Tag Archive | "ari"

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Kayonza: Bitarenze Tariki 3/7/2012 inyamaswa zose za Parike y’Akagera zizinjizwa muri Parike

Posted on 03 August 2012 by peter

 

Inyamaswa za Parike y’Akagera ziri hanze ya Parike zose zigomba kuzaba zinjijwe muri iyo Parike imbere bitarenze tariki 03/08/2012 nk’uko bivugwa n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’akarere ka Kayonza ihana imbibe n’iyo Parike.

Inyamaswa za Parike y’Akagera zari zisanzwe zisohoka muri Parike zikajya mu baturage, zikabonera, ndetse rimwe na rimwe zikabahutaza, bamwe bakaba baranahaburiye ubuzima. Kuva mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa karindwi iki kibazo cyari cyafashe indi ntera ubwo imirimo yo kuzitira iyo parike yatangiraga.

Inyamaswa zagiye zisohoka muri Parike zagaruka zikabura aho zinjirira kuberako aho zasohokeye habaga hamaze kuzitirwa, bituma zinjira mu baturage ari nyinshi, cyane cyane mu mirenge ya Murundi na Mwili.

Hari imbogo zimaze iminsi ziba mu gishanga cya Kageyo mu murenge wa Mwili na zo zari zasohotse muri ubwo buryo zasubirayo zikabura aho zinjirira, na zo zikaba zizinjizwa muri Parike tariki 03/08/2012 kuko Parike ngo yamaze kuzitirwa bagasiga irembo rimwe rya Parike.

Cyakora ikiyaga cya Rwakigeri cyo nticyazitiwe kandi na cyo kibamo imvubu zikunda kujya mu baturage, kikaba ari na kimwe mu bice bya Parike. Ubuyobozi bw’iyo Parike bwatangaje ko hafashwe ingamba zo gucukura umuferege ku nkengero z’icyo kiyaga uzaba ureshya n’ibirometero 14, ukazajya ubera imbogamizi imvubu ziva muri icyo kiyaga zishaka kujya mu baturage.

Abatuye mu mirenge ihana imbibe na parike y’Akagera, bavuga ko urwo ruzitiro rushobora kuzaba igisubizo kuri bo, kuko ngo bari basanzwe bahinga bazi neza ko nibura kimwe cya kabiri cy’umusaruro beza uba ari uw’inyamaswa za Parike y’Akagera.

 

 

 


 

 

Comments (0)

IBIKORWA BIRANGA UMUCO

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : IBIKORWA BIRANGA UMUCO NYARWANDA NI IBYA BURI WESE

Posted on 17 July 2012 by peter

IBIKORWA BIRANGA UMUCOUmuco nyarwanda wagize byinshi byagiye biwuranga bimwe kugeza ubu ushobora ku bibona byihuse, ibindi bitaboneka vuba tukagira aho dushobora kubisanga. Ibi bikorwa biranga umuco hari ibyo ushobora gusanga ku misozi ari karemano, ibindi ugasanga ari ibimera dushobora gusanga hirya no hino bifite icyo bisobanura mu muco nyarwanda. Ariko mu byagiye bigira amateka mu banyarwanda byagiye bizimira cyangwa bikarangira hagiye hifashishwa amashusho. Kimwe n’ahandi henshi usanga abantu batekereza gusura ibikorwa bya Kinyarwanda biranga umuco nyarwanda ari abanyamahanga ku isonga, abanyarwanda bitwa ko bari ku rwego rwo hejuru, abanyarwanda bifuza kwisohokera ndetse n’abahanga bakora ubushakashatsi bushobora kwifashisha ibikorwa biranga umuco nyarwanda.

Ibi bikorwa biranga umuco nyarwanda mu rwego rwo kugirango bibungabungwe Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zo kubishyira mu nzu z’ingoro z’umurage w’u Rwanda.

