Tag Archive | "center"

Huye: Club Never again y’abanyeshuri yasuye urwibutso rwa Murambi

Tags: , , , , , ,

Huye: Club Never again y’abanyeshuri yasuye urwibutso rwa Murambi

Posted on 07 June 2013 by peter

Huye: Club Never again y’abanyeshuri yasuye urwibutso rwa Murambi

Abanyeshuri bibumbiye muri Club Never again bo mu Rwunge rw’amashuri rw’ababyeyi (Groupe Scolaire des Parents : GSP), basuye urwibutso rwa jenoside rw’i Murambi kuwa 25/5/2013.

Flavien Pax Ndayisenga, umwe muri aba banyeshuri basuye urwibutso rwa Murambi, avuga ko icyabateye kujya gusura uru rwibutso, ari uko bifuzaga gusobanurirwa amwe mu mateka yaranze u Rwanda, by’umwihariko mu Karere ka Nyamagabe, ahahoze ari muri Perefegitura ya Gikongoro.
Avuga kandi ko ibyo yabonye muri uru rwibutso byatumye agera ku cyo yashakaga aricyo: kumenya amateka ya jenoside ahereye ku mafoto, inyandiko ndetse na zimwe mu mbwirwaruhame zavuzwe n’abayobozi bateguye jenoside.
Ngo yanabashije kwibonera uruhare rw’Abafaransa muri jenoside yakorewe abatutsi, aho ingabo z’abafaransa zarengeje umucanga hejuru y’ibyobo byari byashyizwemo abatutsi nyuma yo kubica, hanyuma bakahagira ikibuga cya volley ball bakiniragaho, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Uwizeyimana Theogene uhagarariye Never Again yo kuri GSP we yagize ati ”njye na bagenzi banjye, tugendeye ku byo twabonye ndetse n’ibyo twasobanuriwe, tuzabisangiza bagenzi bacu b’abanyeshuri , mu rwego rwo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n’abapfobya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

 

Comments (0)

Ngororero: Akarere gakomeje gahunda yo kwita kunzibutso

Tags: , , , , ,

Ngororero: Akarere gakomeje gahunda yo kwita kunzibutso

Posted on 28 May 2013 by peter

Mu rwego rwo guha agaciro no kwibuka inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buvuga ko buzakomeza kwita kuri gahunda yo kubaka neza inzibutso zikubatswe mo.
Bimwe mubizitabwaho ni ukuzisukura, kuzubaka kuburyo burambye kandi zikaba zubatse kuburyo buzirinda kuvogerwa. Rumwe mu nzibutso ubu rwamaze kwagurwa no kuzitirwa ni urwibutso ruri kumugezi wa Nyabarongo rwazitiwe ndetse rukavugururwa.
Mbere y’uko urwo rwibutso rutunganywa wasangaga abana barukinira iruhande dore ko ruri neza kumuhanda wa Kaburimbo ahitwa kucyome. Mumwaka ushize, urundi rwibutso rwegeranye nuru kumugezi wa Nyabarongo ariko rwo rwubatse mukarere ka Ngororero rukaba rwarangijwe n’abantu batamenyekanye banasiba amazina y’abazize jenoside yari arwanditswe ho.
Nubwo amikoro yo kubaka izo nzibutso atabonekera rimwe, akarere ka Ngororero gafite gahunda yo kubaka inzibutso za Nyanjye na Kavumu nazo zitaratunganywa kurwego zifuzwa ho nkuko umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mukarere ka Ngororero Nyiraneza Clotilde abivuga.
Ngororero: Akarere gakomeje gahunda yo kwita kunzibutso
Urwubutso rwa Cyome mbere yo kuvugururwa
Niyonsenga Jean d’Amour uhagarariye abacitse kwicumu rya jenoside bo mu karere ka Ngororero nawe avuga ko kwita kunzibutso za jenoside bituma abayirokotse n’abafite ababo bazishyinguye mo baruhuka kumutima kandi bikaborohera gutegura ibikorwa byo kwibuka.
Mu karere ka Ngororero hari inzibutso 7, zishyinguwe mo imibiri y’abantu ibihumbi mirongo ine na kimwe n’ijana na cumi.

Comments (0)

Rwesero cell youth

Tags: , , , , ,

Nyamagabe: Rwesero cell youth visit Murambi Memorial Site

Posted on 21 April 2013 by peter

The youth accompanied by their parents from Rwesero cell in Busasamana sector in Nyanza district on Thursday the 18th.April.2013 visited Murambi memorial site in Nyamagabe district where most victims of the 1994 genocide against Tutsis are laid to rest.

