Nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Gashyantare wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/02/2013, abatuye utugari twa Nyamugari na Remera two mu murenge wa Gasaka bakora isuku ku rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 rw’I Murambi, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yasabye abaturiye uru rwibutso kujya bita ku isuku yarwo.
Mugisha Philbert, uyobora akarere ka Nyamagabe yashimiye abaturage bitabiriye umuganda wo gukora isuku ku rwibutso ngo kuko bakoze akazi gakomeye.
Yasabye abaturage b’akagari ka Remera kujya basimburana mu muganda usanzwe wa buri cyumweru bagaharura ibyatsi aho bitagomba kuba ndetse n’ibindi bakabiringaniza neza, kugira ngo uru rwibutso rubashe guhorana isuku.
Umuyobozi w’akarere yagize ati: “Abaturage b’akagari ka Remera twabishyira mu mihigo tukabyiyemeza, n’ubundi musanzwe mukora umuganda wa buri cyumweru imidugudu ikajya isimburana, buri cyumweru tukagira abantu baza gukora isuku hano”.
N’ubwo uru atari urwibutso rucungwa n’akarere ahubwo ruri mu nshingano za komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, umuyobozi w’akarere avuga ko bitabakuraho inshingano zo kuhakora isuku ndetse no gucunga umutekano warwo kuko rubitse amateka y’abanyarwanda by’umwihariko icyahoze ari intara ya Gikongoro.
“Ntabwo twasaba ngo abantu bave I kigali baze gukora isuku aha ngaha, ni kimwe n’uko tutavuga ngo hari abapolisi umutekano waho ntabwo tuzawureba. Aha ndashaka kubabwira ko tugifite inshingano nyinshi kubera ko aha ngaha habitse amateka y’igihugu cyacu muri rusange, ariko n’amateka y’umwihariko y’inaha ahahoze ari Gikongoro”, umuyobozi w’akarere.
Uru rwibutso rusurwa n’abantu benshi baba abanyarwanda n’abanyamahanga bityo isuku yarwo, umutekano ndetse n’ibindi byose byagira uruhare mu mikorere myiza no gukomeza kubika amateka bikwiye kwitabwaho.
Abaturage bitabiriye uyu muganda banasabwe gutangira imyiteguro yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 ku nshuro ya 19 izaba guhera muri Mata 2013.
Abitabiriye uyu muganda kandi basabwe kwita ku gutegura indyo yuzuye abajyanama b’ubuzima bakabyigisha ababyeyi hirya no hino mu midugudu, uruhare rw’abaturage mu gucunga umutekano rugakomeza kugaragara, ndetse hanakirwa ibibazo by’abaturage bishakirwa umuti ibindi bihabwa umurongo bizanyuramo.
























Follow Us!