Uwimana Marie, umukecuru twasanze ahagaze mu muhanda yitegereza inzu y’ingoro y’umurage w’u Rwanda iherereye mu karere ka Huye yavuze ko kuva kera iriya nzu ayibona ariko atazi igikorerwamo gusa ngo abona kuyirebera inyuma bimushimishije kuko ayibonaho ubwiza budasanzwe. Nyuma yo gusobanurirwa ibikorerwamo ndetse akanamenya ko buri muntu yemerewe kujyamo bidasabye ko uhakora cyangwa bidasabye amashuri, yavuze ko byamunezeza kujyayo ariko avuga ko byamutera ikibazo kujyayo kuko abona hajya cyane abera n’abantu basirimutse gusa.

Yagize ati “Uretse ku habona amazu meza kandi nkahabona abera (abazungu), mu myaka mfiye iyingayinga 60 sindakandagira muri izi nzu. Ubu se ko mbona abantu bahagenda ari abasirimu ubu mpahingutse bamvuga iki? Ntibyoroshye gutinyuka kujyayo rwose kandi ndumva byanezeza kubona ayo mashusho y’abantu bakera bateze amasunzu n’ibindi byose birimo”

Mathieu NYAMWASA umuturage mu murenge wa Ndora akarere ka Gisagara we avuga ko nta mwanya yabona wo kujya gusura inzu ndangamurage, ikindi kandi akaba abona ko bitari ku rwego rwe ngo ari iby’abasirimu gusa.

Yagize ati “Ibi mbona ari iby’abasirimu kandi ababikora biterwa n’umwanya bashobora kubona, cyangwa se bigakorwa n’urubyiruko rushaka kumenya byinshi ku muco nyarwanda. Sinava ku Gisagara ngo nzanwe no kujya kureba ibyo rwose”

Uwimana Alice Eudoxie ushinzwe kwakira abashyitsi mu nzu ndangamurage iherereye mu karere ka Huye asobanura ko nyamara inzu ndangamurage zashyizeho uburyo bworoshye bwo gusura ibizirimo hakurikijwe n’ikiciro umuntu arimo.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe mu bashyitsi badusura tugena ibiciro dukurikije abo aribo. Iyo bigeze ku muturage usanzwe usanga igiciro ari cyo kiri hasi y’abandi. Ntibigagarukira aho kandi kuko tugerageza guhugura abana bato kugirango babikundishe ababyeyi babo ndetse n’abandi bose”

Hari kandi ngo uburyo bashyizeho bwo kwegereza abaturage ibikorwa by’inzu ndangamurage bigasanga abaturage aho batuye babasobanurira ibiranga umuco nyarwanda. Yakomeje avuga ko kuba haza abantu ubona bajijutse kandi bafite amikoro atibagiwe n’ibigo bikora ingendo-shuri ari uko abanyarwanda bo mu rwego ruciriritse bataritabira gusura aho ibiranga umuco nyarwanda biri ariyo mpamvu hagomba gukorwa ubukangurambaga ku bantu bose.

Abanyarwanda rero barasabwa gusobanukirwa n’umuco wabo ntukifuzwe gusurwa n’abanyamahanga gusa cyangwa ngo umuntu nagera mu ntera abe ariho afata umwanya wo gusura ibiranga umuco nyarwanda kuko ngo igikorwa cyo gusura ibiranga umuco nyarwanda bidafite uwo bigenewe ahubwo gusobanukirwa ni ibya buri wese.

 

 

 

 

 

Comments (0)

Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Amazi bita amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Posted on 13 July 2012 by peter

Amashyuza ni amazi aherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kabuye. Amashyuza akaba ari amazi ashyushye ava mu butaka, akaba ari ahantu abantu bakunze gusura cyane kubera imiterere y’ayo mazi.

Amazi bita  amashyuza kera yavuraga indwara y’ibinyoro

Ikidendezi cy’amazi y’amasyuza

 

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu baturage batuye hafi y’ayo mazi bita Amashyuza bavuga ko aya mazi uko yashyuhaga kera ubu atari ko ameze.

Abageze mu zabukuru bahaturiye bavuga ko kera yavuraga indwara y’ibinyoro ku bayogaga bayirwaye. Ubu hakaba hari gahunda yo kubyaza aya mazi umusaruro nka hamwe mu hantu nyaburanga hakunze gusurwa.

