Tag Archive | "amateka"

Muhanga Abatuye umusozi wari uzwiho gutwikira Abatutsi kuva 1959 bawubatesho urwibutso

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Muhanga: Abatuye umusozi wari uzwiho gutwikira Abatutsi kuva 1959 bawubatesho urwibutso

Posted on 27 June 2012 by peter

Muhanga  Abatuye umusozi wari uzwiho gutwikira Abatutsi kuva 1959 bawubatesho urwibutso

Abaturage bo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo bamaze kwiyuzuriza urwibutso rw’abazize jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu mwaka 1994.

Abasaza n’abacekuru batuye ku musozi witwa Mwotsi bavuga ko wahawe iri zina kubera amateka uzwiho mu Rwanda yo gutwikira, kumenesha ndetse no kwica abatutsi bari bawutuyeho kuva mu mwaka w’1959 kugeza mu mwaka w’1994. Mbere y’uko urangwa n’aya mateka witwaga Mwaka.

Abazi amateka y’uyu musozi ndetse bavuga ko bayahagazeho bemeza ko uyu musozi wanakoreweho ibikorwa by’iyica rubozo abatutsi kuko abari bawutuyeho batangiye kujugunywa mu mugezi wa Nyabarongo kuva kera.

Salongo Kabayiza umusaza watuye kuri uyu musozi kuva mbere y’umwaka w’1959 avuga ko byari bibabaje ko nta rwibutso rwabaga aha kuko ari ahantu haranze amateka mabi cyane.

Salongo ati: “ibyabereye kuri uyu musozi; byaba ari ukudutwikira cyangwa kutwuhira nyabarongo si amateka numvise njye nabihagazeho kuko byambayeho mu myaka ya kera ndetse no mu 1994, byari bibabaje rero kubona tutagira urwibutso ngo twibuke abacu ndetse n’ibyo twabayemo”.

Mu gihe ahandi hatari hake mu Rwanda, usanga leta ariyo yubaka inzibutso za jenoside, muri uyu murenge wa Byarusange siko biri kuko abaturage ubwabo aribo bagize uruhare runini mu kurwubaka.

Aha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarusange Uwamariya Beatrice avuga ko miliyoni zigera kuri 14 z’amafaranga y’u Rwanda zaturutse mu mikoro y’abaturage kuko buri wese mu murenge yigomwe amafaranga 1000 kugirango agere kuri izi miliyoni.

Nyuma yabwo nabwo bakaba barakomeje n’ibikorwa by’umuganda mu rwego rwo kurwiyubakira badategereje inkunga izava hanze. Ibi bikorwa by’amaboko y’abaturage nabyo bikaba byarabariwe miliyoni 12 mu gihe inkunga babonye ingana na miliyoni umunani bahawe n’akarere ka Muhanga.

Nyamara n’ubwo uru rwibutso bigaragara ko rwuzuye, abaturage bo cyane cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ubuyobozi bwa Nyarusange basanga bidahagije kuko hagikenewe kubaka ahazajya hamurikirwa amateka cyane ko uyu musozi ufite amateka mabi kuva ku gihe cy’abakoloni.

Depite Rwigema Gonzague nawe uvuka muri uyu murenge avuga ko bikwiye ko hajyaho uburyo bwo gushakisha ahantu hose haba harajugumywe imibiri y’abatutsi bishwe kuva mu mwa w’1959, mu myaka yakurikiye uyu ndetse no mu mwaka w’1994. Ibi akaba abivugira ko ngo kuva muri iyo myaka yose aba batutsi bajugunywaga mu byobo.

Imirimo yo kubaka uru rwibutso yatangiye ku ya 13 Mata 2011. Uru rwibutso rushinguyemo imibiri 825 yavuye mu mirenge ya Nyarusange ari naho rwubatse, Mushishiro, Muhanga, Nyamabuye na Mwendo wo mu karere ka Ruhango. Rufite ubushobozi bwo kwakira   imibiri 1200.

   

 

 

Comments (0)

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Abanyagakenke bazaharanira ko nta Jenoside yasubira kuba ukundi- Umuyobozi w’akarere wungirije

Posted on 29 May 2012 by peter

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira

Abacitse ku icumu bo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru baherekejwe n’abayobozi batandukanye tariki ya 27/05/2012 basuye Urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yaranze i Murambi.

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira 1

Nyuma yo kunamira imibiri ibihumbi 21 ihashyinguwe no gutambagizwa urwibutso, basobanuriwe amateka ya Jenoside yaranze i Murambi.

Mutangana Simone, umwe mu bantu  bakeya bagize amahirwe yo kurokokera aho i Murambi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu mwaka w’i 1963 muri Gikongoro ariko noneho mu mwaka w’i 1994 biba akarusho bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwariho mu gihe cya Jenoside.