Rwesero cell residents visit

Rwesero cell residents visit Murambi memorial site

 

This youth came to learn about the preparation and implementation of the 1994 genocide against the Tutsis in the 1994.

“Youth heard a lot of things during the commemoration period but they never exactly got to know all the answers to their questions about the 1994 genocide against Tutsis. The residents and leaders of Rwesero cell therefore decided that the youth can learn a lot from Murambi memorial site” explained Beatha Mukantaganira.

Mukantaganira also explained that the youth that visited Murambi Memorial Site is mainly composed of children who survived the 1994 atrocities, off springs of genocide survivors as well as children from families that perpetrated the 1994 genocide.

The youth learnt a lot from this memorial site as they saw bodies of genocide survivors, tools that killed them, learnt history and resolved to form a forum to ensure that genocide never happens ever again.

Rwesero cell youth

A girl writing in visitors’ book at Murambi memorial site

 

Jean de Dieu Murengezi a parent that had accompanied the youth between 15 and 20 years says “we thought it would be a good legacy to leave to our children for them to know about the 1994 genocide and for them to make sure it never happens ever again.”

Jean Pierre Ngirinshuti the president of IBUKA in Rwesero cell says the act of explaining the history thoroughly for the youth is a very good venture towards  securing an anti genocide future.

The people who prepared genocide were inhuman but now that Rwanda is ensuring a unified people who love their country and ready to protect it, there will never be genocide ever.

 

Comments (0)

Rubavu 10 by amafaranga

Tags: , , , , , ,

Rubavu: 10% by’amafaranga yatanzwe n’abaturage mu gaseke ko gutera inkunga abacitse ku icumu azakoreshwa mukubaka urwibutso rwa komini Rouge

Posted on 21 April 2013 by peter

Rubavu  10 by amafaranga

Urwibutso rwa Gisenyi rwiswe komini rouge rutarashobora kuzura kubera kubura ubushobozi

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze hamwe n’abayobozi b’inzego za IBUKA na CNLG mu karere bemeranyije ko amafaranga agera 10% yatanzwe mu gaseke ko gutera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 azakoreshwa mu kubaka urwibutso rwa Komini rouge rutaruzura ngo abahajugunywe bashobore gushyingurwa mucyubahiro.

Mu cyumweru cyo gutangiza icyunamo cy’iminsi 100, abaturage bo mu karere ka Rubavu bashoboye gukusanya inkunga igera kuri miliyoni 39 548 425, ariko abaturage bavuga ko ayo mafaranga yagaruka mu mirenge agafasha abacitse ku icumu kuko bitabashimisha kubona abavandimwe babo hari abakinyagirwa ndetse abandi bakagira amazu adafite ubwiherero.

Ubuyobozi bw’akarere na IBUKA mu karere ka Rubavu bukavuga ko kuri iyi nkunga bwagira amafaranga bubonaho kugirango ashobore gufasha akarere kubaka urwibutso rugomba gushyingurwamo mucyubahiro abantu biciwe ahitwa komini rouge, cyane ko ibyobo bajugunywemo abantu nanubu batarakurwamo imyaka 19 ikaba ishize.

Umwaka wa 2012 ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu na Ibuka bavugaga ko bazakora ibishoboka urwibutso rwa Komini rouge rugashobora kubakwa, nyamara nubwo amafaranga yakusanyijwe yakoreshejwe ururwibutso ruracyaneye byinshi, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere bugasaba abatanga inkunga kwibuka ko uru rwibutso rucyeneye kubakwa kandi abarujugunywemo bari batuye mucyahoze ari perefegitra ya Gisenyi.

Nkuko byemejwe mu nama igaragaza amafaranga yatanzwe nicyo azakoreshwa umuyobozi bw’akarere  ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan avuga ko amafaranga angana  na 10% ariyo azakoreshwa mukubaka urwibutso, asigaye agafasha abacitse ku icumu, cyakora avuga ko gufasha abacitse ku icumu Atari ukubashyira ibyo kurya, ahubwo ngo ni ukubafasha gusana inzu zatangiye kwangirika.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ashimira abaturage bagize umutima wo gutanga kuko bigaragaza ubushake bafite bwo gufasha abacitse ku icumu batishoboye, agahamagarira n’abandi gutera intambwe yo gufasha kugira ngo barusheho kwigira no kwiha agaciro bacyemura ibibazo bifitemo.