Aya mazi agizwe n’ibidendezi bigeze kuri bitatu, kimwe kinini cyane gifite ibice bibiri ndetse gifite n’aho ashokera agakomeza ariyo afite impande ngufi ariko hagati naho nta we uzi uko hareshya, ibindi bibiri byo bimeze nk’ibyobo binini cyane, ngo bakaba babyita udukono.

Ibi bifite amazi asa n’icyatsi nabyo ngo nta we uziko bireshya, Ibyo byobo by’amazi bita udukono dukikijwe n’ibiti binini cyane bimeze nk’ibivumu, ngo bikaba byitwa “ibitobyi”. Amazi yo muri utu dukono afite aho atembera atoboye ubutaka, ariko kandi n’ubwo atemba ntabwo akama cyangwa ngo agabanuke.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie mu kiganiro kirambuye  cye kuri uyu wa 11/7/2012 yatangaje ko kimwe ko aya mazi ahindura ibara uko ashatse, kuko nko mu minsi iri imbere muri nzeri ngo ahinduka umutuku.

Mu gihe cy’imvura bwo ngo ni bwo ashyuha cyane. Gusa aho aya mazi ari ubu ni aha gatatu kuko yagiye yimuka.

Avuga ko mbere yabanje inyuma y’umusozi  bwa kabiri yimukiye ku musozi hejuru, ubu aho ari akaba ari aha gatatu.

Yavuze ko nyirakuru yamubwiye ko kera ariya mazi yavuraga ibinyoro ku bantu babaga babirwaye iyo bajyaga kuyogamo.

Umukecuru Mukaruziga Athanasie avuga ko na nyirakuru yababwiraga ko yavutse agasanga ayo mazi ashyushye. Gusa ngo ikigaragara ni uko aya mazi agenda agabanuka ariko ntakame burundu, ikindi kandi ngo ni uko ubushyuhe bwayo bugenda bugabanuka.

Uyu mukecuru avuga ko nko mu myaka ya 1970 umuntu yashyiragamo iseri ry’ibitoki (inyamunyo) rigashya, cyangwa se bagashyiramo ibijumba bigashya.

Ikindi ngo ni uko n’umuntu uyozemo, iyo yishinze ubushyuhe bwayo ahasiga ubuzima cyane cyane iyo ananiwe kuko ngo aca abantu intege, hakaba ngo haraguye abantu benshi mu gihe cyo ha mbere.

Aya mazi y’amashyuza ngo nta kinyabuzima na kimwe mu byo mu mazi kibamo. Gusa kera ngo hajyaga habonekamo inzoka, ariko ubu nta zikibonekamo.

Ikindi ngo ni uko hari inuma zigurukira ku biti bikikije aya mazi, uko ikigurukiyeho hashira akanya ikaba irapfuye, ikagwa muri aya mazi.

Ibi ngo bikunze kubaho mu gihe cy’imvura. Gusa n’ubwo aya mazi nta we uzi aho aturuka, nta n’uzi uko areshya, ngo hasi muri nyina ni kure cyane.

Aya mazi y’amashyuza ngo inka zarayakundaga cyane kuko ngo araryohera, ameze nk’arimo umunyu.

Aya mazi y’amashyuza ubu aho ari harubakiwe, hakoze neza kuko harimo ubusitani n’utuzu abantu bashobora kwiyakiriramo (bingalo), abantu bakaba bahifotoreza ku bakoze ubukwe muri kariya gace, dore ko ari ahantu haringaniye nk’ikibuga cy’umupira ariko hanini.

Ikigamijwe nk’uko umwe mu bashinzwe kuharinda yabitangaje ni ukugira ngo barebe uko hasurwa, ubwitabire bw’abahasura, maze hazakurikireho kugena amafaranga abahasura bajya batanga nk’uko bigenda ku handi hantu hose hafite amateka nyaburanga mu Rwanda.

Comments (0)

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Abanyagakenke bazaharanira ko nta Jenoside yasubira kuba ukundi- Umuyobozi w’akarere wungirije

Posted on 29 May 2012 by peter

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira

Abacitse ku icumu bo mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru baherekejwe n’abayobozi batandukanye tariki ya 27/05/2012 basuye Urwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe mu rwego rwo kumenya amateka ya Jenoside yaranze i Murambi.