Abatutsi bakomoka muri komini zitandukanye zo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bakusanyirijwe i Murambi abayobozi ba gisivile na gisirikare babizeza umutekano maze babima amazi bikurikirwa n’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi ibihumbi 50; nk’uko Mutangana akomeza abisobanura.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin avuga ko abaturage barushijeho gusobanukirwa amateka ya Jenoside no guharanira ko bitazasubira. Ati : « Kumenya amateka ya Jenoside y’i Murambi bituma Abanyagakenke baharanira ko nta Jenoside yasubira kuba ukundi kandi bagahanira ko twese twaba umwe. »

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu  Ibuka mu karere ka Gakenke, Uwimana Dieudonné avuga ko amateka ya Jenoside agomba gutuma Abanyarwanda bunga ubumwe bakarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu bihumbi 50 by’Abatutsi byahungiye i Murambi mu gihe cya Jenoside, abantu 12 ni bo bonyine babashije kuroka ubwo bwicanyi.


 

Comments (0)

Minisitiri Mitali akata umugozi wo gutaha kumugaragaro inzu y’ubugeni n’ubuhanzi bushingiye ku mafoto

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : U Rwanda rwifatanyije n ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w ingoro z umurage

Posted on 21 May 2012 by peter

 

Tariki 18 Gicurasi buri mwaka ibihugu byo mu isi byizihiza umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage ku rwego rw’igihugu uwo muhango wizihirijwe i Rwesero ahubatswe ingoro y’ubuhanzi n’ubugeni mu karere ka Nyanza.

Minisitiri Mitali akata umugozi wo gutaha kumugaragaro inzu y’ubugeni n’ubuhanzi bushingiye ku mafoto

Minisitiri Mitali akata umugozi wo gutaha kumugaragaro inzu y’ubugeni n’ubuhanzi bushingiye ku mafoto

Ibirori by’uyu munsi byahuriranye n’igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ubuhanzi bushingiye ku mafoto cyakozwe na Minisitiri Protais Mitali ufite umuco mu nshingano ze.

Minisitiri Mitali ageza ijambo ku bitabiriye ibirori by’ umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage

Minisitiri Mitali ageza ijambo ku bitabiriye ibirori by’ umunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage

Nk’uko Minisitiri Ptotais Mitali wari umushyitsi mukuru yabisobanuye ubuhanzi bushingiye ku mafoto ni ikintu gishya mu gihugu ariko buzarushaho guhesha igihugu isura nzira igaragaza amateka n’umuco by’u Rwanda rwo hambere ndetse n’ibihe by’iterambere rurimo.

 

Ashingiye mu mafoto yamuritswe n’ibyamamare muri uwo muhango yavuze ko ubuhanzi bushingiye ku mafoto ari kimwe mu bintu byakorwa kandi bigakurura bamukerarugendo banyuranye maze igihugu kikabibonamo amadovize atubutse.

Aha basobanurirwaga n’iyo mpunguke akamaro ku buhanzi  bushingiye ku mafoto

Aha basobanurirwaga n’iyo mpunguke akamaro ku buhanzi bushingiye ku mafoto

Mu ngoro y’ubuhanzi n’ubugeni iri i Rwesero mu karere ka Nyanza hamuritswemo amafoto agaragaza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muRwandahifashishijwe uburyo bw’amafoto ku nkuta.

 

SebukangagaJean Baptisteumunyarwanda w’inzobere mu kugaragaza amateka yifashishije uburyo bw’ifoto avuga ko ubwayo yivugira.

 

 

Akoresheje ubwo bunararibonye bwe yerekanye uko umuryango nyarwanda ubanye neza nyuma ya jenoside akoresheje amafoto. Usibye uyu munyarwanda hari n’ibindi byamamare byagaragaje uko amafoto yagaragaza amateka nta bundi buryo bundi bwifashishijwe.

Iri torero ribyina imbyino nyarwanda ryashimishije benshi

Iri torero ribyina imbyino nyarwanda ryashimishije benshi

Muri ibyo byamamare harimo Umukabwe w’imyaka 80 witwa Kaddu Wasswa ukomoka mu gihugu cyaUgandaakoresheje amafoto yerekanye amwe mu mateka y’ubuzima bwe undi ni  Pieter Hugo ukomoka muri Afurika y’epfo ugaragaragaza amateka ya jenoside yo muRwandaakoresheje  amafoto.

 

 

Umuliisa Alphonse, umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda avugana n’abanyamakuru yavuze ko ubuhanzi bushingiye ku mafoto ari ubuhanzi bugomba kwitabwaho mu Rwanda kuko bufite uruhare runini mu kumenyekanisha amateka n’umuco byaranga igihugu.

 

Muri icyo kiganiro yahamagariye urubyiruko kwitabira ubwo buryo bw’ubuhanzi bushingiye ku mafoto.

 

MuRwandaumunsi mpuzamahanga w’ingoro z’umurage waranzwe ahanini n’igikorwa cyo kumurika ubuhanzi bushingiye ku mafoto agaragaza amateka y’umuntu ku giti cye cyangwa igihugu muri rusange hagamijwe kubimenyekanisha mu ruhando mpuzamahanga.

