

Ubuyobozi bw’akarere na IBUKA mu karere ka Rubavu bukavuga ko kuri iyi nkunga bwagira amafaranga bubonaho kugirango ashobore gufasha akarere kubaka urwibutso rugomba gushyingurwamo mucyubahiro abantu biciwe ahitwa komini rouge, cyane ko ibyobo bajugunywemo abantu nanubu batarakurwamo imyaka 19 ikaba ishize.

Umwaka wa 2012 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu na Ibuka bavugaga ko bazakora ibishoboka urwibutso rwa Komini rouge rugashobora kubakwa, nyamara nubwo amafaranga yakusanyijwe yakoreshejwe ururwibutso ruracyaneye byinshi, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere bugasaba abatanga inkunga kwibuka ko uru rwibutso rucyeneye kubakwa kandi abarujugunywemo bari batuye mucyahoze ari perefegitra ya Gisenyi.

Nkuko byemejwe mu nama igaragaza amafaranga yatanzwe nicyo azakoreshwa umuyobozi bw’akarere  ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan avuga ko amafaranga angana  na 10% ariyo azakoreshwa mukubaka urwibutso, asigaye agafasha abacitse ku icumu, cyakora avuga ko gufasha abacitse ku icumu Atari ukubashyira ibyo kurya, ahubwo ngo ni ukubafasha gusana inzu zatangiye kwangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ashimira abaturage bagize umutima wo gutanga kuko bigaragaza ubushake bafite bwo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, agahamagarira n’abandi gutera intambwe yo gufasha kugira ngo barusheho kwigira no kwiha agaciro bacyemura ibibazo bifitemo.

 

Share

Comments (0)

Advertise Here

Top Network News

Rwanda president Paul Kagame hits campaign with Jeannette Kagame, Ivan Kagame and Ange Kagame

A Voyage Through The Life Of Our Late Inyumba Aloisea , Refugee – Leader – Minister – Legend

Jeannette Kagame : Study Finds Rwanda Is “BEST PLACE” For Women Politicians

President Paul Kagame along with Jeannette , Ange and Ivan Kagame - The first family of Rwanda

Subscribe

Enter your email address:

Advertisment