Rwanda Abanyagakenke bazaharanira 1

Nyuma yo kunamira imibiri ibihumbi 21 ihashyinguwe no gutambagizwa urwibutso, basobanuriwe amateka ya Jenoside yaranze i Murambi.

Mutangana Simone, umwe mu bantu  bakeya bagize amahirwe yo kurokokera aho i Murambi avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye mu mwaka w’i 1963 muri Gikongoro ariko noneho mu mwaka w’i 1994 biba akarusho bigizwemo uruhare n’ubuyobozi bwariho mu gihe cya Jenoside.

Abatutsi bakomoka muri komini zitandukanye zo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro bakusanyirijwe i Murambi abayobozi ba gisivile na gisirikare babizeza umutekano maze babima amazi bikurikirwa n’ubwicanyi bwahitanye Abatutsi ibihumbi 50; nk’uko Mutangana akomeza abisobanura.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Ntakirutimana Zephyrin avuga ko abaturage barushijeho gusobanukirwa amateka ya Jenoside no guharanira ko bitazasubira. Ati : « Kumenya amateka ya Jenoside y’i Murambi bituma Abanyagakenke baharanira ko nta Jenoside yasubira kuba ukundi kandi bagahanira ko twese twaba umwe. »

Umuyobozi w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu  Ibuka mu karere ka Gakenke, Uwimana Dieudonné avuga ko amateka ya Jenoside agomba gutuma Abanyarwanda bunga ubumwe bakarwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Mu bihumbi 50 by’Abatutsi byahungiye i Murambi mu gihe cya Jenoside, abantu 12 ni bo bonyine babashije kuroka ubwo bwicanyi.


 

Comments (0)

Inzira zidakoze neza mu 2

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda : Inzira zidakoze neza mu maparike zikomeje kubera imbogamizi ba mukerarugendo

Posted on 21 May 2012 by peter

Bamwe muri ba mukerarugendo basura parike y’Ibirunga ku ruhande rw’u Rwanda batangaza ko kuba amayira agana kuri iyo parike adakoze neza bibangamira ingendo zabo mu gihe bagiye gusura inyamanswa zaho.

Inzira zidakoze neza mu  1

Kugira ngo mukerarugendo uwo ari we wese abashe kugera kuri parike y’ibirunga, hifashishwa imihanda y’igitaka ikugeza hafi y’imisozi ikikije ibirunga ingagi zibamo.

Ba mukerarugendo baje gusura izi ngagi biba ngombwa ko basiga imodoka zabo cyangwa n’ibindi binyabiziga baba bajemo kure gato y’aho ibirunga biri, kubera ubuhaname byabyo cyangwa ubw’imisozi ibikikije.

Iyi mihanda cyane cyane ugana ku kirunga cya Muhabura mu karere ka Kinigi, usanga ari iy’igitaka kandi yangiritse ku buryo itacamo ikinyabiziga kibonetse cyose.

Uyu muhanda ukaba ugiye urimo ibibuye by’amakoro byanamye hejuru ndetse binagaragara ko wangijwe cyane n’amazi y’isuru.

Mu gihe ba mukerarugendo basize ibinyabiziga byabo, ahasigaye bagenda n’amaguru ngo ni ikibazo gikomeye kuko bahakora urugendo rurenze amasaha abiri kugira ngo nibura bagere neza mu kirunga rwagati aho bashobora kubona ingagi baba bagiye kureba.

Iyo mukerarugendo ageze mu ishyamba rwagati ry’ibirunga haba hasigaye gukora ingendo zo kugera aho umuryango w’ingagi usurwa uri. Aha naho hakaba nta tuyira twabugenewe bashobora gucamo mu ishyamba kuko ari ukugenda uyishakira.