 

 

 

 

 

Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Gusura urwibutso rw’abazize Jenoside bituma bahora bazirikana ububi bwayo

Posted on 14 May 2012 by peter

Abayobozi, abakozi na bamwe mu banyeshuri mu ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi na Tekiniki rya Kibungo ( INATEK) rikorera mu karere ka Ngoma mu ntara y’i Burasirazuba baravuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi bituma bahora bazirikana ku bubi bwayo

Rwanda | Urwibutso rwa Ntarama basuye

Urwibutso rwa Ntarama basuye

Ibi bakaba barabitangaje kuwa 11/5/2012 ubwo basuraga zimwe mu nzibutso z’abazize Jenoside z’abakorewe abatutsi zo mu karere ka Bugesera.

Umuyobozi wa INATEK padiri Karekezi Dominique yavuze ko gusura inzibutso bituma abagize umuryango wa INATEK bahavanye amasomo ashingiye ku mateka maze bigatuma bubaka umubano mwiza hagati yabo.

Ati “Gusura izi nzibutso za Jenoside byatumye twigira ku mateka, kuko twasobanuriwe byinshi byaranze amateka ya Bugesera by’umwihariko, maze bizatuma turushaho kubaka umubano hagati yacu nk’abakozi kandi uwo mubano ugasakara no ku bo dushinzwe kurera”.

Padiri Karekezi avuga ko irindi somo bahakuye ari ni amateka ko amateka mabi agomba gusimburwa n’amateka meza.

Guhora bibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ngo bizakomeza kuba uruhererekane no mu bakiri bato kugira ngo Jenoside ntizasubire ukundi nkuko bitangazwa na Uwubutatu Thérèse ni umwarimu mu ishuri rikuri INATEK.

Ati “ hatabayeho kwibuka mu myaka ya cyera hazongera hakaba Jenoside, kuko guhora yibukwa bituma itazongera kubaho ukundi”.

Abagize umuryango wa INATEK bateye inkunga y’amafaranga ibihumbi magana atanu y’u Rwanda buri rwibutso rwa Jenoside basuye.

 

Comments (0)

Urwibutso rwa Jenoside

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Burera: K Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama hagiye kubakwa isomero

Posted on 15 April 2012 by peter

Urwibutso rwa Jenoside

Umuyobozi w’akarere ka Burera aratangaza ko hagiye kubakwa isomero k’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwo mu murenge wa Rugarama kugira ngo abazajya barusura bazamenye neza amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Rugarama ruhamya neza ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yateguwe. Kuko imibiri ishyinguye mo ari iy’abatutsi bishwe mbere ya 1994 nk’uko Niyonsenga Fabien uhagarariye abacitse ku icumu rya Jenoside bo muri Burera abyemeza.

Mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo mu karere ka Burera, tariki ya 13/04/2012, Niyonsenga yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Burera kubaka isomero kuri urwo rwibutso kugirango hazabe ububiko bw’amateka nyayo ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Sembagare Samuel umuyobozi w’akarere ka Burera akaba yavuze ko uwo mushinga bawutekereza. Agira ati “ turumva tuzubaka isomero n’umuntu ushaka kwibuka abe yabona aho yicara kuko nabyo birubaka”.

Kugira ngo amateka adasibangana ni uko yandikwa nk’uko akomeza abisobanura.

Niyonsenga avuga ko iryo somero ryagirira akamaro abaza gusura urwo rwibutso rwa Jenoside kuko bamenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Kuko hari abayipfobya bavuga ko yatewe no guhanuka kw’indege yari iy’uwa Perezida wa Repubulika Habyarimana Juvenal kandi mu karere ka Burera yarabaye mbere y’icyo gihe.


 

Comments (0)

Rulindo - Huzuye

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Rulindo – Huzuye inzu y’amateka kuri jenoside

Posted on 14 April 2012 by peter


Rulindo - Huzuye

Mu rwego rwo gusigasira amateka y’igihugu, akarere ka Rulindo kujuje inzu y’amateka kuri jenoside yakorewe abatutsi, iherereye mu murenge wa Rusiga, izabonekamo byinshi mu byakoreshejwe mu gutegura ndetse no gushyira mubikorwa jenoside.

Iyi nzu yamaze kuzura, ndetse no kugezwamo ibikoresho bimwe na bimwe, ngo izandikwamo amazina y’abazize jenoside ndetse n’abayikoze, habonekemo bimwe mu bikoresho byifashishijwe mu kuyishyira mu bikorwa.

Iyi nzu kandi ngo izajya yakira abashyitsi batandukanye, igihe bazaba baje gushyira indabyo ku rwibutso rwa Rusiga, babonereho basure inzu y’amateka kuri jenoside bahabwe ibisobanuro birambuye nk;uko bivugwa n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus.

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime ashimira abanyarulindo ndetse n’akarere byumwihariko, kubera imbaraga bakoresha mu gusubiza agaciro imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi, ndetse no gusigasira amateka y’igihugu.

 

Comments (0)

Advertise Here