
Abaturage bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo bamaze kwiyuzuriza urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu mwaka 1994.
Abasaza n’abacekuru batuye ku musozi witwa Mwotsi bavuga ko wahawe iri zina kubera amateka uzwiho mu Rwanda yo gutwikira, kumenesha ndetse no kwica abatutsi bari bawutuyeho kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu mwaka w’1994. Mbere y’uko urangwa n’aya mateka witwaga Mwaka.
Abazi amateka y’uyu musozi ndetse bavuga ko bayahagazeho bemeza ko uyu musozi wanakoreweho ibikorwa by’iyica rubozo abatutsi kuko abari bawutuyeho batangiye kujugunywa mu mugezi wa Nyabarongo kuva kera.
Salongo Kabayiza umusaza watuye kuri uyu musozi kuva mbere y’umwaka w’1959 avuga ko byari bibabaje ko nta rwibutso rwabaga aha kuko ari ahantu haranze amateka mabi cyane.
Salongo ati: “ibyabereye kuri uyu musozi; byaba ari ukudutwikira cyangwa kutwuhira nyabarongo si amateka numvise njye nabihagazeho kuko byambayeho mu myaka ya kera ndetse no mu 1994, byari bibabaje rero kubona tutagira urwibutso ngo twibuke abacu ndetse n’ibyo twabayemo”.
Mu gihe ahandi hatari hake mu Rwanda, usanga leta ariyo yubaka inzibutso za jenoside, muri uyu murenge wa Byarusange siko biri kuko abaturage ubwabo aribo bagize uruhare runini mu kurwubaka.
Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange Uwamariya Beatrice avuga ko miliyoni zigera kuri 14 z’amafaranga y’u Rwanda zaturutse mu mikoro y’abaturage kuko buri wese mu murenge yigomwe amafaranga 1000 kugirango agere kuri izi miliyoni.
Nyuma yabwo nabwo bakaba barakomeje n’ibikorwa by’umuganda mu rwego rwo kurwiyubakira badategereje inkunga izava hanze. Ibi bikorwa by’amaboko y’abaturage nabyo bikaba byarabariwe miliyoni 12 mu gihe inkunga babonye ingana na miliyoni umunani bahawe n’akarere ka Muhanga.
Nyamara n’ubwo uru rwibutso bigaragara ko rwuzuye, abaturage bo cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuyobozi bwa Nyarusange basanga bidahagije kuko hagikenewe kubaka ahazajya hamurikirwa amateka cyane ko uyu musozi ufite amateka mabi kuva ku gihe cy’abakoloni.
Depite Rwigema Gonzague nawe uvuka muri uyu murenge avuga ko bikwiye ko hajyaho uburyo bwo gushakisha ahantu hose haba harajugumywe imibiri y’abatutsi bishwe kuva mu mwa w’1959, mu myaka yakurikiye uyu ndetse no mu mwaka w’1994. Ibi akaba abivugira ko ngo kuva muri iyo myaka yose aba batutsi bajugunywaga mu byobo.
Imirimo yo kubaka uru rwibutso yatangiye ku ya 13 Mata 2011. Uru rwibutso rushinguyemo imibiri 825 yavuye mu mirenge ya Nyarusange ari naho rwubatse, Mushishiro, Muhanga, Nyamabuye na Mwendo wo mu karere ka Ruhango. Rufite ubushobozi bwo kwakira imibiri 1200.
Follow Us!