Inzira zidakoze neza mu  2

Aha umuyobozi w’iyi parike, Prosper  Uwingeri avuga ko imihanda igera kuri parike ari ikibazo gikomeye bafite kandi bazi kuko ngo iyi mihanda ihora igaragara nk’aho idakorwa iba yakozwe inshuro nyinshi ariko kubera ko iri mu karere gahora kagwamo imvura kenshi kandi gafite ubutaka buteye nabi ngo bituma iyo bayikoze yongera igasenywa n’amazi amamuka mu misozi y’ibirunga.

Uwingeri avuga ko mu minsi iri imbere bagiye kongera gutunganya iyi mihanda kuko ngo ibangamira ba mukerarugendo basha gusura ingagi ndetse n’izindi nyamanswa.

Aha ngo bakaba bagiye gutangira kandi gukora utuyira tw’abanyamaguru muri parike imbere kugirango tujye twifashishwa na bamukerarugendo mugihe baje kuyisura aho kugirango bagende bagongana n’ibihuru igihe cyose.

 

 

 

 

Comments (0)

ABAROKOTSE BO MURI MUSHA

Tags: , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | GISAGARA: ABAROKOTSE BO MURI MUSHA NTIBISHIMIRA ITINDA RY’IYUBAKWA RY’URWIBUTSO RWABO

Posted on 14 April 2012 by peter

ABAROKOTSE BO MURI MUSHA

Abarokotse Genocide yakorerwe Abatutsi muri Mata 1994 batuye mu murenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko bababazwa nuko imyaka ishize ari 18 nta rwibutso bari bubakirwa ngo bashyingure ababo, bagasanga ari ukurangaranwa ndetse bakemeza ko habaye ukutita kuri icyo gikorwa ku ruhande rw’ ubuyobozi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Musha bugatangaza ko idindira ryo kuzuza urwo rwibutso ryatewe na gahunda ndende z’ akarere.

Abarokotse genocide yakorewe abatutsi yo muri Mata 1994 bo mu murenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara, baratangaza ko kuba batari bubakirwa urwibutso nyuma y’ imyaka 18 byabangamira gahunda yo kwibuka.

Aba barokotse genocide yo muri mata 1994,  ntibahisha akababaro baterwa n’ uko mu gihe cyo kwibuka, abafite imbaraga  bakora urugendo rurerure  bajya kwibukira Mu Murenge wa Gikonko, naho abandi bakigumira mu ngo zabo mu magambo yabo, bakibaza impamvu baba bakibukira I Gikonko kandi nabo aho I MUSHA barahaburiye ababo benshi. Bakaba batangaza ko  inyubako y’ urwibutso  kugeza ubu  yadindiye kandi bari barijejwe ko muri uku kwezi kwa 4 bazahashyingura ababo.

Kuri iki kibazo, Charles Luanga Uwizerimana, ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage mu murenge wa Musha yatangaje ko imyubakire y’urwibutso itadindiye, kandi ko amafaranga akoreshwa mu kubaka inzibutso ari atangwa n’ uturere  atari atangwa n’ abaturage gusa.

Mu gihe abayobozi b’ umurenge batangaza ko abaturage begeranyije arenga miliyoni 1, abo baturage batangaje ko n’ akarere kari kemeye arenga miliyoni 2 kugirango urwo rwibutso rwuzure, bakemeza ko kubaka urwo rwibutso bishobora kuzakomeza kudindira kuko hari n’ abahakoze n’ abahagejeje ibikoresho batigeze bishyurwa .

 

Comments (0)

Icyi cyobo cyitwaga CND

Tags: , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Ruhango: umwihariko wa jenoside yo muri Kinazi

Posted on 14 April 2012 by peter


Icyi cyobo cyitwaga CND

Icyi cyobo cyitwaga CND

Mbere y’uko jenoside iba mu murenge wa Kinaza ahahoze ari muri komine Ntongwe, hacukuwe icyobo kinini cyo gutamo abantu, nubwo bavugaga ko ari umusarane w’amashuri barimo gucukura

Icyi cyobo kikaba cyaracukujwe na Nsabimana Jacque wari umuyobozi wa CDR muri komine Ntongwe akaba n’umwarimu. Icyi cyobo gifite metero 30 z’ubujyakuzimu na metero 50 z’ubutambike. Kikaba cyaritwaga CND kubera ingabo z’inkotanyi zabaga muri CND mu mujyi wa Kigali.