 

Comments (0)

Abajyanama b’ubuzima barahiye ko mu kwita ku buzima bazanarwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda

Tags: , , , , ,

Muyumbu: Abajyanama b’ubuzima barahiye ko mu kwita ku buzima bazanarwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda

Posted on 19 April 2013 by peter

Abajyanama b’ubuzima barahiye ko mu kwita ku buzima bazanarwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda

Abagabo n’abagore 105 basanzwe ari abajyanama b’ubuzima mu murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana baremeza ko mu rugamba basanganywe rwo kubungabunga ubuzima bagiye kongeraho kurwanya ibitekerezo bibi byahekuye u Rwanda mu mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Aba bajyanama b’ubuzima bo ku Muyumbu wa Rwamagana batangiye uru rugamba rushya ubwo kuwa gatatu tariki ya 17/04/213 basuraga urwibutso rwo ku Muyumbu rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 14 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Benshi muri aba bajyanama b’ubuzima ngo bwari ubwa mbere basuye urwo rwibutso aho banasobanuriwe amateka y’uko Jenoside yakozwe aho ku Muyumbu, maze bamwe muri bo bafatwa n’ikiniga, baraturika bararira, abandi barimunyamunya ariko bose bagaragara ko bashegeshwe n’ibyo babonye n’ubuhamya bwatanzwe na Yves Karemera ukuriye abarokotse Jenoside muri Muyumbu.

Abajyanama b’ubuzima bakorera mu mbibi z’ikigo nderabuzima cya Muyumbu bamaze gusura urwibutso bahurira hamwe, maze bafata ingamba ngo zo kujya bigisha Abanyarwanda kwirinda indwara no kuzahura imibereho myiza, ariko ngo bakazajya bongeraho no kwamagana muri buri rugo ibitekerezo bibi byambuye imbaga y’Abanyarwanda ubuzima, bakanashishikariza buri wese kubyirinda no kubikumirira kure.

Ngirinshuti usanzwe ahagarariye abo bajyana ku Muyumbu ati “Ibyo tubonye hano ntabwo wabasha kubyirengagizza ngo ubirenze amaso. Ubu ni umuhamagaro wa buri Munyarwanda wese aho ava akagera gutanga umusanzu wo kwamagana no gukumira ko imyumvire n’ibitekerezo byahekuye abantu aka kageni bitazasubira ukundi.

“Uru rubaye urugamba rwacu rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibitekerezo bibi byose kuko uwakwirinda indwara akanarya neza bwacya andi mahano akamudutwara twaba twarataye igihe kandi twagayirwa ko ntacyo twamurinze n’ubundi.

Rukundo Lhin Pierre uyobora ikigo nderabuzima cya Muyumbu yavuze ko abo bafatanya mu kubungabunga ubuzima bw’abivuriza ku Muyumbu bahuriye hamwe bakifuza gusura urwibutso rwa Jenoside ruri hafi y’ikigo nderabuzima cyabo, ariko ngo ingamba bafashe bamaze gusura urwibutso ni ingirakamaro cyane kuko zirimo kubungabunga ubuzima no kubusagasira kurusha kurwanya indwara gusa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu yashimiye igikorwa cyiza abajyanama b’ubuzima bo ku Muyumbu bakoze, by’umwihariko ababwira ko bazafatanya mu gusohoza umugambi bihaye wo kwita ku buzima banarwanya ibitekerezo bibi byambuye benshi ubuzima muri Jenoside.

Aba bajyanama b’ubuzima bari hamwe n’abakozi 30 bakorera ikigo nderabuzima cya Muyumbu. Bashyikirije umuyobozi wa IBUKA (Ishyirahamwe riharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi) mu murenge wa Muyumbu umusanzu w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 yo gukoresha mu mirimo yo kwita no gusukura urwibutso rwa Muyumbu.

Aho ku Muyumbu hari urwibutso rwa mbere rwubatswe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko rwashyinguwemo abazize Jenoside bwa mbere kuwa 13/11/1994. Rushyinguwemo imibiri y’abantu ibihumbi 14 na 76 (14,076).

 

Comments (0)

Diocese ya Nyundo yatanze ahazimurirwa urwibutso rwanyijwe n’ibiza

Tags: , , , , , , ,

Rwanda : Diocese ya Nyundo yatanze ahazimurirwa urwibutso rwanyijwe n’ibiza

Posted on 01 February 2013 by peter

Diocese ya Nyundo yatanze ahazimurirwa urwibutso rwanyijwe n’ibiza

Imva y’urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’amazi bituma imibiri yimurwa

Abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko bashimye imishyikirano hagati y’akarere ka Rubavu na Diocese ya Nyundo kuhagomba kwimurirwa urwibutso rwa Nyundo nyuma y’uko urwari rushyinguwemo imiri y’inzirakarengane z’abatutsi bazize jenoside yabaye muri Mata 1994 rwangijwe n’amazi yatewe n’ibiza.

Nyuma yo kwangizwa n’amazi imibiri yari muri izi mva yabaye yimuriwe kuri Diocese kugira ngo harebwe ahandi hakubakwa urwibutso rutangizwa n’ibiza rwashyingurwamo iyi mibiri, Diocese ya Nyundo ikaba yaremeye gutanga ahantu hakubakwa urwibutso nubwo ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Rubavu bugaragaza impungenge z’uko kuhubaka bizagorana.

 

abagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu nteko ishinga amategeko banasuye ikiyaga cya kivu na hotel serena basobanurirwa amakuru yavugwaga ko hari imibiri y’abazize jenoside muri iyi hotel yari igihe kubakirwaho, bakaba bamazwe impungenge na Ibuka ivuga ko ayo makuru atariyo kuko amakuru bafite yagaragaje imibiri ihari.

Kabanda Innocent ukuriye ibuka mu karere ka Rubavu avuga ko imibiri yari ihari hagiye kubakwa itangi (tank) y’amazi kandi ko bashoboye kumvikana n’imibiri igashakishwa ikaboneka.

 

 

Comments (0)

Buranga memorial site to be renovated

Tags: , , , ,

Gakenke: Buranga memorial site to be renovated

Posted on 22 January 2013 by peter

Buranga memorial site in Kivuruga sector in Gakenke District which has precisely 989 bodies of the 1994 genocide against Tutsis is soon to be renovated to be one of the best memorial sites in the district with required  standards.

Buranga memorial site to be renovated

Buranga memorial site

 

The renovation of this memorial site is yet to begin as on Tuesday the 22nd.JHan.2013, the bodies laid to rest in this memorial site will be will taken out of their places for the renovation of the memorial site to commence.

The renovation process will first deal with the area where the victims’ bodies will be put then a house where the tools that were used in the massacre will be put and lastly where the photos of the victims buried in this memorial site will be put as Julienne Mukamukesha a worker in the commission that fights against Genocide (CNLG) explained.

Mukamukesha went on to say that this renovation is to make the memorial site a better one and with all requirements so that whoever visits will be able to understand everything that transpired during the 1994 genocide against the Tutsis.

She made it clear that that transferring the bodies of genocide victims is in no way related to mocking of the genocide survivors but just a short period of way of renovating the memorial site.

All people who delivered speeches during the meeting preparing this program on the 17th.Jan.2013, called upon genocide survivors to own this program and ensure smooth operations while all people have to support genocide survivors in this trying period especially those that would be traumatized by this program.

This meeting was prepared by the district administration with the support of CNLG and AVEGA to explain to genocide survivors the reasons why the renovation program has to happen.

 

 

Comments (0)

Murambi genocide memorial center

Tags: , , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyamagabe: Cell Advisory committee visit Murambi memorial centre

Posted on 08 June 2012 by peter

 Members of Cell Advisory Committee of Kabeza cell in Kanombe sector-Kicukiro District have visited Murambi Memorial centre where 1994 genocide against Tutsi victims are laid to rest.

Murambi genocide memorial center

Murambi genocide memorial center

When visiting the genocide memorial centre on June 2nd 2012, advisory committee members revealed that their aim was to see and believe the history of genocide that claimed 1 million Rwandans in 100 days.

Over 18000 genocide victims that were massacred at one school on Murambi hill are buried in Murambi memorial site.

After being told the indicators of Rwandan history before and during genocide, Bonaventure Nzamwita, president of the committee highlights that every Rwandese should participate in rebuilding the country that was ruined by genocide tragedy.

“Every family was affected by 1994 Tutsi genocide, whether participants or survivors.  Time has come for us to live in together in Rwanda as our motherland,”

Committee members donated Rwf18000 to Murambi memorial center.

 

 

 

 

Comments (0)

Rwanda Nyamasheke Leaders

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda | Nyamasheke: Leaders visit Memorial Center

Posted on 05 May 2012 by peter

Rwanda Nyamasheke Leaders

On April 27th 2012, a group of different leaders visited Hanika 1994 genocide against Tutsi memorial centre in Macuba sector where 8206 bodies of genocide victims are laid to rest.