Jenoside igitangira icyi cyobo cyahise kifashishwa n’interahamwe, aho bafataga imodoka bakazenguruka komine yose bahiga abatutsi bakabapakiramo bababwira ngo nibaze bage kureba bene wabo muri CND bashaka kubabwira inkotanyi.

Bamaraga kuhabageza bakabajugunyamo ari bazima, abanze bakabatemagura; nk’uko bitangazwa na Muhorakeye Jeanne umwe mu baharokokeye.

Muhorakeye avuga ko icyi cyobo cyajugunywemo abatutsi bagera ku bihumbi 60 bose bagapfiramo

Hakizimana François nawe ni umwe mu bacitse ku icumu avuga ko jenoside ikirangira, ngo barisuganyije bakuramo imibiri yari itabye muri icyi cyobo bayishyingura mu mashitingi kugeza n’ubu ariho ikiri.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bukaba buteganya kubaka urwibutso ruzashyingurwamo iyi mibiri mu cyubahiro ikavanwa mu mashitingi.

 

 

Comments (0)

Rwanda | Nyagatare Iyo

Tags: , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyagatare: “Iyo mbonye urwibutso ruranshimisha cyane kuko mba mbonye abanjye” Mukecuru Nyirankware

Posted on 13 April 2012 by peter

Mukecuru Nyirankware warokokeye i Karubamba mu cyahoze ari Perefigitura ya Kibungo, ubu akaba atuye mu Karere ka Nyagatare, aratangaza ko kubona urwibutso rwa Jenoside kimwe no kumva ibihangano birimo amazina y’abazize Jenoside bimushimisha kubera ko iyo ageze ku rwibutso aba asa n’uwongeye kubona be kandi n’indirimbo z’icyunamo akabe yumvamo abenshi mu be bapfuye mu gihe cya Jenoside.

Rwanda | Nyagatare Iyo

Ibi mukecuru Nyirankware yabitangaje ubwo bari mu biganiro byo kwibuka Abanyarwanda bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 byigisha amateka ya Jenoside kandi bikanakangurira Abanyarwanda kuba umwe birinda icyakongera gusubiza igihugu mu icuraburindi rya Jenoside.

Ku musozo w’ikiganiro cya kabiri hagiye gukurikiraho ikiganiro cya gatatu, ni bwo mukecuru Nyirankware yahagurutse asaba abari bashinzwe kuyobora ibiganiro kumuha ijambo kugirango na we agire ibyo avuga ku byo azi kuri Jenoside yakorewe abatutsi maze atanga ubuhamya bwakoze abantu ku mutima asobanura uko umugambi wa jenoside wacuzwe, uko yakozwe i Karubamba ndetse n’uko yarokotse.

Ajya gusoza ubuhamya bwe, ni bwo Mukecuru Nyirankware n’ikiniga cyinshi yagize ati « Njyewe ndashima cyane umuntu washyizeho inzibutso. Ndashima cyane umuntu washizeho icyunamo ngo tujye twibuka abacu.” Ku bwe ngo n’uko byabangamira indi mirimo naho ubundi cyakagombye guhoraho kuko cyongera kumwegereza abe. Ati “Ni uko bwaba ari urwica mirimo njye nakagihozemo buri munsi nkahora ndirimbira abana bacu.”

Nyirankware uvuga ko abana be bashyinguwe i Gishari  avuga ko iyo atembera akagera ku rwibutso rw’i Kiziguro rumushimisha cyane kimwe n’urw’i gishari rushyinguwemo abana be. Ati “Impamvu rushimisha rero, twari turi mu misarane, twari turi mu bimoteri batunaga imyanda hejuru ariko nibura abana bacu bafite aho baruhukiye…”

Uyu mukecuru wo mu kigero cy’imyaka nka 60 y’amavuko yibukije abantu batari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside ko amagambo n’amazina bikubiye mu ndirimbo z’icyunamo ari ukuri atari ibihimbano nk’ibyo  bumva mu zindi ndirimbo. Ati “Ni ukuri rwose njye iyo numva ziriya ndirimbo ziranshimisha cyane kuko mba numva amazina y’abana banjye, mba numvamo amazina y’abantu nzi.”