The group included some of Nyamasheke advisory committee members of Nyamasheke and karambi sector, karambi sector workers, religious leaders, Head teachers, Health centre leaders, and business community representatives.

Victims buried in this center were from Karambi and Macuba sectors that make what was called Gatare sector.

Angelique Mukangira, who survived cruel death in this place testified on how the killers cast aside humanity and acted as wild animals, leaving orphans and widows with shattered hearts.

Mukangira is thankful to the United Nations that made sure that 1994 Tutsi genocide survivors get hope for the future.

Damas Uwimana, executive secretary for Karambi sector revealed that memorial site is history we should look at and commemorating is thinking about that bad history that was a result of bad leadership, with an aim creating new history for generations to come.

President for advisory committee of Karambi sector Aloys Muhawenimana, who led the group said that the purpose of the visit was: to show the leaders the consequences of bad governance.

“We want leaders to work with the present good leadership in valuing the lives of Rwandese, remember the genocide victims of karambi sector buried in Hanika, and comfort the genocide survivors in this place and the rest of Rwanda.”

He also stressed on restoring the value to the bodies of genocide victims through supporting those who clean memorial places while appreciating FPR soldiers, dead and alive ones for risking their lives and stop the 1994 genocide when killers were determined that no Tutsi survives.

Muhawenimana concluded her speech asked the people present to fight genocide ideologies and urging them to adopt the culture of peace, unity and development for a better Rwanda.

The group that visited Hanika memorial center left the contribution of Rwf100, 000 to Macuba sector.   

 

Comments (0)

Rwanda Sick person carried to be prayed for

Tags: , , , , , , , , ,

Rwanda | Ruhango: miracles and tourism continue to boom at the holy home of Jesus

Posted on 08 March 2012 by peter

Rwanda The holy place

The holy place

 

Ruhango parish, about 20 kilometers from Kabgayi in the southern province of Rwanda, is the Center Jesus Merciful home in Ruhango that every tourist cannot abstain to visit in Rwanda. (Urugo rwa Yezu Mutagatifu).

Here has been initiated the divine Mercy worship from the beginning of the 1990 years, that from all countries of the region, thousands of believers tourists and patients come, without discontinuity, every first Sundays of every month searching for their relief.

Many miraculous recoveries have been recorded here. For this reason, Ruhango became a shrine of the perpetual adoration of the Holy Sacrament attracting different kinds of people around the world.

The first miracles appeared at the parish in 1992 during a holy sacramental pilgrim that saw many sick people healed during prayers dedicated to the sick.

Rwanda Sick person carried to be prayed for

Sick person carried to be prayed for

Despite being a holy place full of wonders and miracles, Ruhango Jesus the merciful center has become an attractive tourist site where many people around the region tour for pleasure, exploration, need for divine and spiritual healing and much more.

Many miraculous healings do take place there, but above all, it is known as the only parish where people went for refugee during the 1994 genocide committed against the Tutsi  and none were killed which is a different story from other parishes in Rwanda.

If not a myths, people neighboring the parish say that a great miracle occurred during the 1994 genocide when a white priest who was at the parish named Stanley saw people who had took refuge at the parish staving and ordered them to cook mean while there was nothing at all to cook.

It is said here that by the time refugees were making fire a truck came from nowhere carrying food but the driver said that he is been sent by someone he did not know.

Tourists and pilgrims visiting the place will also find a cross that is said to have placed its self at the place where authorities of the parish had planned to put it.

Rwanda Congregation attending prayers

Congregation attending prayers

Testimonies of Felicita Nyirambanje from Nyamagabe district in the southern province of Rwanda say that through prayers at the parish she was able to be healed the wounds she had for 14 years.

General prayers at the parish are conducted every first Sunday of the moths gathering thousands of people from Uganda, Kenya, Tanzania, Burundi, the democratic republic of Congo and different tourists.

Ruhango parish authorities have said that the parish is set to build hostels for pilgrims and tourists who come from abroad adding that another gathering for prayers will be conducted on the

 

 

 

15th of April 2012.

Tourism in Rwanda is composed of different safaris including mountain gorillas, forests, genocide memorial sites, holy places such as Kibeho and the Ruhango Jesus merciful center, mu

 

seums, king Rudahigwa’s palace (former King of Rwanda) and much more.

 

Rwanda Ruhango miracles and tourism

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Comments (0)

Advertise Here