Asoza ubuhamya bwe, uyu mukecuru akaba yasabye abarokotse Jenoside kutakurwa umutima no kwibuka cyangwa bibatere ubwoba kuko ari bwo buryo bwo kongera kwishimana n’ababo. Ati “Ni ukuri baraduhemukiye pe! Baduhaye ubukwe budashira! Baduhaye ubukwe butagira iherezo! Tuzabuhoramo kuko barabuduhaye.”


Comments (0)

Tags: , , , , , , , , , , , , , , ,

Rwanda | Abakira n’abatembereza ba mukerarugendo bagombye kuba ababyize

Posted on 16 February 2012 by peter

Bamwe mu bita kuri ba mukerarugendo ku buryo bw’umwihariko ni abafite amamodoka atwara abantu n’abafite amahoteri n’andi mazu acumbikira akanagaburira abagenzi. Hari ubwo usanga abita ku bakiriya batazi uko bagomba kubyitwaramo, akaba ari na yo mpamvu Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) isaba ko abize ibijyanye n’uyu murimo ari bo bagomba kuwukora, mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo. Ibyo ariko si ko ba nyir’amahoteri babibona.

Twifuje kumenya niba abize ibijyanye no kwakira ndetse no kuyobora ba mukerarugendo baboneka ku buryo bworoshye, maze Madame Mukagatare Jacqueline uyobora Splendid Hotel y’i Muhanga asubiza gira ati  « biroroshye kubona abize iby’amahoteri. Barahari. Gusa hari igihe usanga abatarabyigiye babikunda barusha ababyigiye gukora neza ».

Mukagatare rero asanga guhugura abasanzwe muri uyu murimo ari byo byiza kurushaho, kuko abahuguwe mu minsi yashize na WDA byabagiriye akamaro cyane.

Gusa, kuba amahugurwa yarakorewe mu mugi wa Butare kandi bo bakorera i Muhanga byatumye batohereza benshi. Madame Mukagatare rero yifuza ko ubutaha amahugurwa nk’ayo yajya akorerwa muri buri mugi, byaba ngombwa bakaba basabwa kugira amafaranga batanga ariko bakabasha kuba bahugura abakozi babo benshi.

Kuba abize ibyo kwakira no gutembereza ba mukerarugendo badatanga umusaruro bifuzwaho, Mukagatare abihuriyeho na nyiri Hotel Dayenu y’i Nyanza. Yagize ati « abantu barangije mu ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteri (RTUC) tubaha akazi ariko ugasanga ibyo bakora hari igihe birutwa n’ibyacu twarangije amashuri yisumbuye gusa. Abarangije amashuri yisumbuye mu by’ubukerarugendo n’amahoteri bo, ntacyo umuntu yakwirirwa avuga kuko bo usanga hari n’igihe badashoboye kuvugana n’abashyitsi batavuga ikinyarwanda ».

Ibi ariko, Mukagatare na nyiri hoteli Dayenu ntibabivugaho rumwe na Karasira Faustin, ushinzwe iterambere ry’ubukerarugendo mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

We avuga ko imicungire y’abakozi, ubumenyi n’aho abantu bakorera bishobora gutuma hoteli itanga serivisi mbi cyangwa nziza. Aha yatanze urugero rw’uko ushobora gusanga nyiri hoteli ari we ucunga imikorere y’abakozi akaba ari na we ubika imfunguzo z’ahabikwa ibintu ku buryo abura gato ugasanga akazi kose kahagaze.

Karasira anavuga ko guhemba amafaranga make no kudahugura abakozi biri mu bituma abakozi batanga serivisi mbi. Na none kandi, ngo imikorere bagaya y’abarangije amasomo muri kaminuza yigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo (RTUC) ahanini iterwa n’uko ahanini babasaba gukora imirimo itajyanye n’ibyo bize.


Comments (0)

Advertise Here